Yeremiya
29 Aya ni yo magambo yari mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akayoherereza abasigaye bo mu bayobozi b’abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, ni ukuvuga abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ku ngufu. 2 Icyo gihe umwami Yekoniya,+ umugabekazi,*+ abakozi b’ibwami, abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma,* bari baravanywe i Yerusalemu.+ 3 Iyo baruwa yajyanywe na Elasa umuhungu wa Shafani+ na Gemariya umuhungu wa Hilukiya, ni ukuvuga abo Sedekiya+ umwami w’u Buyuda yatumye i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni. Yarimo amagambo agira ati:
4 “Uku ni ko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli abwira abajyanywe ku ngufu i Babuloni bose, abo yatumye bava i Yerusalemu: 5 ‘mwubake amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye imbuto zezemo. 6 Mushake abagore maze mubyare abahungu n’abakobwa, mushakire abahungu banyu abagore n’abakobwa banyu mubashakire abagabo kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mugwire mube benshi, ntimube bake. 7 Kandi uyu mujyi natumye mujyanwamo ku ngufu, mujye muwusabira amahoro, musenge Yehova muwusabira kuko nugira amahoro namwe muzagira amahoro.+ 8 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ntimukemere ko abahanuzi n’abapfumu banyu babashuka+ kandi ntimukumve inzozi bavuga ko barose. 9 Kuko ‘babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, ariko si njye wabatumye,’+ ni ko Yehova avuga.”’”
10 “Yehova aravuga ati: ‘nimumara imyaka 70 i Babuloni, nzabitaho+ nkore ibyo nabasezeranyije, mbagarure aha hantu.’+
11 “Yehova aravuga ati: ‘kuko nzi neza ibyo ngiye kubakorera; nzabaha amahoro si ibyago,+ kugira ngo muzamererwe neza mu gihe kizaza kandi mugire ibyiringiro.+ 12 Muzampamagara muze munsenge kandi nzabumva.’+
13 “‘Muzanshaka mumbone+ kuko muzanshaka mubikuye ku mutima.+ 14 Yehova aravuga ati: “nzatuma mumbona.+ Nzahuriza hamwe abantu banyu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose n’ahantu hose nabatatanyirije.+ Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,” ni ko Yehova avuga.+
15 “Ariko mwaravuze muti: ‘Yehova yaduhaye abahanuzi i Babuloni.’
16 “Uku ni ko Yehova abwira umwami wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ n’abantu bose batuye muri uyu mujyi, ari bo bavandimwe banyu batajyanye namwe mu kindi gihugu. 17 ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “ngiye kubateza intambara, inzara n’icyorezo,*+ kandi nzabagira nk’imbuto z’umutini zaboze* zidashobora kuribwa kuko ari mbi.”’+
18 “‘Nzabakurikiza intambara,+ inzara n’icyorezo kandi nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi.+ Mu bihugu byose nabatatanyirijemo, abantu bazabavuma,* nibababona batangare, bavugirize+ kubera kubasuzugura kandi babatuke,+ 19 kuko banze kumva amagambo yanjye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ayo natumye abagaragu banjye b’abahanuzi bakayababwira inshuro nyinshi.’*+
“‘Ariko mwanze kumva.’+ Ni ko Yehova avuga.
20 “Ubwo rero, mwebwe mwese abajyanywe i Babuloni, abo nirukanye i Yerusalemu, nimwumve ijambo rya Yehova. 21 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuze ibizaba kuri Ahabu umuhungu wa Kolaya na Sedekiya umuhungu wa Maseya, babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye,+ agira ati: ‘ngiye kubateza Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni kandi azabicira imbere yanyu. 22 Ibizababaho, bizahinduka amagambo y’umuvumo, azajya asubirwamo n’abantu b’i Buyuda bajyanywe i Babuloni ku ngufu, agira ati: “Yehova arakakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikiye mu muriro!” 23 Kuko bakomeje gukorera ibintu biteye isoni muri Isirayeli,+ bagasambana n’abagore ba bagenzi babo kandi bakavuga ibinyoma mu izina ryanjye, bavuga ibyo ntabategetse.+
“Yehova aravuga ati: ‘“ibyo ndabizi kandi ni njye ubihamya.”’”+
24 “Uzabwire Shemaya+ w’i Nehelamu uti: 25 ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “kubera ko wanditse amabaruwa mu izina ryawe, ukayoherereza abari i Yerusalemu bose na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya umutambyi n’abatambyi bose, uvuga uti: 26 ‘Yehova yakugize umutambyi agusimbuza umutambyi Yehoyada, kugira ngo ube umugenzuzi mukuru w’inzu ya Yehova maze umuntu wese usaze akitwara nk’umuhanuzi, umufungire mu mbago* no mu byuma byo mu ijosi.*+ 27 None se kuki utagira inama Yeremiya wo muri Anatoti+ witwara nk’umuhanuzi ubahanurira?+ 28 Yageze n’ubwo adutumaho turi i Babuloni ati: “muzamarayo igihe kirekire. Nimwubake amazu muyabemo, muhinge imirima murye imbuto zezemo,+ ...”’”’”
29 Igihe umutambyi Zefaniya+ yasomeraga umuhanuzi Yeremiya urwo rwandiko, 30 Yehova yabwiye Yeremiya ati: 31 “Tuma ku bajyanywe i Babuloni ku ngufu bose uti: ‘Yehova avuze ibirebana na Shemaya w’i Nehelamu ati: “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari njye wamutumye, akagerageza kubashuka ngo mwizere ibinyoma,+ 32 ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘ngiye guhana Shemaya w’i Nehelamu n’abamukomokaho. Muri aba bantu bazarokoka, nta muntu wo mu muryango we uzaba urimo. Kandi Shemaya ntazabona ibyiza nzakorera aba bantu, kuko yatumye abantu basuzugura Yehova.’”’” Ni ko Yehova avuga.