Gushyikirana mu mabaruwa
AMABARUWA yatumye imibereho n’imyifatire by’abantu babarirwa muri za miriyoni birushaho kuba byiza. Ibyinshi mu bitabo byo mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki byari amabaruwa igihe byandikwaga. Twe muri iki gihe dushobora kwandika amabaruwa mu rwego rwo gukomeza bagenzi bacu duhuje ukwizera bakiri bashya, gushyikirana n’incuti, gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu baherutse kubona inshingano zihariye, gukomeza abahanganye n’ingorane no gutanga amabwiriza akenewe mu kwita ku bikorwa by’itorero.—1 Tes 1:1-7; 5:27; 2 Pet 3:1, 2.
Nanone kwandika amabaruwa ni uburyo bwiza bwo kubwiriza. Mu duce tumwe na tumwe, abantu benshi baba mu mazu arinzwe cyane cyangwa mu mahoteli adashobora kugerwamo uko abantu bishakiye. Hari abantu badakunze kuba mu ngo zabo, bityo ntitubasange imuhira iyo tubwiriza ku nzu n’inzu. Abandi na bo baba ahantu hitaruye.
Iyo urwaye, cyangwa iyo haramutse nabi cyangwa se hariho umukwabo, ushobora guhera imuhira. Mbese, ntushobora kwandikira urwandiko mwene wanyu cyangwa umuntu mwavuganye mu buryo bufatiweho kugira ngo ubahe ubuhamya burenzeho? Mbese, hari umuntu wayoboreraga icyigisho cya Bibiliya waba warimukiye ahandi? Ashobora kuba akeneye ko umwandikira gusa kugira ngo akomeze gushishikazwa n’iby’umwuka. Ushobora no kugeza inkuru zo mu Byanditswe zikwiriye ku bantu baherutse gushyingiranwa, abaherutse kubyara cyangwa abapfushije.
Kubwiriza mu mabaruwa
Niba ugiye kwandikira umuntu mutari mwahura na rimwe kugira ngo umubwirize, banza umumenyeshe uwo uri we. Ushobora nko gusobanura ko uri umwe mu bantu bitangiye gukora umurimo ukorerwa ku isi hose. Niba ubona ko bikwiriye, mumenyeshe ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova. Menyesha uwo muntu impamvu wahisemo kumwandikira aho kumusura. Andika nk’aho wakabaye uvugana na we imbona nkubone. Ariko nk’uko twahawe amabwiriza yo ‘kugira ubwenge nk’inzoka, no kuba nk’inuma tutagira amahugu,’ tekereza witonze ku byo wagombye kwivugaho.—Mat 10:16.
Mu rwandiko rwawe, shyiramo ibyo uba waramubwiye iyo uza kumusanga iwe. Ushobora gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro buri mu gitabo Comment raisonner cyangwa ibiganiro bishingiye ku Byanditswe byo mu nomero nshya y’Umurimo Wacu w’Ubwami. Ushobora kumubaza ikibazo hanyuma ukamutera inkunga yo kugitekerezaho. Ababwiriza bamwe na bamwe basobanura gusa ko dufite porogaramu yo gusubiza ibibazo bya Bibiliya ku buntu, hanyuma bakavuga imwe mu mitwe y’ibice bya kimwe mu bitabo byacu by’imfashanyigisho. Icyitegererezo cy’ibaruwa wakwandika ubwiriza kiboneka ku ipaji ya 73. Ishobora kukungura ibitekerezo bimwe na bimwe, ariko kandi byaba byiza ugize icyo uhindura ku bikubiyemo. Bitabaye bityo, byagera ubwo abantu bazajya babona ibaruwa imwe incuro nyinshi.
Hari abantu usanga batihutira gusoma ibaruwa iturutse ku bantu batazi. Ku bw’ibyo, bishobora kuba iby’ubwenge wanditse ibaruwa ngufi. Niwandika ndende, uwo wandikiye ashobora kutazarangiza kuyisoma. Birakwiriye ko washyiramo urupapuro rwanditswe rumutumira mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Ushobora gushyiramo inkuru y’ubwami, agatabo, inomero y’Umunara w’Umurinzi cyangwa iya Réveillez-vous! kandi ugasobanura ko abishatse ayo magazeti yajya amugeraho buri gihe. Cyangwa nanone, ushobora kumubaza niba mushobora gushyiraho gahunda yo kuzamusura iwe mu rugo kugira ngo muvugane byinshi ku ngingo wanditseho.
Ibaruwa igomba kuba iteye ite?
Itegereze iyo baruwa. Urabona ko (1) ibitekerezo biri kuri gahunda, ko bitari mu kajagari. (2) N’iyo ibahasha yayoba, uwayibona yakomeza kugira izina na aderesi by’uwayanditse. (3) Intego y’ibaruwa ivugwa mu ncamake muri paragarafu ya mbere. (4) Buri gitekerezo cy’ingenzi kivugwa muri paragarafu ukwayo. (5) Kubera intego y’iyo baruwa, nta bwo yanditswe mu buryo bwa gicuti cyane, nta nubwo imeze nk’iyo mu butegetsi.
Mu ibaruwa yo mu butegetsi, urugero nk’iyo umwanditsi w’itorero yoherereza ibiro by’ishami, izina ry’itorero rigomba kuba rigaragara neza, iriho izina ry’umwanditsi, aderesi n’itariki. Izina na aderesi y’umuntu cyangwa isosiyete ibaruwa yohererejwe, na byo byagombye kugaragara neza. Ibyo bikurikirwa n’indamutso ikwiriye. Mu ndimi zimwe na zimwe, mu mpera z’urwandiko haruguru y’umukono, hagaragara amagambo nk’aya ngo “Yari . . .” cyangwa “Mwari kumwe na . . .” Umukono ugomba kwandikwa n’intoki.
Mu ibaruwa iyo ari yo yose, jya wandika amagambo neza, wite ku mategeko y’ikibonezamvugo, utibagiwe no kwandika ibintu bisa neza. Kubigenza utyo bizatuma ibaruwa yawe n’ubutumwa buyikubiyemo bihabwa icyubahiro kibikwiriye.
Buri gihe, jya wandika aderesi bazagusubirizaho inyuma ku ibahasha. Byaba byiza ushyizeho iyawe bwite. Niba wumva ko byaba atari iby’ubwenge gutanga aderesi yawe bwite igihe wandikira abantu utazi ubabwiriza, baza abasaza niba bashobora kukwemerera gukoresha aderesi y’itorero. Aderesi y’umuryango Watch Tower ntigomba na rimwe gukoreshwa muri ibyo, kubera ko byaba bigaragaza ko urwandiko rwawe rwoherejwe na rimwe mu mashami yawo, ibyo bikaba byatera urujijo. Uramutse udatanze aderesi bazagusubirizaho kandi ukaba washyizemo igitabo cyangwa igazeti, ibyo na byo byakumvikanisha ko uwo muryango ari wo wamwandikiye kandi atari byo.
Genzura umenye neza ko washyizeho tembure zihagije, cyane cyane niba washyizemo n’ibitabo. Zirikana ko mu bihugu byinshi iyo washyize igitabo cyangwa igazeti mu ibahasha yawe, ibiciro by’iposita byiyongera kurusha iyo wohereje urwandiko rwonyine.
Amagambo akwiriye
Nyuma yo kwandika ibaruwa, yisome kugira ngo ugenzure ibikubiyemo. Byumvikana bite? Byaba bigaragaza umwuka wa gicuti n’amakenga? Urukundo n’ineza ni imwe mu mico twihatira kugaragaza iyo dushyikirana n’abandi (Gal 5:22, 23). Niba hari ijambo ryumvikana nabi cyangwa ritanga igitekerezo cy’uko utarangwa n’icyizere, gira icyo ubihinduraho.
Ibaruwa ishobora kugera aho utagera. Ibyo byonyine bituma amabaruwa aba igikoresho cy’ingenzi mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko ibaruwa iba iguhagarariye ikagaragaza n’icyo uri cyo, jya witondera ibiba bikubiyemo, uko igaragara n’icyo yumvikanisha. Ishobora kuba ari yo ikenewe gusa kugira ngo dutere umuntu dukunda inkunga yo gutangira kugendera mu nzira y’ubuzima no kuyikomereramo.