Ntukemere ko gushidikanya bisenya ukwizera kwawe
Umunsi umwe uba utekereza ko ufite amagara mazima. Bwacya ukumva urarwaye. Bidatinze, ugatangira kumva nta kabaraga cyangwa agatege ufite. Umutwe ukakurya kandi ukumva ubabara umubiri wose. Biba byagenze bite? Mikorobe mbi zitera indwara ziba zinjiye mu mubiri wawe zikanegekaza abasirikare barinda indwara kandi zikibasira ingingo z’ingenzi. Mu gihe waba utivuje, izo mikorobe ziba zinjiye mu mubiri zishobora kwangiza ubuzima bwawe burundu—ndetse zikaba zanaguhitana.
BIRUMVIKANA ko uramutse ufashwe n’indwara mu gihe waba udafite amagara mazima, warushaho kwibasirwa. Urugero, umuntu wandika ibihereranye n’ubuvuzi witwa Peter Wingate, yavuze ko iyo umubiri wawe wazahajwe n’imirire mibi, ubushobozi bwo kurwanya indwara “buba buke cyane ku buryo n’indwara idakomeye ishobora kuguhitana.”
Niba ari uko biri se, ni nde wahitamo kubaho yicwa n’inzara? Birashoboka cyane rwose ko ukora uko ushoboye kose kugira ngo urye neza bityo ukomeze kugira amagara mazima. Wenda ushobora no kuba ukora ibishoboka byose kugira ngo wirinde kwandura indwara ziterwa na za virusi cyangwa za mikorobe. Ariko se, waba wirinda utyo mu bihereranye no gukomeza ‘kuba muzima mu byo kwizera’ (Tito 2:2)? Urugero, mbese, waba uri maso mu bihereranye n’akaga katerwa n’ibitekerezo bififitse byo gushidikanya? Ibyo bitekerezo bishobora mu buryo bworoshye cyane gucengera mu bwenge bwawe no mu mutima wawe, bikangiza ukwizera kwawe n’imishyikirano ufitanye na Yehova. Abantu bamwe na bamwe basa n’abatazi ko ako kaga kariho. Barirekura bakigarurirwa n’ibitekerezo byo gushidikanya binyuriye mu kwiyicisha inzara mu buryo bw’umwuka. Mbese, byashoboka ko nawe waba ukora ibintu nk’ibyo?
Gushidikanya—Mbese, Buri Gihe Ni Ko Biba Ari Bibi?
Birumvikana ko gushidikanya kose atari kubi. Rimwe na rimwe, bijya biba ngombwa ko udapfa kwemera ikintu mbere y’uko umenya neza ibyacyo. Ibitekerezo bya kidini bitera umuntu inkunga y’uko agomba gupfa kwemera ntagire ikintu na kimwe ashidikanyaho bishobora guteza akaga kandi bikayobya. Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko urukundo “rwizera byose” (1 Abakorinto 13:7). Nta gushidikanya ko Umukristo urangwa n’urukundo aba yiteguye kwizera abantu bagaragaje ko biringirwa mu gihe cyahise. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana riduha umuburo wo kwirinda ‘kwemera ikivuzwe cyose’ (Imigani 14:15). Rimwe na rimwe, ibyo umuntu aba azwiho mu gihe cyahise biba ari impamvu yumvikana ituma umushidikanyaho. Bibiliya itanga umuburo ugira uti ‘[n’ubwo umushukanyi] agira imvugo nziza, ntukamwizere.’—Imigani 26:24, 25.
Intumwa Yohana na yo iha Abakristo umuburo wo kwirinda gupfa kwemera ibintu buhumyi. Yaranditse iti “ntimukizere amagambo yahumetswe yose, ahubwo mugerageze amagambo yahumetswe kugira ngo murebe niba akomoka ku Mana” (1 Yohana 4:1, NW ). “Amagambo,” ni ukuvuga inyigisho cyangwa igitekerezo, ashobora gusa n’aho akomoka ku Mana. Ariko se koko, yaba ari yo yakomotseho? Gushidikanya mu rugero runaka, cyangwa kwifata ukaba uretse kwemera, bishobora kukubera uburinzi nyakuri, kubera ko nk’uko intumwa Yohana yabivuze, ‘abayobya benshi baradutse baza mu isi.’—2 Yohana 7.
Gushidikanya Kudafite Ishingiro
Ni koko, akenshi biba bisaba ko umuntu asuzuma ibintu nta buryarya kandi akabikora yicishije bugufi kugira ngo yemeze ko ari ukuri. Icyakora, ibyo nta ho bihuriye no kureka ibitekerezo byangiza byo gushidikanya kudafite ishingiro, ngo bishore imizi mu bwenge bwacu no mu mitima yacu—ugushidikanya gushobora gusenya imyizerere yacu yashinze imizi n’imishyikirano dufitanye n’abandi yari imaze guhama. Uko gushidikanya kuvugwaho kuba ari “ukujijinganya ku bihereranye no kwemera ikintu cyangwa igitekerezo, akenshi bikaba bitambamira ubushobozi bwo gufata imyanzuro.” Mbese, uribuka ukuntu Satani yamunze ubwenge bwa Eva amubibamo gushidikanya ku byerekeranye na Yehova? Yaramubajije ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’ ” (Itangiriro 3:1)? Ukujijinganya kwabibwe n’icyo kibazo cyumvikanaga nk’aho nta kibi cyari kigamije kwatambamiye ubushobozi bwe bwo gufata imyanzuro. Ubwo ni bwo buryo Satani akoresha. Kimwe n’umuntu wandika inzandiko zisebanya, ni kabuhariwe mu gukoresha amagambo afifitse yo gusebanya, amagambo arimo ukuri kutuzuye n’ibinyoma. Satani yashenye imishyikirano myiza yarangwaga no kwizerana abantu batabarika bari bafitanye, binyuriye mu bitekerezo bififitse byo gushidikanya yagiye abiba muri ubwo buryo.—Abagalatiya 5:7-9.
Umwigishwa Yakobo yari asobanukiwe neza ingaruka zangiza zituruka kuri bene uko gushidikanya. Yanditse ibihereranye n’igikundiro gihebuje dufite cyo kwegera Imana nta cyo twishisha, tuyisaba kudufasha mu gihe cy’ibigeragezo. Ariko rero, Yakobo yatanze umuburo avuga ko mu gihe umuntu asenga Imana, “[yagombye gusaba] yizeye, ari nta cyo ashidikanya.” Gushidikanya mu bihereranye n’imishyikirano dufitanye n’Imana bituma tumera “nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa.” Tuba tumeze nk’ ‘umuntu w’imitima ibiri unamuka mu nzira ze zose’ (Yakobo 1:6, 8). Dutangira kujijinganya mu bihereranye n’ibyo tugomba kwemera, ku buryo bituma dusigara tutazi icyo dukwiriye gukora. Hanyuma, nk’uko byagendekeye Eva, tukibasirwa n’inyigisho za kidayimoni na za filozofiya z’uburyo bwose.
Dukomeze Kugira Ubuzima Bwiza bwo mu Buryo bw’Umwuka
None se, ni gute twakwirinda kugira ibitekerezo byangiza byo gushidikanya? Igisubizo kiroroshye mu buryo bugaragara: twabikora twamagana tutajenjetse poropagande za Satani kandi tukungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo duteganyirizwa muri porogaramu y’Imana yo kutugaburira mu buryo bw’umwuka kugira ngo ‘tugire ukwizera gukomeye.’—1 Petero 5:8-10.
Ikintu cya ngombwa mu buryo budasubirwaho, ni ukwigaburira neza mu buryo bw’umwuka. Wa mwanditsi witwa Wingate twigeze kuvuga, yaravuze ati “ndetse n’igihe umubiri uri mu kiruhuko uba ukeneye gukomeza guhabwa ingufu zo gukoresha mu mikorere yo mu rwego rwa shimi no kugira ngo imyanya yawo y’ingenzi ikore; kandi n’ibintu bigize ingirabika nyinshi biba bikeneye guhora bisimbuzwa ibindi.” Ibyo ni kimwe n’ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka. Turamutse tutigaburiye mu buryo bw’umwuka buri gihe, ukwizera kwacu, kimwe n’umubiri utagaburirwa, kwazagenda kurushaho kwangirika buhoro buhoro, maze amaherezo kugapfa. Ibyo Yesu Kristo yabitsindagirije ubwo yagiraga ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”—Matayo 4:4.
Bitekerezeho. Ni gute mu mizo ya mbere twihinzemo ukwizera gukomeye? Intumwa Pawulo yaranditse iti “kwizera guheshwa no kumva” (Abaroma 10:17). Yashakaga kuvuga ko mu mizo ya mbere twihinzemo kwizera no kwiringira Yehova, amasezerano ye n’umuteguro we binyuriye mu kwigaburira Ijambo ry’Imana. Birumvikana ko tutapfuye kwemera ibyo twumvise byose. Twakoze nk’ibyo abantu bari batuye mu mujyi wa Beroya bakoze. ‘Twashakaga mu Byanditswe iminsi yose, kugira ngo tumenye yuko ibyo twabwiwe ari iby’ukuri koko’ (Ibyakozwe 17:11). ‘Twamenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, bishimwa kandi bitunganye rwose,’ kandi tureba neza ko ibyo twumvise byari ukuri (Abaroma 12:2; 1 Abatesalonike 5:21). Kuva icyo gihe, birashoboka ko twaba twarashimangiye ukwizera kwacu uko twagendaga tubona neza kurushaho ko Ijambo ry’Imana n’amasezerano yayo bidahinyuka.—Yosuwa 23:14; Yesaya 55:10, 11.
Irinde Kwiyicisha Inzara mu Buryo bw’Umwuka
Ubu noneho, ikibazo cy’ingorabahizi duhanganye na cyo ni icyo kubumbatira ukwizera kwacu no kwirinda kujijinganya mu buryo ubwo ari bwo bwose ku bihereranye n’ibyo twemera, kujijinganya gushobora gutuma ducogora mu birebana no kwiringira Yehova n’umuteguro we. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukomeza gusuzuma Ibyanditswe buri munsi. Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “mu bihe bizaza bamwe [mu mizo ya mbere bashobora kuba barasaga n’aho bafite ukwizera gukomeye] bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (1 Timoteyo 4:1). Iyo myuka n’inyigisho biyobya, bibiba ugushidikanya mu bwenge bwa bamwe maze bikabatandukanya n’Imana. Ni ubuhe burinzi dufite? Tugomba gukomeza ‘kugaburirwa amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza twakurikije.’—1 Timoteyo 4:6.
Ikibabaje ariko, ni uko muri iki gihe hari abantu bamwe na bamwe bahitamo ‘kutagaburirwa amagambo yo kwizera’—ndetse n’igihe iryo gaburo ritangwa nta kiguzi. Nk’uko umwe mu banditsi b’igitabo cy’Imigani yabigaragaje, birashoboka ko umuntu yaba akikijwe n’ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ikigereranyo akaba ari mu birori byo mu buryo bw’umwuka, nyamara kandi ntabiryeho kandi ngo areke bimuyoboke.—Imigani 19:24; 26:15.
Ibyo bishobora guteza akaga. Umwanditsi Wingate yagize ati “mu gihe umubiri ugitangira gukoresha poroteyine wari warizigamiye, ubuzima butangira kuzahara.” Iyo utakibona ibyokurya, umubiri wawe utangira gukoresha ibivumbikisho byari byarazigamwe mu mubiri wose. Iyo ibyo bivumbikisho bishize, umubiri utangira gukoresha poroteyine zari zisanzwe ari iz’ingenzi kugira ngo ukomeze gukura kandi ngo ingirabika zisane. Imyanya y’ingenzi itangira guhagarara. Hanyuma, ubuzima bwawe bugahita buzahara.
Uko ni ko byagendekeye mu buryo bw’umwuka bamwe mu bari bagize itorero rya Gikristo rya mbere. Bagerageje gutungwa n’ibyo umubiri wabo wo mu buryo bw’umwuka wari warizigamiye. Birashoboka ko birengagije icyigisho cya bwite, bityo bagira intege nke mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:12). Intumwa Pawulo yasobanuye ibyerekeye akaga kashoboraga guterwa no kubigenza batyo, ubwo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo amagambo agira ati “dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo.” Yari izi ukuntu byaba byoroshye gutembanwa tukishora mu ngeso mbi turamutse ‘twirengagije agakiza gakomeye gatyo.’—Abaheburayo 2:1, 3.
Mu buryo bushishikaje, umuntu ufite ibibazo by’imirire, si ko byanze bikunze aba agaragara ko arwaye cyangwa ananutse. Mu buryo nk’ubwo, bishobora kudahita bigaragara ko umuntu yishwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka. Ushobora kugaragara ko umeze neza mu buryo bw’umwuka ndetse n’iyo waba utigaburira neza—ariko ibyo biba ari iby’igihe gito! Byanze bikunze, uzagira intege nke mu buryo bw’umwuka, urusheho kwibasirwa n’ibitekerezo byo gushidikanya bidafite ishingiro, kandi ntuzashobora kurwanirira ibyo kwizera (Yuda 3). Uba uzi urugero nyakuri ugezamo wigaburira wowe ubwawe mu buryo bw’umwuka—n’ubwo nta wundi waba ubizi.
Ku bw’ibyo, komeza kugira icyigisho cya bwite. Rwanya ibitekerezo byo gushidikanya wivuye inyuma. Kwirengagiza ibisa nk’aho ari indwara idafashije, ntugire icyo ukora kugira ngo wikuremo ibitekerezo byo gushidikanya bihora bikubuza amahwemo, bishobora kugira ingaruka za kirimbuzi (2 Abakorinto 11:3). ‘Mbese koko turi mu minsi y’imperuka? Mbese, ushobora kwemera ibintu byose Bibiliya ivuga? Mbese, koko uyu ni wo muteguro wa Yehova?’ Satani yakwishimira kubiba mu bwenge bwawe imbuto zo gushidikanya ku bintu nk’ibyo. Ntimukareke ngo imyifatire yo kuba abanenganenzi mu bihereranye no kwigaburira mu buryo bw’umwuka itume muba umuhigo wo gufatirwa mu nyigisho ze ziyobya (Abakolosayi 2:4-7). Kurikiza inama Timoteyo yahawe. Ba umwigishwa mwiza w’ “ibyanditswe byera” kugira ngo “ugume mu byo wize, ukabyizezwa.”—2 Timoteyo 3:13-15.
Ushobora gukenera ubufasha kugira ngo ubigereho. Wa mwanditsi twigeze kuvuga akomeza agira ati “mu gihe umuntu abuze ibyokurya mu gihe kirekire, imyanya y’urwungano ngogozi ishobora kwangirika cyane bitewe no kubura za vitamine hamwe n’ibindi bintu bya ngombwa, ku buryo iba itagishobora kwakira ibyokurya bisanzwe mu gihe ariye. Abantu bari muri iyo mimerere bashobora gukenera ibyokurya bitarushya igogora.” Umuntu agomba kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo avurwe ingaruka kumara igihe kirekire atabona ibyokurya biba byaragize ku mubiri we. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wagiye wirengagiza cyane icyigisho cye cya bwite cya Bibiliya, ashobora gukenera ubufasha bukomeye no guterwa inkunga cyane kugira ngo yongere kwihingamo ipfa ry’ibintu by’umwuka. Niba uri muri iyo mimerere, shaka ubufasha kandi wemere ubigiranye ibyishimo ubufasha ubwo ari bwo bwose uzahabwa kugira ngo wongere kugira ubuzima bwiza hamwe n’imbaraga byo mu buryo bw’umwuka.—Yakobo 5:14, 15.
‘Ntitugashidikanishwe no Kutizera’
Abantu bamwe na bamwe bazirikana imimerere umukurambere Aburahamu yari arimo, bashobora kuba batekereza ko yari afite impamvu zemewe zari gutuma ashidikanya. Byashoboraga gusa n’aho bishyize mu gaciro gufata umwanzuro w’uko atashoboraga ‘kwiringira kuzaba sekuruza w’amahanga menshi’—n’ubwo yari yarabisezeranyijwe n’Imana. Kubera iki? Dufatiye gusa ku buryo bwa kimuntu bwo kubona ibintu, ibintu byasaga n’ibidatanga icyizere. Inkuru ya Bibiliya igira iti ‘yabonaga umubiri we umaze gusa n’upfuye, akabona na Sara yaracuze.’ Ariko kandi, yanze amaramaje kureka ngo gushidikanya ku Mana no ku masezerano yayo bishinge imizi mu bwenge bwe no mu mutima we. Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘kwizera kwe ntikwacogoye,’ cyangwa ‘ntiyashidikanishijwe no kutizera.’ Aburahamu ‘yamenye neza yuko ibyo [Imana] yasezeranyije, ibasha no kubisohoza’ (Abaroma 4:18-21). Yari yarihinzemo kugirana na Yehova imishyikirano ihamye, ya bwite, irangwa no kumwiringira mu gihe cy’imyaka myinshi. Yamaganye ugushidikanya uko ari ko kose kwashoboraga kugabanya iyo mishyikirano.
Nawe ushobora kubigenza utyo uramutse ‘ukomeje icyitegererezo cy’amagambo mazima’—uramutse wigaburiye neza mu buryo bw’umwuka (2 Timoteyo 1:13). Fatana uburemere akaga gashobora guterwa no gushidikanya. Satani ararwana icyo twakwita ko ari intambara yo kunyanyagiza za mikorobe zo mu buryo bw’umwuka ahantu hose. Uramutse wirengagije kwigaburira ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu cyigisho cya bwite cya Bibiliya no mu kujya mu materaniro ya Gikristo, waba wishyira mu mimerere yatuma wibasirwa n’ibyo bitero. Koresha neza ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi kandi biza mu gihe gikwiriye bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Mukomeze ‘kwemera amagambo mazima’ kandi mukomeze kuba “bazima mu byo kwizera” (1 Timoteyo 6:3; Tito 2:2). Ntukemere ko gushidikanya bisenya ukwizera kwawe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ni mu rugero rungana iki wigaburira neza mu buryo bw’umwuka?