Wirinde mu Bihereranye n’Inyigisho Wigisha
“Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva.”—1 TIMOTEYO 4:16.
1, 2. Kuki abigisha b’abanyamwete bakenewe mu buryo bwihutirwa muri iki gihe?
“MUGENDE muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Dukurikije iryo tegeko rya Yesu Kristo, Abakristo bose bagombye kwihatira kuba abigisha. Abigisha barangwa n’umwete barakenewe, kugira ngo bafashe abantu bafite imitima itaryarya kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, igihe kitararenga (Yohana 17:3; Abaroma 13:11). Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye.” Ibyo bisaba ko twigisha, haba mu itorero no hanze yaryo. Koko rero, itegeko ryo kubwiriza ubwaryo rikubiyemo ibirenze ibyo gutangaza ubutumwa bw’Imana gusa. Kugira ngo abantu bashimishijwe babe abigishwa, bagomba kwigishwa mu buryo bugira ingaruka nziza.
2 Turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Abantu binjijwemo ibitekerezo bishingiye kuri filozofiya z’isi no ku nyigisho z’ibinyoma. “Ubwenge” bw’abantu benshi “buri mu mwijima,” kandi babaye “ibiti” (Abefeso 4:18, 19). Bamwe bafite ibikomere bibababaza mu byiyumvo. Ni koko, abantu ‘bararushye cyane [kandi] basandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Ariko kandi, dushobora gufasha abafite imitima itaryarya kugira ihinduka rikenewe, dukoresheje ubuhanga bwo kwigisha.
Abigisha mu Itorero
3. (a) Itegeko ryatanzwe na Yesu ryo kwigisha rikubiyemo iki? (b) Ni ba nde bafite inshingano y’ibanze yo kwigisha mu itorero?
3 Abantu babarirwa muri za miriyoni barimo barigishwa mu buryo bwa bwite, binyuriye kuri gahunda yo kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Ariko kandi, mu gihe abo bashya baba bamaze kubatizwa, baba bakeneye guhabwa ubundi bufasha kugira ngo ‘bashore imizi, bashikame’ (Abefeso 3:17). Mu gihe dusohoza itegeko ryatanzwe na Yesu ryanditswe muri Matayo 28:19, 20 maze tukayobora abakiri bashya ku muteguro wa Yehova, bungukirwa no kwigishirizwa mu itorero ubwaho. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:11-13, hari abagabo bashyiriweho kuba “abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo.” Rimwe na rimwe, hari ubwo ubuhanga bwabo bwo kwigisha bubasaba ‘guhana, gutesha, guhugura, bafite kwihangana kose’ (2 Timoteyo 4:2). Umurimo wakorwaga n’abigisha wari umurimo w’ingenzi cyane, ku buryo igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto, ubwo yari amaze kuvuga ibyerekeye intumwa n’abahanuzi, yahise akurikizaho abigisha.—1 Abakorinto 12:28.
4. Ni gute ubushobozi bwo kwigisha budufasha kumvira inama ya Pawulo yanditswe mu Baheburayo 10:24, 25?
4 Mu by’ukuri, Abakristo bose si ko ari abasaza cyangwa abagenzuzi. Nyamara kandi, bose baterwa inkunga yo guterana ishyaka “ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24, 25). Kubigenza batyo mu gihe cy’amateraniro bibasaba gutanga ibisobanuro biteguye neza, bivuye ku mutima, bishobora kubaka no gutera abandi inkunga. Nanone kandi, ababwiriza b’Ubwami bamenyereye bashobora ‘gutera [abandi] ishyaka ry’imirimo myiza,’ bageza ku bakiri bashya ubumenyi bwabo mu gihe bakorana na bo mu murimo wo kubwiriza, babungura n’ubuhanga bakesha kuba ari inararibonye. Mu bihe nk’ibyo no mu bundi buryo bufatiweho, inyigisho y’ingirakamaro ishobora gutangwa. Urugero, abagore bakuze mu buryo bw’umwuka baterwa inkunga yo ‘kwigisha ibyiza.’—Tito 2:3.
Barijejwe
5, 6. (a) Ni gute Ubukristo bw’ukuri bunyuranye n’ugusenga kw’ikinyoma? (b) Ni gute abasaza bafasha abakiri bashya kugira ngo bafate imyanzuro irangwa n’ubwenge?
5 Ku bw’ibyo rero, Ubukristo bw’ukuri buhabanye cyane n’amadini y’ibinyoma, amenshi muri yo akaba ashaka kugenzura imitekerereze y’abayoboke bayo. Igihe Yesu yari ari ku isi, abayobozi ba kidini bashakaga kugenzura hafi buri kantu kose mu mibereho ya rubanda, binyuriye ku migenzo ikandamiza yari yarashyizweho n’abantu (Luka 11:46). Akenshi, abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu na bo bagiye babigenza batyo.
6 Ariko kandi, ugusenga k’ukuri ni “umurimo wera” dukora dukoresheje “ubushobozi [bwacu] bwo gutekereza” (Abaroma 12:1, NW ). Abagaragu ba Yehova baba ‘barijejwe’ (2 Timoteyo 3:14). Rimwe na rimwe, abashinzwe kuyobora bashobora gukenera gutanga amabwiriza runaka no gushyiraho gahunda zo gukurikiza, kugira ngo imirimo ikorwe neza mu itorero. Icyakora, aho gushaka gufatira bagenzi babo b’Abakristo imyanzuro, abasaza babigisha “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Abasaza babikora mbere na mbere bagaburira itorero “amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza.”—1 Timoteyo 4:6.
Wirinde mu Bihereranye n’Inyigisho Wigisha
7, 8. (a) Ni gute abantu bafite ubushobozi buciriritse bashobora kuba abigisha? (b) Ni iki kigaragaza ko imihati y’umuntu ku giti cye ari ngombwa kugira ngo abe umwigisha mwiza?
7 Reka noneho tugaruke ku nshingano twahawe muri rusange yo kwigisha. Mbese, kwifatanya muri uyu murimo, byaba bisaba ubuhanga, amashuri yihariye cyangwa ubushobozi runaka bwihariye? Si ko biri byanze bikunze. Ahanini, uyu murimo wo kwigisha ku isi hose urimo urasohozwa n’abantu basanzwe bafite ubushobozi buciriritse (1 Abakorinto 1:26-29). Pawulo yabisobanuye agira ati “dufite ubwo butunzi [ni ukuvuga umurimo] mu nzabya z’ibumba [imibiri yacu idatunganye], kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana, zidaturutse kuri twe” (2 Abakorinto 4:7). Ibyiza byinshi byagezweho muri uwo murimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku isi hose, ni igihamya kigaragaza imbaraga z’umwuka wa Yehova!
8 Nyamara kandi, kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri,” bisaba ko buri wese ku giti cye ashyiraho imihati yihariye (2 Timoteyo 2:15). Pawulo yagiriye Timoteyo inama agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Ariko se, ni gute umuntu yakwirinda mu bihereranye n’inyigisho yigisha, haba mu itorero cyangwa hanze yaryo? Mbese, kubikora bisaba ko byanze bikunze umuntu yaba afite ubuhanga runaka cyangwa tekiniki yo kwigisha?
9. Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane kurusha ubushobozi umuntu yavukanye?
9 Nta gushidikanya, Yesu yagaragaje ubuhanga butangaje mu byerekeranye no kwigisha, igihe yatangaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi hose. Igihe yari amaze kuvuga, ‘abantu batangajwe no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Birumvikana ko nta n’umwe muri twe ushobora kwigisha nk’uko Yesu yigishije. Ariko kandi, si ngombwa ko tuba turi intyoza kugira ngo tube abigisha beza. N’ikimenyimenyi, dukurikije ibivugwa muri Yobu 12:7, “inyamaswa” hamwe n’ “inyoni” na zo zishobora kwigisha bucece! Uretse ubushobozi cyangwa ubuhanga twavukanye bwo kwigisha, icy’ingenzi mu buryo bwihariye ni ‘abo’ turi bo—ni ukuvuga imico yacu n’akamenyero ko mu buryo bw’umwuka twihinzemo, ibyo bikaba ari ibintu abo twigisha bashobora kwigana.—2 Petero 3:11; Luka 6:40.
Abigishwa b’Ijambo ry’Imana
10. Ni gute Yesu yatanze urugero rwiza mu birebana no kuba umwigishwa w’Ijambo ry’Imana?
10 Umwigisha mwiza wigisha ukuri kw’Ibyanditswe agomba kuba umwigishwa w’Ijambo ry’Imana (Abaroma 2:21). Yesu Kristo yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we, yerekeje ku mirongo y’Ibyanditswe ikubiye hafi muri kimwe cya kabiri cy’ibitabo bigize Ibyanditswe bya Giheburayo, cyangwa avuga ibitekerezo bihuje na yo.a Ubwo yari agejeje ku myaka 12 ni bwo byagaragaye ko yari azi neza Ijambo ry’Imana, ubwo bamusangaga “yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi, kandi ababaza” (Luka 2:46). Igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, yimenyereje kujya ajya mu isinagogi, aho Ijambo ry’Imana ryasomwaga.—Luka 4:16.
11. Ni akahe kamenyero keza ko kwiga umwigisha yagombye kwihingamo?
11 Mbese, ugira ipfa ryo gusoma Ijambo ry’Imana? Kuricukumbura ni byo bizatuma ‘umenya kubaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana’ (Imigani 2:4, 5). Ku bw’ibyo rero, ugomba kwihingamo akamenyero keza ko kwiga. Ujye ugerageza gusoma igice runaka cy’Ijambo ry’Imana buri munsi (Zaburi 1:2). Imenyereze kujya usoma buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ukimara kuzibona. Ujye wita cyane ku materaniro y’itorero. Itoze gukora ubushakashatsi ubigiranye ubwitonzi. Numenya ‘gukurikiranya byose neza,’ bizatuma wirinda gukabiriza ibintu no kuvuga ibitari byo mu gihe wigisha.—Luka 1:3.
Gukunda no Kubaha Abo Wigisha
12. Ni gute Yesu yabonaga abigishwa be?
12 Undi muco w’ingenzi, ni ukugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’abo wigisha. Abafarisayo bumvaga basuzuguye abantu bategaga Yesu amatwi. Bagize bati “abo bantu batazi amategeko baravumwe” (Yohana 7:49). Ariko kandi, Yesu yakundaga abigishwa be kandi akabubaha mu buryo bwimbitse. Yagize ati “sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora: ahubwo mbise incuti, kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje” (Yohana 15:15). Ibyo byagaragazaga ukuntu abigishwa ba Yesu bagombaga gusohoza umurimo wabo wo kwigisha.
13. Ni ibihe byiyumvo Pawulo yari afite ku birebana n’abo yigishaga?
13 Urugero, Pawulo ntiyagiranaga n’abigishwa be imishyikirano itarangwa n’ibyiyumvo, imeze nk’igaragazwa mu bintu by’ubucuruzi. Yabwiye Abakorinto ati “nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu” (1 Abakorinto 4:15). Ndetse hari n’igihe Pawulo yajyaga arira, iyo yabaga arimo aha inama abo yigishaga (Ibyakozwe 20:31)! Nanone kandi, yagaragaje ukwihangana n’ubugwaneza mu buryo butangaje. Ku bw’iyo mpamvu, yashoboraga kubwira Abatesalonike ati “twitonderaga muri mwe, nk’uko umurezi akuyakuya abana be.”—1 Abatesalonike 2:7.
14. Kuki kwita ku bo twigisha Bibiliya mu buryo bwa bwite ari iby’ingenzi cyane? Tanga urugero.
14 Mbese, wigana Yesu na Pawulo? Urukundo rutaryarya tugaragariza abo twigisha rushobora gutwikira inenge iyo ari yo yose twaba dufite mu birebana n’ubushobozi twavukanye. Mbese, abo twigisha Bibiliya baba biyumvisha ko tubitaho mu buryo bwa bwite tubivanye ku mutima? Mbese, tujya dufata igihe cyo kubamenya? Igihe Umukristokazi umwe yari afite ingorane mu birebana no gufasha umugore biganaga kugira ngo agire amajyambere mu buryo bw’umwuka, yamubajije abigiranye ubugwaneza ati “mbese, haba hari ikintu runaka kiguhangayikishije?” Uwo mugore yatangiye kwatura ibyiyumvo byari mu mutima we, amubwira ibintu byinshi byari bimuhangayikishije kandi bimuteye inkeke. Icyo kiganiro kirangwa n’urukundo cyatumye uwo mugore agira ihinduka rikomeye. Mu bihe nk’ibyo, gutanga ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe no kuvuga amagambo ahumuriza kandi atera inkunga, ni ibintu bikwiriye (Abaroma 15:4). Ariko kandi, hari icyo tugomba kwitondera: umwigishwa wa Bibiliya ashobora kugira amajyambere mu buryo bwihuse, ariko akaba agifite ingeso runaka zitari iza Gikristo agomba kunesha. Bityo rero, ntibyaba ari iby’ubwenge tugiranye na we ubucuti mu buryo budakwiriye. Twagombye gukomeza kwirinda kurenga imipaka ya Gikristo ikwiriye.—1 Abakorinto 15:33.
15. Ni gute dushobora kugaragaza ko twubaha abo twigisha Bibiliya?
15 Kubaha abo twigisha bikubiyemo kutagerageza kugenzura imibereho yabo bwite (1 Abatesalonike 4:11). Urugero, dushobora kuba twigana n’umugore ubana n’umugabo batasezeranye. Wenda babyaranye abana. Uwo mugore yifuza kugorora ibintu kugira ngo yubahirize amahame ya Yehova, bitewe n’uko yagize ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana (Abaheburayo 13:4). Mbese, azasezerana n’uwo mugabo cyangwa azatandukana na we? Wenda twiyumvisha mu buryo bukomeye ko gusezerana n’umugabo utita cyane ku by’umwuka cyangwa ntanabyiteho na mba, bizadindiza amajyambere y’uwo mugore. Ku rundi ruhande, dushobora guhangayikishwa n’imimerere myiza y’abana be, maze tukaba twatekereza ko ibyiza ari uko yasezerana n’uwo mugabo. Uko byaba biri kose, kwivanga mu mibereho y’umwigishwa no kugerageza kumuhatira kwemera ibitekerezo byacu bwite muri ibyo bibazo, ni ibintu bigaragaza agasuzuguro kandi bitarangwa n’urukundo. N’ubundi kandi, ni we uzagerwaho n’ingaruka z’uwo mwanzuro. None se, ntibyarushaho kuba byiza cyane dutoje uwo mwigishwa gukoresha “ubwenge” bwe maze akifatira umwanzuro w’ibyo yagombye gukora?—Abaheburayo 5:14.
16. Ni gute abasaza bashobora kugaragaza ko bakunda umukumbi w’Imana kandi ko bawubaha?
16 Mu buryo bwihariye, ni iby’ingenzi ko abasaza b’itorero bagaragariza umukumbi urukundo no kubaha. Mu gihe Pawulo yandikiraga Filemoni, yagize ati “nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye, mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo” (Filemoni 8, 9). Hari igihe mu itorero hashobora kuvuka impagarara. Ndetse bishobora no kuba ngombwa kutajenjeka. Pawulo yagiriye Tito inama yo ‘gucyaha cyane [abanyamakosa], kugira ngo babe bazima mu byo kwizera’ (Tito 1:13). Ndetse no muri icyo gihe, abagenzuzi bagomba kugira amakenga, bakirinda kubwira itorero amagambo atarangwa n’ubugwaneza. Pawulo yanditse agira ati “umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana.”—2 Timoteyo 2:24; Zaburi 141:3.
17. Ni irihe kosa Mose yakoze, kandi se, ni irihe somo abasaza bashobora kubivanamo?
17 Abagenzuzi bagomba buri gihe kwibuka ko bakorana n’ “umukumbi w’Imana.” (1 Petero 5:2, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu kanya gato gusa, Mose yananiwe kubona ibintu muri ubwo buryo, n’ubwo yari umuntu wicishaga bugufi. Abisirayeli ‘bagomeye [u]mwuka [we] bituma avugisha akanwa ke ibidakwiriye’ (Zaburi 106:33). Imana yababajwe cyane n’uko umukumbi wayo wafashwe nabi muri ubwo buryo, n’ubwo wari ufite amakosa (Kubara 20:2-12). Mu gihe abasaza bahuye n’ibibazo by’ingorabahizi nk’ibyo muri iki gihe, bagombye kwihatira kwigisha no gutanga inama babigiranye ubushishozi n’ubugwaneza. Iyo abavandimwe bacu bagaragarijwe ko bitaweho kandi ko ari abantu bakeneye ubufasha, aho gufatwa nk’abantu barenze ihaniro, babyitabira neza cyane. Abasaza bagomba gukomeza kurangwa n’icyizere, nk’uko byari bimeze kuri Pawulo ubwo yagiraga ati “ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora, kandi muzajya mubikora.”—2 Abatesalonike 3:4.
Kwitabira Ibyo Bakeneye
18, 19. (a) Ni gute twagombye kwitabira ibikenewe n’abigishwa ba Bibiliya bafite ubushobozi buciriritse? (b) Ni gute dushobora kunganira abigishwa bafite ibibazo ku birebana n’ibintu runaka byihariye?
18 Umwigisha mwiza aba yiteguye guhuza n’ubushobozi bw’uwo yigisha hamwe n’intege nke ze. (Gereranya na Yohana 16:12.) Mu rugero Yesu yatanze rw’italanto, abagaragu bahawe inshingano na shebuja “uko umuntu ashoboye” (Matayo 25:15). Dushobora gukurikiza urwo rugero igihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Ubusanzwe, byaba byiza umuntu yize igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya mu gihe gito kiri mu rugero. Ariko kandi, tugomba kumenya ko abantu bose atari ko bagira ubuhanga bwo gusoma neza, cyangwa ubushobozi bwo guhita basobanukirwa ibitekerezo bishya. Ku bw’ibyo rero, tugomba kugira ubushishozi tukamenya igihe tugomba kuva ku ngingo imwe tukajya ku yindi mu cyigisho, niba abitabira ibyo tuvuga badashoboye kwihuta. Gufasha abo twigisha kugira ngo basobanukirwe ibyo biga, ni cyo cy’ingenzi cyane kuruta kurangiza ingingo mu gihe runaka cyagenwe.—Matayo 13:51.
19 Ni na ko byavugwa ku bigishwa ba Bibiliya bafite ibibazo ku birebana n’ibintu runaka byihariye, urugero nko ku byerekeye inyigisho y’Ubutatu cyangwa iminsi mikuru ya kidini. N’ubwo muri rusange mu gihe tuyobora icyigisho bitaba ngombwa ko tuvuga ibintu bishingiye kuri Bibiliya tuba twakoreye ubushakashatsi, hari ubwo rimwe na rimwe dushobora kubikora, niba bigaragara ko byagirira umwigishwa akamaro. Twagombye kumenya gusesengura ibintu neza, kugira ngo twirinde kudindiza amajyambere y’umwigishwa bitari ngombwa.
Jya Ugaragaza Igishyuhirane!
20. Ni gute Pawulo yatanze urugero mu kugaragaza igishyuhirane hamwe no kwemeza abantu mu kwigisha kwe?
20 Pawulo yagize ati “muhirimbane mu mitima” (Abaroma 12:11). Koko rero, twaba tuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo cyangwa dutanga inyigisho mu materaniro y’itorero, twagombye kubikorana umwete kandi mu buryo burangwa n’igishyuhirane. Pawulo yabwiye Abatesalonike ati ‘ubutumwa twahawe ntibwabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’umwuka wera no kubemeza mudashidikanya’ (1 Abatesalonike 1:5). Muri ubwo buryo, Pawulo hamwe na bagenzi be ntibagezaga ku bantu ‘ubutumwa bwiza gusa, ahubwo babahaye n’ubugingo bwabo.’—1 Abatesalonike 2:8.
21. Ni gute dushobora gukomeza kugaragaza igishyuhirane mu gihe twigisha abandi?
21 Kugaragaza igishyuhirane tubikuye ku mutima, bituruka ku kuba twemera tudashidikanya ko abo twigana Bibiliya bakeneye kumva ibyo tubabwira. Ntituzigere na rimwe tugira inshingano iyo ari yo yose yo kwigisha dufata nk’aho ari ibintu bisanzwe gusa. Mu bihereranye n’ibyo, nta gushidikanya ko umwanditsi Ezira yitaga ku nyigisho yatangaga. “Yari yaramaramaje mu mutima [“yarateguriye umutima we,” NW ] gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo [a]yigishe mu Bisirayeli” (Ezira 7:10). Natwe twagombye kubigenza dutyo, twitegura mu buryo bunonosoye, kandi dutekereza ku kamaro k’ibyo twigisha. Nimucyo dusabe Yehova kugira ngo atwuzuze ukwizera no kwemera tudashidikanya(Luka 17:5). Kugaragaza igishyuhirane bishobora gutuma abigishwa ba Bibiliya bakunda ukuri nta buryarya. Birumvikana ko kwirinda mu bihereranye n’inyigisho twigisha, bishobora kuba bikubiyemo no gukoresha ubuhanga bwihariye mu kwigisha. Bumwe muri ubwo buhanga buzasuzumwa mu gice cyacu gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 1071, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki abigisha b’Abakristo b’abahanga bakenewe muri iki gihe?
◻ Ni akahe kamenyero keza ko kwiga dushobora kwihingamo?
◻ Kuki ari iby’ingenzi cyane kugaragaza ko dukunda abo twigisha kandi ko tububaha?
◻ Ni gute dushobora kwitabira ibikenewe n’abo twigisha Bibiliya?
◻ Mu gihe twigisha abandi, kuki ari iby’ingenzi kugaragaza igishyuhirane kandi tukagaragaza ko twemera ibyo tubigisha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Abigisha beza, ubwabo baba ari n’abigishwa b’Ijambo ry’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Jya wita ku bigishwa ba Bibiliya mu buryo bwa bwite