Mbese, iyo utanze inama iremerwa?
INAMA nziza itanzwe neza, buri gihe igira ingaruka nziza cyane. Mbese, ibyo ni ukuri? Oya! Ndetse n’inama zihebuje, zitanzwe n’abajyanama babishoboye, akenshi zirirengagizwa cyangwa ntizitabweho.—Imigani 29:19.
Ibyo byabayeho igihe Yehova yagiraga inama Kayini, wari ufitiye urwango umuvandimwe we Abeli (Itangiriro 4:3-5). Kubera ko Imana yari izi akaga ibyo byashoboraga guteza Kayini, yaramubwiye iti “ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”—Itangiriro 4:6, 7.
Ku bw’ibyo, Yehova yagereranyije ibyaha n’inyamaswa yari yubikiriye, itegereje gucakira Kayini mu gihe yari kuba akomeje kurwara inzika murumuna we. (Gereranya na Yakobo 1:14, 15.) Kayini yari agifite igihe cyo guhindura imyifatire ye, ‘agakora ibyiza,’ aho gukomeza kugendera mu nzira yari kumuteza amakuba. Ikibabaje ariko, ni uko Kayini atitaye ku nama. Yanze inama Yehova yamugiriye, maze bimuviramo ingaruka mbi cyane.
Hari abantu bamwe na bamwe barakara maze bakanga inama iyo ari yo yose baba bagiriwe (Imigani 1:22-30). Mbese mu gihe inama yanzwe, biba ari ikosa ry’uwayitanze (Yobu 38:2)? Mbese wowe utanga inama, waba utuma kuyemera bikomerera abandi? Kudatungana kwa kimuntu gutuma ibyo biba akaga gakomeye. Ariko kandi, ushobora kugabanya icyatuma ibyo bibaho, binyuriye mu gukurikiza amahame ya Bibiliya ubigiranye ubwitonzi. Nimucyo dusuzume amwe muri yo.
‘Kugaruza Umwuka w’Ubugwaneza’
“Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’[u]mwuka [“abafite imico yo mu buryo bw’umwuka isabwa,” NW ] mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: ariko umuntu wese yirinde, kugira ngo na we adashukwa” (Abagalatiya 6:1). Muri ubwo buryo, intumwa Pawulo yagaragaje ko abafite “imico yo mu buryo bw’umwuka isabwa,” bagomba kugerageza kugorora Umukristo ‘wadutsweho n’icyaha.’ Rimwe na rimwe, usanga bisa n’aho abatujuje iyo mico yo kubikora, ari bo akenshi bihutira gutanga inama. Ku bw’ibyo rero, ntukihutire cyane kugira abandi inama (Imigani 10:19, Yakobo 1:19; 3:1). Mbere na mbere, abasaza b’itorero ni bo mu buryo bw’umwuka bashoboye kuba babikora. Birumvikana ariko ko n’undi Mukristo wese ukuze mu buryo bw’umwuka yagombye gutanga umuburo, mu gihe abonye umuvandimwe ugiye kugwa mu kaga.
Niba utanze inama, reba neza ko ibyo uvuga bishingiye ku bwenge buturuka ku Mana, atari ku nyigisho na filozofiya by’abantu (Abakolosayi 2:8). Ba nk’umutetsi w’umunyamakenga, ureba neza ko ibyo agiye guteka byose ari bizima, kandi ko nta kintu na kimwe kibirimo gishobora kwangiza ubuzima. Reba neza ko inama yawe ishingiye ku Ijambo ry’Imana mu buryo butajegajega, aho gushingira gusa ku gitekerezo cyawe (2 Timoteyo 3:16, 17). Nubigenza utyo, ushobora kwizera ko inama yawe nta muntu izakomeretsa.
Intego yo gutanga inama ni iyo ‘kugarura’ umuntu wayobye, si iyo kumuhatira kugira ihinduka niba atabishaka. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugarura,’ rifitanye isano n’irindi jambo ryerekeza ku gusubiza igufwa mu mwanya waryo, kugira ngo birinde ko hagira ibindi byangirika. Dukurikije umwanditsi w’inkoranyamagambo witwa W. E. Vine, iryo jambo nanone ryumvikanisha igitekerezo cy’uko “kwihangana no kutarambirwa muri icyo gikorwa ari ngombwa.” Tekereza ubwitonzi n’ubuhanga bisabwa kugira ngo umuntu yirinde kubabaza umubiri bitari ngombwa. Mu buryo nk’ubwo, umuntu utanga inama agomba kwitonda cyane kugira ngo yirinde kubabaza uwo ayigira. Ibyo bisanzwe bikomera iyo uwo muntu ari we wasabye guhabwa inama. Mu gihe utasabwe inama, usabwa kurushaho kugira ubwenge n’amakenga.
Nta gushidikanya, nta muntu n’umwe ‘uzagarura’ numuha akato. Kugira ngo wirinde kubigenza utyo, jya uzirikana ko ari ngombwa kugaragaza “umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana” (Abakolosayi 3:12). Mu gihe umuganga yaba atagaragarije umurwayi ukwihangana kandi akamuhutaza bitari ngombwa, uwo murwayi ashobora kutita ku nama ze kandi ntazagaruke kwivuza mu gihe bibaye ngombwa.
Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko inama igomba gutangwa mu buryo bujenjetse. Yesu ntiyajenjetse igihe yagiraga inama amatorero arindwi yari mu ntara y’Aziya (Ibyahishuwe 1:4; 3:1-22). Yayahaye inama zimwe na zimwe zitaziguye yari akeneye kumva no gukurikiza. Ariko kandi, kutajenjeka kwa Yesu buri gihe kwagendanaga n’imico runaka, urugero nk’impuhwe n’ineza, bityo akagaragaza umwuka w’urukundo uranga Se wo mu ijuru.—Zaburi 23:1-6; Yohana 10:7-15.
Tanga Inama Ubigiranye Umutima Mwiza
“Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:6). Umunyu ushobora kongera uburyohe bw’ibiryo, ugatuma bitera ipfa. Kugira ngo inama yawe yemerwe, igomba kuba itanganywe ‘ubuntu bw’Imana, isize umunyu.’ Icyakora, n’ubwo haba hari ibirungo byiza bite, ibiryo bishobora gutekwa nabi, cyangwa bigashyirwa ku isahani bigerekeranye mu buryo budateye amabengeza. Ibyo nta n’umwe byatera kugira ipfa ryinshi. Mu by’ukuri, no kumira incuro imwe ibiryo bibishye byuzuye amatama, bishobora kugorana.
Mu gutanga inama, ni iby’ingenzi gutoranya amagambo akwiriye. Umuntu w’umunyabwenge Salomo yagize ati “ijambo ryizihiye, rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11). Ashobora kuba yaratekerezaga ku isahani y’ifeza ishushanyijeho imitako myiza, iriho amatunda y’izahabu akozwe neza cyane. Mbega ukuntu kubireba byaba bishimishije, kandi se mbega ukuntu wakwishimira cyane kubihabwaho impano! Mu buryo nk’ubwo, amagambo atoranyijwe neza, avuganywe umutima mwiza, ashobora gushishikaza cyane umuntu urimo ugerageza gufasha.—Umubwiriza 12:9, 10.
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, “ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1). Amagambo adakwiriye, ashobora mu buryo bworoshye kubabaza umuntu no kumurakaza, aho kumutera gushimira. Koko rero, si amagambo adakwiriye yonyine, ahubwo no kuvuga nabi bishobora gutuma umuntu yanga inama yari nziza. Gutanga inama mu buryo butarangwa n’amakenga no kwishyira mu mwanya w’abandi, bishobora kubabaza umuntu kimwe no kumutera witwaje intwaro. Mu Migani 12:18 hagira hati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota.” Kuki wahuragura ibigambo, maze ugatuma umuntu agira ingorane yo kumvira inama?—Imigani 12:15.
Nk’uko Salomo yabivuze, ijambo ryo kugira umuntu inama rigomba ‘kuvugwa mu gihe gikwiriye.’ Kuzirikana igihe, ni iby’ingenzi cyane niba ushaka ko inama igira ingaruka nziza! Biragaragara ko ibiryo bishobora kutaryohera umuntu udafite ipfa. Wenda amaze kurya kandi arahaze, cyangwa se ashobora kuba arwaye. Guhatira umuntu kurya kandi atabishaka ntibihuje n’ubwenge, kandi ntibinemewe rwose.
Tanga Inama Ubigiranye Ukwicisha Bugufi
“Musohoreshe umunezero wanjye . . . [kutagira] icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi 2:2-4). Niba uri umujyanama mwiza, uzashishikazwa no ‘kuzirikana’ icyatuma abandi bamererwa neza. Nanone kandi, uzagaragaza ko ‘wicisha bugufi mu mutima’ mu gihe uzaba ushyikirana n’abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka, ubona ko abandi bakuruta. Ibyo bisobanura iki?
Kwicisha bugufi mu mutima bizakurinda kugira imyifatire cyangwa imvugo bigaragaza kwishyira hejuru. Nta n’umwe muri twe ufite impamvu yumvikana yatuma yumva ko asumba bagenzi be bahuje ukwizera. Rimwe na rimwe, twese dukora amakosa. Kubera ko udashobora gusoma ibiri mutima, ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye kudaca urubanza ku bihereranye n’intego z’umuntu urimo ugira inama. Ashobora rwose kuba nta ntego mbi afite, kandi akaba atazi ko imyifatire cyangwa ibikorwa runaka ari bibi. Ndetse n’iyo mu buryo runaka yaba azi ko atakoze ibihuje n’ibyo Imana isaba, nta gushidikanya ko kwemera inama bizarushaho kumworohera mu gihe izaba itanzwe mu buryo burangwa no kwicisha bugufi, kandi mu by’ukuri ikaba igamije kuramira imimerere ye myiza yo mu buryo bw’umwuka.
Tekereza uko wakumva umeze uramutse utumiwe ku meza, ariko uwagutumiye akakwakira mu buryo budasusurutsa kandi burangwa n’agasuzuguro! Nta gushidikanya, ntiwakwishimira iryo funguro. Koko rero, “kugaburirwa imboga mu rukundo biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango” (Imigani 15:17). Mu buryo nk’ubwo, n’ubwo inama yaba ari nziza ite, kuyemera bishobora kugorana mu gihe uyitanga yaba agaragarije uwo ayigira ko atamwishimiye cyangwa akamusuzugura, kandi akamubuza amahwemo. Icyakora, urukundo, kubahana no kwizerana, bizatuma gutanga inama no kuyemera byoroha.—Abakolosayi 3:14.
Inama Yatanzwe Ikemerwa
Umuhanuzi Natani yagaragaje umutima wo kwicisha bugufi igihe yagiraga Umwami Dawidi inama. Urukundo n’icyubahiro Natani yari afitiye Dawidi, byagaragariye mu byo yavuze hamwe n’ibyo yakoze. Natani yatangiye aca umugani yari yatoranyije azirikana ingorane Dawidi yashoboraga kugira mu birebana no kumvira inama (2 Samweli 12:1-4). Uwo muhanuzi yakanguye urukundo Dawidi yakundaga ubutabera no gukiranuka, kabone n’ubwo rutari rwaragaragajwe mu bikorwa yari yarakoze bihereranye na Batisheba (2 Samweli 11:2-27). Igihe intego y’uwo mugani yari imaze gutsindagirizwa, imyifatire ya Dawidi ivuye ku mutima yagaragariye muri aya magambo ngo “nacumuye ku Uwiteka” (2 Samweli 12:7-13). Mu buryo butandukanye n’ubwa Kayini we utarumviye Yehova, Dawidi yemeye igihano yicishije bugufi.
Nta gushidikanya, Yehova ni we wayoboye Natani, azirikana ukudatungana kwa Dawidi, kandi azirikana ko yashoboraga kwanga iyo nama. Natani yakoresheje amakenga cyane, kandi uko bigaragara, yabonaga ko Dawidi amuruta bitewe n’umwanya Dawidi yari arimo wo kuba umwami washyizweho na Yehova. Niba uri mu mwanya runaka w’ubutware, ushobora gutanga inama ikwiriye, ariko kuyemera bishobora kugorana uramutse utagaragaje umutima wo kwicisha bugufi.
Natani yagaruye Dawidi abigiranye umwuka w’ubugwaneza. Amagambo y’uwo muhanuzi yayavuganye umutima mwiza kandi yari yayateguye abyitondeye, ku buryo Dawidi yashoboye kuyitabira mu buryo bwari kumugirira akamaro kenshi. Natani ntiyasunitswe n’inyungu ze bwite, kandi nta n’ubwo yihaye ibyo gushaka kugaragaza ko asumba Dawidi mu by’imyifatire cyangwa mu buryo bw’umwuka. Mbega urugero rwiza cyane rwo kuvuga amagambo aboneye mu buryo bukwiriye! Nugaragaza umutima nk’uwo, birashoboka cyane rwose ko abandi bazemera inama ubagira.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Kimwe n’ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, inama yawe yagombye kuba yubaka
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Mbese, ukora ibyatuma inama yawe ishishikaza nk’amatunda y’izahabu ku masahani y’ifeza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Umuhanuzi Natani yakanguye urukundo Dawidi yakundaga ubutabera no gukiranuka, abigiranye ukwicisha bugufi