Ibyiringiro by’umuzuko bifite imbaraga
“Nahombye ibyanjye byose . . . kugira ngo [menye Yesu Kristo], menye n’imbaraga zo kuzuka kwe.”—ABAFILIPI 3:8-10.
1, 2. (a) Mu myaka runaka ishize, ni gute umuyobozi wa kidini umwe yasobanuye ibihereranye n’umuzuko? (b) Ni gute umuzuko uzabaho?
MU NTANGIRIRO z’umwaka wa 1890, itangazamakuru ryavuze inkuru y’ikibwiriza kidasanzwe cyatanzwe n’umuyobozi wa kidini w’i Brooklyn, New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yavuze ko umuzuko uzaba ukubiyemo kongera gukusanya no gusubiza ubuzima mu magufwa yose no mu nyama byahoze bigize umubiri w’umuntu, byaba byarakongowe n’umuriro cyangwa byarononwe n’impanuka, byarariwe n’igikoko cyangwa byarabaye ifumbire. Uwo muvugabutumwa yatekerezaga ko ku munsi runaka w’amasaha 24, ikirere cyari kuzazimagizwa n’ibiganza, amaboko, ibirenge, intoki, amagufwa, imitsi n’impu by’abantu bapfuye babarirwa muri za miriyari. Ibyo bice by’umubiri bikazaba birimo bishakisha ibindi bice byari bigize uwo mubiri. Hanyuma ngo za roho zikazava mu ijuru n’ikuzimu kugira ngo ziture muri iyo mibiri izaba yazutse.
2 Gutekereza ko habaho umuzuko binyuriye mu kongera guterateranya za atome zahoze zigize umubiri ntibihuje n’ubwenge, kandi abantu ntibafite ubugingo budapfa (Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4). Yehova, we Mana izura abantu, ntakeneye kongera gukusanya za atome z’ibintu byahoze bigize umubiri w’umuntu. Ashobora kuremera imibiri mishya abazaba bazutse. Yehova yahaye Umwana we Yesu Kristo ububasha bwo kuzura abapfuye, bakazazuka bafite uburyo bwo kuzabaho iteka (Yohana 5:26). Ni yo mpamvu Yesu yagize ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho” (Yohana 11:25, 26). Mbega isezerano risusurutsa umutima! Riradukomeza kugira ngo twihanganire ibigeragezo, ndetse duhangane n’urupfu turi Abahamya ba Yehova bizerwa.
3. Kuki Pawulo yagombaga kuvuganira iby’umuzuko?
3 Umuzuko ntuhuje n’igitekerezo cy’uko abantu bafite ubugingo budapfa—igitekerezo cyadukanywe n’umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Platon. None se, byagenze bite igihe intumwa Pawulo yabwirizaga Abagiriki b’ibikomerezwa kuri Areyopago muri Atenayi, akerekeza kuri Yesu, maze akavuga ko Imana yamuzuye? Inkuru iragira iti “bumvise ibyo kuzuka, bamwe barabinegura” (Ibyakozwe 17:29-34). Abantu benshi bari barabonye Yesu Kristo wazutse bari bakiriho, kandi n’ubwo bakobwaga, batanze ubuhamya bemeza ko yazutse akava mu bapfuye. Ariko kandi, abigisha b’ibinyoma bifatanyaga n’itorero ry’i Korinto bahakanaga iby’umuzuko. Ni yo mpamvu Pawulo yavuganiye iyo nyigisho ya Gikristo mu buryo bukomeye mu 1 Abakorinto igice cya 15. Gusuzumana ubwitonzi ibitekerezo bye bigaragaza rwose ko ibyiringiro by’umuzuko bidashidikanywaho kandi bifite imbaraga.
Igihamya gikomeye kigaragaza ko Yesu yazutse
4. Ni abahe bantu Pawulo yatanzeho igihamya biboneye n’amaso yabo ibyo kuzuka kwa Yesu?
4 Zirikana ukuntu Pawulo yatangiye avuganira umuzuko (1 Abakorinto 15:1-11). Abakorinto bagombaga gukomeza gushikama ku butumwa bwiza bw’agakiza, keretse iyo baba barizereye ubusa. Kristo yapfiriye ibyaha byacu, arahambwa kandi arazuka. Mu by’ukuri, Yesu wazutse yabonekeye Kefa (Petero), hanyuma ‘abonekera abo cumi na babiri’ (Yohana 20:19-23). Yabonywe n’abantu bagera kuri 500, bikaba bishoboka ko ari cya gihe yatangaga itegeko rigira riti ‘mugende, muhindure abantu abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Yakobo yaramubonye, kimwe n’intumwa zose zizerwa (Ibyakozwe 1:6-11). Yesu yabonekeye Sawuli hafi y’i Damasiko, “nk’umwana wavutse adashyitse” (NW )—ari nk’aho yari yaramaze kuzurirwa ubuzima bw’umwuka (Ibyakozwe 9:1-9). Abakorinto barizeye bitewe n’uko Pawulo yababwirije, maze bakemera ubutumwa bwiza.
5. Ni ibihe bitekerezo Pawulo yashingiragaho nk’uko byanditswe mu 1 Abakorinto 15:12-19?
5 Reka dusuzume ibitekerezo Pawulo yashingiragaho (1 Abakorinto 15:12-19). Kubera ko abantu biboneye n’amaso yabo ibyo kuzuka kwa Kristo bigisha ko yazutse, ni gute dushobora kuvuga ko nta muzuko ubaho? Niba Yesu atarazuwe mu bapfuye, umurimo dukora wo kubwiriza no kwizera kwacu byaba ari imfabusa, kandi twaba tubaye ababeshyi bashinja Imana ibinyoma tuvuga ko yazuye Kristo. Niba abapfuye batazuka, ‘turacyari mu byaha byacu,’ kandi abapfiriye muri Kristo bararimbutse. Byongeye kandi, “niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.”
6. (a) Ni iki Pawulo yavuze ahamya ibyo kuzuka kwa Yesu? (b) “Umwanzi uzaheruka” ni nde, kandi se, azakurwaho ate?
6 Pawulo ahamya ibyo kuzuka kwa Yesu (1 Abakorinto 15:20-28). Byongeye kandi, kubera ko Kristo ari ‘umuganura’ w’abasinziririye mu rupfu, hari abandi bantu na bo bari kuzazuka. Nk’uko urupfu rwazanywe no kutumvira k’umuntu Adamu, ni na ko kuzuka kuzabaho binyuriye ku muntu—ari we Yesu. Abe bari kuzazurwa mu gihe cyo kuhaba kwe. Kristo ‘akuraho ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose’ birwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, maze agategeka ari Umwami kugeza ubwo Yehova azashyirira abanzi be bose munsi y’ibirenge bye. Ndetse n’ “umwanzi uzaheruka”—ni ukuvuga urupfu twarazwe na Adamu—azakurwaho burundu binyuriye ku gaciro k’igitambo cya Yesu. Hanyuma Kristo azashyikiriza Imana, ari na yo Se, Ubwami, agandukire “Iyamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”
Mbese, babatirizwa abapfuye?
7. “Ababatizwa kugira ngo babe abapfuye” ni bande, kandi se, ibyo bisobanura iki kuri bo?
7 Abantu barwanya iby’umuzuko babazwa ikibazo kigira kiti “ababatizwa kugira ngo babe abapfuye bazagira bate?” (1 Abakorinto 15:29, NW ). Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko abazima bagomba kubatizwa ku bw’inyungu z’abapfuye, kubera ko abigishwa ba Yesu bagomba kwiyigira, bakizera kandi bakibatirizwa buri muntu ku giti cye (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 2:41). Abakristo basizwe ‘babatizwa kugira ngo babe abapfuye’ binyuriye mu gushyirwa mu mibereho iyobora ku gupfa no kuzuka. Uwo mubatizo utangira igihe umwuka w’Imana ubashyiramo ibyiringiro by’ijuru maze ukarangira igihe bazurirwa ubuzima budapfa bwo mu ijuru ari imyuka.—Abaroma 6:3-5; 8:16, 17; 1 Abakorinto 6:14.
8. Ni iki Abakristo bashobora kwiringira badashidikanya n’ubwo byaba ngombwa ko Satani n’abagaragu be babica?
8 Nk’uko bigaragazwa n’amagambo ya Pawulo, ibyiringiro by’umuzuko bituma Abakristo bajya mu kaga hato na hato kandi bagahangana n’urupfu buri munsi bazira gukora umurimo wo kubwiriza (1 Abakorinto 15:30, 31). Bazi ko Yehova ashobora kuzabazura aramutse aretse Satani n’abagaragu be bakabica. Imana yonyine ni yo ishobora kurimburira ubugingo cyangwa ubuzima bwabo muri Gehinomu, bigereranya irimbuka ry’iteka.—Luka 12:5.
Ni ngombwa kuba maso
9. Kugira ngo ibyiringiro by’umuzuko bigire imbaraga zidukomeza mu mibereho yacu, ni iki tugomba kwirinda?
9 Ibyiringiro by’umuzuko byakomeje Pawulo. Igihe yari ari muri Efeso, abanzi be bashobora kuba baramujugunye mu kibuga cy’imikino kugira ngo arwane n’inyamaswa (1 Abakorinto 15:32). Niba ibyo byarabayeho, yararokowe nk’uko Daniyeli na we yakijijwe intare. (Daniyeli 6:17-23, umurongo wa 16-22 muri Biblia Yera; Abaheburayo 11:32, 33.) Kubera ko Pawulo yiringiraga umuzuko, ntiyagize imitekerereze nk’iy’abahakanyi b’i Buyuda bo mu gihe cya Yesaya. Baravugaga bati “reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa” (Yesaya 22:13). Kugira ngo ibyiringiro by’umuzuko bigire imbaraga zidukomeza mu mibereho yacu nk’uko byazigize mu mibereho ya Pawulo, tugomba kwirinda kwifatanya n’abantu bafite bene uwo mwuka wonona. Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Birumvikana ko iryo hame rirebana n’ibice binyuranye by’imibereho.
10. Ni gute dushobora gutuma ibyiringiro byacu by’umuzuko bikomeza kuba bizima?
10 Pawulo yabwiye abantu bashidikanya ibihereranye n’umuzuko ati “nimuhugukire gukiranuka, nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha; kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni” (1 Abakorinto 15:34). Muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ tugomba gukora ibihuje n’ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana na Kristo (Daniyeli 12:4; Yohana 17:3). Ibyo bizatuma ibyiringiro byacu by’umuzuko bikomeza kuba bizima.
Bazazuka bafite mubiri ki?
11. Ni gute Pawulo yatanze urugero ku bihereranye n’umuzuko w’Abakristo basizwe?
11 Hanyuma Pawulo yagize icyo avuga ku bibazo runaka (1 Abakorinto 15:35-41). Birashoboka ko wenda hari umuntu waba ugamije gushidikanya ibihereranye n’umuzuko akabaza ati “abapfuye bazazurwa bate? Kandi bazaba bafite mubiri ki?” Nk’uko Pawulo yabigaragaje, mu by’ukuri iyo imbuto itewe mu butaka irapfa mu gihe iba ihinduka kugira ngo ibe urugemwe. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wabyawe n’umwuka agomba gupfa. Kimwe n’uko ikimera kiva mu mbuto kigakura gifite umubiri mushya, ni na ko umubiri wazutse w’Abakristo basizwe uba utandukanye n’umubiri w’umuntu. N’ubwo uburyo bwe bwo kubaho buba ari kimwe n’ubwo yari afite mbere y’uko apfa, azurwa ari ikiremwa gishya gifite umubiri w’umwuka ushobora kuba mu ijuru. Ubusanzwe, abazazukira ku isi bazazuka bafite imibiri ya kimuntu.
12. Amagambo ngo “imibiri yo mu ijuru” n’ “imibiri yo mu isi” asobanura iki?
12 Nk’uko Pawulo yabivuze, imibiri ya kimuntu itandukanye n’iy’inyamaswa. Ndetse inyamaswa z’amoko atandukanye zifite imibiri itandukanye (Itangiriro 1:20-25). “Imibiri yo mu ijuru” y’ibiremwa by’umwuka ifite ikuzo ritandukanye n’iry’ “imibiri yo mu isi,” imibiri bunyama. Nanone kandi, ubwiza bw’izuba, ubw’ukwezi n’ubw’inyenyeri, buratandukanye. Ariko kandi, abasizwe bazutse bafite ikuzo ryinshi cyane kurushaho.
13. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:42-44, ni iki kibibwa, kandi se ni iki kizuka?
13 Mu gihe Pawulo yari amaze kugaragaza iryo tandukaniro, yongeyeho ati “no kuzuka kw’abapfuye ni ko kuri” (1 Abakorinto 15:42-44). Yagize ati “ubibwa ari uwo kubora, ukazazurwa ari uwo kutazabora.” Aha ngaha, Pawulo ashobora kuba yerekeza ku basizwe bose uko ari itsinda. Ubibwa ari uwo kubora mu gihe cyo gupfa, ukazazurwa ari uwo kutazabora, ubatuwe mu cyaha. N’ubwo isi iwukoza isoni, uzurirwa ubuzima bwo mu ijuru kandi uzerekananwa na Kristo ufite ikuzo (Ibyakozwe 5:41; Abakolosayi 3:4). Igihe cyo gupfa ubibwa ari “umubiri wa kavukire” ukazazurwa ari “umubiri w’umwuka.” Kubera ko ibyo bishoboka ku Bakristo babyawe n’umwuka, dushobora kwiringira tudashidikanya ko abandi bantu bashobora kuzazukira kuba ku isi.
14. Ni gute Pawulo yashyize itandukaniro hagati ya Kristo na Adamu?
14 Hanyuma Pawulo yakomeje ashyira itandukaniro hagati ya Kristo na Adamu (1 Abakorinto 15:45-49). Adamu, umuntu wa mbere ‘yahindutse ubugingo buzima’ (Itangiriro 2:7). “Adamu wa nyuma”—ni ukuvuga Yesu—“yabaye umwuka utanga ubugingo.” Yatanze ubuzima bwe ho igitambo cy’incungu, mbere na mbere ku bw’inyungu z’abigishwa be basizwe (Mariko 10:45). Iyo bakiri abantu baba ‘bambaye ishusho y’uw’ubutaka,’ ariko iyo bazutse bamera nka Adamu wa nyuma. Birumvikana ko igitambo cya Yesu kizungura abantu bose bumvira, hakubiyemo n’abazazukira ku isi.—1 Yohana 2:1, 2.
15. Kuki Abakristo basizwe batazuka bafite umubiri bunyama, kandi se, ni gute bazuka mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu?
15 Iyo Abakristo basizwe bapfuye, ntibazuka bafite imibiri bunyama (1 Abakorinto 15:50-53). Umubiri ubora w’inyama n’amaraso ntushobora kuragwa kutabora n’Ubwami bwo mu ijuru. Bamwe mu Bakristo basizwe ntibari kuzasinzirira mu rupfu igihe kirekire. Mu gihe bari kuba barangije isiganwa ryabo ryo ku isi ari abizerwa mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu, bagombaga ‘guhindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya.’ Ako kanya bagombaga guhita bazukira ubuzima bw’umwuka bafite kutabora n’ikuzo. Amaherezo, “umugeni” wa Kristo wo mu ijuru azaba agizwe n’abantu 144.000.—Ibyahishuwe 14:1; 19:7-9; 21:9; 1 Abatesalonike 4:15-17.
Banesha urupfu!
16. Dukurikije uko byavuzwe na Pawulo hamwe n’abahanuzi ba mbere, ni gute bizagendekera urupfu twarazwe n’umunyabyaha Adamu?
16 Pawulo yatangaje abigiranye ibyishimo ko urupfu ruzamirwa bunguri iteka ryose, ibyo akaba abivuga agaragaza ukunesha (1 Abakorinto 15:54-57). Igihe ababora n’abapfa bazambara kutabora no kudapfa, hazasohozwa amagambo akurikira: “urupfu rumizwe no kunesha iteka ryose. Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we urubori rwawe ruri he?” (Yesaya 25:8; Hoseya 13:14, NW ). Urubori rutera urupfu ni icyaha, kandi imbaraga z’icyaha zari Amategeko yaciraga abanyabyaha urwo gupfa. Ariko kandi, kubera igitambo cya Yesu no kuzuka kwe, urupfu twarazwe n’umunyabyaha Adamu ntiruzongera kunesha ukundi.—Abaroma 5:12; 6:23.
17. Ni gute amagambo aboneka mu 1 Abakorinto 15:58 arebana n’igihe turimo?
17 Pawulo yagize ati “nuko, bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:58). Ayo magambo areba abasigaye basizwe bo muri iki gihe n’abagize “izindi ntama” za Yesu, kabone n’ubwo bapfa muri iyi minsi y’imperuka (Yohana 10:16). Imihati bakoresha ari ababwiriza b’Ubwami si imfabusa, kubera ko bategereje kuzazuka. Nimucyo rero twebwe abagaragu ba Yehova dukomeze guhugira mu murimo w’Umwami mu gihe dutegereje umunsi dushobora kuzarangurura mu ijwi ry’ibyishimo tugira tuti “wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he?”
Ibyiringiro by’umuzuko bisohozwa!
18. Ibyiringiro by’umuzuko Pawulo yari afite byari bikomeye mu rugero rungana iki?
18 Amagambo ya Pawulo yanditswe mu 1 Abakorinto igice cya 15 agaragaza ko ibyiringiro by’umuzuko byari bifite imbaraga mu mibereho ye. Yemeraga adashidikanya ko Yesu yazuwe mu bapfuye, kandi ko hari n’abandi bantu na bo bari kuzabohorwa bakazavanwa mu mva rusange y’abantu bose. Mbese, ufite ukwemera gukomeye bene ako kageni? Pawulo yabonaga ko inyungu zishingiye ku bwikunde ari nk’ “amase,” kandi ‘ahomba ibye byose’ kugira ngo ‘amenye [Kristo], amenye n’imbaraga zo kuzuka kwe.’ Iyo ntumwa yari yiteguye gupfa urupfu nk’urwo Kristo yapfuye yiringiye kuzabona ‘umuzuko [ubanza].’ Nanone uwo muzuko witwa ‘umuzuko wa mbere,’ ni wo abigishwa basizwe ba Yesu 144.000 babona. Ni koko, bazurirwa ubuzima bw’umwuka mu ijuru, mu gihe “abapfuye basigaye” bo bazazukira ku isi.—Abafilipi 3:8-11; Ibyahishuwe 7:4; 20:5, 6.
19, 20. (a) Ni abahe bantu bavugwa mu nkuru za Bibiliya bazazukira kuba ku isi? (b) Ni bande utegerezanyije amatsiko ko bazazuka?
19 Ibyiringiro by’umuzuko byabaye ukuri guhebuje ku basizwe babaye abizerwa kugeza ku gupfa (Abaroma 8:18; 1 Abatesalonike 4:15-18; Ibyahishuwe 2:10). Abazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ bazibonera ukuntu ibyiringiro by’umuzuko bizasohozwa hano ku isi igihe ‘inyanja izagarura abapfuye bo muri yo, urupfu n’ikuzimu bikagarura abapfuye bo muri byo’ (Ibyahishuwe 7:9, 13, 14; 20:13). Mu bantu bazazukira ku isi hazaba harimo Yobu, wapfushije abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Tekereza ibyishimo azagira mu gihe azaba arimo abakira—kandi se mbega ukuntu bazashimishwa n’uko bazaba bafite abandi bavandimwe barindwi hamwe n’abandi bakobwa batatu bafite uburanga!—Yobu 1:1, 2, 18, 19; 42:12-15.
20 Mbega ukuntu bizaba ari imigisha igihe Aburahamu na Sara, Isaka na Rebeka—ni koko, hamwe n’abandi benshi, hakubiyemo “n’abahanuzi bose”—bazazukira kuba ku isi (Luka 13:28)! Umwe muri abo bahanuzi yari Daniyeli, wasezeranyijwe kuzazuka mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kimesiya. Daniyeli amaze imyaka igera ku 2.500 ari mu mva, ariko binyuriye ku mbaraga z’umuzuko, vuba aha, ‘azahaguruka, kandi ahagarare’ kugira ngo ahabwe ‘umugabane we’ ari umwe mu “bikomangoma byo ku isi hose” (Daniyeli 12:13; Zaburi 45:16, NW ). Mbega ukuntu bizaba bishimishije kutazakira abantu bizerwa bo mu bihe bya kera gusa, ahubwo nanone kuzakira so na nyoko bakubyaye, umuhungu wawe, umukobwa wawe cyangwa n’abandi bantu wakundaga wanyazwe n’umwanzi, ari we rupfu!
21. Kuki tutagombye kuzarira mu gukorera abandi bantu ibintu byiza?
21 Bamwe mu ncuti zacu hamwe n’abo dukunda bashobora kuba bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorera Imana kandi ubu bakaba bashaje. Imyaka yo mu za bukuru ishobora gutuma guhangana n’imihangayiko y’ubuzima bibagora. Mbega ukuntu kubaha ubufasha ubwo ari bwo bwose dushoboye uhereye ubu ari ibintu birangwa n’urukundo! Nitubigenza dutyo nta cyo tuzigera twicuza ku bihereranye no kuba twarabatereranye mu buryo runaka urupfu ruramutse rubahitanye (Umubwiriza 9:11; 12:1-7; 1 Timoteyo 5:3, 8). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atazibagirwa ibintu byiza dukorera abandi tutitaye ku kigero cy’imyaka barimo cyangwa imimerere barimo. Pawulo yaranditse ati “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”—Abagalatiya 6:10; Abaheburayo 6:10.
22. Mbere y’uko ibyiringiro by’umuzuko bisohozwa, ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
22 Yehova ni “Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ijambo rye riraduhumuriza kandi ridufasha guhumuriza abandi tubagezaho ibyiringiro by’umuzuko bifite imbaraga. Mbere y’uko twibonera isohozwa ry’ibyo byiringiro binyuriye ku muzuko w’abapfuye bazazukira kuba ku isi, nimucyo tumere nka Pawulo wizeraga umuzuko. Mu buryo bwihariye, nimucyo twigane Yesu, we wiringiye imbaraga Imana ifite zo kumuzura maze bikagerwaho. Vuba aha, abari mu mva z’urwibutso bazumva ijwi rya Kristo maze bavemo. Turifuza ko ibyo byazatuzanira ihumure n’ibyishimo. Ariko ikirenze byose, nimucyo tube abantu bashimira Yehova, we watumye urupfu runeshwa binyuriye ku Mwami wacu Yesu Kristo!
Ni iki wasubiza?
• Ni ikihe gihamya cy’abantu biboneye n’amaso yabo ibyo kuzuka kwa Yesu cyatanzwe na Pawulo?
• “Umwanzi uzaheruka” ni nde, kandi se, ni gute azakurwaho burundu?
• Ku birebana n’Abakristo basizwe, ni iki kibibwa, kandi se ni iki kizuka?
• Ni abahe bantu bavugwa mu nkuru za Bibiliya wakwifuza kuzabonana na bo igihe bazaba bazukiye kuba ku isi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Intumwa Pawulo yavuganiye umuzuko mu buryo bukomeye
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Kuzuka kwa Yobu, umuryango we hamwe n’abandi benshi bizatuma tugira ibyishimo bitagira imipaka!