‘Tumira Abakuru [Abasaza, MN]’
“Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru [abasaza, MN] b’[i]torero.”—YAKOBO 5:14.
1, 2. (a) Ni mu yihe mimerere irimo akaga abagaragu ba Yehova barimo muri iki gihe, kandi bashobora kwiyumva bate? (b) Noneho se, ni ibihe bibazo bisaba ibisubizo?
TURI mu ‘bihe birushya.’ Muri iyi “minsi y’imperuka,” abantu barikunda, bakunda ubutunzi, baribona, ndetse akenshi ugasanga bashishikajwe no kwivumbagatanya (2 Timoteyo 3:1-5). Twe, Abakristo, turi muri iyi gahunda mbi y’ibintu, twugarijwe n’ibintu bitatu bishobora kuduteza akaga gakomeye, ari byo Satani Umubeshyi, isi y’abantu batubaha Imana hamwe na kamere yacu ubwacu idatunganye yaheneberejwe n’icyaha.—Abaroma 5:12; 1 Petero 5:8; 1 Yohana 5:19.
2 Mu gihe twugarijwe n’ibyo bintu, hari ubwo dushobora kumva birenze ubushobozi bwacu. None se, ni hehe twavana inkunga ishobora kudufasha kwihangana mu budahemuka? Ni nde dushobora kwiyambaza kugira ngo tubone ubuyobozi mu gihe tugomba gufata ibyemezo bihereranye n’umurimo wacu wa Gikristo hamwe n’ugusenga kwacu?
Ubufasha Buboneka
3. Ni nde dushobora kuboneraho ihumure n’ibyiringiro, kandi gute?
3 Kumenya ko Yehova ari we Soko y’imbaraga zacu bituma tugira icyizere bikanaduhumuriza (2 Abakorinto 1:3, 4; Abafilipi 4:13). Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, wafashijwe n’Imana, yaravuze ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira, na we azabisohoza.” “Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” (Zaburi 37:5; 55:23 [umurongo wa 22 muri Bibiliya Yera]). Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bw’iyo nkunga duterwa!
4. Ni gute Petero na Pawulo batanga ihumure?
4 Nanone kandi, kuba tuzi ko tudahanganye n’ibigeragezo n’akaga twenyine, bishobora kuduhumuriza. Intumwa Petero yateye inkunga bagenzi bayo b’Abakristo igira iti ‘murwanye [Satani Umwanzi] mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro’ (1 Petero 5:9). Nta gushidikanya ko Abakristo bose bifuza gushikama mu kwizera. Ni koko, incuro nyinshi dushobora kumva dufite “amakuba impande zose” nk’uko byagendekeye Pawulo. Ariko kandi, ntiyigeze ‘akuka umutima.’ Kimwe na we, natwe dushobora gushoberwa ‘ariko ntitwihebe.’ Ndetse n’ubwo twaba dutotezwa, “ntiduhānwa.” “Dukubitwa hasi, ariko ntidutsindwa rwose.” Ni yo mpamvu “tudacogora.” Twihatira ‘kutareba ku biboneka, ahubwo tukareba ku bitaboneka’ (2 Abakorinto 4:8, 9, 16, 18). Ni gute ibyo dushobora kubigeraho?
5. Ni ubuhe bufasha bw’uburyo butatu Yehova atanga?
5 Yehova, we “wumva ibyo [a]sabwa,” atanga ubufasha bw’uburyo butatu (Zaburi 65:3 [umurongo wa 2 muri Bibiliya Yera]; 1 Yohana 5:14). Mbere na mbere, aduha ubuyobozi binyuriye mu Ijambo rye ryahumetswe, Bibiliya (Zaburi 119:105; 2 Timoteyo 3:16). Ubwa kabiri, umwuka we wera udutera imbaraga zo gukora ubushake bwe. (Gereranya n’Ibyakozwe 4:29-31.) Na ho ubwa gatatu, ni umuteguro wa Yehova wo ku isi uhora witeguye kudufasha. Ni iki tugomba gukora kugira ngo duhabwe ubwo bufasha?
“Impano Bantu,” (MN)
6. Ni ubuhe bufasha Yehova yatangiye i Tabera, kandi yabutanze ate?
6 Ibyabaye mu gihe cy’umuhanuzi Mose biradufasha kwiyumvisha ukuntu Yehova agoboka abagaragu Be mu buryo bwuje urukundo. Ibyo byabereye i Tabera, hasobanurwa ngo “umuriro ukongora, umuriro ugurumana, inkongi y’umuriro.” Aho hantu ho mu butayu bwa Sinayi, ni ho Imana yateje Abisirayeli umuriro ukongora bazira ko bitotombye. “Abanyamahanga y’ikivange” bari barazanye n’ubwoko bw’Isirayeli buvuye muri Egiputa, na bo bifatanije na bwo mu kugaragaza ko batishimiye ibyo kurya Imana yabahaga. Amaze kubona ko uburakari bw’Imana bwakongejwe kandi akiyumvamo ko atagishoboye gusohoza inshingano yo guhihibikanira ubwo bwoko no kububonera ibyo bwari bukeneye, Mose yatangiye gutakamba agira ati “sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore. Niba ungenza utyo, ndakwinginze nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha; ne kubona ibyago byanjye” (Kubara 11:1-15). Yehova yabyakiriye ate? Yashyizeho “abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru [abasaza, MN] b’Abisirayeli” maze abasukaho umwuka we kugira ngo bashobore gufatanya na Mose nk’uko bikwiriye mu mirimo y’ubuyobozi (Kubara 11:16, 17, 24, 25). Abo bagabo bashoboye bamaze gushyirwaho, Abisirayeli hamwe n’“ikivange cy’amahanga menshi” barushijeho kubona ubufasha mu buryo bworoshye.—Kuva 12:38.
7, 8. (a) Ni gute Yehova yatanze “impano hagati y’abantu [impano z’abantu, MN]” muri Isirayeli ya kera? (b) Ni gute mu kinyejana cya mbere Pawulo yakoresheje Zaburi 68:19 (umurongo wa 18 muri Bibiliya Yera)?
7 Nyuma y’imyaka myinshi Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano, mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova yazamutse Umusozi Siyoni maze agira Yerusalemu umurwa mukuru w’ubwami bw’urugero, ubwo Dawidi yari abereye umwami. Mu gusingiza Imana, “Ishoborabyose,” Dawidi yaranguruye ijwi rye aririmba agira ati “urazamutse ujya hejuru, ujyanye iminyago, uhērewe impano hagati y’abantu [impano z’abantu, MN]” (Zaburi 68:15, 19 [umurongo wa 14, n’uwa 18 muri Bibiliya Yera]). Koko rero, abagabo bafashweho iminyago mu gihe cyo kwigarurira Igihugu cy’Isezerano, bahawe Abalewi kugira ngo babafashe gusohoza inshingano zabo.—Ezira 8:20.
8 Mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, Pawulo, intumwa y’Umukristo, yerekeje ibitekerezo ku gusohozwa k’ubuhanuzi bw’ayo magambo y’umwanditsi wa Zaburi. Pawulo yanditse agira ati “umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri. Ni cyo gituma ivuga iti ‘amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha abantu impano [impano bantu, MN].’ Ariko iryo jambo ngo ‘yazamutse mu ijuru’ risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu? Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y’amajuru yose, kugira ngo asohoze byose” (Abefeso 4:7-10). Uwo ‘wa[zamutse]’ ni nde? Uwo nta wundi utari uwari uhagarariye Yehova, ni ukuvuga Dawidi Mukuru akaba n’Umwami wa Kimesiya, ari we Yesu Kristo. Uwo ni we Imana yazuye maze “i[ka]mushyira hejuru cyane.”—Abafilipi 2:5-11.
9. (a) Mu kinyejana cya mbere, impano bantu zari bande? (b) Impano bantu ni bande muri iki gihe?
9 Izo ‘mpano bantu’ (cyangwa “zigizwe n’abantu”) ni izihe? Pawulo asobanura ko Umutware Uhagarariye Imana “aha bamwe kuba intumwa ze; n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwiriza butumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha: kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo” (Abefeso 4:11, 12). Abigishwa ba Kristo bose, baba intumwa, abahanuzi, ababwiriza, abungeri, n’abigisha, bakoreraga munsi y’ubuyobozi bwa gitewokarasi (Luka 6:12-16; Ibyakozwe 8:12; 11:27, 28; 15:22; 1 Petero 5:1-3). Muri iki gihe, abagabo b’abasaza bafite imico yo mu buryo bw’umwuka isabwa, kandi bashyizweho n’umwuka wera, ni abagenzuzi mu matorero agera ku 70.000 y’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Abo, ni abantu twahaweho impano (Ibyakozwe 20:28). Kubera ko umurimo wo kubwiriza Ubwami ku isi hose ukomeza kugenda waguka, abavandimwe ‘bashaka’ guhabwa inshingano zihereranye n’‘ubugenzuzi’ bagenda barushaho kwiyongera, kandi barazisohoza (1 Timoteyo 3:1, MN). Iyo bamaze gushyirwaho, na bo baba impano bantu.
10. Ni gute ibyavuzwe na Yesaya bihereranye n’“ibikomangoma, MN” bihuje n’uruhare abasaza b’Abakristo bafite muri iki gihe?
10 Abo Bakristo b’abasaza, cyangwa impano bantu, bahuje n’ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ubwo yahanuraga iby’inshingano y’“ibikomangoma, MN,” ni ukuvuga abazaba abatware mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami. Buri wese agomba kuba “nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:1, 2). Ibyo biratwereka uko inkunga iturutse ku bugenzuzi bwuje urukundo bw’abo bagabo bashyizweho yagombye kuba ingana. Ni gute washobora kuyiboneramo inyungu mu buryo bwimazeyo?
Dutere Intambwe ya Mbere
11. Mu gihe twaba tutamerewe neza mu buryo bw’umwuka, ni gute dushobora guhabwa ubufasha?
11 Ubusanzwe, iyo umuntu arohamye mu mazi, ahita atabaza ashaka uwamurohora. Nta bwo atindiganya. Iyo ubuzima buri mu kaga, nta muntu n’umwe wumva ko akwiriye kugira uwo yiyambaza ari uko agombye kubihatirwa. None se, Umwami Dawidi ntiyasabye Yehova ubufasha amutitiriza? (Zaburi 3:4; 4:1; 5:1-3; 17:1, 6; 34:6, 17-19; 39:12). Iyo tutameze neza mu buryo bw’umwuka, wenda bitewe no kubura ibyiringiro, natwe duhindukirira Yehova mu isengesho maze tukamusaba kutuyobora binyuriye ku mwuka we wera (Zaburi 55:22; Abefeso 4:6, 7). Dushaka icyaduhumuriza giturutse mu Byanditswe (Abaroma 15:4). Twifashisha ibitabo by’imfashanyigisho za Gikristo bya Sosayiti Watch Tower tugashakamo inama z’ingirakamaro. Akenshi ibyo bituma dushobora gukemura ibibazo byacu. Icyakora, mu gihe twaba twumva ko duhanganye n’ingorane zirenze ubushobozi bwacu, dushobora no gushakira inama ku basaza b’itorero. Koko rero, hari igihe dushobora gukenera ‘gutumira abakuru [abasaza, MN]’ rwose. Kuki twatumira Abakristo b’abasaza? Ni gute bashobora kugira icyo bamarira abakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka?
12-14. (a) Ni iki umuntu yakora gihuje n’ubwenge mu gihe arwaye? (b) Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 5:14, Abakristo ‘barwaye’ bagirwa inama yo gukora iki? (c) Muri Yakobo 5:14 herekeza ku burwayi bwoko ki, kandi ni kuki usubije utyo?
12 Iyo turwaye, turaruhuka kugira ngo umubiri wacu ugarure ubuyanja. Icyakora, iyo tutorohewe, dukora iby’ubwenge dushakira ubufasha ku muvuzi ubishoboye. Mbese, ntitwagombye kubigenza dutyo n’igihe twumva twacitse intege mu buryo bw’umwuka?
13 Dore inama umwigishwa Yakobo atugira ku bihereranye n’iyo ngingo. Aragira ati “muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru [abasaza, MN] b’[i]torero, bamusabire, bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami” (Yakobo 5:14). Indwara Yakobo yashakaga kuvuga aha ni bwoko ki? Bamwe mu batanga ubusobanuro kuri Bibiliya bemeza ko iyo yari indwara y’umubiri, bagatekereza batyo babitewe n’uko icyo gihe gusiga abarwayi amavuta byari akamenyero mu rwego rw’ubuvuzi (Luka 10:34). Nanone batekereza ko Yakobo yashakaga kuvuga ibyo gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza binyuriye ku mpano yo gukiza indwara. Ariko se, ni iki interuro zikikije ayo magambo zitugaragariza?
14 ‘Kunezerwa’ binyuranye no ‘kubabara.’ Ibyo bikaba byumvikanisha ko Yakobo yavugaga indwara yo mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:13). Abagombaga gutumirwa ni “abakuru [abasaza, King James Version] b’[i]torero,” nta bwo ari abaganga cyangwa ngo babe ari abantu bari bafite impano zo gukiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Kandi se, ni iki bagombaga gukora? Yakobo yaravuze ati “bamusabire. . . . Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi” (Yakobo 5:14, 15; gereranya na Zaburi 119:9-16.) Ikigararagaza mu buryo budasubirwaho ko Yakobo yavugaga indwara yo mu buryo bw’umwuka, ni uko yateraga umurwayi inkunga yo kwicuza ibyaha kugira ngo abone gukira. Yanditse agira ati “mwaturirane ibyaha byanyu, kandi musabirane, kugira ngo mukizwe.” Niba umuntu arwaye mu buryo bw’umwuka bitewe n’icyaha gikomeye yaba yarakoze, ashobora gukira ari uko gusa yitabiriye inama ishingiye ku Ijambo ry’Imana, yihana kandi akava mu byaha.—Yakobo 5:16; Ibyakozwe 3:19.
15. Ni ikihe gikorwa gisabwa muri Yakobo 5:13, 14?
15 Hari ikindi umuntu yazirikana mu nama yatanzwe na Yakobo. Niba Umukristo ababaye, “nasenge.” Niba anezerewe, “naririmbire Imana.” Mu mimerere iyo ari yo yose—haba mu mibabaro cyangwa mu munezero—umuntu asabwa kugira icyo akora. Mu mimerere imwe, umuntu aba agomba gusenga, na ho mu yindi akarangurura ijwi ry’ibyishimo. Ariko se, twumva ko dusabwa gukora iki iyo Yakobo abaza ati “muri mwe hariho urwaye?” Nanone adusaba kugira icyo dukora tutazuyaje, mbese rwose tugatera intambwe ya mbere. Aragira ati “natumire abakuru b’Itorero.”—Zaburi 50:15; Abefeso 5:19; Abakolosayi 3:16.
Uko “Abakuru [Abasaza, MN]” Bafasha
16, 17. Ni gute abasaza badufasha gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya?
16 Rimwe na rimwe bijya bitugora kumenya ukuntu twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya arebana n’imimerere yacu bwite. Aha ni ho abasaza b’Abakristo bagaragarira ko ari isoko y’ubufasha itagereranywa. Urugero, basabira umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka kandi ‘bakamusiga amavuta mu izina ry’Umwami’ bifashishije amabwiriza yo mu Ijambo ry’Imana atuma yoroherwa babigiranye amakenga. Muri ubwo buryo, abasaza bashobora kugira uruhare runini mu gutuma tugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka (Zaburi 141:5). Akenshi icyo tuba dukeneye, ni ukutwumvisha ko dutekereza mu buryo buhwitse. Kuganira n’umusaza w’Umukristo w’inararibonye ku bibazo biduhangayikishije, bizarushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo gukora ibyo gukiranuka.—Imigani 27:17.
17 Mu gihe abasaza b’Abakristo bagendereye abantu, bagomba kuvuga amagambo ‘akomeza abacogora.’ Nanone kandi, bagomba ‘gufasha abadakomeye, bihanganira bose’ (1 Abatesalonike 5:14). Iyo mishyikirano irangwamo ubusabane n’ubwumvikane hagati y’“abakuru [abasaza, MN]” n’“abadakomeye,” ni ikimenyetso kigaragaza ko uwo muntu ashobora gukira burundu mu buryo bw’umwuka.
Inshingano y’Umuntu ku Giti Cye n’Isengesho
18, 19. Ni uruhe ruhare abasaza b’Abakristo bafite ku bihereranye n’Abagalatiya 6:2, 5?
18 Abasaza b’Abakristo bagomba gusohoza inshingano zabo zihereranye n’umukumbi w’Imana. Bagomba kuba abantu batera abandi inkunga. Urugero, Pawulo yaravuze ati “bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’[u]mwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: ariko umuntu wese yirinde, kugira ngo na we adashukwa. Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.” Nanone Pawulo yanditse agira ati “kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:1, 2, 5.
19 Ni gute dushobora kwakirana ibituremerera kandi tukikorera imitwaro yacu? Itandukaniro riri mu busobanuro bw’amagambo y’Ikigiriki yahinduwemo “ibibaremerera” n’“[u]mutwaro,” rituma tubisobanukirwa. Mu gihe Umukristo yaba agize ingorane zo mu buryo bw’umwuka zimuremereye cyane, abasaza bazamwunganira bityo bamufashe kwikorera ‘ibimuremerera.’ Ariko kandi, umuntu ku giti cye, asabwa kwikorera uwe “mutwaro,” ni ukuvuga inshingano Imana imusaba gusohoza.a Abasaza bishimira kwikorera ‘ibiremerera’ abavandimwe babo binyuriye ku nkunga babatera, ku nama zishingiye ku Byanditswe, no ku isengesho. Icyakora, nta bwo abasaza bazatuvanaho ‘umutwaro’ wacu bwite, ari wo nshingano z’iby’umwuka.—Abaroma 15:1.
20. Kuki isengesho ritagomba gukerenswa?
20 Isengesho ni ingenzi, bityo rikaba ridakwiriye gukerenswa. Icyakora, Abakristo benshi barwaye mu buryo bw’umwuka bagira ingorane mu gusenga. None se, mu gihe abasaza bavuga amasengesho yo kwizera basabira umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka, ni iki baba bagamije kugeraho? Ni ukugira ngo “Umwami [Yehova, MN] amuhagurutse,” amuvane muri iyo mimerere yo gucika intege maze amwongerere imbaraga zo gukomeza kugendera mu nzira y’ukuri no gukiranuka. Umukristo urwaye mu buryo bw’umwuka, ashobora kuba abona ibintu uko bitari bidatewe n’uko yaba yarakoze icyaha gikomeye byanze bikunze, kuko Yakobo agira ati “kandi naba yarakoze ibyaha, azaba abibabariwe.” Rimwe na rimwe, inama zishingiye ku Byanditswe zitanzwe n’abasaza zijyaniranye n’amasengesho avuganywe umwete zituma umuntu wacitse intege mu buryo bw’umwuka yicuza ibyaha bikomeye ashobora kuba yarakoze kandi akaba yagaragaza umwuka wo kwihana. Ibyo kandi bishobora gutuma Imana imubabarira.—Yakobo 5:15, 16.
21. (a) Ni kuki Abakristo bamwe na bamwe batinya kwiyambaza abasaza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
21 Abagabo b’abasaza bafatana uburemere inshingano zabo bafite byinshi byo gukora kugira ngo batange ubuyobozi bukwiriye mu guhihibikanira abashya baza mu itorero rya Gikristo bisukiranya. Mu by’ukuri, izo mpano bantu ni uburyo bwiza bwaringanijwe na Yehova butuma dushobora kwihangana muri ibi bihe biruhije. Nyamara kandi, Abakristo bamwe na bamwe batinya kubiyambaza batekereza ko abo bavandimwe bahuze cyane, cyangwa se ko baba bahihibikana mu bibazo byinshi bibatsikamiye. Igice gikurikira kizadufasha gusobukirwa ko abo bagabo banezezwa no kuba badufasha, kuko bakora umurimo wo kuba abungeri bungirije mu itorero rya Gikrito babikunze.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkoranyamagambo yitwa A Linguistic Key to the Greek New Testament ya Fritz Rienecker, isobanura ko ijambo phor·tiʹon ari “umutwaro umuntu agomba kwikorera,” kandi yungamo igira iti “ryakoreshwaga kera ari imvugo ya gisirikare ivuga igifurumba cy’ibintu by’umuntu cyangwa icy’ibikoresho by’umusoda.”
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ubuhe bufasha bw’uburyo butatu Yehova aduha mu gihe tubukeneye?
◻ Impano bantu zo muri iki gihe zigizwe na bande?
◻ Ni ryari twagombye gutumira abasaza?
◻ Ni ubuhe bufasha dushobora kwiringira guhabwa n’abasaza b’Abakristo b’itorero?