IGICE CYO KWIGWA CYA 49
Twizeye rwose ko abapfuye bazazuka
“Mfite ibyiringiro ku Mana, . . . ko hazabaho umuzuko.”—IBYAK 24:15.
INDIRIMBO YA 151 Imana izabazura
INSHAMAKEa
1-2. Ni ibihe bintu byiza cyane abasenga Imana by’ukuri biringiye?
KUBAHO ufite ibintu wiringiye ko bizabaho, bigira akamaro cyane. Hari abantu baba biringiye kuzashaka neza, kugira abana bafite ubuzima bwiza, abandi bo bakaba biringiye gukira indwara ikomeye barwaye. Natwe Abakristo dushobora kuba twiringiye ibintu nk’ibyo. Ariko hari ibindi dutegereje, byiza cyane kurusha ibyo. Twiringiye kuzabaho iteka no kuzabona abacu bapfuye bazutse.
2 Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mfite ibyiringiro ku Mana, . . . ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Pawulo si we wa mbere wari uvuze ko abantu bazazuka. Yobu wabayeho kera cyane na we yarabivuze. Yari yiringiye ko Imana yari kuzamwibuka ikamuzura.—Yobu 14:7-10, 12-15.
3. Ibivugwa mu rwandiko rwa mbere rwandikiwe Abakorinto igice cya 15 bidufitiye akahe kamaro?
3 Inyigisho ivuga ko ‘abapfuye bazazuka’ ni imwe mu nyigisho z’“urufatiro” cyangwa z’“ibanze” Abakristo bemera (Heb 6:1, 2). Pawulo yavuze ibyo kuzuka kw’abapfuye mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto igice cya 15. Ibyo yavuze byakomeje Abakristo bo mu gihe ke. Ibivugwa muri icyo gice natwe bishobora kudukomeza, tukarushaho kwiringira ko hazabaho umuzuko, nubwo twaba tumaze igihe kirekire tuwutegereje.
4. Ni iki gituma twemera ko abacu bapfuye bazazuka?
4 Kuba Yesu Kristo yarazutse, ni byo bituma twiringira ko n’abacu bapfuye bazazuka. Ni kimwe mu byari mu ‘butumwa bwiza’ Pawulo yamenyesheje Abakorinto (1 Kor 15:1, 2). Yanavuze ko Umukristo aramutse atemera ko Yesu yazutse, ukwizera kwe nta gaciro kwaba gufite (1 Kor 15:17). Kuba Yesu yarazutse, ni byo bituma twemera ko n’abandi bose bazazuka.
5-6. Ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:3, 4 bidufitiye akahe kamaro?
5 Igihe Pawulo yandikaga ibirebana n’umuzuko, yatangiye avuga ibintu bitatu by’ingenzi: (1) “Kristo yapfiriye ibyaha byacu.” (2) ‘Yarahambwe.’ (3) ‘Yazuwe ku munsi wa gatatu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe.’—Soma mu 1 Abakorinto 15:3, 4.
6 None se kuba Yesu yarapfuye, agahambwa kandi akazuka, bidufitiye akahe kamaro? Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Mesiya yari ‘kuzakurwa mu gihugu cy’abazima’ kandi ‘agahambanwa n’ababi.’ Ariko hari ibindi byari kuzamubaho. Yesaya yavuze ko Mesiya yari kuzikorera “ibyaha by’abantu benshi.” Ibyo byose yabikoze igihe yatangaga ubuzima bwe ngo bube inshungu (Yes 53:8, 9, 12; Mat 20:28; Rom 5:8). Ubwo rero kuba Yesu yarapfuye, agahambwa kandi akazuka, bituma twiringira ko tuzababarirwa ibyaha, tugakurirwaho urupfu kandi tukazongera kubona abacu bapfuye.
ABANTU BENSHI BARABIHAMIJE
7-8. Ni iki gituma Abakristo bemera ko Yesu yazutse?
7 Kugira ngo twiringire ko abantu bazazuka, tugomba kubanza kwemera ko Yesu na we yazutse. Ni iki kitwemeza ko Yehova yazuye Yesu?
8 Hari abantu benshi biboneye Yesu yazutse, bemeje ko byabayeho koko (1 Kor 15:5-7). Uwa mbere Pawulo yavuze ni intumwa Petero (ari we Kefa). Hari n’abigishwa bemeje ko Petero yiboneye Yesu yazutse (Luka 24:33, 34). Nanone, Pawulo yavuze ko ba bandi “cumi na babiri,” ni ukuvuga intumwa, babonye Yesu yazutse. Nyuma y’ibyo, Kristo “yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe,” wenda bikaba byarabaye muri ya materaniro atazibagirana yabereye i Galilaya, avugwa muri Matayo 28:16-20. Yesu ‘yanabonekeye Yakobo’ ushobora kuba ari umuvandimwe we, mbere akaba ataremeraga ko Yesu ari we Mesiya (Yoh 7:5). Yakobo amaze kubona Yesu yazutse, noneho yemeye ko ari we Mesiya. Igihe Pawulo yandikaga ibaruwa ye ahagana mu mwaka wa 55, abenshi mu biboneye Yesu yazutse, bari bakiriho. Ubwo rero uwari kuba abishidikanyaho wese, yari kwibariza abo bantu bamwiboneye.
9. Inkuru ya Pawulo ivugwa mu Byakozwe 9:3-5, yemeza ite ko Yesu yazutse koko?
9 Nyuma yaho Yesu yabonekeye na Pawulo ubwe (1 Kor 15:8). Igihe Pawulo witwaga Sawuli yari mu nzira ajya i Damasiko, yumvise ijwi rya Yesu wari warazutse, kandi amubona mu iyerekwa ari mu ijuru afite ikuzo ryinshi. (Soma mu Byakozwe 9:3-5.) Ibyabaye kuri Pawulo ni ikindi kintu kemeza ko Yesu yazutse koko.—Ibyak 26:12-15.
10. Kuba Pawulo yaremeraga adashidikanya ko Yesu yazutse, byatumye akora iki?
10 Hari abantu bari gushishikazwa cyane n’ibyo Pawulo yavuze, kubera ko mbere y’uko Yesu amubonekera, yatotezaga Abakristo. Pawulo amaze kwemera ko Yesu yari yarazutse, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo na we abyemeze abandi. Igihe Pawulo yatangazaga ubutumwa bw’uko Yesu yari yarapfuye, ariko nyuma akaza kuzuka, yahuye n’ibibazo byinshi harimo gukubitwa, gufungwa no kuba ubwato bwaramumenekeyeho (1 Kor 15:9-11; 2 Kor 11:23-27). Pawulo yemeraga rwose ko Yesu yari yarazutse, ku buryo yari yiteguye kubihamya, nubwo byari gutuma yicwa. Ese ubuhamya Abakristo ba mbere batanze, ntibukwemeza ko Yesu yazutse? Ese ntibutuma urushaho kwizera ko n’abandi bantu bazazuka?
YAKOSOYE ABARI BAFITE IBITEKEREZO BIDAKWIRIYE
11. Ni iki gishobora kuba cyaratumaga bamwe mu bantu b’i Korinto batumva neza iby’umuzuko?
11 Bamwe mu bari batuye mu mugi wa Korinto wo mu Bugiriki, bari bafite ibitekerezo bidakwiriye ku birebana n’umuzuko, ku buryo banumvaga ko nta “muzuko w’abapfuye ubaho.” Babiterwaga n’iki (1 Kor 15:12)? Abafirozofe bo mu wundi mugi w’u Bugiriki witwaga Atene, bari barumvise ko Yesu yazutse barabiseka. Iyo mitekerereze rero, ishobora kuba yaragize ingaruka no ku bantu bamwe b’i Korinto (Ibyak 17:18, 31, 32). Abandi bo, bashobora kuba baratekerezaga ko umuzuko uvugwa atari uyu usanzwe. Ahubwo bumvaga ko iyo umuntu akiri mu byaha, aba ameze nk’uwapfuye, noneho yamara kuba Umukristo, akaba ameze nk’aho azutse, kuko aba yarababariwe ibyaha. Icyaba cyarabibateye cyose, kutemera umuzuko byatumaga ukwizera kwabo kutagira agaciro. Iyo Imana iza kuba itarazuye Yesu, ubwo inshungu ntiyari kuba yaratanzwe, kandi abantu ntibari kuba barababariwe ibyaha. Ubwo rero abantu batemeraga umuzuko, ibindi bemeraga nta shingiro byari bifite.—1 Kor 15:13-19; Heb 9:12, 14.
12. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 3:18, 22, kuki umuzuko wa Yesu wari utandukanye n’indi yabaye mbere?
12 Pawulo yari azi neza ko “Kristo yazuwe mu bapfuye.” Uwo muzuko wari mwiza kuruta indi yari yarabaye, kubera ko abantu bari barazuwe bongeye bagapfa. Pawulo yavuze ko Yesu yabaye “umuganura w’abasinziriye mu rupfu,” mu yandi magambo akaba ari we wa mbere wazutse. Ibyo bisobanura iki? Ni we wa mbere wazutse akaba ikiremwa cy’umwuka, kandi ni we muntu wa mbere wazutse akajya mu ijuru.—1 Kor 15:20; Ibyak 26:23; soma muri 1 Petero 3:18, 22.
‘ABAZABA BAZIMA’
13. Pawulo yagaragaje ko Yesu atandukaniye he na Adamu?
13 Wasobanura ute ukuntu urupfu rw’umuntu umwe, ruzatuma abandi benshi cyane bazuka? Pawulo yashubije icyo kibazo mu buryo bwumvikana. Yagaragaje ko ibiba ku bantu bitewe n’ibyo Adamu yakoze, bitandukanye cyane n’ibyiza bazabona kubera igitambo cya Kristo. Igihe Pawulo yavugaga ibya Adamu, yaranditse ati: “Urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe.” Kuba Adamu yarakoze icyaha, byatumye apfa kandi araga urupfu n’abari kuzamukomokaho. Na n’ubu turacyahura n’ibibazo bitewe n’uko atumviye. Igishimishije ni uko dutegereje ibintu byiza mu gihe kizaza, kubera ko Yehova yazuye Umwana we. Pawulo yavuze ko abapfuye bazazuka binyuze ku muntu umwe ari we Yesu. Yaravuze ati: “Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”—1 Kor 15:21, 22.
14. Ese Adamu azazuka? Sobanura.
14 None se igihe Pawulo yavugaga ko ‘muri Adamu abantu bose bapfa,’ yashakaga kuvuga iki? Yashakaga kuvuga ko abakomoka kuri Adamu bose, yabaraze icyaha no kudatungana, akaba ari yo mpamvu bapfa (Rom 5:12). Adamu ntari mu “bazaba bazima.” Igitambo cya Kristo nta cyo cyamumarira, kuko yari atunganye agasuzugura Imana ku bushake. Ibyabaye kuri Adamu ni kimwe n’ibizaba ku bantu “Umwana w’umuntu” azabona ko bagereranywa n’ihene, kuko “bazarimburwa iteka ryose.”—Mat 25:31-33, 46; Heb 5:9.
15. “Abantu bose bazaba bazima,” ni ba nde?
15 Wibuke ko Pawulo yanditse ati: “Abantu bose bazaba bazima muri Kristo” (1 Kor 15:22). Icyo gihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto bari barasutsweho umwuka, bakaba bari bafite ibyiringiro byo kuzazuka bakajya kuba mu ijuru. Abo Bakristo bari ‘barejejwe bunze ubumwe na Kristo,’ kandi ‘barahamagariwe kuba abera.’ Pawulo yanavuze ibirebana n’‘abasinziriye mu rupfu, bunze ubumwe na Kristo’ (1 Kor 1:2; 15:18; 2 Kor 5:17). Mu yindi baruwa Pawulo yanditse, yavuze ko ‘abunze ubumwe na we mu rupfu rumeze nk’urwe, bazunga ubumwe na we mu muzuko umeze nk’uwe’ (Rom 6:3-5). Yesu yazuwe ari ikiremwa cy’umwuka, hanyuma ajya mu ijuru. Uko ni na ko bizagendekera abunze ubumwe na Kristo bose, ni ukuvuga Abakristo bose basutsweho umwuka.
16. Igihe Pawulo yavugaga ko Yesu ari “umuganura,” yashakaga kuvuga iki?
16 Pawulo yanditse ko ‘Kristo yazuwe mu bapfuye, akaba umuganura w’abasinziriye mu rupfu.’ Wibuke ko hari abandi bantu bazuwe bakaba ku isi, urugero nka Lazaro. Ariko Yesu ni we muntu wa mbere wazuwe, akaba ikiremwa cy’umwuka kandi agahabwa ubuzima bw’iteka. Twamugereranya n’umuganura, cyangwa imyaka ya mbere Abisirayeli basaruraga bakayitura Imana. Nanone igihe Pawulo yavugaga ko Yesu ari umuganura, yashakaga kuvuga ko nyuma ya Yesu hari abandi bantu bari kuzazuka na bo bakajya kuba mu ijuru. Intumwa n’abandi bantu bari kuba bunze ubumwe na Kristo, bari kuzazuka bakajya kuba mu ijuru nk’uko na we yagiyeyo.
17. Ni̇̀ ryari “abunze ubumwe na Kristo” bari kuzukira kuba mu ijuru?
17 Igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto, abunze ubumwe na Kristo bari bataratangira kuzuka ngo bage mu ijuru. Pawulo yavuze ko ibyo byari kuzaba nyuma, agira ati: “Buri wese mu mwanya we: Kristo ni umuganura, hagakurikiraho aba Kristo mu gihe cyo kuhaba kwe” (1 Kor 15:23; 1 Tes 4:15, 16). Ubu turi muri icyo gihe cyo “kuhaba” kwa Kristo. Intumwa n’abandi Bakristo basutsweho umwuka bapfuye mbere yo kuhaba kwa Kristo, bagombaga gutegereza ko icyo gihe kigera bagahabwa ingororano yabo mu ijuru, bityo ‘bakunga ubumwe na [Yesu] mu muzuko umeze nk’uwe.’
TWIRINGIYE RWOSE KO ABAPFUYE BAZAZUKA
18. (a) Kuki tuvuga ko hazabaho undi muzuko? (b) Mu 1 Abakorinto 15:24-26 havuga ko mu ijuru hazaba iki?
18 None se Abakristo b’indahemuka bose batazajya kubana na Kristo mu ijuru, bo bizabagendekera bite? Na bo biringiye ko hazabaho umuzuko. Bibiliya ivuga ko Pawulo n’abandi bantu bazukira kujya kuba mu ijuru, baba bazutse mu “muzuko wa mbere w’abapfuye” (Fili 3:11). Ibyo rero bigaragaza ko hari undi muzuko uzabaho, kandi na Yobu yarabyemeraga (Yobu 14:15). Igihe Yesu azaba ahindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose, abo Bibiliya yita “aba Kristo mu gihe cyo kuhaba kwe,” bazaba bari kumwe na we mu ijuru. Icyo gihe urupfu, ari rwo “mwanzi wa nyuma,” na rwo ruzahindurwa ubusa. Abazaba barazukiye kuba mu ijuru, ntibazongera gupfa. Abandi se bo bizabagendekera bite?—Soma mu 1 Abakorinto 15:24-26.
19. Ni iki abazaba ku isi bashobora kwiringira?
19 None se abazaba ku isi ni iki bashobora kwiringira? Bashobora kwiringira amagambo Pawulo yavuze agira ati: “Mfite ibyiringiro, . . . ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Kubera ko nta muntu ukiranirwa ushobora kujya kuba mu ijuru, ayo magambo yerekeza ku muzuko uzaba hano ku isi.
20. Nyuma yo kwiga iki gice, ni iki cyatumye urushaho kwemera ko abapfuye bazazuka?
20 Twemera rwose ko “hazabaho umuzuko.” Abazazukira kuba ku isi bazabaho iteka. Izere rwose ko ibyo bizabaho. Ibyo bishobora kuguhumuriza mu gihe utekereje abawe bapfuye. Bazazuka ubwo Kristo n’abazafatanya na we gutegeka bazaba “ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.” Nawe ushobora kwiringira ko uramutse upfuye mbere y’uko Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi butangira gutegeka, wazazuka (Ibyah 20:6). Ibyo byiringiro ‘ntibizatuma tumanjirwa’ cyangwa ngo dukorwe n’ikimwaro (Rom 5:5). Bishobora gutuma ugira ubutwari muri iki gihe, kandi ugakorera Imana wishimye. Ariko nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, hari ibindi bintu dukeneye kumenya bivugwa mu rwandiko rwa mbere rwandikiwe Abakorinto, igice cya 15.
INDIRIMBO YA 147 Isezerano ry’ubuzima bw’iteka
a Mu rwandiko rwa mbere rwandikiwe Abakorinto igice 15, havuga cyanecyane ukuntu abapfuye bazazuka. Kuki iyo nyigisho ifite agaciro kenshi kandi se kuki twemera ko Yesu yazutse? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo n’ibindi abantu bibaza ku muzuko.
b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu ni we muntu wa mbere wazutse akajya mu ijuru (Ibyak 1:9). Bamwe mu bigishwa be bari kuzamusangayo ni Tomasi, Yakobo, Lidiya, Yohana, Mariya na Pawulo.
c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe wapfushije umugore we yakundaga cyane, bari bamaranye imyaka myinshi bafatanya gukorera Yehova. Yiringiye ko azazuka kandi akomeza gukorera Yehova mu budahemuka.