Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto
15 Bavandimwe, ndashaka kubibutsa ibirebana n’ubutumwa bwiza nabatangarije.+ Mwarabwemeye kandi murabwizera. 2 Nimukomeza kubwizera muzakizwa. Ariko nimucika intege ntimukomeze kubwizera, muzaba mwararuhiye ubusa.
3 Mu bintu bya mbere nabigishije, ari byo nanjye nigishijwe, ni uko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ibyo kandi bikaba bihuje n’Ibyanditswe.+ 4 Yarashyinguwe,+ maze ku munsi wa gatatu+ arazurwa+ nk’uko Ibyanditswe bibivuga.+ 5 Yabonekeye Kefa,*+ hanyuma abonekera na za ntumwa 12.+ 6 Hanyuma yabonekeye abigishwa barenga 500 icyarimwe,+ abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu,* ariko abandi barapfuye. 7 Nyuma y’ibyo, yabonekeye Yakobo,+ hanyuma abonekera intumwa zose.+ 8 Ariko nyuma ya bose nanjye yambonekeye+ meze nk’umwana wavutse igihe kitageze.
9 Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga abagize itorero ry’Imana.+ 10 Ariko Imana yangaragarije ineza ihebuje,* none ndi intumwa. Iyo neza ihebuje Imana yangaragarije sinayipfushije ubusa, kuko nkorana umwete kurusha izindi ntumwa. Icyakora ibyo nkora byose si ku bw’imbaraga zanjye, ahubwo biterwa n’ineza ihebuje Imana yangaragarije. 11 Ariko kandi, mwaba mwarabwirijwe nanjye cyangwa n’izindi ntumwa, ubwo ni bwo butumwa tubwiriza kandi ni bwo bwatumye mwizera.
12 Tubwiriza tuvuga ko Kristo yazuwe.+ None se bishoboka bite ko hari bamwe muri mwe bavuga ko nta muzuko ubaho? 13 Niba mu by’ukuri nta muzuko ubaho, ubwo na Kristo ntiyaba yarazuwe. 14 Ariko Kristo abaye atarazuwe, ubwo umurimo wacu wo kubwiriza waba ari imfabusa rwose kandi no kwizera kwacu nta cyo kwaba kumaze. 15 Ikindi kandi, natwe twaba tuvuga ibinyoma ku byerekeye Imana.+ Niba mu by’ukuri abapfuye batazazuka twaba tubeshyera Imana ko yazuye Kristo+ kandi itaramuzuye. 16 Abapfuye babaye batazazuka, ubwo na Kristo yaba atarazutse. 17 Byongeye kandi, Kristo abaye atarazutse, kuba mufite ukwizera nta cyo byaba bimaze. Ubwo mwaba mukibarwaho ibyaha byanyu.+ 18 Nanone kandi, abapfuye ari abigishwa ba Kristo na bo baba bararimbutse.+ 19 Niba twumva ko kwiringira Kristo bidufitiye akamaro muri ubu buzima gusa, twaba turi abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.
20 Ariko tuzi neza ko Kristo yazuwe. Ni we wabanjirije abandi kuzuka.+ 21 Nk’uko urupfu rwaje bitewe n’umuntu umwe,+ ni na ko umuzuko uzabaho bitewe n’umuntu umwe.+ 22 Nk’uko abantu bose bapfa bitewe na Adamu,+ ni na ko abantu bose bazaba bazima bitewe na Kristo.+ 23 Ariko buri wese azazuka igihe cye kigeze. Habanje Kristo,+ kandi mu gihe cyo kuhaba* kwe hazakurikiraho abantu ba Kristo.+ 24 Hanyuma hazakurikiraho imperuka. Nyuma yaho igihe azaba amaze gukuraho ubutegetsi bwose, ubutware bwose n’ububasha bwose,+ azasubiza Imana Ubwami ari na yo Papa we. 25 Kristo azategeka ari Umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gutsinda burundu abanzi bayo bose.*+ 26 Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzakurwaho.+ 27 Ibyanditswe bivuga ko Imana “yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore.”*+ Ariko iyo havuzwe ngo: ‘Yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore,’+ biba bigaragara ko Imana itari mu byo agomba kuyobora.+ 28 Icyakora, ibintu byose nibimara kumwumvira, icyo gihe Umwana ubwe na we azayoborwa n’Imana,* yo yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka ibintu byose,+ kugira ngo Imana abe ari yo yonyine iba umutegetsi.+
29 Bitabaye ibyo se, ababatizwa umubatizo uganisha ku rupfu, byazabagendekera bite?+ None se niba abapfuye batazazuka, ni iki cyatuma babatizwa umubatizo nk’uwo? 30 Kuki se nanone duhora mu kaga igihe cyose?+ 31 Buri munsi mba mpanganye n’urupfu. Bavandimwe, ibyo ndabihamya nk’uko mpamya neza ko muntera ishema, kuko muri Abigishwa ba Kristo Yesu Umwami wacu. 32 Niba se nararwanye n’inyamaswa muri Efeso+ nk’abandi bose,* ibyo byamariye iki? Niba abapfuye batazazuka, “mureke twirire kandi twinywere kuko ejo tuzapfa.”+ 33 Ntimwishuke! Kugira incuti mbi byangiza imyifatire myiza.+ 34 Nimwongere mutekereze neza, mukore ibyiza kandi ntimukagire akamenyero ko gukora ibyaha. Bamwe muri mwe mu by’ukuri ntibazi Imana. Ibi mbivugiye kubakoza isoni.
35 Ariko wenda hari uwakwibaza ati: “Abapfuye bazazurwa bate? Ese bazazuka bafite umubiri umeze ute?”+ 36 Wa muntu udatekereza we! Ntuzi ko iyo uteye imbuto, imera ikagira ubuzima ari uko ibanje gupfa? 37 Kandi iyo utera imbuto, ntuzitera ari ikimera gikuze, ahubwo utera imbuto gusa, zaba iz’ingano cyangwa izindi izo ari zo zose. 38 Ariko Imana ituma zikura nk’uko ibishaka, kandi buri kimera kigakura kitameze nk’ibindi. 39 Nanone ibintu byose ntibigira imibiri imeze kimwe. Abantu, amatungo, inyoni n’amafi byose bifite imibiri, ariko iyo mibiri iratandukanye. 40 Hari imibiri yo mu ijuru+ n’imibiri yo mu isi.+ Ariko ubwiza bw’imibiri yo mu ijuru butandukanye n’ubwiza bw’imibiri yo ku isi. 41 Ubwiza bw’izuba butandukanye n’ubwiza bw’ukwezi,+ kandi bugatandukana n’ubwiza bw’inyenyeri. Inyenyeri na zo ziba zifite ubwiza butandukanye.
42 Ni na ko bimeze ku bijyanye n’umuzuko. Umubiri ushyingurwa ushobora kubora, ukazurwa ari umubiri utabora.+ 43 Ushyingurwa usuzuguritse, ukazurwa ufite icyubahiro.+ Ushyingurwa ufite intege nke, ukazurwa ufite imbaraga.+ 44 Ushyingurwa ari umubiri usanzwe, ukazurwa ari umubiri w’umwuka. Niba hariho umubiri usanzwe, hariho n’umubiri w’umwuka. 45 Ndetse n’ibyanditswe bigira biti: “Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye umuntu muzima.”+ Naho Adamu wa nyuma yabaye ikiremwa cy’umwuka gitanga ubuzima.+ 46 Icyakora umuntu wa mbere ntiyari afite umubiri w’umwuka, ahubwo yari afite umubiri usanzwe. Umuntu ufite umubiri w’umwuka yaje nyuma. 47 Umuntu wa mbere ni uwo mu isi kandi yavanywe mu mukungugu,+ naho uwa kabiri yaje aturutse mu ijuru.+ 48 Abavanywe mu mukungugu, bameze nk’umuntu wa mbere na we wavanywe mu mukungugu, kandi abo mu ijuru bameze nk’uwo wavuye mu ijuru.+ 49 Nk’uko tumeze nk’uwo wavanywe mu mukungugu,+ ni na ko tuzamera nk’uwo wavuye mu ijuru.+
50 Icyakora bavandimwe, ndababwira ko abantu bafite umubiri n’amaraso badashobora guhabwa Ubwami bw’Imana, kandi abantu bafite umubiri ubora ntibashobora guhabwa umubiri utabora. 51 Reka mbabwire ibanga ryera: Twese si ko tuzamara igihe kirekire mu mva, ahubwo Imana izaduhindura+ 52 mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda* ya nyuma. Impanda izavuga+ maze abapfuye bazurwe badashobora kubora, kandi natwe tuzahindurwa. 53 Uyu mubiri ubora uzahinduka ku buryo utazongera kubora,+ kandi uyu mubiri upfa uzahinduka ku buryo utazongera gupfa.+ 54 Uyu mubiri ubora numara guhinduka umubiri utabora kandi uyu mubiri upfa ugahinduka umubiri udapfa, ni bwo hazasohora amagambo ari mu byanditswe avuga ngo: “Urupfu rukuweho burundu.”*+ 55 “Wa Rupfu we, uratsinzwe kuko utazongera kugira ubushobozi bwo kubabaza abantu.”+ 56 Icyaha ni cyo gitera urupfu,+ kandi Amategeko ni yo atuma icyaha kigira imbaraga.+ 57 Ariko Imana ishimwe, kuko ari yo ituma dutsinda binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo!+
58 Ubwo rero bavandimwe banjye nkunda, mukomere+ kandi mushikame. Mujye muhora mufite ibintu byinshi byo gukora+ mu murimo w’Umwami, kandi mujye mwibuka ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa.+