“Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”
‘[Itegeko] rya kabiri ngiri: “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” ’—MAT 22:39.
1, 2. (a) Yesu yavuze ko itegeko rya kabiri rikomeye kuruta ayandi ari irihe? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
HARI igihe Umufarisayo yabajije Yesu ashaka kumugerageza ati “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?” Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu yamubwiye ko ‘itegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi’ ari iri rigira riti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.” Yesu yongeyeho ati “irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ ”—Mat 22:34-39.
2 Yesu yavuze ko tugomba gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti “mu by’ukuri mugenzi wacu ni nde? Twagaragaza dute ko dukunda mugenzi wacu?”
MU BY’UKURI MUGENZI WACU NI NDE?
3, 4. (a) Ni uruhe rugero Yesu yatanze igihe yasubizaga ikibazo kigira kiti “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde”? (b) Umusamariya yafashije ate umuntu abambuzi bari bibye, bakamukubita kandi bakamusiga ari intere? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
3 Dushobora gutekereza ko mugenzi wacu ari umuntu duturanye, w’incuti yacu magara kandi udufasha (Imig 27:10). Ariko kandi, reka dusuzume ibyo Yesu yavuze igihe umuntu washakaga kugaragaza ko ari umukiranutsi yamubazaga ati “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije amuha urugero rw’Umusamariya mwiza. (Soma muri Luka 10:29-37.) Dushobora gutekereza ko igihe Umwisirayeli w’umutambyi ndetse n’Umulewi babonaga Umuyahudi wari wahuye n’abambuzi bakamwiba, bakamukubita hanyuma bakamusiga ari intere, bari kumufasha. Ariko kandi, bamunyuzeho barigendera, ntibagira icyo bamumarira. Uwo muntu yafashijwe n’Umusamariya, wari uwo mu bwoko bwubahirizaga Amategeko ya Mose, ariko Abayahudi bakaba barabunenaga.—Yoh 4:9.
4 Kugira ngo uwo Musamariya mwiza afashe uwo muntu wari wakomeretse, yasutse amavuta na divayi ku bikomere bye. Amadenariyo abiri yasigiye uwamucumbikiye kugira ngo amwiteho, yari ahwanye n’igihembo cy’imibyizi ibiri (Mat 20:2). Bityo rero, kumenya uwagaragaje ko ari mugenzi w’uwo wari wakomeretse, si ibintu bigoye. Urwo rugero Yesu yatanze rutwigisha ko tugomba kugaragariza bagenzi bacu urukundo n’impuhwe.
5. Abagaragu ba Yehova bagaragaje bate ko bakunda bagenzi babo mu gihe cy’ibiza byabaye vuba aha?
5 Kubona abantu bagira impuhwe nk’iz’uwo Musamariya ntibyoroshye. Uko ni ko bimeze cyane cyane muri ibi bihe biruhije by’ ‘iminsi y’imperuka,’ aho abantu benshi badakunda ababo, bakagira ubugome kandi ntibakunde ibyiza (2 Tim 3:1-3). Urugero, mu gihe habaye ibiza, abantu bahura n’ibibazo. Reka turebe ibyabaye igihe inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Sandy yayogozaga umugi wa New York City mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2012. Mu gace k’uwo mugi kari kashegeshwe n’iyo nkubi y’umuyaga, abantu baje gusahura abari basanzwe bifitiye ibibazo byari byatewe no kubura amashanyarazi n’ibindi bintu bya ngombwa. Muri ako gace, Abahamya ba Yehova bakoze gahunda yatumye bashobora gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera, ndetse n’abandi. Abakristo babigenza batyo kubera ko bakunda bagenzi babo. Ni mu buhe buryo bundi twagaragazamo ko dukunda bagenzi bacu?
UKO TWAGARAGAZA KO DUKUNDA BAGENZI BACU
6. Ni ubuhe bufasha buturuka muri Bibiliya dushobora kugeza kuri bagenzi bacu?
6 Jya uha abantu ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Ibyo tubikora tubafasha kumenya “ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Mu by’ukuri, tugaragariza abandi ko tubakunda tubabwiriza, tukabagezaho ukuri ko muri Bibiliya (Mat 24:14). Inshingano dufite yo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami buturuka ku ‘Mana itanga ibyiringiro,’ irahebuje rwose!—Rom 15:13.
7. Ni irihe hame rigenga imyifatire y’abantu, kandi se ni iyihe migisha tubona iyo turikurikije?
7 Jya ukurikiza ihame rigenga imyifatire y’abantu. Iryo hame rikubiye mu magambo Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, agira ati “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira. Mu by’ukuri, ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bisobanura” (Mat 7:12). Iyo twumviye iyo nama ya Yesu, tuba dukoze ibihuje n’ “Amategeko” (ibivugwa mu Ntangiriro kugeza mu Gutegeka kwa Kabiri) n’ibihuje “n’amagambo y’Abahanuzi” (ibivugwa mu bitabo by’ubuhanuzi biri mu Byanditswe by’igiheburayo). Ibivugwa muri izo nyandiko bigaragaza neza ko Imana iha imigisha abagaragariza abandi urukundo. Urugero, Yehova yavuze binyuriye kuri Yesaya ati “mukomeze ubutabera kandi mukore ibyo gukiranuka . . . Hahirwa umuntu buntu ukora ibyo” (Yes 56:1, 2). Mu by’ukuri, kugaragariza bagenzi bacu urukundo kandi tukabakorera ibyo gukiranuka biduhesha imigisha.
8. Kuki twagombye gukunda abanzi bacu, kandi se kubigenza dutyo bishobora kugera ku ki?
8 Jya ukunda abanzi bawe. Yesu yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ujye ukunda mugenzi wawe wange umwanzi wawe.’ Icyakora dore jye icyo mbabwiye: mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru” (Mat 5:43-45). Intumwa Pawulo na we yavuze amagambo nk’ayo igihe yagiraga ati “umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa” (Rom 12:20; Imig 25:21). Dukurikije Amategeko ya Mose, umuntu yagombaga gufasha umwanzi we mu gihe itungo rye ryabaga ryaguye rihetse umutwaro (Kuva 23:5). Iyo abahoze ari abanzi bafashanyaga batyo, byashoboraga gutuma bahinduka incuti. Kubera ko twebwe Abakristo tugaragariza abandi urukundo, byatumye abantu benshi bahoze ari abanzi bacu bahindura uko batubonaga. Niba dukunda abanzi bacu ndetse n’abadutoteza bikabije, bamwe bashobora guhinduka Abakristo kandi byadushimisha cyane.
9. Ni iki Yesu yavuze ku birebana no kwikiranura n’umuvandimwe wacu?
9 Jya ‘ubana amahoro n’abantu bose’ (Heb 12:14). Birumvikana ko hakubiyemo n’abavandimwe, kuko Yesu yagize ati “niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Mat 5:23, 24). Imana izaduha imigisha nitugaragariza umuvandimwe wacu urukundo kandi tugahita tugira icyo dukora kugira ngo twikiranure na we.
10. Kuki tutagombye gushakisha amakosa ku bandi?
10 Ntugashakishe amakosa ku bandi. Yesu yagize ati “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa, kandi urugero mugeramo akaba ari rwo namwe muzagererwamo. None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga iri mu jisho ryawe? Cyangwa se wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti ‘oroshya ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe mu jisho ryawe harimo ingiga? Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe” (Mat 7:1-5). Ayo ni amagambo akomeye atwereka ko tutagomba kujora abandi bitewe n’amakosa yoroheje bakora, mu gihe twe dushobora kuba dukora amakosa akomeye!
UBURYO BWIZA KURUTA UBUNDI BWO KUGARAGAZA KO DUKUNDA BAGENZI BACU
11, 12. Ni ubuhe buryo bwiza kuruta ubundi tugaragazamo ko dukunda bagenzi bacu?
11 Hari uburyo bwiza kuruta ubundi twifuza kugaragarizamo bagenzi bacu urukundo. Kimwe na Yesu, tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 8:1). Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Mat 28:19, 20). Kumvira iryo tegeko rya Yesu bishobora gutuma dufasha bagenzi bacu kuva mu nzira ngari kandi nini ijyana abantu kurimbuka, maze bakajya mu nzira nto ijyana abantu ku buzima (Mat 7:13, 14). Nta gushidikanya, Yehova ahira iyo mihati dushyiraho.
12 Kimwe na Yesu, dufasha abantu kumenya ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Mat 5:3). Iyo abantu bemeye ko tubafasha, tugira uruhare mu kubaha ibyo bintu baba bakeneye, tubagezaho “ubutumwa bwiza bw’Imana” (Rom 1:1). Abemera ubutumwa bw’Ubwami biyunga n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo (2 Kor 5:18, 19). Ku bw’ibyo rero, iyo tubwiriza ubutumwa bwiza tuba tugaragariza bagenzi bacu urukundo mu buryo bw’ingenzi cyane kuruta ubundi.
13. Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bituma wumva umeze ute?
13 Iyo twiteguye neza mbere yo gusubira gusura abantu no kubigisha Bibiliya, tubafasha guhuza imibereho yabo n’amahame akiranuka y’Imana. Ibyo bishobora gutuma umuntu wiga Bibiliya agira ibintu byinshi ahindura mu mibereho ye (1 Kor 6:9-11). Mu by’ukuri, kubona ukuntu Imana ifasha ababa “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” maze bakagira ihinduka kandi bakagirana na yo imishyikirano ya bugufi, birashimisha cyane (Ibyak 13:48). Abenshi bareka kwiheba bakagira ibyishimo, kandi aho guhangayika bikabije, biringira Data wo mu ijuru. Mbega ukuntu dushimishwa no kubona abashya bagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka! Ese ntiwemera ko kugaragariza bagenzi bacu ko tubakunda tubabwiriza iby’Ubwami ari ibintu bihebuje?
UKO PAWULO YASOBANUYE ICYO URUKUNDO ARI CYO
14. Vuga mu magambo yawe bimwe mu biranga urukundo byavuzwe mu 1 Abakorinto 13:4-8.
14 Gukorera bagenzi bacu ibihuje n’ibyo Pawulo yanditse ku birebana n’urukundo bishobora kuturinda ibibazo byinshi, bikaba byatuma tugira ibyishimo kandi tukabona imigisha ituruka ku Mana. (Soma mu 1 Abakorinto 13:4-8.) Reka dusuzume muri make ibyo Pawulo yavuze ku birebana n’urukundo kandi turebe uko twabikurikiza mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu.
15. (a) Kuki twagombye kwihangana kandi tukagira neza? (b) Ni izihe mpamvu zagombye gutuma twirinda ishyari no kwirarira?
15 “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza.” Nk’uko Imana yagiye yihanganira abantu badatunganye kandi ikabagirira neza, natwe tugomba kwihanganira abandi mu gihe badukoshereje cyangwa batubwiye amagambo batatekerejeho cyangwa se bakatubwira nabi. “Urukundo ntirugira ishyari.” Ku bw’ibyo, urukundo nyakuri ruzatuma tutifuza ibintu by’abavandimwe cyangwa inshingano bafite mu itorero. Byongeye kandi, niba dukunda abandi, ntituzabirariraho cyangwa ngo tubiyemereho. N’ubundi kandi, “amaso y’ubwibone n’umutima wirata, ari byo rumuri rw’ababi, ni icyaha.”—Imig 21:4.
16, 17. Twakurikiza dute ibivugwa mu 1 Abakorinto 13:5, 6?
16 Urukundo “ntirwitwara mu buryo buteye isoni.” Niba dukunda bagenzi bacu ntituzababeshya, ntituzabiba cyangwa ngo tubakorere ikindi kintu icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko ya Yehova n’amahame ye. Nanone kandi, urukundo ruzatuma tutita ku nyungu zacu gusa, ahubwo tuzita no ku nyungu z’abandi.—Fili 2:4.
17 Urukundo nyakuri ntirwivumbura kandi “ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.” Mu by’ukuri, ntitwagombye kumera nk’aho twandika mu gitabo amakosa abandi badukorera (1 Tes 5:15). Tubitse inzika ntitwashimisha Imana kandi byamera nk’umuriro ucumbeka, ushobora kugurumana ukaduteza akaga, ukagateza n’abandi (Lewi 19:18). Urukundo rutuma twishimira ukuri, ariko ntirutuma ‘twishimira gukiranirwa.’ Nubwo umuntu utwanga yagirirwa nabi cyangwa akarenganywa, ntituzabyishimira.—Soma mu Migani 24:17, 18.
18. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 13:7, 8 bitwigisha iki ku birebana n’urukundo?
18 Reka dusuzume uko Pawulo yakomeje asobanura urukundo. Yagize ati “rutwikira byose.” Iyo umuntu adukoshereje ariko akadusaba imbabazi, urukundo rutuma tumubabarira. Urukundo “rwizera [ibintu] byose” bivugwa mu Ijambo ry’Imana, kandi rutuma twishimira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa. Urukundo “rwiringira [ibintu] byose” byanditswe muri Bibiliya, kandi rutuma dusobanurira abandi impamvu z’ibyiringiro dufite (1 Pet 3:15). Nanone kandi, iyo turi mu mimerere igoranye, dusenga Imana kandi tukiringira ko ibintu bizagenda neza. Urukundo “rwihanganira byose,” byaba ibyaha twakorewe, ibitotezo cyangwa ibindi bigeragezo. Byongeye kandi, “urukundo ntirushira.” Abantu bumvira bazakomeza kurugaragaza iteka ryose.
KOMEZA GUKUNDA MUGENZI WAWE NK’UKO WIKUNDA
19, 20. Ni iyihe nama yo mu Byanditswe idushishikariza gukomeza kugaragariza bagenzi bacu urukundo?
19 Nidukurikiza iyo nama ya Bibiliya, tuzakomeza kugaragariza bagenzi bacu urukundo. Urwo rukundo rutuma dukunda abantu bose, atari abo duhuje ubwoko gusa. Nanone kandi, tugomba kwibuka ko Yesu yagize ati “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mat 22:39). Imana na Kristo baba biteze ko dukunda bagenzi bacu. Igihe cyose twumva ko kugaragariza mugenzi wacu urukundo bitugoye, tujye dusenga Imana tuyisaba umwuka wayo wera. Kubigenza dutyo bizatuma Yehova aduha imigisha kandi adufashe gukora ibintu mu buryo burangwa n’urukundo.—Rom 8:26, 27.
20 Itegeko ryo gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda ryitwa “itegeko ry’umwami” ( Yak 2:8). Pawulo amaze kwerekeza kuri amwe mu Mategeko ya Mose, yaravuze ati ‘andi mategeko ayo ari yo yose akubiye muri iri jambo rimwe ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Urukundo ntirugirira abandi nabi. Ku bw’ibyo rero, mu rukundo ni mo amategeko asohorezwa’ (Rom 13:8-10). Bityo, tugomba gukomeza kugaragariza bagenzi bacu urukundo.
21, 22. Kuki twagombye gukunda Imana na bagenzi bacu?
21 Mu gihe dutekereza ku mpamvu yagombye gutuma tugaragariza bagenzi bacu urukundo, byaba byiza tuzirikanye amagambo Yesu yavuze agaragaza ko Se “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:43-45). Tugomba gukunda bagenzi bacu, baba abakiranutsi cyangwa abakiranirwa. Nk’uko twabibonye, uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kubagaragariza urukundo ni ukubagezaho ubutumwa bw’Ubwami. Bagenzi bacu bemera ubutumwa bwiza tubagezaho bahishiwe imigisha myinshi.
22 Dufite impamvu nyinshi zo gukunda Yehova tutizigamye. Nanone kandi, hari uburyo bwinshi twagaragazamo ko dukunda bagenzi bacu. Iyo dukunda Imana na bagenzi bacu, tuba twumvira amategeko abiri akomeye kurusha ayandi yose. Ikirenze byose, dushimisha Data wo mu ijuru udukunda, ari we Yehova.