Igice cya 2
Yesu kristo ni Umuhamya wizerwa
MU GIHE cy’imyaka igera ku 4.000 mbere y’Ubukristo, habayeho abahamya benshi batanze ubuhamya bwabo. Ariko ibibazo byavutse birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana hamwe n’ubudahemuka bw’abagaragu bayo, ntibyigeze bibonerwa ibisubizo. Igihe cyari kigeze ngo Mesiya wari kuzaba umwami, ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe, aze ku isi.—Intang 3:15.
None se ko Yehova afite abana bo mu buryo bw’umwuka babarirwa muri za miriyoni, ni nde yatoranyije ngo amuhe iyo nshingano? Abo bose bari bariboneye ibyabaye muri Edeni kandi nta washidikanya ko bari bazi ibibazo byavutse bireba ibiremwa byo mu ijuru no ku isi. Ariko se ni nde wifuzaga cyane kuvana umugayo ku izina rya Yehova, no kugaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga? Kandi se ni nde wari gusubiza mu buryo budasubirwaho ikirego cya Satani, cy’uko nta muntu wakomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu budahemuka igihe ari mu bigeragezo? Uwo Yehova yahisemo ni Yesu, Umwana we w’imfura kandi w’ikinege.—Yoh 3:16; Kolo 1:15.
Yesu yahise yemera iyo nshingano yicishije bugufi, nubwo byamusabaga kuva mu ijuru aho yabanye na se igihe kirekire kuruta ibindi biremwa (Yoh 8:23, 58; Fili 2:5-8). Ni iki cyatumye abyemera? Ni urukundo rukomeye akunda Yehova n’ishyaka rigurumana yari afite ryo kuvana umugayo ku izina rye (Yoh 14:31). Nanone Yesu yabitewe n’urukundo rwinshi yakundaga abantu (Imig 8:30, 31; gereranya na Yohana 15:13). Yehova yakoresheje umwuka we wera yimura ubuzima bwa Yesu abuvana mu ijuru, abwimurira mu nda y’umukobwa w’isugi w’Umuyahudi witwaga Mariya, maze avukira ku isi ku muhindo wo mu mwaka wa 2 M.Y. (Mat 1:18; Luka 1:26-38). Nguko uko Yesu yavukiye mu ishyanga rya Isirayeli.—Gal 4:4.
Yesu yari asobanukiwe kurusha undi Mwisirayeli wese ko agomba kuba umuhamya wa Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko yakomokaga mu ishyanga Yehova yari yarabwiye binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “muri abahamya banjye” (Yes 43:10). Ikindi ni uko Yehova yamusutseho umwuka wera, igihe yabatirizwaga muri Yorodani mu mwaka wa 29 (Mat 3:16). Nk’uko Yesu yaje kubyivugira, yahawe ubushobozi kugira ngo ‘atangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova.’—Yes 61:1, 2; Luka 4:16-19.
Yesu yashohoje inshingano ye mu budahemuka, bityo aba umuhamya wa Yehova ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi. Ni yo mpamvu, intumwa Yohana wari iruhande rwa Yesu igihe yapfaga, yamwise “Umuhamya Wizerwa” (Ibyah 1:5). Nanone mu Byahishuwe 3:14, Yesu wahawe ikuzo we ubwe yiyise “Amen,” n’“umuhamya wizerwa kandi w’ukuri.” None se ni ubuhe buhamya “umuhamya wizerwa” yatanze?
‘Guhamya ukuri’
Igihe Yesu yaburaniraga imbere ya guverineri w’Umuroma witwaga Pilato, yaramubwiye ati “iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri. Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri yumva ijwi ryanjye” (Yoh 18:37). Ni ukuhe kuri Yesu yahamyaga? Ni ukuri ku byerekeye Imana, ni ukuvuga imigambi y’iteka ya Yehova yahishuwe.—Yoh 18:33-36.
None se, ni mu buhe buryo Yesu yahamije uko kuri? Inshinga y’ikigiriki yahinduwemo “guhamya ukuri” nanone isobanura “gutangaza, guhamya, gutanga ubuhamya burenganura umuntu mu rubanza, kuvuga neza no kwemeza.” Mu nyandiko za kera z’ikigiriki zanditswe ku mpapuro zikozwe mu mfunzo, iyo nshinga ikoreshejwe mu bundi buryo (mar·ty·roʹ) yakundaga kugaragara inyuma y’umukono washyirwaga ku nyandiko, urugero nk’inyandiko z’ubucuruzi. Ubwo rero, mu murimo Yesu yakoraga wo kubwiriza yagombaga guhamya ukuri ku byerekeye Imana. Birumvikana ko ibyo byamusabaga kubwiriza cyangwa gutangariza abandi uko kuri. Icyakora, hari ikindi yasabwaga kitari ukubikora mu magambo gusa.
Yesu yaravuze ati ‘ni jye kuri’ (Yoh 14:6). Koko rero, imibereho ye yagaragaje ko asohoza ukuri ku byerekeye Imana. Hari ubuhanuzi bwari bwaravuze umugambi w’Imana werekeye Ubwami bwayo hamwe n’Umwami Mesiya. Imibereho ya Yesu yose ku isi, kugeza ku rupfu rwe rw’igitambo, yashohoje ubuhanuzi bwose bwari bwarahanuwe kuri we. Muri ubwo buryo, yashimangiye ukuri kw’ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi kandi araguhamya. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga ati “uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we. Bityo, natwe tubwira Imana binyuze kuri we tuti ‘Amen,’ [bisobanura ngo “bibe bityo”] kugira ngo tuyiheshe ikuzo” (2 Kor 1:20). Koko rero, Yesu ni we amasezerano yose y’Imana yasohoreyeho.—Ibyah 3:14.
Guhamya izina ry’Imana
Yesu yigishije intumwa ze gusenga zivuga ngo “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, yasenze Se wo mu ijuru ati “abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bubahirije ijambo ryawe. Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo” (Yoh 17:6, 26). Iyo ni yo mpamvu y’ibanze yatumye Yesu aza ku isi. None se kumenyekanisha izina ry’Imana byari bikubiyemo iki?
Abigishwa ba Yesu bari basanzwe bazi izina ry’Imana kandi bararikoreshaga. Bajyaga baribona, bakanarisoma mu mizingo yanditswe mu giheburayo yabaga mu masinagogi. Nanone barisomaga mu buhinduzi bw’ikigiriki bw’Ibyanditswe by’igiheburayo bwa Septante, bakoreshaga igihe babaga bigisha cyangwa bandika. Niba bari basanzwe bazi izina ry’Imana, ni mu buhe buryo Yesu yaribamenyesheje?
Mu bihe bya Bibiliya, ntibapfaga kwita amazina gusa. Hari umuhinduzi witwa J. H. Thayer wanditse ati “izina ry’Imana ryakoreshejwe mu Isezerano Rishya ryagaragazaga imico yose y’Imana abayisengaga bayibonagamo, kandi Imana irikoresha yimenyekanisha ku bantu” (A Greek-English Lexicon of the New Testament). Yesu ntiyamenyekanishije izina ry’Imana arikoresha gusa, ahubwo yanagaragaje nyir’iryo zina uwo ari we, avuga imigambi ye, ibyo yakoze n’imico ye. Kubera ko Yesu yahoze ‘ari mu gituza cya Se,’ nta wundi washoboraga kudusobanurira Imana ngo tuyimenye nk’uko yabigenje (Yoh 1:18). Yesu yagaragaje imico nk’iya Se mu buryo bwuzuye, ku buryo abigishwa be ‘bamubonaga’ bakamera nk’aho babonye Se (Yoh 14:9). Yesu yahamije izina ry’Imana mu byo yavugaga no mu byo yakoraga.
Yahamije iby’Ubwami bw’Imana
Kubera ko Yesu ari “Umuhamya Wizerwa,” yari n’umubwiriza w’Ubwami bw’Imana urangwa n’ishyaka. Yavuze ashize amanga ati ‘ngomba gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana kuko ibyo ari byo natumwe gukora’ (Luka 4:43). Yabwirije iby’Ubwami bwo mu ijuru muri Palesitina yose, agenda ibirometero amagana ku maguru. Yabwirizaga ahantu hose yashoboraga kubona abamutega amatwi: ku nkombe z’ikiyaga, mu mabanga y’imisozi, mu migi no mu byaro, mu masinagogi no mu rusengero, mu masoko ndetse no mu ngo z’abantu. Ariko Yesu yari azi ko atashoboraga kugera ahantu hose cyangwa kubwiriza abantu bose. (Gereranya na Yohana 14:12.) Ni yo mpamvu yatoje abigishwa be akabohereza kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose.—Mat 10:5-7; 13:38; Luka 10:1, 8, 9.
Yesu yagiraga umwete, akaba umubwiriza urangwa n’ishyaka kandi ntiyemeraga ko hagira ikimurangaza. Nubwo yitaga ku byo abantu babaga bakeneye, ntiyemeraga guheranwa na byo ngo ashake uko yabakemurira ibibazo mu gihe runaka, kuko byari gutuma yirengagiza inshingano Imana yamuhaye. Ahubwo yabwiraga abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo byabo. Hari igihe yakoze igitangaza agaburira abagabo bagera ku 5.000 (ashobora kuba yaragaburiye abantu bagera ku 10.000 ubariyemo abagore n’abana), maze bamwe mu Bayahudi bashaka kumwimika ngo ababere umwami. Yesu yabyifashemo ate? Yesu ‘yarahavuye asubira ku musozi ari wenyine.’ (Yoh 6:1-15; gereranya na Luka 19:11, 12; Ibyakozwe 1:6-9.) Nubwo Yesu yakoze ibitangaza byinshi byo gukiza abantu, ikintu cya mbere yari azwiho si uko yakoraga ibitangaza, ahubwo abamwizeraga n’abataramwizeraga bose bamwitaga ‘Umwigisha.’—Mat 8:19; 9:11; 12:38; 19:16; 22:16, 24, 36; Yoh 3:2.
Biragaragara ko kubwiriza Ubwami bw’Imana ari wo murimo w’ingenzi Yesu yakoraga. Yehova ashaka ko buri wese amenya icyo Ubwami bwe ari cyo n’uko buzasohoza imigambi ye. Yehova aha agaciro kenshi ubwo Bwami, kubera ko ari bwo buzeza izina rye bukarikuraho umugayo. Ibyo Yesu yari abizi; ni na yo mpamvu ubwo Bwami ari bwo yibandagaho igihe yabwirizaga (Mat 4:17). Kuba yarabwirizaga n’umutima we wose, byagaragaje ko ashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.
Yabaye Umuhamya wizerwa kugeza apfuye
Nta wundi muntu wari kugaragaza ko akunda Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga kurusha uko Yesu yabigenje. Kubera ko Yesu ari “imfura mu byaremwe byose” yari azi se “mu buryo bwuzuye,” kuko bagiranye imishyikirano yihariye igihe yari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru (Kolo 1:15; Mat 11:27). Kuva kera kose umugabo n’umugore ba mbere batararemwa, yamaze imyaka itabarika agandukira Imana, umutegetsi w’ikirenga. (Gereranya na Yohana 8:29, 58.) Kuba Adamu na Eva barateye Imana umugongo bakirengagiza ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, bigomba kuba byarababaje Yesu cyane. Icyakora, yakomeje kwihangana amara imyaka igera ku 4.000 ategerereje mu ijuru. Amaherezo, igihe cyarageze aza ku isi, aba umuhamya wa Yehova ukomeye kuruta abandi bose.
Yesu yari asobanukiwe ko ibibazo byavutse birebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bimureba. Hari uwakwibwira ko Yehova yari kumurinda kugerwaho n’imihangayiko. (Gereranya na Yobu 1:9-11.) Ni koko, akiri mu ijuru yari yaragaragaje ko ari indahemuka kandi ko akunda Yehova. Ariko se igihe yari kuba ari hano ku isi ari umuntu, yari gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo? Ese yari guhangana n’umwanzi Satani akamunesha kandi Satani yarasaga n’ufite ububasha ku isi?
Umwanzi Satani ntiyatinze kumugabaho ibitero. Hashize igihe gito Yesu abatijwe akanasukwaho umwuka wera, Satani yagerageje kumushuka ngo yitekerezeho cyane, yishyire hejuru maze yihakane ubutegetsi bw’ikirenga bwa Se. Igisubizo kidaca ku ruhande Yesu yatanze, kigaragaza uwo yari ashyigikiye. Yarashubije ati “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.” Mbega ukuntu yari atandukanye na Adamu!—Mat 4:1-10.
Inshingano Yesu yari yarahawe yari ikubiyemo kubabazwa no gupfa, kandi ibyo yari abizi neza (Luka 12:50; Heb 5:7-9). Nyamara “igihe yari amaze kuboneka mu ishusho y’umuntu, yicishije bugufi kandi arumvira kugeza apfuye, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro” (Fili 2:7, 8). Yesu yagaragaje ko Satani ari umubeshyi kabuhariwe, asubiza burundu cya kibazo kibaza ngo ‘ese hari uwakomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu gihe Satani yaba ahawe uburenganzira bwo kumugerageza?’ Ariko urupfu rwa Yesu rwageze ku birenze ibyo.
Igihe Yesu yapfiraga ku giti cy’umubabaro, yatanze “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28; Mar 10:45). Ubuzima bwe butunganye bwashoboraga kutubera incungu. Igitambo cya Yesu nticyatumye tubabarirwa ibyaha byacu gusa, ahubwo cyanatumye tubona uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi, kandi ibyo bihuje n’umugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu.—Luka 23:43; Ibyak 13:38, 39; Heb 9:13, 14; Ibyah 21:3, 4.
Igihe Yehova yazuraga Yesu mu bapfuye nyuma y’iminsi itatu, yagaragaje ko akunda Yesu kandi ko yemera ko ari “Umuhamya Wizerwa.” Ibyo byahamije ko ubuhamya Yesu yatanze ku byerekeye Ubwami ari ukuri (Ibyak 2:31-36; 4:10; 10:36-43; 17:31). Mu minsi 40 Yesu yamaze atarajya mu ijuru, yabonekeye intumwa ze incuro nyinshi, nuko arazamuka ajya mu ijuru.—Ibyak 1:1-3, 9.
Yesu yari yaravuze ko Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya bwari kuzashyirwaho nyuma y’igihe kirekire (Luka 19:11-27). Nanone, icyo cyari kuzaba intangiriro y’‘ikimenyetso cyari kugaragaza ukuhaba kwa [Yesu] n’iminsi y’imperuka’ (Mat 24:3). Ariko se abigishwa be bo ku isi bari gusobanukirwa bate igihe ibyo byari kubera? Yesu yabahaye “ikimenyetso” gikubiyemo ibintu byinshi, urugero nk’intambara, imitingito, inzara, ibyorezo by’indwara no kwiyongera kw’abica amategeko. Ikintu gikomeye mu bigize icyo kimenyetso, ni uko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kuzabwirizwa mu isi yose ituwe, bukabera ubuhamya abantu bo mu mahanga yose. Ibyo bintu byose bigize ikimenyetso biragaragara muri iki gihe, kandi byerekana ko turi mu gihe cy’ukuhaba kwa Yesu ari Umwami kandi ko turi mu minsi y’imperuka.a—Mat 24:3-14.
Tuvuge iki ku bigishwa ba Yesu? Muri iki gihe cyo kuhaba kwe, hari benshi mu madini atandukanye bavuga ko bakurikira Kristo (Mat 7:22). Nyamara Bibiliya yo ivuga ko hariho “ukwizera kumwe” (Efe 4:5). None se wamenya ute itorero ry’Abakristo b’ukuri, Imana yemera kandi ikariyobora? Warimenya usuzumye icyo Ibyanditswe bivuga ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, hanyuma ukareba abakurikiza urugero rwabo muri iki gihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igice cya 10, kivuga ngo “Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora,” mu gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kivuga inkomoko ya Bibiliya (La Bible : Parole de Dieu ou des hommes ?)
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
‘Navukiye guhamya ukuri’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
Ubwami bw’Imana ni bwo Yesu yibandagaho abwiriza
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]
Yesu Kristo ni we muhamya wa Yehova ukomeye kuruta abandi bose
[Ifoto yuzuye ipaji ya 23]