Mbese ufite impamvu zo kwizera Paradizo?
‘Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa muri Paradiso.’—2 Abakorinto 12:2-4.
1. Ni ayahe masezerano ya Bibiliya ashimisha benshi?
PARADIZO. Mbese uribuka uko wumvise umeze igihe wumvaga ku ncuro ya mbere isezerano ry’Imana ryo kuzahindura isi paradizo? Ushobora kuba wibuka igihe wamenyaga ku ncuro ya mbere ko ‘impumyi zizahumurwa, ibipfamatwi bikaziburwa, n’amazi akadudubiriza mu butayu,’ hagahinduka heza cyane. Naho se igihe wumvaga ubuhanuzi buvuga ko hari igihe isega izabana n’umwana w’intama, n’umwana w’ihene ari kumwe n’ingwe? Mbese ntiwanejejwe cyane no gusoma ukuntu abantu wakundaga bapfuye bazazuka biringiye ko bazashobora gukomeza kuba muri iyo Paradizo?—Yesaya 11:6; 35:5, 6; Yohana 5:28, 29.
2, 3. (a) Kuki dushobora kuvuga ko ibyiringiro byawe bishingiye kuri Bibiliya bifite ishingiro? (b) Ni ikihe kintu kindi dushingiraho ibyiringiro dufite?
2 Ibyiringiro byawe bifite ishingiro. Ufite impamvu zo kwiringira amasezerano ya Bibiliya afitanye isano n’iyo Paradizo. Urugero, wizera amagambo Yesu yabwiye umugizi wa nabi bari bamanikanywe, agira ati “tuzabana muri Paradiso.” (Luka 23:43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Wizera n’isezerano rigira riti “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Nanone wizera isezerano ry’uko Imana izahanagura amarira ku maso yacu, ko urupfu rutazongera kubaho ukundi, kandi ko agahinda, gutaka no kuribwa bizaba bitakiriho. Ibi rero bisobanura ko iyi si izongera ikaba paradizo rwose!—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:4.
3 Ikindi kintu dushingiraho twizera ko iyo Paradizo izabaho, ni ikintu Abakristo bo hirya no hino ku isi barimo. Icyo kintu ni ikihe? Imana yashyizeho paradizo yo mu buryo bw’umwuka irangije iyishyiramo ubwoko bwayo. Kuvuga ngo “paradizo yo mu buryo bw’umwuka” bishobora gusa n’aho ari igitekerezo kidafututse, utapfa kwiyumvisha. Ariko kandi, iyo paradizo yarahanuwe, kandi mu by’ukuri ubu iriho rwose.
Iyerekwa rya paradizo
4. Ni irihe yerekwa rivugwa mu 2 Abakorinto 12:2-4, kandi se ni nde ushobora kuba yararibonye?
4 Tukiri kuri iyo ngingo, zirikana ibyo intumwa Pawulo yanditse agira ati ‘nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajya mu ijuru rya gatatu, kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana), yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga’ (2 Abakorinto 12:2-4). Iyo mirongo iza ikurikira imirongo Pawulo yasobanuyemo ukuntu yari intumwa. Byongeye kandi, Bibiliya ntivuga undi muntu waba warabonye iyerekwa nk’iryo, kandi Pawulo ni we utubwira ibyaryo. Bityo rero, birashoboka ko Pawulo ari we wabonye iryo yerekwa. None se igihe Yehova yamwerekaga iryo yerekwa, ni iyihe ‘Paradizo’ Pawulo yagiyemo?—2 Abakorinto 11:5, 23-31.
5. Ni iki Pawulo atabonye, kandi se iyo ‘Paradizo’ yari paradizo nyaparadizo cyangwa yari iyo mu buryo bw’umwuka?
5 Imirongo ikikije iyo ngiyo ntiyumvikanisha ko “ijuru rya gatatu” rishaka kuvuga ikirere gikikije isi cyangwa ikirere kibamo inyenyeri. Bibiliya ikunze gukoresha umubare gatatu ishaka gutsindagiriza, cyangwa kumvikanisha ko ibintu bikomeye (Umubwiriza 4:12; Yesaya 6:3; Matayo 26:34, 75; Ibyahishuwe 4:8). Bityo rero, ibyo Pawulo yabonye mu iyerekwa, byari ibyo mu rwego rwo hejuru. Byari ibyo mu buryo bw’umwuka.
6. Ni ibihe bintu byabayeho mu mateka bidufasha gusobanukirwa ibyo Pawulo yabonye?
6 Hari ubuhanuzi bwa mbere bwa Bibiliya budufasha kubisobanukirwa. Imana yiyemeje kureka Abanyababuloni bagatera u Buyuda na Yerusalemu nyuma y’aho ubwoko bwayo bwa kera bugaragarije ko butayibayeho indahemuka. Indunduro y’ibyo yabaye irimbuka ryo mu mwaka wa 607 M.I.C.a dukurikije uko Bibiliya ibara ibihe. Ubuhanuzi buvuga ko icyo gihugu cyari kuzamara imyaka 70 ari amatongo, hanyuma Imana ikazareka Abayahudi bicujije bakagaruka, bagasubizaho ugusenga k’ukuri. Ibyo byabayeho guhera mu mwaka wa 537 M.I.C. (Gutegeka 28:15, 62-68; 2 Abami 21:10-15; 24:12-16; 25:1-4; Yeremiya 29:10-14). None se igihugu byakigendekeye bite? Muri iyo myaka 70 cyahindutse ibisambu, ahandi haba ubutayu n’isenga ry’ingunzu (Yeremiya 4:26; 10:22). Icyakora hari n’isezerano rigira riti “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi [cyangwa Paradizo] y’Uwiteka.”—Yesaya 51:3.
7. Byagombaga kugenda bite nyuma y’imyaka 70 igihugu cyamaze ari umusaka?
7 Ibyo byabayeho nyuma y’iyo myaka 70. Kubera ko Imana yatanze umugisha, ibintu byarahindutse byongera kuba byiza. Gerageza gusa n’ureba mu bwenge bwawe ibivugwa hano: “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo . . . Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo.”—Yesaya 35:1-7.
Ubwoko bwagaruwe bugahindurwa
8. Tuzi dute ko muri Yesaya igice cya 35 havuga ku bantu?
8 Mbega ihinduka rikomeye! Kuva ku matongo ukagera kuri paradizo! Icyakora, ubwo buhanuzi hamwe n’ubundi buhanuzi bwiringirwa bwagaragaje ko hari no kuzabaho ihinduka mu bantu, rigereranywa n’igihugu cyari umusaka cyongera kurumbuka. Kuki dushobora kubivuga dutyo? Aho ngaho, Yesaya yavugaga “abacunguwe n’Uwiteka,” bari kuzagaruka mu gihugu cyabo “baririmba” kandi bakazabona “umunezero n’ibyishimo” (Yesaya 35:10). Ibyo ntibyari gusohorera ku butaka, ahubwo ni ku bantu. Byongeye kandi, hari ahandi Yesaya yahanuye ukuntu abantu bari kuzasubira i Siyoni agira ati ‘bazaherako bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka . . . Nk’uko ubutaka bumera umumero, . . . Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.’ Nanone Yesaya yabwiye ubwoko bw’Imana ati “Uwiteka azajya akuyobora, . . . azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa” (Yesaya 58:11; 61:3, 11; Yeremiya 31:10-12). Bityo rero, nk’uko imiterere y’ubutaka yari kurushaho kumera neza, Abayahudi bagarutse mu gihugu cyabo na bo bari kugira ihinduka.
9. Ni iyihe “paradizo” Pawulo yabonye, kandi se ni ryari yabayeho?
9 Ayo mateka ni yo adufasha gusobanukirwa icyo Pawulo yabonye mu iyerekwa. Byarebaga itorero rya gikristo, iryo yise “umurima w’Imana” wari kurumbuka (1 Abakorinto 3:9). Ibyo yabonye muri iryo yerekwa byagombaga gusohora ryari? Pawulo avuga ko ibyo yabonye ari ‘ibyo yahishuriwe’ byagombaga kuzaba mu gihe cyari kuzaza. Yari azi ko nyuma y’urupfu rwe hari kuzaduka ubuhakanyi bukomeye (2 Abakorinto 12:1; Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:3, 7). Nta washoboraga kugereranya Abakristo b’ukuri n’ubusitani butoshye mu gihe abahakanyi bari bariganje kandi basa n’aho babapfukiranye. Ariko, igihe cyari kuzagera ugusenga k’ukuri kukongera gushyirwa hejuru. Ubwoko bw’Imana bwari kongera gusagamba ku buryo ‘abakiranutsi bari kurabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se’ (Matayo 13:24-30, 36-43). Mu by’ukuri ibyo byabaye mu myaka mike nyuma y’uko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru. Ubu hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo, kandi byarigaragaje cyane ko ubwoko bw’Imana buri muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ya yindi Pawulo yabonye mu iyerekwa.
10, 11. N’ubwo tudatunganye, kuki dushobora kuvuga ko turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?
10 Yego tuzi ko tudatunganye, bityo ntibidutangaza iyo rimwe na rimwe ibibazo bivutse, nk’uko byajyaga bivuka mu Bakristo bo mu gihe cya Pawulo (1 Abakorinto 1:10-13; Abafilipi 4:2, 3; 2 Abatesalonike 3:6-14). Icyakora, tekereza kuri paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo. Iyo tuyigereranyije n’ukuntu kera twahoze turwaye mu buryo bw’umwuka, tubona rwose ko ubu twakize. Nanone, gereranya amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka dufite ubu na ya nzara yo mu buryo bw’umwuka yari itugeze habi. Aho kugira ngo ubwoko bw’Imana bututubikane buhinga igihugu cyakakaye mu buryo bw’umwuka, ubu bwemerwa n’Imana kandi bubona imvura nyinshi y’imigisha (Yesaya 35:1, 7). Aho kugira ngo duhumwe amaso n’umwijima w’icuraburindi wo mu buroko bwo mu buryo bw’umwuka, tubona umucyo utanga umudendezo kandi Imana iratwemera. Abantu benshi bari bameze nk’ibipfamatwi mu buryo bw’uko batari barigeze bumva ubuhanuzi bwa Bibiliya, bageze ubwo bumva icyo Ibyanditswe bivuga kandi barabisobanukirwa (Yesaya 35:5). Urugero, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi basuzumye ubuhanuzi bwa Daniyeli umurongo ku wundi. Hanyuma basuzumye mu buryo burambuye buri gice cy’igitabo cya Bibiliya cya Yesaya. Mbese, ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka atugarurira ubuyanja, si igihamya kigaragara kitwemeza ko turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?
11 Tekereza nanone ku ihinduka abantu b’imitima itaryarya bakuriye mu mimerere itandukanye bagize muri kamere zabo, kubera ko bagiye bihatira gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa. Bashyizeho imihati biyambura imico ya kinyamaswa bahoze bafite. Wenda nawe ni uko wabigenje kandi ugira ingaruka nziza cyane, kandi n’abavandimwe na bashiki bawe mu buryo bw’umwuka bose ni uko babigenje (Abakolosayi 3:8-14). None mu itorero ry’Abahamya ba Yehova wifatanya na ryo, uba uri kumwe n’abantu ubu bakunda amahoro kandi bashimishije. Yego ntirabaragera ku butungane, ariko nanone nta ho wahera ubagereranya n’intare z’amakare cyangwa inyamaswa z’inkazi (Yesaya 35:9). Iyo mishyikirano yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’amahoro igaragaza iki? Biragaragara rwose ko turi mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka dukwiriye kwita paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo ubu igaragaza ko hari indi paradizo yo ku isi duhishiwe, nidukomeza kuba indahemuka ku Mana.
12, 13. Tugomba gukora iki kugira ngo tugume muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka?
12 Icyakora, hari ikindi kintu tutagomba kwirengagiza. Imana yabwiye Abisirayeli iti “mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra” (Gutegeka 11:8). Mu Balewi 20:22, 24, icyo gihugu cyongera kuvugwaho ngo: “nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n’amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka. Ariko nabwiye mwe nti ‘ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy’amata n’ubuki.’” Koko rero, guhabwa Igihugu cy’Isezerano byari bishingiye ku kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana. Kubera ko Abisirayeli bananiwe kumvira Imana, ni cyo cyatumye yemerera Abanyababuloni kubatsinda bakabirukana mu gihugu cyabo.
13 Dushobora kuba dushimishwa n’ibintu byinshi bigize paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Kuyireba birashimishije, kandi bituma umuntu yumva aguwe neza. Tubanye amahoro n’Abakristo bashyizeho imihati biyambura imico ya kinyamaswa bahoze bafite. Bihatira kuba abantu bagira neza kandi bafasha abandi. Icyakora, kugira ngo tugume muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bisaba ibirenze kugirana imishyikirano myiza n’abo bantu. Bisaba ko tugirana imishyikirano myiza na Yehova kandi tugakora ibyo ashaka (Mika 6:8). Twaje muri iyi paradizo yo mu buryo bw’umwuka ku bushake bwacu, ariko turamutse tudashyizeho imihati ngo tubumbatire imishyikirano dufitanye n’Imana, dushobora gutembanwa tukayivanamo, cyangwa tukayirukanwamo.
14. Ni iki kizadufasha kuguma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka?
14 Ikintu cy’ingenzi kizadufasha, ni ugukomeza kuvana imbaraga mu Ijambo ry’Imana. Zirikana imvugo y’ikigereranyo yakoreshejwe muri Zaburi 1:1-3: “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi . . . Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” Byongeye kandi, ibitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya byandikwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge birimo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikenewe muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 24:45-47.
Shimangira uburyo ubonamo iyo paradizo
15. Kuki Mose atemerewe kwambutsa Abisirayeli ngo abageze mu Gihugu cy’Isezerano, ariko se ni iki yabonye?
15 Hari n’undi musogongero wa Paradizo. Igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka 40 bazerera mu butayu, Mose yabajyanye mu Bibaya by’i Mowabu, iburasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Kubera ko hari ikosa Mose yari yarakoze, Yehova yafashe umwanzuro w’uko Mose atazambutsa Abisirayeli Yorodani (Kubara 20:7-12; 27:12, 13). Mose yinginze Imana agira ati “ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani.” N’ubwo Mose atari kuzinjira muri icyo gihugu, amaze kuzamuka Umusozi wa Pisiga akitegereza uturere dutandukanye twari tukigize, agomba kuba yarabonye ko cyari “igihugu cyiza.” Utekereza ko icyo gihugu cyasaga gite?—Gutegeka 3:25-27.
16, 17. (a) Ni gute Igihugu cy’Isezerano mu bihe bya kera cyari gitandukanye n’uko kimeze ubu? (b) Kuki dushobora kwemera ko kera Igihugu cy’Isezerano cyari kimeze nka paradizo?
16 Uramutse ushingiye ku kuntu icyo gihugu gisa ubu, ushobora gutekereza ko cyari igihugu gikakaye cyuzuye umusenyi, kirimo ubutayu bw’ibibuye n’ubushyuhe bwotsa. Icyakora, hari impamvu ituma dutekereza ko kera muri rusange ako karere kari gatandukanye cyane n’uko kameze ubu. Hari umushakashatsi w’inzobere mu by’amazi n’ubutaka witwa Dr. Walter C. Lowdermilk wasobanuye mu kinyamakuru ko ako karere ‘kangijwe n’uko abantu bamaze imyaka igera ku gihumbi bagafata nabi’ (Scientific American). Yaranditse ati “ubwo ‘butayu’ bwasimbuye ubutaka bwarumbukaga bwo muri ako karere bwazanywe n’abantu, ntibwizanye.” Ubushakashatsi bwe bwanagaragaje ko “ako karere kigeze kuba nka paradizo y’aborozi.” Biragaragara rero ko abantu ari bo bangije ako karere kigeze kuba “paradizo y’aborozi,” kuko bagafashe nabi.b
17 Iyo utekereje ku byo wasomye muri Bibiliya, ushobora kwibonera ukuntu uwo mwanzuro uhwitse. Ibuka ibyo Yehova yijeje abantu binyuriye kuri Mose ati “igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n’ibikombe, kinywa amazi y’imvura. Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho.”—Gutegeka 11:8-12.
18. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 35:2 byahaye Abisirayeli bari mu bunyage igitekerezo cy’uko Igihugu cy’Isezerano cyari kuzaba kimeze?
18 Igihugu cy’Isezerano cyari cyiza gitoshye kandi kirumbuka cyane, ku buryo iyo wavugaga uturere tumwe na tumwe abantu bahitaga batekereza paradizo. Ibyo bigaragarira mu buhanuzi bwa Yesaya igice cya 35, bwasohoye bwa mbere igihe Abisirayeli bagarukaga bavuye i Babuloni. Yesaya yarahanuye ati “buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu” (Yesaya 35:2). Kuvuga Lebanoni, Karumeli na Sharoni bigomba kuba byaratumye Abisirayeli bumva bishimye bikabatera akanyamuneza.
19, 20. (a) Sobanura uko akarere ka Sharoni ya kera kari kameze. (b) Ni ubuhe buryo bumwe bwo gushimangira ibyiringiro byacu bya Paradizo?
19 Reka dufate urugero rw’akarere ka Sharoni, kari ikibaya kiri hagati y’imisozi y’i Samariya n’Inyanja Nini, ari yo Mediterane. (Reba ifoto iri ku ipaji ya 10.) Hari hazwi kubera ubwiza n’uburumbuke bwaho. Hari ahantu hanese haberanye n’ubworozi, ariko ahagana mu majyaruguru hakaba amashyamba meza y’ibiti binini cyane (1 Ngoma 27:29; Indirimbo 2:1; Yesaya 65:10). Ni yo mpamvu muri Yesaya 35:2 hahanura ko igihugu cyari kongera kwisubira kikagira ubwiza buhebuje, kikamera nka paradizo. Ubwo buhanuzi bwavugaga na paradizo nziza yo mu buryo bw’umwuka, mu buryo buhuje n’ibyo Pawulo yabonye nyuma y’aho mu iyerekwa. Hanyuma, ubwo buhanuzi hamwe n’ubundi, bushimangira ibyiringiro dufite by’uko iyi si izahinduka paradizo abantu bakayituramo.
20 Kubera ko turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, dushobora kugaragaza ko twishimira iyo paradizo kandi tugashimangira ibyiringiro byacu by’uko iyi si izahinduka Paradizo. Mu buhe buryo? Twabigeraho twihatira kurushaho gusobanukirwa ibyo dusoma muri Bibiliya. Incuro nyinshi Bibiliya ivuga uturere twihariye mu bisobanuro itanga no mu buhanuzi bwayo. Mbese wifuza kurushaho gusobanukirwa aho utwo turere twari duherereye n’intera yari iri hagati yatwo? Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko wabigeraho kandi bikakugirira akamaro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere y’Igihe Cyacu.
b Denis Baly yaranditse ati “imiterere y’ibimera igomba kuba yarahindutse cyane uhereye mu bihe bya kera.” Byatewe n’iki? “Abantu bagiye bakenera inkwi n’ibiti byo kubaka, maze . . . batangira gutema ibiti, bityo batuma ubutaka bwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe. Uko kudurumbanya ibidukikije byagize ingaruka ku miterere y’ikirere . . . buhoro buhoro imiterere y’ikirere iza kuba ari yo yangiza ako karere.”—The Geography of the Bible.
Mbese uribuka?
• Ni iyihe “paradizo” Pawulo yabonye mu iyerekwa?
• Ni irihe sohozwa rya mbere ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35 bwagize, kandi se buhuriye he n’ibyo Pawulo yabonye mu iyerekwa?
• Ni gute twarushaho kugaragaza ko twishimira paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka turimo kandi tugashimangira ibyiringiro byacu by’uko iyi si izahinduka paradizo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ikibaya cya Sharoni cyari akarere karumbuka mu Gihugu cy’Isezerano
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Mose yabonye ko cyari “igihugu cyiza”