Yehova ‘agororera abamushaka’
“Uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”—ABAHEBURAYO 11:6.
1, 2. Kuki bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kugira ibyiyumvo bidakwiriye bibabuza amahwemo?
UWITWA Barbaraa yaravuze ati “maze hafi imyaka 30 ndi Umuhamya wa Yehova, ariko sinigeze numva nkwiriye iryo zina. N’ubwo nabaye umupayiniya ngahabwa n’izindi nshingano nyinshi, nta na kimwe muri ibyo cyigeze gituma numva nkwiriye kwitwa Umuhamya.” Keith na we yavuze amagambo asa n’ayo agira ati “rimwe na rimwe numvaga ntakwiriye, kubera ko nta byishimo nagiraga kandi abagaragu ba Yehova bafite impamvu nyinshi zo kwishima. Ibyo byanteye kugira umutimanama wicira urubanza, maze ibintu birushaho kuzamba.”
2 Abenshi mu bagaragu ba Yehova, baba abo mu gihe cya kera cyangwa abo muri iki gihe, bagiye babuzwa amahwemo n’ibyiyumvo nk’ibyo. Ese byaba byarigeze kukubaho? Ushobora kuba ufite ibibazo byinshi bikubuza amahwemo, mu gihe bagenzi bawe muhuje ukwizera bo basa n’aho baguwe neza. Ibyo bishobora gutuma wumva ko Yehova atakwemera kandi ko atakwitaho. Ntukihutire gufata umwanzuro nk’uwo. Bibiliya iduha icyizere igira iti ‘[Yehova] ntiyasuzuguye umubabaro w’ubabazwa, habe no kuwuzinukwa, kandi ntiyamuhishe mu maso he, ahubwo yaramutakiye aramwumvira’ (Zaburi 22:25). Ayo magambo y’ubuhanuzi yerekezaga kuri Mesiya, agaragaza ko Yehova atumva gusa indahemuka ze, ahubwo ko anazigororera.
3. Kuki natwe tutabura kugerwaho n’ibigeragezo biterwa n’iyi si?
3 Abantu bose, ndetse n’abagaragu ba Yehova bahura n’ibigeragezo baterwa n’iyi si. Turi mu isi iyoborwa n’umwanzi mukuru wa Yehova, ari we Satani (2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19). Abagaragu ba Yehova ntibarindwa mu buryo bw’igitangaza, ahubwo ni bo Satani yibasira cyane (Yobu 1:7-12; Ibyahishuwe 2:10). Ku bw’ibyo, mu gihe dutegereje ko igihe Imana yagennye kigera, tugomba ‘kwihanganira amakuba’ no ‘gukomeza gusenga dushikamye,’ twiringiye ko Yehova atwitaho (Abaroma 12:12). Ntitwagombye kureka ngo imihangayiko itume dutekereza ko Imana yacu Yehova itadukunda.
Ingero z’abantu ba kera bagaragaje ukwihangana
4. Tanga ingero zimwe na zimwe z’abagaragu ba Yehova bizerwa bihanganiye imimerere ibabaje.
4 Hari abagaragu ba Yehova benshi bo mu gihe cya kera bihanganiye imimerere ibabaje. Urugero, Hana yari afite “agahinda” kubera ko yari ingumba, akaba yarabonaga ko Imana yari yaramwibagiwe (1 Samweli 1:9-11). Igihe Eliya yahigwaga n’Umwamikazi Yezebeli washakaga kumwica, yahiye ubwoba maze asenga Yehova agira ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza” (1 Abami 19:4). Intumwa Pawulo na we agomba kuba yarabuzwaga amahwemo no kuba adatunganye, kuko yavuze ati ‘nifuza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.’ Yakomeje agira ati “yemwe, mbonye ishyano!”—Abaroma 7:21-24.
5. (a) Ni gute Hana, Eliya na Pawulo bagororewe? (b) Ni irihe humure dushobora kubonera mu Ijambo ry’Imana mu gihe dufite ibyiyumvo bidakwiriye bitubuza amahwemo?
5 Ariko rero, tuzi ko Hana, Eliya na Pawulo bakomeje gukorera Yehova bihanganye, kandi yarabagororeye rwose (1 Samweli 1:20; 2:21; 1 Abami 19:5-18; 2 Timoteyo 4:8). Icyakora, bakomeje kwihanganira ibyiyumvo by’uburyo bwose hakubiyemo agahinda, kwiheba n’ubwoba. Ubwo rero, ntibyagombye kudutangaza niba rimwe na rimwe tujya tugira ibyiyumvo bidakwiriye. Ariko se, ni iki wakora mu gihe imihangayiko itumye wibaza niba koko Yehova agukunda? Ushobora guhumurizwa n’Ijambo ry’Imana. Urugero, mu ngingo ibanziriza iyi, twasuzumye amagambo ya Yesu avuga ko Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mutwe wawe’ (Matayo 10:30). Ayo magambo ateye inkunga agaragaza ko Yehova yita cyane kuri buri mugaragu we. Wibuke n’urugero rwa Yesu rw’ibishwi. None se, niba nta n’imwe muri izo nyoni ntoya ishobora kugwa hasi Yehova atabizi, ni gute yakwirengagiza ingorane ufite?
6. Ni gute Bibiliya ishobora kubera isoko y’ihumure abantu bahanganye n’ibyiyumvo bidakwiriye?
6 Ese koko birashoboka ko twebwe abantu badatunganye twagira agaciro mu maso ya Yehova Imana, Umuremyi ushobora byose? Yego rwose! Mu by’ukuri, hari imirongo myinshi ya Bibiliya ibitwizeza. Iyo dutekereje kuri iyo mirongo, dushobora kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wagize ati “iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye” (Zaburi 94:19). Nimucyo dusuzume amwe muri ayo magambo ahumuriza dusanga mu Ijambo ry’Imana azatuma turushaho kwiyumvisha ko dufite agaciro mu maso y’Imana, kandi ko izatugororera nidukomeza gukora ibyo ishaka.
Umutungo bwite wa Yehova
7. Ni ibihe bintu biteye inkunga Yehova yahanuriye ishyanga ryari ryarononekaye akoresheje Malaki?
7 Mu kinyejana cya gatanu M.I.C., Abayahudi bari mu mimerere ibabaje cyane. Abatambyi bemeraga amatungo adakwiriye maze bakayatambaho ibitambo ku gicaniro cya Yehova. Abacamanza barobanuraga abantu ku butoni. Kuroga, kubeshya, kuriganya no gusambana byari byogeye (Malaki 1:8; 2:9; 3:5). Malaki yahanuriye iryo shyanga ryari ryarononekaye bikabije ibintu bitangaje. Nyuma y’igihe runaka, Yehova yari gusubiza ubwoko bwe mu mimerere myiza. Dusoma ngo “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye [“umutungo wanjye,” NW ] bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.’ ”—Malaki 3:17.
8. Kuki ibivugwa muri Malaki 3:17 bishobora kwerekezwa no ku bagize imbaga y’abantu benshi?
8 Muri iki gihe ubuhanuzi bwa Malaki busohorezwa ku Bakristo basizwe bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, rigizwe n’abantu 144.000. Iryo shyanga ni “umutungo” bwite wa Yehova cyangwa ‘abantu yaronse’ (1 Petero 2:9). Nanone ubwo buhanuzi bwa Malaki bushobora kuba isoko y’inkunga ku bagize imbaga y’ “abantu benshi . . . bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera” (Ibyahishuwe 7:4, 9). Ayo matsinda yombi agize umukumbi umwe ufite Umwungeri umwe, ari we Yesu Kristo.—Yohana 10:16.
9. Kuki abagize ubwoko bwa Yehova abita ‘umutungo we bwite’?
9 Yehova abona ate abahitamo kumukorera? Nk’uko bivugwa muri Malaki 3:17, ababona nk’uko umubyeyi wuje urukundo abona umwana we. Zirikana nanone amagambo yo gushimagiza yavuze yerekeza ku bwoko bwe, abwita “umutungo” we bwite. Ubundi buhinduzi bwakoresheje amagambo ngo “abantu banjye bwite,” “umutungo wanjye w’igiciro cyinshi,” “ibirezi byanjye.” Kuki Yehova aha agaciro abamukorera? Icya mbere ni uko ari Imana ishimira (Abaheburayo 6:10). Yegera abayikorera babikuye ku mutima kandi ikabona ko bafite agaciro.
10. Ni gute Yehova arinda ubwoko bwe?
10 Waba ufite ikintu cy’agaciro ubona ko rwose ari umutungo wawe bwite? Mbese ntufata ingamba zo kukirinda? Yehova na we ni uko afata umutungo we bwite. Mu by’ukuri, ntarinda ubwoko bwe ibigeragezo byose n’ibyago bibugwirira (Umubwiriza 9:11). Ariko kandi, Yehova afite ubushobozi bwo kurinda abagaragu be bizerwa mu buryo bw’umwuka, kandi arabikora. Abaha imbaraga baba bakeneye kugira ngo bihanganire ikigeragezo icyo ari cyo cyose (1 Abakorinto 10:13). Ni cyo cyatumye Mose abwira ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera, ari bo Bisirayeli, ati “mukomere mushikame . . . Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna” (Gutegeka 31:6). Yehova agororera ubwoko bwe. Abona ko ari umutungo we bwite.
Yehova Nyir’ugutanga ‘ingororano’
11, 12. Ni gute kumenya ko Yehova ari we Nyir’ugutanga ingororano bishobora kudufasha kurwanya ibyiyumvo byo gushidikanya?
11 Ikindi gihamya kigaragaza ko Yehova aha agaciro abagaragu be, ni uko abagororera. Yabwiye Abisirayeli ati “nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza” (Malaki 3:10). Birumvikana ko amaherezo Yehova azagororera abagaragu be ubuzima bw’iteka (Yohana 5:24; Ibyahishuwe 21:4). Iyo ngororano y’agaciro katagereranywa ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwinshi rwa Yehova n’ubuntu bwe busesuye. Nanone, bigaragaza ko aha gaciro abahitamo kumukorera. Kumenya ko Yehova atanga ingororano atitangiriye itama, bishobora gutuma turwanya ibyiyumvo byo gushidikanya ku bihereranye n’uko Imana itubona. Mu by’ukuri, Yehova adutera inkunga yo kubona ko ari we Nyir’ugutanga ingororano. Pawulo yaranditse ati “uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”—Abaheburayo 11:6.
12 Birumvikana ko dukorera Yehova tubitewe n’urukundo tumukunda, atari uko adusezeranya kuzatugororera. Icyakora, gukomeza kuzirikana ko tuzagororerwa si bibi, yemwe si n’ubwikunde (Abakolosayi 3:23, 24). Kubera ko Yehova akunda abamushaka kandi akabona ko bafite agaciro cyane, afata iya mbere maze akabagororera.
13. Kuki kuba Yehova yaratanze incungu ari ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza ko adukunda?
13 Kuba Yehova yaratanze incungu ni igihamya gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza ko abantu bafite agaciro mu maso ye. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Kuba Yehova yaratanze igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo bivuguruza igitekerezo cy’uko tudafite agaciro mu maso ye cyangwa ko atadukunda. Koko rero, kuba Yehova yaradutangiye ikiguzi gihambaye, atanga Umwana we w’ikinege, bigaragaza ko adukunda cyane.
14. Ni iki kigaragaza uko Pawulo yabonaga incungu?
14 Ku bw’ibyo, mu gihe ugize igitekerezo cyo kumva ko nta gaciro ufite, jya utekereza ku ncungu. Jya ubona ko ari impano Yehova yaguhaye wowe ku giti cyawe. Uko ni ko intumwa Pawulo yabibonaga. Wibuke ko yavuze ati “yemwe, mbonye ishyano!” Ariko akomeza agira ati “Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu” ‘wankunze akanyitangira’ (Abaroma 7:24, 25; Abagalatiya 2:20). Pawulo ntiyavugiye ayo magambo kwiyemera. Ahubwo yagaragazaga icyizere yari afite cy’uko Yehova yabonaga ko afite agaciro. Kimwe na Pawulo, nawe wagombye kubona ko incungu ari impano Imana yaguhaye. Yehova si Umucunguzi ukomeye gusa ahubwo atanga n’ingororano abigiranye urukundo.
Irinde ‘uburiganya’ bwa Satani
15-17. (a) Ni gute Satani yuririra ku byiyumvo bidakwiriye? (b) Ni iyihe nkunga dushobora kuvana ku byabaye kuri Yobu?
15 Ariko rero, kwemera ko amagambo y’ihumure yahumetswe aboneka mu Ijambo ry’Imana akureba wowe ku giti cyawe, bishobora kukugora. Ushobora gutekereza ko ingororano yo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana ari ikintu abandi bashobora kuzabona, ariko wowe ukumva utayikwiriye. Wakora iki niba ufite ibyiyumvo nk’ibyo?
16 Nta gushidikanya ko uzi neza inama Pawulo yahaye Abefeso agira ati “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:11). Iyo dutekereje ku buryo Satani akoresha ashuka abantu, kwiruka inyuma y’ubutunzi n’ubwiyandarike ni byo bihita bituza mu bwenge, kandi ni mu gihe. Abagize ubwoko bw’Imana benshi, baba abo mu gihe cya kera cyangwa ab’ubu, baguye muri iyo mitego. Ariko kandi, ntitugomba kwirengagiza ubundi buriganya Satani akoresha: yumvisha abantu ko Yehova Imana atabakunda.
17 Satani azi kuririra kuri bene ibyo byiyumvo mu gihe agerageza gutuma abantu batera Imana umugongo. Ibuka amagambo Biludadi yabwiye Yobu agira ati “umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane? Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, n’inyenyeri nta bwo ziboneye mu maso yayo, nkanswe umuntu w’inyo gusa, n’umwana w’umuntu w’umunyorogoto!” (Yobu 25:4-6; Yohana 8:44). Mbese ushobora kwiyumvisha ukuntu ayo magambo agomba kuba yaraciye Yobu intege? Ku bw’ibyo rero, ntuzareke ngo Satani aguce intege. Ahubwo, jya umenya gutahura amayeri ye kugira ngo ugire ubutwari n’imbaraga byo kurwana intambara yo gukora ibyiza (2 Abakorinto 2:11). N’ubwo byabaye ngombwa ko Yehova akosora Yobu, yaramugororeye ku bwo kwihangana kwe, amusubiza inkubwe ebyiri ibyo yari yaratakaje byose.—Yobu 42:10.
Yehova ‘aruta imitima yacu’
18, 19. Ni gute Imana “iruta imitima yacu,” kandi se ni mu buhe buryo “izi byose”?
18 Mu by’ukuri, kwivanamo ibyiyumvo byo kwiheba bishobora kugorana, cyane cyane iyo byamaze gushinga imizi. Icyakora, umwuka wa Yehova ushobora kugenda buhoro buhoro ugufasha gusenya “ibihome . . . n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana” (2 Abakorinto 10:4, 5). Mu gihe ubujijwe amahwemo n’ibitekerezo bidakwiriye, ujye utekereza ku magambo y’intumwa Yohana agira ati “icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.”—1 Yohana 3:19, 20.
19 Amagambo ngo “Imana iruta imitima yacu” asobanura iki? Rimwe na rimwe, umutima wacu ushobora kuducira urubanza, cyane cyane iyo dutahuye ko ukudatungana n’amakosa yacu bikabije. Nanone birashoboka ko twakabya kwitekerezaho mu buryo budakwiriye biturutse ku mimerere twakuriyemo, tukumva nta kintu na kimwe gishimisha Yehova dushobora gukora. Amagambo y’intumwa Yohana atwizeza ko Yehova aruta ibyo byose. Areba ibirenze amakosa yacu kandi azi neza ubushobozi bwacu. Azi n’impamvu zituma dukora ibyo dukora n’intego tuba dufite. Dawidi yaranditse ati “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Ni koko, Yehova atuzi neza kurusha uko twiyizi.
“Ikamba ry’ubwiza” n’ “igisingo cy’ubwami”
20. Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ibyerekeranye no gusubiza ibintu mu buryo bugaragaza iki ku bihereranye n’uko Yehova abona abagaragu be?
20 Yehova akoresheje umuhanuzi Yesaya yijeje ubwoko bwe bwo mu gihe cya kera ko yari kuzabusubiza mu mimerere myiza. Mu gihe abagize ubwo bwoko bari kuba bari mu bunyage i Babuloni barihebye, bari gukenera iryo humure no kugarurirwa icyizere. Yehova yerekeje ku gihe bwari kugarurirwa mu gihugu cyabwo agira ati “uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe” (Yesaya 62:3). Muri ayo magambo, Yehova yahunze ubwoko bwe ubwiza n’icyubahiro. Ni na ko yagenjereje ishyanga rye ryo muri iki gihe, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Ni nk’aho yarishyize hejuru kugira ngo abantu bose baritangarire.
21. Ni iki wakora kugira ngo ushobore kwiringira udashidikanya ko Yehova azakugororera ku bwo kwihangana kwawe?
21 N’ubwo ubwo buhanuzi busohorezwa mbere na mbere ku basizwe, bugaragaza icyubahiro Yehova aha abantu bose bamukorera. Ku bw’ibyo rero, mu gihe ibyiyumvo byo gushidikanya bikurenze, ujye wibuka ko n’ubwo udatunganye, Yehova abona ko ufite agaciro nk’ak’“ikamba ry’ubwiza” n’ “igisingo cy’ubwami.” Bityo rero, komeza kunezeza umutima we ugira umwete wo gukora ibyo ashaka (Imigani 27:11). Ubikoze, wakwiringira udashidikanya ko Yehova azakugororera ku bwo kwihangana kwawe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
Mbese uribuka?
• Ni mu buhe buryo turi “umutungo” bwite wa Yehova?
• Kuki ari iby’ingenzi kubona ko Yehova ari Nyir’ugutanga ingororano?
• Ni ubuhe ‘buriganya’ bwa Satani tugomba kwirinda?
• Ni mu buhe buryo Imana “iruta imitima yacu”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Pawulo
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Eliya
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Hana
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ijambo ry’Imana rikubiyemo amagambo menshi ahumuriza