Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rigufitiye akamaro kenshi
MBESE, Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rigufitiye akamaro gakomeye kandi karambye? Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo mbere na mbere turebe agaciro Yesu ubwe yahaye uwo muhango wihariye.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., Yesu n’intumwa ze 12 bateraniye mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kugira ngo bizihize Pasika yabaga buri mwaka. Bamaze kurya ifunguro rya Pasika, Yuda yarasohotse ajya kugambanira Yesu (Yohana 13:21, 26-30). Icyo gihe noneho Yesu yatangije umuhango wo kwizihiza “Ifunguro ry’Umwami [rya Nimugoroba]” asigaranye n’intumwa 11 (1 Abakorinto 11:20). Iryo funguro banaryita Urwibutso, kubera ko Yesu yategetse abigishwa be ati “mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” Uwo ni wo muhango wonyine wo mu rwego rw’idini Abakristo bategetswe kwizihiza.—1 Abakorinto 11:24.
Mu bihugu byinshi, abantu bubaka amazu y’urwibutso cyangwa bagahitamo umunsi wihariye bazajya bizihiza kugira ngo bibuke umuntu w’ingenzi cyangwa ikintu cy’ingenzi. Ni muri ubwo buryo Yesu we yashyizeho umuhango wo kwizihiza umunsi w’ifunguro wari kwibutsa abigishwa be ibintu by’ingenzi byabaye kuri uwo munsi ukomeye. Iryo funguro ry’urwibutso ryari kwibutsa abagombaga kujya baryizihiza ibisobanuro byimbitse by’ibyo Yesu yakoze iryo joro, cyane cyane ibigereranyo yakoresheje. Ni ibihe bigereranyo Yesu yakoresheje, kandi se bisobanura iki? Nimucyo dusuzume inkuru ya Bibiliya ivuga ibyabaye muri iryo joro ryo mu mwaka wa 33 I.C.
Icyo bigereranya
“Yenda umutsima arawushimira, arawumanyura arawubaha, arababwira ati ‘uyu ni [“ugereranya,” “NW”] umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.’ ”—Luka 22:19.
Igihe Yesu yafataga umugati maze akavuga ati “uyu ugereranya umubiri wanjye,” yagaragazaga ko umugati udasembuye wagereranyaga umubiri we utaragiraga icyaha, uwo yatanze “ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo” (Yohana 6:51). Nubwo hari ubuhinduzi bwa Bibiliya buvuga ngo “uyu ni [mu Kigiriki es·tinʹ] umubiri wanjye,” hari igitabo kivuga ko akenshi iyo nshinga iba isobanura ko ibintu “bishushanya, bishaka kuvuga ngo, bisobanura” (Greek-English Lexicon of the New Testament, cyanditswe na Thayer). Iyo nshinga yumvikanisha igitekerezo cy’ikintu gihagarariye ikindi cyangwa kikaba ari ikigereranyo cy’ikindi.—Matayo 26:26.
Uko ni na ko yabigenje ku gikombe cya divayi. Yesu yagize ati “iki gikombe ni [“kigereranya,” “NW”] isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.”—Luka 22:20.
Mu nkuru yanditswe na Matayo, Yesu yavuze ko igikombe ‘[“kigereranya,” “NW”] amaraso ye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha’ (Matayo 26:28). Iyo divayi Yesu yari afite mu gikombe yagereranyaga amaraso ye. Amaraso ye yari kumena yagombaga gutuma agirana “isezerano rishya” n’abigishwa basizwe, bari kuzategekana na we ari abami n’abatambyi mu ijuru.—Yeremiya 31:31-33; Yohana 14:2, 3; 2 Abakorinto 5:5; Ibyahishuwe 1:5, 6; 5:9, 10; 20:4, 6.
Nanone kandi, divayi Yesu yari afite mu gikombe yari kwibutsa abantu ko amaraso ye yari kumeneka ari yo yari gutuma ‘bababarirwa ibyaha,’ noneho bigatuma abakwiriye kuyinywaho baba abahamagariwe ubuzima bwo mu ijuru bakaba abaraganwa na Kristo. Birumvikana ko abagize umubare wagenwe w’abantu bahamagariwe ubwo buzima bwo mu ijuru, ari bo bonyine barya ku mugati kandi bakanywa kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso.—Luka 12:32; Abefeso 1:13, 14; Abaheburayo 9:22; 1 Petero 1:3, 4.
Bite se noneho ku bandi bigishwa ba Yesu bose batari mu isezerano rishya? Abo ni “izindi ntama” z’Umwami, bakaba bazaragwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, aho kujya gutegekana na Kristo mu ijuru (Yohana 10:16; Luka 23:43; Ibyahishuwe 21:3, 4). Kubera ko abo ‘bantu benshi’ ari Abakristo b’indahemuka ‘bakorera Imana ku manywa na nijoro,’ bishimira kuba indorerezi mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Binyuriye ku magambo no ku bikorwa bagira bati “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14, 15.
Rugomba kwizihizwa kangahe?
‘Mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.’—Luka 22:19.
Abantu bagomba kwizihiza Urwibutso kangahe kugira ngo bakomeze kwibuka urupfu rwa Kristo? Yesu ntiyavuze incuro bigomba gukorwa. Icyakora, kubera ko yatangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ku itariki ya 14 Nisani, ari wo mugoroba Abisirayeli bizihizagaho Pasika ya buri mwaka, biragaragara ko Yesu yifuzaga ko Urwibutso rwizihizwa rimwe mu mwaka ku itariki bizihizagaho Pasika. Mu gihe Abisirayeli bibukaga buri mwaka uko bacunguwe bakavanwa mu bubata bwo mu Misiri, Abakristo bo bibuka buri mwaka ko bacunguwe bakavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Kuva 12:11, 17; Abaroma 5:20, 21.
Ni ibisanzwe rwose ko hari abantu bibuka buri mwaka ikintu cy’ingenzi cyabayeho. Reka dufate urugero: hari igihe umugabo n’umugore bizihiza umunsi w’ishyingiranwa ryabo cyangwa igihugu kikizihiza ikintu cy’ingenzi cyabaye mu mateka yacyo. Akenshi babyibuka rimwe mu mwaka ku itariki nyayo icyo kintu cy’ingenzi cyabereyeho. Igishishikaje ni uko mu gihe cy’ibinyejana runaka nyuma ya Kristo, Abakristo benshi bitwaga “Ab’umunsi wa cumi na kane,” kubera ko bizihizaga urupfu rwa Yesu rimwe mu mwaka ku itariki ya 14 Nisani.
Umuhango woroheje, ariko ufite agaciro gakomeye
Intumwa Pawulo yasobanuye ko kwizihiza umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba bituma abigishwa ba Yesu ‘berekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira’ (1 Abakorinto 11:26). Ku bw’ibyo, urwo rwibutso rugomba kwibanda ku ruhare rw’ingenzi Yesu yagize binyuriye ku rupfu rwe, mu isohozwa ry’umugambi w’Imana.
Kuba Yesu Kristo yarabaye indahemuka kugeza apfuye, byagaragaje ko Yehova Imana ari Umuremyi w’umunyabwenge kandi wuje urukundo, binagaragaza ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga ukiranuka. Ibinyuranye n’ibyo Satani yavuze kandi mu buryo bunyuranye n’uko Adamu yabigenje, Yesu we yagaragaje ko abantu bashobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana, kabone n’iyo baba bari mu bigeragezo bikomeye bite.—Yobu 2:4, 5.
Kwibuka Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba binatuma dukomeza gushimira ku bw’urukundo rwa Yesu ruzira ubwikunde. Nubwo Yesu yahuye n’ibigeragezo bikaze, yakomeje kumvira Se mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu yemeye gutanga ubuzima bwe butunganye kugira ngo azibe icyuho cy’ibyo Adamu yatakaje kubera ko yakoze icyaha. Nk’uko Yesu ubwe yabisobanuye, yaje “gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Ibyo bituma abantu bose bizera Yesu bashobora kubabarirwa ibyaha byabo bakazabona ubuzima bw’iteka mu buryo buhuje n’umugambi wa mbere Yehova yari afitiye abantu.—Abaroma 5:6, 8, 12, 18, 19; 6:23; 1 Timoteyo 2:5, 6.a
Ibyo byose binatsindagiriza ineza itagereranywa Yehova yagiriye abantu nubwo batari babikwiriye, igihe yabateganyirizaga agakiza. Bibiliya igira iti “iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yohana 4:9, 10.
Kwizihiza Urwibutso ni ikintu gihebuje rwose. Ni umuhango woroheje kandi ushobora kwizihizwa n’abantu bo ku isi hose, uko imimerere baba barimo yaba iri kose. Ariko icyo usobanura cyo kirakomeye cyane ku buryo kitwibutsa ibintu byimbitse mu gihe kirekire.
Icyo Urwibutso rukumariye
Urupfu Umwami wacu Yesu Kristo yapfuye rwamusabye, ari we ari na Se Yehova, kwigomwa byinshi. Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyigeze aragwa gupfa nk’uko biri kuri twe (Abaroma 5:12; Abaheburayo 7:26). Yari gukomeza kubaho iteka ryose. Nta n’umwe wari kumwaka ubuzima bwe atabishaka, kabone n’iyo hari gukoreshwa imbaraga. Yesu yagize ati “nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye.”—Yohana 10:18.
Nyamara, Yesu yemeye gutanga ubuzima bwe butunganye ho igitambo kugira ngo “urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose” (Abaheburayo 2:14, 15). Urukundo rwa Kristo ruzira ubwikunde runagaragarira ku rupfu yemeye gupfa. Yari azi neza uburyo yari kubabazwamo n’ukuntu yari gupfa.—Matayo 17:22; 20:17-19.
Nanone Urwibutso rutwibutsa ukuntu Data wo mu ijuru, Yehova, yagaragaje urukundo mu buryo bukomeye cyane kuruta ikindi gihe cyose. Mbega ukuntu Yehova, we ‘ugira imbabazi nyinshi n’impuhwe,’ yababajwe no kumva no kubona Yesu ‘ataka cyane aririra’ mu gashyamba ka Getsemane! Ikindi cyamubabaje ni ukuntu Yesu yakubiswe ibiboko akababazwa urubozo, akamanikwa n’abagome, kandi agapfa urupfu rw’agashinyaguro (Yakobo 5:11; Abaheburayo 5:7; Yohana 3:16; 1 Yohana 4:7, 8). Ndetse n’ubu hashize ibinyejana byinshi, iyo abantu benshi batekereje ku rupfu rwe, birabababaza cyane.
Tekereza ko icyo kiguzi gihanitse bene ako kageni Yehova Imana na Yesu Kristo bagitangiye twe abanyabyaha (Abaroma 3:23)! Buri munsi twibonera ko dufite kamere ibogamira ku cyaha kandi ko tudatunganye. Igishimishije ariko ni uko dushobora gusaba Imana ko yatubabarira bishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu (1 Yohana 2:1, 2). Ibyo bituma twegera Imana tukayigezaho ibyifuzo byacu nta cyo twishisha kandi dufite umutimanama utaducira urubanza (Abaheburayo 4:14-16; 9:13, 14). Ikirenze ibyo byose, tugira ibyiringiro byo kuzaba iteka ryose ku isi izahinduka paradizo (Yohana 17:3; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ibyo hamwe n’indi migisha, byose bituruka ku kwitanga kutagereranywa kwa Yesu.
Tugaragaze ko dushimira ku bw’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
Nta gushidikanya ko Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari uburyo bwiza cyane Imana yagaragajemo ‘ubuntu bwayo.’ Kandi kuba Yehova Imana yarateganyije igitambo cy’incungu, cyatanzwe bitewe n’urukundo rwa Yesu ruzira ubwikunde, ni ‘impano ye itarondoreka’ (2 Abakorinto 9:14, 15). Mbese, ubwo buryo Imana yagaragajemo ineza yayo binyuriye kuri Yesu Kristo, ntibutuma uhora ushimira mu buryo bwimbitse?
Twizera rwose ko ari ko biri. Ku bw’ibyo, twishimiye kugutumirira kwifatanya n’Abahamya ba Yehova mu gihe bazaba bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Muri uyu mwaka Urwibutso ruzaba ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata izuba rirenze. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kukumenyesha isaha nyayo uwo muhango w’ingenzi uzatangiriraho n’aho uzabera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro binonosoye ku bihereranye n’incungu, reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6]
KUVUGA NGO “UYU NI UMUBIRI WANJYE” CYANGWA “UYU UGERERANYA UMUBIRI WANJYE,” IBIKWIRIYE NI IBIHE?
Igihe Yesu yagiraga ati ‘ni jye rembo’ kandi ati ‘ndi umuzabibu w’ukuri,’ nta muntu n’umwe wigeze atekereza ko yari irembo nyarembo cyangwa ngo atekereze ko ari umuzabibu koko (Yohana 10:7; 15:1). Mu buryo nk’ubwo, igihe Bibiliya ivuga ko Yesu yavuze ngo ‘iki gikombe ni isezerano rishya,’ ntitwafata umwanzuro ko icyo gikombe ubwacyo cyari isezerano rishya. Ndetse n’igihe yavugaga ko umugati ‘ari’ umubiri we, nta wari kwirirwa ajya impaka avuga ko Yesu atavugaga ko uwo mugati wasobanuraga, cyangwa wagereranyaga umubiri we. Ni yo mpamvu hari ubuhinduzi bwa Bibiliya bugira buti “uyu ugereranya umubiri wanjye.”—Luka 22:19, 20, Charles B. Williams.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Umugati udasembuye na divayi bigereranya mu buryo bukwiriye umubiri wa Yesu utagira icyaha n’amaraso ye yamennye
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Urwibutso rutwibutsa urukundo rukomeye Yehova Imana na Yesu Kristo batugaragarije