Menya uko ukwiriye gusubiza
HARI igihe umuntu akubaza ikibazo agira ngo yumve akakuvamo. Akenshi usanga ikibazo cye gifite ibindi byihishe inyuma bikomeye kurusha icyo kibazo ubwacyo.
Ndetse n’iyo umuntu yaba akubajije ashaka kumenya igisubizo koko, kumenya uko ukwiriye kumusubiza bishobora kuba bikubiyemo kumenya uko ibyo wagombye kuvuga bingana n’aho wahera umusobanurira ikibazo yabajije (Yoh 16:12). Nk’uko Yesu yabigaragarije intumwa ze, hari ubwo umuntu ashobora kubaza ashaka kumenya ibintu bitamureba cyangwa bitamufitiye akamaro by’ukuri.—Ibyak 1:6, 7.
Ibyanditswe bitugira inama igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana, risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Kolo 4:6). Ku bw’ibyo, mbere yo gusubiza, ntitugomba kwitondera ibyo turi buvuge gusa, ahubwo tugomba no kwitondera uko turi bubivuge.
Tahura uko ukubajije ikibazo abona ibintu
Abasadukayo bagerageje kugusha Yesu mu mutego bamubaza ikibazo cy’umuzuko w’umugore wari warashatse abagabo benshi. Icyakora, Yesu yari azi ko mu by’ukuri batemeraga umuzuko. Ku bw’ibyo, yashubije ikibazo cyabo yibanda ku mitekerereze ikocamye bari bafite, ari na yo yari yabateye kubaza icyo kibazo. Binyuriye mu kwifashisha ibitekerezo by’ubuhanga hamwe n’inkuru izwi yo mu Byanditswe, Yesu yababwiye ikintu batari barigeze batekerezaho na rimwe mbere y’aho, ni ukuvuga igihamya kigaragara cy’uko Imana izazura abapfuye nta kabuza. Igisubizo cye cyatangaje cyane abo bamurwanyaga, ku buryo batinye kugira ikindi bamubaza.—Luka 20:27-40.
Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umenye uko ukwiriye gusubiza abantu, ugomba gutahura uko babona ibintu, ugatahura n’ibibashishikaza. Urugero, umwe mu bo mwigana cyangwa mukorana ashobora kukubaza impamvu utizihiza Noheli. Kubera iki abikubajije? Mbese, yaba koko ashishikajwe no kumenya impamvu, cyangwa yaba yibaza gusa niba wemerewe kwidagadura? Kugira ngo ubimenye, bishobora kuba ngombwa ko umubaza impamvu imuteye kukubaza icyo kibazo. Hanyuma, wamusubiza ukurikije icyo akubwiye. Ushobora nanone kuboneraho umwanya wo kumwereka ukuntu gukurikiza ubuyobozi bwa Bibiliya biturinda ibintu bikorwa kuri uwo munsi mukuru byagiye bituma abantu bamanjirwa kandi bikababera umutwaro.
Reka tuvuge ko wasabwe kubwira itsinda ry’abanyeshuri ibihereranye n’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’ikiganiro cyawe, bashobora kukubaza ibibazo. Niba ibyo bibazo bisa n’ibitarimo uburyarya kandi nta kindi cyihishe inyuma, bishobora kuba byiza kurushaho ubahaye ibisubizo bigufi kandi bidaciye ku ruhande. Niba ibyo bibazo bishingiye ku rwikekwe bifitiye, mbere yo gusubiza, byarushaho kuba byiza ubanje gusobanura muri make ibintu bishobora gutuma abantu benshi babona bene ibyo bibazo mu buryo runaka, n’impamvu Abahamya ba Yehova bahitamo kugendera ku mahame ya Bibiliya. N’iyo waba ubona ko bakubajije ibyo bibazo bashaka kuguserereza, akenshi biba byiza iyo ubifashe nk’aho bigaragaza ibintu bibahangayikisha aho kubifata nk’aho bigamije kukurwanya. Bityo, igisubizo cyawe kiguha uburyo bwo kwagura imitekerereze y’abaguteze amatwi, ubamenyesha ukuri nyako kandi ukabasobanurira uko imyizerere yacu ishingiye ku Byanditswe.
Ni gute wasubiza umukoresha wawe udashaka kuguha konji ngo ujye mu ikoraniro? Mbere na mbere, suzuma icyo kibazo uhereye ku kuntu we abona ibintu. Mbese, hari icyo byamara umusezeranyije kuzakora amasaha y’ikirenga? Uramutse umusobanuriye ko inyigisho zitangirwa mu makoraniro zidufasha kuba inyangamugayo, tukaba abakozi bizerwa, mbese ahari ibyo ntibyagira icyo bihindura ku mwanzuro we? Uramutse ugaragaje ko wita ku nyungu ze, hari igihe na we yakwakira neza ibyo aba abona ko ari iby’ingenzi mu mibereho yawe. Ariko se, byagenda bite aramutse agusabye gukora igikorwa cy’ubuhemu? Kumwerurira ukamuhakanira, ukongeraho n’igitekerezo cyo mu Byanditswe, bishobora kumwumvisha umwanzuro wawe. Ariko se, aho ntiwagira byinshi ugeraho uramutse ubanje kumwumvisha ko umuntu wakwemera kubeshya cyangwa kwiba kubera ko shebuja yabimusabye, ashobora no kumubeshya cyangwa kumwiba?
Ushobora no kuba uri umunyeshuri kandi ukaba udashaka kwifatanya mu bikorwa by’ishuri bitemewe n’Ibyanditswe. Ibuka ko mwarimu ashobora kuba atabona ibintu nk’uko ubibona, kandi ko ari we ushinzwe kureba ko gahunda y’ishuri yubahirizwa. Ibibazo uba uhanganye na byo ni (1) kugaragaza ko wita ku bimuhangayikishije, (2) gusobanura imyizerere yawe mu buryo burangwa no kubaha, no (3) kutadohoka ku gukora ibyo uzi ko biri bushimishe Yehova. Kugira ngo ugire ingaruka nziza, bishobora kuba ngombwa ko ukora ibirenze ibi byo kuvuga imyizerere yawe mu ncamake gusa udaciye ku ruhande (Imig 15:28). Niba ukiri muto, nta gushidikanya ko so cyangwa nyoko bazagufasha gutegura icyo uzavuga.
Rimwe na rimwe, ushobora gusabwa kunyomoza ibirego uba warezwe n’umuntu ufite ububasha. Umupolisi, umutegetsi runaka cyangwa umucamanza, bashobora kugusaba gusubiza ibibazo birebana no kubahiriza itegeko runaka, ukutabogama kwawe kwa Gikristo cyangwa uko ubona ibyo kwifatanya mu mihango yo gukunda igihugu. Ni gute wagombye gusubiza? Bibiliya itanga inama igira iti ‘ufite ubugwaneza, wubaha’ (1 Pet 3:15). Nanone, ibaze impamvu ibyo bibazo bibahangayikishije, kandi mu buryo burangwa n’icyubahiro, ugaragaze ko ubumva. Hanyuma? Intumwa Pawulo yerekeje ku burenganzira yahabwaga n’amategeko y’Abaroma; bityo ushobora kwerekeza ku mategeko akurengera mu mimerere urimo (Ibyak 22:25-29). Wenda inkuru zivuga iby’imyifatire Abakristo ba mbere hamwe n’Abahamya ba Yehova ku isi hose bagaragaje zishobora gutuma abo bategetsi babona ibintu mu buryo bwagutse. Cyangwa nanone ushobora kugaragaza ukuntu mu by’ukuri kwemera ubutware bw’Imana bisunikira abantu kumvira ku bushake amategeko y’abantu akwiriye (Rom 13:1-14). Nyuma yo gutanga bene ibyo bitekerezo, impamvu zawe zishingiye ku Byanditswe zishyigikira umwanzuro wafashe, zishobora kwakirwa neza.
Uko ubaza abona Ibyanditswe
Mu gihe ushaka uko wasubiza umuntu, bishobora nanone kuba ngombwa ko uzirikana uko abona Ibyanditswe Byera. Yesu ni uko yabigenje igihe yasubizaga ikibazo Abasadukayo bari bamubajije ku bihereranye no kuzuka. Kubera ko yari azi ko bemeraga ibyanditswe bya Mose gusa, yabafashije gutekereza ku nkuru zo muri ibyo bitabo bitanu bya Mose, atangiza umuburo we amagambo agira ati “ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we ya[ra]bigaragaje” (Luka 20:37). Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kwibonera ko ari iby’ingirakamaro kuvuga amagambo yo muri Bibiliya uwo muntu uguteze amatwi yemera kandi asanzwe azi.
Byagenda bite se mu gihe uwo muvugana yaba adafata Bibiliya nk’igitabo gikwiriye kwiringirwa? Zirikana icyo intumwa Pawulo yakoze igihe yatangaga disikuru ye muri Areyopago, disikuru yanditswe mu Byakozwe 17:22-31. Yagejeje ku bantu ukuri ko mu Byanditswe bitabaye ngombwa ko abasomera muri Bibiliya. Bibaye ngombwa, nawe ushobora kubigenza utyo. Hari aho bishobora kuba ngombwa ko ugirana ibiganiro kenshi n’umuntu mbere y’uko werekeza kuri Bibiliya mu buryo butaziguye. Mu gihe umwerekeza kuri Bibiliya, bishobora kuba iby’ubwenge ubanje gutanga impamvu zimwe na zimwe zituma Bibiliya iba ikwiriye kugenzurwa aho kuvuga ushimangira ko ari Ijambo ry’Imana gusa. Ariko kandi, intego yawe yagombye kuba iyo gusobanura umugambi w’Imana mu buryo bwumvikana, hanyuma ukamureka akazibonera neza icyo Bibiliya ivuga. Bibiliya iremeza kurusha ibindi bintu byose dushobora kuvuga ku bwacu.—Heb 4:12.
Amagambo afatanyije “iteka n’ubuntu bw’Imana”
Mbega ukuntu bikwiriye ko abagaragu ba Yehova, we ugira ubuntu, babwirwa ko amagambo yabo afatanya ‘iteka n’ubuntu bw’Imana, asīze umunyu’ (Kolo 4:6; Kuva 34:6)! Ibyo byumvikanisha ko twagombye kuvugana ineza, kabone n’iyo byaba bisa n’aho bidakwiriye. Imvugo yacu yagombye kuba iryoshye, idakagatiza cyangwa ngo ibe itarangwa n’amakenga.
Abantu benshi bahanganye n’ibigeragezo bikomeye, kandi buri munsi babwirwa amagambo abababaza. Iyo dusuye abo bantu, bashobora kutubwira nabi. Ni gute twagombye kubyifatamo? Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza guhosha uburakari.” Bene icyo gisubizo gishobora nanone gutuma umuntu wari ufite igitekerezo gihabanye n’icyacu atuza (Imig 15:1; 25:15). Ku bantu babwirwa amagambo abababaza buri munsi, imyifatire hamwe n’ijwi birangwa n’ineza bishobora kubashimisha cyane ku buryo bashobora gutegera amatwi ubutumwa bwiza tubagezaho.
Nta mpamvu dufite yo kujya impaka n’abantu batubaha ukuri na mba. Ahubwo, icyo twifuza ni ukuganira ku Byanditswe n’abantu babishaka. Uko imimerere duhuye na yo yaba iri kose, dukomeza kuzirikana ko tugomba gusubizanya ineza kandi tukagaragaza ko twizera ko amasezerano ahebuje y’Imana ari ayo kwiringirwa.—1 Tes 1:5.
Imyanzuro y’umuntu ku giti cye n’ibibazo bireba umutimanama
Umwigishwa wa Bibiliya cyangwa mugenzi wacu duhuje ukwizera akubajije icyo yagombye gukora mu mimerere runaka yihariye, wamusubiza ute? Ushobora kuba uzi icyo wakora ku giti cyawe. Icyakora, buri wese agomba kwishingira imyanzuro ye bwite afata mu buzima (Gal 6:5). Intumwa Pawulo yasobanuye ko abo yabwirizaga yabateraga inkunga yo “kumvira no kwizera” (Rom 16:26). Urwo ni urugero rwiza twagombye kwigana. Umuntu ufata imyanzuro mbere na mbere agira ngo ashimishe umuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyangwa undi muntu uwo ari we wese, aba akorera abantu, ntaba abeshwaho no kwizera (Gal 1:10). Ku bw’ibyo, umuntu akubajije ikibazo ukamuha igisubizo kigufi kandi kidaca ku ruhande, gishobora kutagira icyo kimumarira.
None se, ni gute wamusubiza mu buryo buhuje n’inama duhabwa na Bibiliya? Ushobora kumwereka amahame yo muri Bibiliya hamwe n’ingero zo muri Bibiliya zihuje neza n’ikibazo cye. Rimwe na rimwe, ushobora kumwereka uko yakora ubushakashatsi kugira ngo we ubwe yibonere ayo mahame n’izo ngero. Ndetse ushobora no kuganira na we kuri ayo mahame no ku kamaro k’izo ngero, ariko ukirinda kubihuza n’ikibazo afite. Mubaze niba abona muri ibyo bintu ikintu icyo ari cyo cyose cyamufasha gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge. Mutere inkunga yo kureba inzira yashimisha Yehova yishingikirije kuri ayo mahame n’izo ngero. Ubwo ni bwo uzaba umufashije kuba umuntu ‘ufite ubwenge kandi umenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.’—Heb 5:14.
Gutanga ibitekerezo mu materaniro y’itorero
Akenshi, amateraniro y’itorero rya Gikristo aduha uburyo bwo kwatura ukwizera kwacu mu ruhame. Uburyo bumwe tubikoramo, ni ugutanga ibitekerezo dusubiza ibibazo bibazwa. Ni gute twagombye gutanga ibitekerezo? Twagombye kubikora dushaka gushima Yehova cyangwa kumuvuga ibigwi. Uko ni ko umwanditsi wa zaburi Dawidi yabigenzaga iyo yabaga ari “mu materaniro” (Zab 26:12). Nk’uko intumwa Pawulo yabiduteyemo inkunga, twagombye nanone gutanga ibitekerezo mu buryo butera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera, tubatera ishyaka “ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Heb 10:23-25). Gutegura ibizigwa mbere y’igihe, bishobora kudufasha kubigeraho.
Igihe ugiye gutanga igitekerezo, jya uvuga amagambo yoroheje, yumvikana neza kandi make. Ntukavuge ibikubiye muri paragarafu yose uko yakabaye; vuga ingingo imwe gusa. Iyo utanze igice cy’igisubizo gusa, bituma abandi na bo babona uko batanga ibitekerezo by’inyongera. Gutsindagiriza imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe mu ngingo, ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye. Mu gihe ubigenza utyo, ihatire kwerekeza ibitekerezo ku gice cy’uwo murongo gifitanye isano n’ingingo yigwa. Itoze gutanga ibitekerezo mu magambo yawe aho gusoma ibiri muri paragarafu. Ntukabuzwe amahwemo n’uko igitekerezo cyawe kitumvikanye neza cyane. Ibyo bijya bigera kuri buri muntu wese utanga ibitekerezo.
Biragaragara neza ko kumenya uko dukwiriye gusubiza bikubiyemo ibirenze ibi byo kumenya igisubizo ubwacyo. Bisaba ubushishozi. Ariko kandi se, mbega ukuntu biba bishimishije iyo utanze igisubizo kikuvuye ku mutima kandi kikagera ku mitima y’abandi!—Imig 15:23.