Yesaya
25 Yehova, uri Imana yanjye.
Mvuga ukuntu ukomeye, nsingiza izina ryawe
Kubera ko wakoze ibintu bitangaje.+
2 Wahinduye umujyi ikirundo cy’amabuye,
Umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye, wawuhinduye amatongo.
Umunara w’umuntu ukomoka mu kindi gihugu, ntukiriho;
Ntuzongera kubakwa.
3 Ni yo mpamvu abantu bakomeye bazagusingiza.
Abantu bo mu bihugu bikoresha igitugu bazagutinya.+
4 Ufite intege nke umubera ubuhungiro.
Umukene iyo ageze mu bibazo bikomeye, umubera aho ahungira,+
Ukamubera aho yugama imvura nyinshi
Kandi umubera igicucu cyo kugamamo izuba.+
Iyo uburakari bw’abategekesha igitugu bumeze nk’imvura nyinshi yikubita ku rukuta,
5 Bukamera nk’ubushyuhe bwo mu gihugu cyumagaye,
Ucecekesha urusaku rw’abantu bo mu mahanga.
Nk’uko igicucu cy’ibicu kigabanya ubushyuhe,
Ni ko ucecekesha indirimbo y’abategekesha igitugu.
6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyiri ingabo azahakoreshereza abantu bo mu bihugu byose
Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane,+
Umunsi mukuru urimo divayi nziza,*
Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane byuzuye umusokoro,
Urimo na divayi nziza iyunguruye.
7 Kuri uyu musozi, azakuraho* umwenda utwikiriye abantu bose
N’umwenda uboshye utwikiriye ibihugu byose.
8 Urupfu azarukuraho burundu kugeza iteka ryose+
Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.+
Abantu be bose azabakuraho ikimwaro mu isi yose,
Kuko Yehova ubwe ari we ubivuze.
9 Kuri uwo munsi abantu bazavuga bati:
“Dore iyi ni yo Mana yacu.+
Uyu ni we Yehova,
Twaramwiringiye.
Reka twishime tunezerwe kuko adukiza.”+
10 Ukuboko kwa Yehova kuzaba kuri uyu musozi+
Kandi Mowabu izanyukanyukirwa aho iri+
Nk’uko banyukanyuka ibyatsi bigahinduka ikirundo cy’ifumbire.
11 Azarambura amaboko ye akubite Mowabu
Nk’uko umuntu woga mu mazi menshi akubita amaboko ye kugira ngo yoge;
Azakubita amaboko ye akoresheje ubuhanga,
Akureho ubwibone bwayo.+
12 Azasenya umujyi ukikijwe n’inkuta zikomeye n’inkuta zawo ndende zirinda umutekano,
Azawutura hasi
Awugeze hasi ku butaka, mu mukungugu.