Igice cya 13
Ubutegetsi bw’Imana bw’Amahoro
1. Ni iki ubutegetsi bw’abantu butashoboye kugeraho?
UBUTEGETSI bw’abantu ntibwashoboye guhaza iby’abantu bakeneye koko. Nta na bumwe bwashoboye gukuraho ubwicanyi n’inzangano z’amoko, cyangwa ngo bubonere buli wese ibyokulya byiza n’aho atura. Nta n’ubwo bashoboye kuvaniraho burundu abo bategeka indwara, ubusaza n’urupfu, habe no kuzura abapfuye. Nta na bumwe bwanashoboye nibura kuzana amahoro arambye n’umutekano. Ubutegetsi bw’abantu bwifashe impungenge imbere y’ingorane zikomeye za none.
2. Ni iyihe nteruro y’ingenzi ya Bibiliya?
2 Umuremyi wacu azi ukuntu dukeneye ubutegetsi bukiranuka, bushobora guha bose umunezero no kwishimira ubuzima. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga [ibyerekeye] ubutegetsi bw’Imana. Ubwo butegetsi bwasezeranijwe n’Imana ni bwo nteruro y’ingenzi ya Bibiliya.
3. Yesaya 9:6, 7 havuga iki kubyerekeye ubutegetsi bw’Imana?
3 Abantu bavuga bati: ‘Aliko ni hehe havuzwe ubutegetsi bw’Imana muli Bibiliya?’ Ni muli Yesaya 9:6, 7 (Bible de Darby) dusoma ngo: “Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu, kandi ubutegetsi buzaba ku rutugu rwe; kandi izina lye azitwa: Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data w’iteka lyose, Igikomangoma cy’amahoro. Gutegeka kwe [ubutegetsi], kw’amahoro, ntibizagira iherezo.”
4. Umwana ugomba kuba umutware w’ubutegetsi bw’Imana ni nde?
4 Hano Bibiliya irahanura ukuvuka k’umwana, w’igikomangoma. Mu gihe cyabyo, uwo “mwana w’umwami” agomba kuba umutware ukomeye, “Igikomangoma cy’amahoro.” Azaba umutware w’ubutegetsi buhebuje, kuko ubwo butegetsi buzazana amahoro azira iherezo ku isi. Umwana uhanurwa ukuvuka kwe muli Yesaya 9:6, 7 ni Yesu. Ubwo yamenyeshaga umwali Maria ivuka ly’uwo mwana, malayika Gaburieli yaravuze ati: “Azima ingoma” . . . kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”—Luka 1:30-33, MN.
KWEMEZA AKAMARO KA BULIYA BWAMI
5. (a) Bibiliya itsindagiliza ite akamaro k’Ubwami? (b) Ubwami bw’Imana ni iki, kandi buzakora iki?
5 Ku isi, umulimo w’ingenzi wa Yesu n’uw’abigishwa be wabaye uwo kubwiliza no kwigisha ukuza k’Ubwami bw’Imana. (Luka 4:43; 8:1) Inshuro zirenga 140 berekeje kuli ubwo Bwami muli Bibiliya. Ndetse Yesu yigishije abigishwa be gusenga Imana batya: “Ubwami bwawe buze! Ibyo ushaka bikorwe hano ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru!” (Matayo 6:10, MN) Mbese, ubwo Bwami abakristo basengera ni ubutegetsi nyabutegetsi? Yego, rwose. Kristo, Umwana w’Imana, ni Umwami w’ubwo Bwami kandi isi yose izaba igihugu cye. Mbega ibyishimo bizabaho igihe abantu bazareka kugengwa n’amahanga ashyamiranye n’andi, kandi bose bakunga ubumwe mu mahoro munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana!
6. Igihe Yesu yali ku isi, kuki bavuze ko Ubwami buli “bugufi” kandi ko buli “hagati yanyu”?
6 Yohana umubatiza yatangiye kubwiliza ubwo butegetsi avuga ati: “Mwihane, kuk’ubgami bwo mw’ijuru buri hafi.” (Matayo 3:1, 2) Kubera iki yavugaga ibyo? Kubera ko Yesu, uzaba umutware w’ubutegetsi bw’Imana, yali agiye kumubatizwaho no gusigwa umwuka wera w’Imana. Nta gitangaje rero ko nyuma gato Yesu yaje kubwira Abafarisayo ati: “Dore ubgami bg’Imana buri hagati muli mwe.” (Luka 17:21) Yesu yali hagati yabo, ali umwami washyizweho n’Imana. Imyaka ye itatu n’igice yo kubwiliza no kwigisha, kimwe n’ubudahemuka bwe ku Mana kugeza no ku rupfu byagize Yesu ukwiye ubwami.
7. Ni iki cyerekana ko Ubwami bwali ikintu cy’ingenzi igihe Yesu yali ku isi?
7 Ibyabaye ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Kristo ku isi bihamya ko Ubwami bw’Imana ali bwo bwali bugize umulimo we. Yesu bamuregaga bavuga bati: “Uyu twamubony’agandish’ubwoko bwacu, ababuza guha Kaisari umusoro, avuga kandi kw’ari Kristo Umwami.” Umutware w’umuroma Ponsiyo Pilato aherako aramubaza ati: “Ni wowe Mwami w’Abayuda?”—Luka 23:1-3.
8. (a) Yesu yashubije iki bamubajije ko ali umwami? (b) Yesu yashakaga kuvuga iki agira ati ubwami bwanjye “s’ubw’ino”?
8 Yesu asubiza ikibazo cya Pilato aziguye; aravuga ati: “Ubgami bganjye s’ubg’ino si.” Iyab’ubgami bganjye bgar’ubg’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ndahabg’Abayuda. Ariko noneho, ubgami bganjye s’ubg’ino.” Ubwami bwe ntibwagombaga kuba ubw’isi. Yesu yagombaga gutegekera mu ijuru, ntiyagombaga gutegekera ku isi, nk’umuntu. Kubera ko ikibazo cyali cyerekeye uburenganzira bwa Kristo ku bwami, Pilato yongeye kubaza ati: “Noneho ga ur’ umwami?”
9. (a) Ni ukuhe kuli kw’igitangaza Yesu yamenyesheje? (b) Ni ikihe kibazo cy’ingenzi kibazwa none?
9 Mu by’ukuli, Yesu yali mu kaga ko gucirwaho iteka lyo gupfa kubera ko yabwilije akanigisha ubutegetsi bushya. Nuko asubiza Pilato ati: “Wakabimenye, ko nd’umwami. Iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mw’isi: n’ukugira ngo mpamy’ukuri.” (Yohana 18:36, 37) Yego, Yesu yali yaratangiye ubuzima bwe bwo ku isi kumenyesha ukuli [kwerekeye] ubutegetsi cyangwa Ubwami bw’Imana. Ni yo yali interuro y’ukubwiliza kwe. Na n’ubu, Ubwami ni ikintu cy’ingenzi cyane. Aliko umuntu yakwibaza ati: Ni ubuhe butegetsi bw’ingenzi mu buzima bw’umuntu: ni ubw’abantu cyangwa ni Ubwami bw’Imana butegekwa na Kristo?
IMANA ITEGANYA UBUTEGETSI BUSHYA
10. (a) Ni gihe ki Imana yabonye hakenewe ubutegetsi bushya? (b) Ni hehe bwa mbere na mbere muli Bibiliya havugwa ubwo butegetsi? (c) Ni nde ugereranywa n’inzoka?
10 Igihe Satani yakuruliraga Adamu na Eva mu kugoma, Yehova yagombye guteganyiliza abantu ubutegetsi bushya. Ako kanya, yamenyesheje umugambi we wo gushyiraho ubwo butegetsi. Yabiciyemo amarenga mu iteka yaciliyeho inzoka; yaravuze aliko mu by’ukuli abwira Satani ati: “Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe. Azakumena umutwe naho wowe uzamuruma agatsinsino.”—Itangiriro 3:14, 15, MN.
11. Urwango rwagombaga kuba hagati ya bande?
11 Abantu bavuga bati: “Aliko, ni he ubona ko hano havugwa ubutegetsi?” Tugenzure neza iyi mvugo. Dukulikije Ibyanditswe, hagomba kuba urwango cyangwa inzika hagati ya Satani n’ “umugore.” Aliko urwo rwango rugomba no kuba hagati “y’urubyaro” cyangwa abakomoka kuli Satani n’“urubyaro” cyangwa abakomoka ku mugore. Mbere na mbere, uwo mugore ni nde?
12. Mu Byahishuwe igice cya 12 havugwa iki cyerekeye “umugore”?
12 Si umugore bugore. Nta rwango urwo ali rwo rwose Satani yigeze agilira umugore usanzwe. Ahubwo ni umugore mu bulyo bw’ikigereranyo. Ni byo bigaragazwa mu Byahishuwe hali igisobanuro gihagije kuli iyo ngingo. Aho uwo “mugore” avugwaho ko “yambaye izuba, ukwezi kuli munsi y’ibirenge bye kandi ko afite inyenyeli cumi n‘ebyili ku mutwe we.” Kugira ngo dushobore kumenya icyo uwo “mugore” agereranya, birakwiye gusoma Ibyahishuwe byerekana ibi ku mwana we: “Umugore abyara umwana w’umuhungu, ugomba kuragiza amahanga yose inkoni y’icyuma; nuko umwana arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.”—Ibyahishuwe 12:1-5, Bible de Jérusalem.
13. “Umwana w’umuhungu” n’“umugore” bagereranya iki?
13 Gutahura uwo “mwana w’umuhungu” biraduha kumenya icyo “umugore” agereranya. Umwana uvugwa si umwana nyamwana, nk’uko umugore atali umugore bugore. Dukulikije Ibyanditswe, uwo “mwana w’umuhungu” agomba “kuragira amahanga yose.” Ashushanya rero ubutegetsi bw’Imana Yesu Kristo abereye umwami. Ubwo rero, “umugore” agereranya umuteguro w’Imana ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru by’indahemuka. Nk’uko “umwana w’umuhungu” abyarwa n“umugore,” Niko n’Umwami Yesu Kristo abyarwa n’umuteguro wo mu ijuru uharanira gusohozwa k’umugambi w’Imana. Mu Bagalatia 4:26, bawita “Yerusalemu yo mw’ijuru.” Rero, igihe Adamu na Eva bagomeye ubutegetsi bw’Imana, Yehova yashatse ubulyo bwo gushyiraho Ubwami cyangwa ubutegetsi buzaba ibyilingiro by’abakunda gukiranuka.
YEHOVA YIBUKA ISEZERANO LYE
14. (a) Yehova yerekanye ate ko yibuka isezerano lye lyerekeye “urubyaro” ruzamenagura Satani? (b) Ni nde “rubyaro” rwasezeranijwe?
14 Yehova ntiyibagiwe ko yasezeranije kohereza “urubyaro” rugomba kuba umutware w‘ubutegetsi bwe no kulimbura Satani ruyijanjagura umutwe. (Abaroma 16:20; Abaheburayo 2:14) Nyuma gato, Yehova yatangaje ko urwo rubyaro ruzaturuka ku ndahemuka Aburahamu. Yaramubwiye ati: “Mu rubyaro rwawe ni mw’amahanga yose yo mw’is’azaherw’umugisha.” (Itangiriro 22:18) Urwo “rubyaro” ni nde? Bibiliya isubiza muli aya magambo: “Ibyasezeranijwe byabwiwe Aburahamu, n’urubyaro rwe. Nyamara Imana ntirakavuga iti: “Imbyaro,” nko kuvuga benshi, ahubw iti” “N’urubyaro rwawe,” nko kuvug’umwe, “ni we Kristo.” (Abagalatia 3:16) Yehova yasezeraniye kandi Isaka, umuhungu w’Aburahamu, na Yakobo, umwuzukuru we, ko “urubyaro” rw’ “umugore” ruzabakomokaho.—Itangiriro 26:1-5; 28:10-14.
15, 16. Ni iki gihamya ko “urubyaro” rwagombaga kuba umwami uganje?
15 Ahamya neza ko urwo “rubyaro” ruzaba umwami, Yakobo yabwiye umuhungu we Yuda aya magambo: ‘Inkoni [y’ubgami] ntizava kuli Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, uwitwa Shilo ataraza; uwo ni w’amahang’azumvira.’ (Itangiriro 49:10) Yesu Kristo yali uwo mu mulyango wa Yuda. Yabaye uwo “Shilo” “amahang’azumvira.”—Abaheburayo 7:14.
16 Nyuma y’imyaka 700 Yuda abwiwe ya magambo, Yehova yabwiye aya magambo Dawidi, wali uwo muli uwo mulyango na we, ati: “Mbonye Dawidi, umugaragu wanjye . . . Kandi nzaramish’urubyaro rwe, iteka ryose, nzaramish’intebe ye y’ubgami nk’iminsi y’ijuru. (Zaburi 89:20, 29) Ubwo Imana yemezaga ko “urubyaro” rwa Dawidi ruzaramishwa “iteka ryose” n’ “intebe ye y’ubgami” ikazamara iminsi nk’“iminsi y’ijuru,” yashakaga kuvuga iki? Ko Ubwami bwa Kristo, umutware washyizweho na Yo, buzahoraho iteka. Tubibwirwa n’iki?
17. Tuzi dute ko umutware wasezeranijwe ali Yesu Kristo?
17 Twibuke amagambo Gaburieli yabwiye Maria ku muhungu yali agiye kubyara. Yaravuze ati: “Uzagomba kumwita izina lya Yesu.” Aliko uwo muhungu ntiyali gukomeza kuba umwana haba ndetse no gukomeza kuba umuntu. Gaburieli yongeyeho ati: “Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumba byose; kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se, Dawidi, kandi azima mu nzu ya Yakobo iteka lyose, kandi “ubwami bwe ntibuzagira iherezo.” (Luka 1:31-33, MN) Mbega umugisha kuba Yehova yarateganije gushyiraho ubutegetsi bukiranuka bwo kunezeza abamukunda bakanamwilingira!
18. (a) Bibiliya ivuga ite irangira ly’ubutegetsi bwo ku isi? (b) Ubutegetsi bw’Imana buzakorera iki abantu?
18 Umunsi uregereje ubutegetsi bw’Imana buzalimbura ubutegetsi bwose bw’isi. Ni bwo Yesu Kristo azagenza nk’Umwami uganje. Dore uko Bibiliya ivuga iyo ndwano: ‘Ku ngoma z’abo bami, Imana yo mw’ijuru izimik’ubundi bwami butazarimbuk’iteka ryose . . Buzamenagur’ubgo bwami bgose [bubutsembe], kandi buzahorahw iteka ryose.’ (Danieli 2:44; Ibyahishuwe 19:11-16) Ubwo butegetsi bwose nibumara gukurwaho, ubutegetsi bw’Imana buzahaza ibyo abantu bakeneye koko. Umutware Yesu Kristo azakuliraho abagaragu be bose b’indahemuka indwara, ubusaza n’urupfu. Ntihazongera kubaho ubwicanyi, amacumbi mabi n’inzara! Isi yose izagira amahoro nyakuli n’umutekano. (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3-5) Aliko se ni bande bagize ubwo butegetsi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 112 n’iya 113]
Yesu yohereje abigishwa be gukora umulimo w’ingenzi wo kubwiliza Ubwami bw’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 114]
Nubwo yali mu kaga ko gucirwaho iteka lyo gupfa, Yesu yakomeje kubwiliza Ubwami bw’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 119]
Ufata ute Yesu—nk’umwami uganje cyangwa nk’umwana w’uruhinja?