Dufashe Abantu Kugirana Imishyikirano ya Bugufi na Yehova
“Nta wujya kwa Data, ntamujyanye.”—YOHANA 14:6.
1. Ni irihe tegeko Yesu wazutse yahaye abigishwa be, kandi se, kuba Abahamya ba Yehova bararyubahirije byagize izihe ngaruka?
“YESU KRISTO yahaye abigishwa be itegeko ryo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, bababatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era’ (Matayo 28:19). Mu myaka icumi ishize, Abahamya ba Yehova bafashije abantu basaga miriyoni eshatu kugana Imana, bagera ubwo bababatiza, mu buryo bwo kugaragaza ko bayiyeguriye kugira ngo bakore ibyo ishaka. Mbega ukuntu dushimishwa no kubafasha kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana!—Yakobo 4:8.
2. N’ubwo abashya benshi barimo babatizwa, ni iki cyabayeho?
2 Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe, aho usanga haragiye habatizwa abigishwa benshi bashya, ntihagiye habaho ukwiyongera nk’uko mu mubare w’ababwiriza b’Ubwami. Birumvikana ko tugomba kuzirikana ko hari n’abapfa, buri mwaka hakaba hapfa umuntu 1 ku ijana. Ariko kandi, mu myaka mike ishize, hari umubare munini w’abaguye bitewe n’impamvu runaka. Kubera iki? Iki gice hamwe n’ikigikurikira, bizasuzuma ukuntu abantu bareherezwa kuri Yehova n’impamvu zishobora kuba zituma bagwa bakabivamo.
Intego y’Umurimo Wacu wo Kubwiriza
3. (a) Ni gute ubutumwa abigishwa ba Yesu bahawe buhuza n’ubwa marayika uvugwa mu Byahishuwe 14:6? (b) Ni ubuhe buryo bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza cyane mu gutuma abantu bashishikazwa n’ubutumwa bw’Ubwami, ariko se, hari ikihe kibazo?
3 Muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ abigishwa ba Yesu bafite inshingano yo gukwirakwiza “ubwenge” nyakuri buhereranye n’“ubu butumwa bwiza bw’ubwami” (Daniyeli 12:4; Matayo 24:14). Ubutumwa bwabo buhuje n’ubwa marayika wari ‘ufite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyahishuwe 14:6). Muri iyi si ihangayikishwa birenze urugero n’ibintu by’isi, muri rusange, uburyo bugira ingaruka nziza cyane kurusha ubundi bwo gutuma abantu bashishikazwa n’Ubwami bw’Imana no kubafasha kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, ni ukubabwira ibirebana n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. N’ubwo ibyo bifite ishingiro, abifatanya n’ubwoko bw’Imana bagamije gusa kuzemererwa kwinjira muri Paradizo, nta bwo ibirenge byabo biba bihamye mu nzira ifunganye igana mu buzima.—Matayo 7:13, 14.
4. Dukurikije uko Yesu yabivuze hamwe n’uko marayika wagurukaga aringanije ijuru yabivuze, intego y’umurimo wacu wo kubwiriza ni iyihe?
4 Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Marayika uguruka aringanije ijuru atangaza “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose,” kandi akabwira abatuye isi ati “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko” (Ibyahishuwe 14:7). Ku bw’ibyo rero, intego y’ibanze y’umurimo wacu wo kubwiriza ubutumwa bwiza ni iyo gufasha abantu kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova binyuriye kuri Kristo Yesu.
Uruhare Tugira mu Murimo wa Yehova
5. Ni ayahe magambo yavuzwe na Pawulo hamwe na Yesu agaragaza ko umurimo dukora ari uwa Yehova, aho kuba uwacu?
5 Mu gihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo bagenzi bayo basizwe, yerekeje ku ‘murimo wo kwiyunga,’ maze ivuga ko Imana yiyunga n’abantu binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Pawulo avuga ko “bisa naho Imana ibingingira muri twe,” kandi ko ‘tubahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo biyunge n’Imana.’ Mbega igitekerezo gisusurutsa umutima! Twaba turi abasizwe ‘ba ambasaderi bahagarariye Kristo’ (NW ), cyangwa twaba turi intumwa zifite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko uyu murimo dukora atari uwacu ahubwo ko ari uwa Yehova (2 Abakorinto 5:18-20). Mu by’ukuri, Imana ni yo ireshya abantu kandi ikigisha abaza kuri Kristo. Yesu yagize ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye: nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data, akabyiga, aza aho ndi.”—Yohana 6:44, 45.
6. Ni gute Yehova arimo atigisa amahanga mu buryo bw’ibanze, kandi se, ni bande barimo babonera umutekano mu “nzu” ye yo gusengeramo?
6 Muri iyi minsi y’imperuka, ni gute Yehova areshya abantu maze akabugururira “irembo ryo kwizera” (Ibyakozwe 14:27; 2 Timoteyo 3:1)? Uburyo bw’ibanze akoresha, ni uko Abahamya be batangaza ubutumwa bw’agakiza n’ubw’urubanza azasohoreza kuri iyi gahunda mbi y’ibintu (Yesaya 43:12; 61:1, 2). Icyo gikorwa cyo gutangaza mu rwego rw’isi yose, kirimo kiratigisa amahanga—kikaba gishushanya urubanza simusiga rwo kuyamenagura rwegereje cyane. Nanone kandi, abantu “b’agaciro” mu maso y’Imana barimo barareshywa bavanwa muri iyi gahunda, kandi barimo barabonera umutekano mu “nzu” ye y’ugusenga k’ukuri. Uko ni ko Yehova arimo asohoza amagambo ye y’ubuhanuzi yanditswe na Hagayi, agira ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.”—Hagayi 2:6, 7, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Ibyahishuwe 7:9, 15.
7. Ni gute Yehova yugurura imitima y’abantu kandi akireherezaho abantu akanabarehereza ku Mwana we?
7 Yehova yugurura imitima y’abo bantu batinya Imana—“ibintu byo mu mahanga byiza cyane kuruta ibindi byose”—kugira ngo bashobore “kwita ku byo [Abahamya be] bavuga.” (Hagayi 2:7, Jewish Publication Society; Ibyakozwe 16:14.) Nk’uko byagendaga mu kinyejana cya mbere, rimwe na rimwe hari ubwo Yehova akoresha abamarayika be kugira ngo bayobore Abahamya be ku bantu bafite imitima itaryarya, baba baramutakambiye bamusaba ubufasha (Ibyakozwe 8:26-31). Uko abantu bagenda bamenya ibihereranye n’ibintu bihebuje Imana yabateganyirije binyuriye ku Mwana wayo Yesu Kristo, ni na ko urukundo Yehova abakunda rubamureherezaho (1 Yohana 4:9, 10). Ni koko, Imana yireherezaho abantu ikanabarehereza ku Mwana wayo binyuriye ku ‘neza’ Yayo, cyangwa “urukundo rurangwa n’ubudahemuka.”—Yeremiya 31:3, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
Ni Nde Yehova Areshya?
8. Abantu Yehova areshya ni abameze bate?
8 Yehova yireherezaho abamushaka, akanabarehereza ku Mwana we (Ibyakozwe 17:27). Mu bo areshya, hakubiyemo abantu ‘banihira ibizira byose bikorerwa’ muri Kristendomu, kandi mu by’ukuri bikorerwa ku isi hose ‘bikabatakisha’ (Ezekiyeli 9:4). Ni “abakene mu mitima yabo” (Matayo 5:3). Koko rero, ni ‘abagwaneza [“abicisha bugufi,” NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji] bo mu isi’ bazatura iteka ryose ku isi izaba yahindutse paradizo.—Zefaniya 2:3.
9. Ni gute Yehova ashobora kumenya niba abantu ‘baratoranirijwe ubugingo buhoraho,’ kandi ni gute areshya bene abo?
9 Yehova ashobora gusoma ibiri mu mutima w’umuntu. Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose; numushaka, uzamubona” (1 Ngoma 28:9). Yehova ashobora kumenya niba umuntu ashobora kwitabira ibyo Imana yateganyije mu birebana no kutubabarira ibyaha hamwe n’ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri gahunda nshya ikiranuka y’Imana, afatiye ku mimerere y’umutima w’uwo muntu n’umwuka agaragaza, cyangwa imyifatire yiganje muri we (2 Petero 3:13). Binyuriye ku Ijambo rye, ribwirizwa kandi rikigishwa n’Abahamya be, Yehova yireherezaho ‘abatoranirijwe ubugingo buhoraho bose’ akabarehereza no ku Mwana we, kandi abo ngabo “barizera.”—Ibyakozwe 13:48.
10. Ni iki kigaragaza ko kuba hari abantu bamwe na bamwe Yehova areshya hakaba hari n’abandi atareshya, bitumvikanisha ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe?
10 Mbese, kuba hari abantu bamwe na bamwe Yehova areshya hakaba n’abandi atareshya, byaba byumvikanisha mu buryo runaka ko ibiba ku muntu biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe? Si ko biri rwose! Kuba Imana ireshya abantu, biba bishingiye ku byifuzo byabo bwite. Yubahiriza uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye. Muri iki gihe, Yehova ashyira imbere y’abatuye isi amahitamo nk’ayo yashyize imbere y’Abisirayeli, ubu hakaba hashize imyaka isaga 3.000, ubwo Mose yagiraga ati “uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza n’urupfu n’ibibi. . . . Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo; nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe, uyumvire, uyifatanyeho akaramata; kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe.”—Gutegeka 30:15-20.
11. Ni gute Abisirayeli bagombaga guhitamo ubuzima?
11 Zirikana ko Abisirayeli bagombaga guhitamo ubugingo ‘bakunda Uwiteka, bamwumvira, bamwifatanyaho akaramata.’ Igihe ayo magambo yavugwaga, ubwoko bwa Isirayeli bwari butarigarurira Igihugu cy’Isezerano. Bwari bukiri mu Kibaya cy’i Mowabu, bwitegura kwambuka Uruzi rwa Yorodani maze bukinjira i Kanaani. N’ubwo byari ibisanzwe ko bwakwerekeza ibitekerezo byabwo ku gihugu “cyiza kigari, cy’amata n’ubuki” bwari guhabwa bidatinze, kugira ngo ibyiringiro byabwo bisohozwe byari guterwa n’urukundo bwari kuba bufitiye Yehova, kumwumvira no ku kumwifatanyaho akaramata (Kuva 3:8). Ibyo Mose yabyumvikanishije neza agira ati “[niwumvira amategeko ya Yehova Imana yawe] ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe, no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n’amategeko yayo n’amateka yayo, kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra.”—Gutegeka 30:16, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
12. Ni iki urugero rw’Abisirayeli rwagombye kutwigisha ku birebana n’umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha?
12 Mbese, ibyo bivuzwe ntibyagombye kugira icyo bitwigisha ku bihereranye n’umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha muri iki gihe cy’imperuka? Dutekereza ku byerekeye isi izahinduka Paradizo mu gihe kizaza kandi tukayivugaho mu murimo wacu. Ariko kandi, haba twebwe cyangwa abantu duhindura abigishwa, nta n’umwe uzabona isohozwa ry’iryo sezerano niba dukorera Imana tubitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Kimwe n’Abisirayeli, twebwe hamwe n’abo twigisha tugomba kwitoza ‘gukunda Yehova, kumwumvira no kumwifatanyaho akaramata.’ Nituramuka twibutse ibyo mu gihe dusohoza umurimo wacu, mu by’ukuri tuzaba turimo dukorana n’Imana mu murimo wo kuyireherezaho abantu.
Abakozi Bakorana n’Imana
13, 14. (a) Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 3:5-9, ni gute tuba abakozi bakorana n’Imana? (b) Ni nde ugomba guhabwa icyubahiro bitewe n’ukwiyongera uko ari ko kose kubonetse, kandi kuki?
13 Pawulo yatanze urugero rw’ukuntu dukorana n’Imana yerekeza ku byo guhinga umurima. Yanditse agira ati “mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera, nk’uko Imana yabahaye umurimo? Ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije. Nuko ūtera, nta cyo aba ari cyo, cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza. Utera n’uwuhīra barahwanye, kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we: kuko twembi Imana ari yo dukorera [“turi abakozi bakorana n’Imana,” NW ] ; namwe mukaba umurima w’Imana, n’inzu yayo.”—1 Abakorinto 3:5-9.
14 Kubera ko turi abakozi bakorana n’Imana, tugomba gutera “ijambo ry’Ubwami” mu mitima y’abantu turi abizerwa, hanyuma tukuhira ugushimishwa uko ari ko kose kugaragajwe binyuriye mu gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya twateguye neza. Niba ubutaka, ni ukuvuga umutima, ari bwiza, Yehova azashyiraho ake atuma imbuto y’ukuri kwa Bibiliya ikura ikavamo igiti cyera imbuto (Matayo 13:19, 23). Azireherezaho uwo muntu kandi amurehereze ku Mwana we. Hanyuma, ukwiyongera uko ari ko kose k’umubare w’ababwiriza b’Ubwami, guturuka ku murimo Yehova akorera mu mitima y’abantu, akuza imbuto y’ukuri kandi akireherezaho abo bantu akanabarehereza ku Mwana we.
Umurimo wo Kubaka Uzagumaho
15. Ni uruhe rugero Pawulo yakoresheje kugira ngo agaragaze ukuntu dufasha abandi kugira ukwizera?
15 N’ubwo twishimira ukwiyongera tubona, twifuza nta buryarya kubona abantu bakomeza gukunda Yehova, bagakomeza kumwumvira, kandi bakamubaho akaramata. Tubabazwa no kubona bamwe bakonja maze bakagwa. Mbese, haba hari ikintu icyo ari cyo cyose twakora kugira ngo tubikumire? Mu rundi rugero Pawulo yatanze, yagaragaje ukuntu dushobora gufasha abandi kugira ukwizera. Yanditse agira ati “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo. Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu, cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi, cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese.”—1 Abakorinto 3:11-13.
16. (a) Ni gute ingero ebyiri zakoreshejwe na Pawulo zigamije intego zitandukanye? (b) Ni gute umurimo wacu wo kubaka ushobora kuzaba umurimo udashimishije kandi ntunanire umuriro?
16 Mu rugero rwatanzwe na Pawulo ruhereranye n’umurima, gukura biba biterwa n’ukuntu dutera imbuto tubigiranye ubwitonzi, kuhira buri gihe n’imigisha ituruka ku Mana. Urundi rugero rwatanzwe n’iyo ntumwa, rugaragaza inshingano y’umukozi w’Umukristo ku bihereranye n’uko umurimo we wo kubaka uzamera. Mbese, yaba yarubatse ku rufatiro ruhamye, kandi yarubakishije ibikoresho byiza? Pawulo atanga umuburo agira ati “umuntu wese yirinde uko yubakaho” (1 Abakorinto 3:10). Mu gihe tumaze kubyutsa ugushimishwa k’umuntu tumubwira ibihereranye n’ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri Paradizo, mbese, inyigisho zacu zibanda ku bintu by’ibanze by’ubumenyi bushingiye ku Byanditswe gusa, hanyuma tugatsindagiriza mbere na mbere ibyo uwo muntu agomba gukora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka? Mbese, inyigisho zacu zaba zikubiyemo gusa ibi bikurikira: ‘niba wifuza kuzabaho iteka muri Paradizo, ugomba kwiga, ukajya mu materaniro, kandi ukifatanya mu murimo wo kubwiriza’? Niba ari uko biri, nta bwo tuba turimo twubaka ukwizera k’uwo muntu ku rufatiro rukomeye, kandi ibyo twubaka bishobora kutazananira umuriro w’ibigeragezo cyangwa ngo birambe. Kugerageza kurehereza abantu kuri Yehova tubagezaho gusa ibyiringiro byo kuzaba muri Paradizo babikesheje imyaka mike bamara bamukorera, ni kimwe no kubakisha “ibiti, cyangwa ibyatsi, cyangwa ibikenyeri.”
Twihingemo Gukunda Imana na Kristo
17, 18.(a) Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu agire ukwizera kuramba? (b) Ni gute dushobora gufasha umuntu kugira ngo Kristo ahore mu mutima we?
17 Kugira ngo ukwizera kurambe, kugomba kuba gushingiye ku mishyikirano ya bwite umuntu agirana na Yehova Imana binyuriye kuri Yesu Kristo. Twebwe abantu badatunganye, dushobora kugirana n’Imana iyo mishyikirano y’amahoro binyuriye ku Mwana wayo gusa (Abaroma 5:10). Wibuke ko Yesu yagize ati “nta wujya kwa Data, ntamujyanye.” Kugira ngo umuntu afashe abandi kugira ukwizera, “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo.” Ibyo bikubiyemo iki?—Yohana 14:6; 1 Abakorinto 3:11.
18 Kubaka ku rufatiro rwashyizweho, ari rwo Kristo, bisobanura kwigisha ku buryo umwigishwa wa Bibiliya yihingamo gukunda Yesu mu buryo bwimbitse binyuriye mu kugira ubumenyi bwuzuye ku byerekeye umwanya arimo wo kuba ari Umucunguzi, Umutwe w’itorero, Umutambyi Mukuru wuje urukundo, kandi akaba ari n’Umwami uganje (Daniyeli 7:13, 14; Matayo 20:28; Abakolosayi 1:18-20; Abaheburayo 4:14-16). Bisobanura gutuma Yesu aba umuntu nyakuri kuri bo ku buryo ahora mu mitima yabo. Isengesho tubasabira ryagombye kuba nk’iryo Pawulo yasenze yinginga asabira Abakristo bo muri Efeso. Yanditse agira ati ‘mpfukamira Data wa twese, ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo mushorere imizi mu rukundo, mushikame.’—Abefeso 3:14-17.
19. Gucengeza ibyo gukunda Kristo mu mitima y’abigishwa ba Bibiliya byagombye kugira izihe ngaruka, ariko se, ni iki kigomba kwigishwa?
19 Nitwubaka ku buryo gukunda Kristo bishorera imizi mu mitima y’abigishwa bacu, bihuje n’ubwenge ko ibyo bizatuma bihingamo gukunda Yehova Imana. Urukundo rwa Yesu, ibyiyumvo bye n’impuhwe yagiraga, bigaragaza imico ya Yehova mu buryo bwizerwa (Matayo 11:28-30; Mariko 6:30-34; Yohana 15:13, 14; Abakolosayi 1:15; Abaheburayo 1:3). Bityo rero, uko abantu bazagenda bamenya kandi bagakunda Yesu, ni na ko bazagenda bamenya Yehova kandi bakamukundaa (1 Yohana 4:14, 16, 19). Tugomba kwigisha abigishwa ba Bibiliya ko Yehova ari we dukesha ibintu byose Kristo yakoreye abantu, ku bw’ibyo rero tukaba tugomba kumushimira, kumusingiza no kumusenga, kuko ari we “Mana itubera agakiza.”—Zaburi 68:20, 21, umurongo wa 19 n’uwa 20 muri Biblia Yera; Yesaya 12:2-5; Yohana 3:16; 5:19.
20. (a) Ni gute dushobora gufasha abantu kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana hamwe n’Umwana wayo? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
20 Kubera ko turi abakozi bakorana n’Imana, nimucyo dufashe abantu kugirana na yo hamwe n’Umwana wayo imishyikirano ya bugufi, tubafasha kwihingamo urukundo no kwizera mu mitima yabo. Muri ubwo buryo, bazabona ko Yehova abaho koko (Yohana 7:28). Binyuriye kuri Kristo, bazashobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, bityo bayikunde kandi bayifatanyeho akaramata. Umurimo bakora basunitswe n’urukundo ntibazawugenera igihe ntarengwa, bizera ko amasezerano ahebuje ya Yehova azasohozwa mu gihe yagennye (Amaganya 3:24-26; Abaheburayo 11:6). Icyakora, mu gihe dufasha abandi kugira ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, tugomba natwe kubaka ukwizera kwacu ku buryo kumera nk’ubwato bukomeye bushobora guhangana n’inkubi ikaze. Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubufasha buhebuje bwatuma turushaho kumenya Yesu neza, kandi binyuriye kuri we tukamenya Se, Yehova, ni igitabo Le plus grand homme de tous les temps, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Isubiramo
◻ Ni gute akenshi dutuma abantu bashishikazwa n’ubutumwa bw’Ubwami, ariko se hari akahe kaga?
◻ Abantu Yehova yireherezaho akanabarehereza ku Mwana we ni abameze bate?
◻ Kugira ngo Abisirayeli binjire mu Gihugu cy’Isezerano byari bishingiye kuki, kandi ni irihe somo dushobora kuvana kuri ibyo?
◻ Ni uruhe ruhare tugira mu gufasha abantu kugira ngo bagirane imishyikirano ya bugufi na Yehova hamwe n’Umwana we?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
N’ubwo tugeza ku bantu ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri Paradizo, intego yacu y’ibanze ni iyo kubarehereza kuri Yehova
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Dushobora kugira ingaruka nziza cyane mu gusubira gusura mu gihe tuba twateguye neza