Hariho idini rimwe ry’ukuri rya gikristo
YESU KRISTO yatangije idini rimwe cyangwa itorero rimwe. Iryo torero ryari umubiri umwe wo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga umuryango wo mu buryo bw’umwuka. Aho ngaho dushatse kuvuga ko bari abantu Imana yatoranyije binyuriye ku mwuka wera wayo ikabakoranyiriza hamwe, bose ikabagira “abana” bayo.—Abaroma 8:16, 17; Abagalatiya 3:26.
Yesu yigishije ko hariho inzira imwe yonyine Imana yakoreshaga kugira ngo iyobore abantu ku kuri no ku buzima. Kugira ngo Yesu agaragaze uko kuri kw’ingenzi, yagereranyije inzira ijyana ku buzima bw’iteka n’irembo. Yagize ati “munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.”—Matayo 7:13, 14; Yohana 14:6; Ibyakozwe 4:11, 12.
Itorero ryunze ubumwe
Ntitwagombye gutekereza ko iryo torero ryo mu kinyejana cya mbere ryari “umuryango wo ku isi hose, ufite inzego z’ubuyobozi nk’uko tubivuga kuri Kiliziya Gatolika muri iki gihe,” nk’uko igitabo kimwe kibivuga. Kubera iki? Gikomeza kigira kiti “impamvu irumvikana, uwo muryango wo ku isi hose, uri kuri gahunda, ntiwigeze ubaho.”—The New Dictionary of Theology.
Nta muntu wabona impamvu zifatika yashingiraho ahakana ko itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere nta ho ryari rihuriye n’amadini akomeye tubona muri iki gihe. Icyakora ryakoreraga kuri gahunda. Amatorero ntiyikoreraga ibyo yishakiye. Yose yakurikizaga ubuyobozi yahabwaga n’inteko nyobozi y’i Yerusalemu. Iyo nteko, yari igizwe n’intumwa n’abakuru b’itorero ry’i Yerusalemu, yatumaga itorero rikomeza kunga ubumwe kuko ryari “umubiri umwe” wa Kristo.—Abefeso 4:4, 11-16; Ibyakozwe 15:22-31; 16:4, 5.
Byagendekeye bite iryo torero rimwe ry’ukuri? Ese ni ryo ryahindutse Kiliziya Gatolika ikomeye? Mbese ni ryo ryavuyemo amadini y’Abaporotesitanti tubona muri iki gihe? Cyangwa se hari ukundi byagenze?
“Amasaka” n’ “urukungu”
Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzumane ubwitonzi ibyo Yesu Kristo ubwe yivugiye ko byari kubaho. Ushobora gutangazwa no kumenya ko Yesu yari yiteze ko itorero rye ryari kuzimira kandi ko yari kureka bene iyo mimerere ibabaje igakomeza mu gihe cy’ibinyejana runaka.
Igihe Yesu yagereranyaga itorero rye n’ “Ubwami bwo mu ijuru,” yagize ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we, nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda. Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka. Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’ Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’ Na we ati ‘oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n’amasaka, mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”—Matayo 13:24-30.
Yesu yasobanuye ko ari we muntu “ubiba.” Avuga ko “imbuto nziza” zigereranya abigishwa b’indahemuka; “Umwanzi” we ni Satani. “Urukungu” ni Abakristo b’urwiganwa bari kwinjira buhoro buhoro mu itorero rya mbere rya Gikristo. Yavuze ko yari kureka “amasaka” n’ “urukungu” bigakurana kugeza ‘igihe cy’isarura,’ cyari kubaho ku ‘mperuka y’isi’ (Matayo 13:37-43). Ibyo byose bisobanura iki?
Uko itorero rya Gikristo ryangijwe
Nyuma gato intumwa zimaze gupfa, hadutse abigisha b’abahakanyi mu itorero batangira kuryigarurira. Bavugaga “ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” (Ibyakozwe 20:29, 30). Ibyo byatumye Abakristo benshi ‘bagwa, bava mu byizerwa.’ ‘Barayobye bakurikiza imigani y’ibinyoma.’—1 Timoteyo 4:1-3; 2 Timoteyo 4:3, 4.
Hari igitabo kivuga ko byageze mu kinyejana cya kane I.C.a, ‘Kiliziya Gatolika yarabaye idini ryemewe ry’Ubwami bwa Roma’ (The New Dictionary of Theology). “Kiliziya na leta byari byarivanze” havuka idini ryivanze n’ubutegetsi ryari rihabanye cyane n’imyizerere y’Abakristo ba mbere (Yohana 17:16; Yakobo 4:4). Icyo gitabo kinavuga ko mu gihe runaka gahunda yose y’iryo dini n’imiterere yaryo, kimwe n’imyizerere yaryo y’ibanze, byageze aho bigahinduka cyane bitewe “n’amahano adasanzwe yakozwe yo kuvanga Isezerano rya Kera n’inyigisho za Platon.” Nk’uko Yesu Kristo yari yarabihanuye, abigishwa be nyakuri ntibagaragaraga kubera ko Abakristo b’urwiganwa barushagaho kwiyongera.
Abari bateze amatwi Yesu bari bazi ukuntu byari bigoye gutandukanya amasaka nyayo n’urukungu. Urugero ni nk’urw’icyatsi kigira ubusage n’uburozi, gikura gisa neza neza n’amasaka. Icyo gihe rero Yesu yagaragazaga ko byari kugorana gutandukanya Abakristo b’ukuri n’Abakristo b’urwiganwa. Ibyo ntibishaka kuvuga ko itorero rya Gikristo ryari kuzimangatana, kuko Yesu yasezeranyije ko yari gukomeza kuyobora bene se bo mu buryo bw’umwuka “iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20). Yesu yavuze ko amasaka yari gukomeza gukura. Ku bw’ibyo, uko imyaka yagendaga ihita, Abakristo nyakuri, yaba umuntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’itsinda, nta gushidikanya ko bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze kugendera ku nyigisho za Kristo. Ariko kandi, ntibigeze bamenyekana cyane kuko batari bagize itsinda rigaragara cyane. Mu by’ukuri, ntibari bameze nk’amadini y’abahakanyi ataragize ikindi amara uretse gutesha agaciro izina rya Yesu Kristo no kurisuzuguza.—2 Petero 2:1, 2.
‘Umunyabugome ahishurwa’
Intumwa Pawulo nanone yari yarahanuye ikindi kintu cyari kuranga imikorere y’amadini y’urwiganwa. Yaranditse ati “ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi [wa Yehova] utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa” (2 Abatesalonike 2:2-4). Uwo “munyabugome” nta wundi utari itsinda ry’abayobozi b’amadini bishyira mu mwanya w’ubuyobozi bw’itorero rya “Gikristo.”b
Ubuhakanyi bwatangiye mu gihe cya Pawulo. Bwarushijeho kwiyongera igihe intumwa zari zimaze gupfa maze uruhare zagiraga mu kurwanya ubuhakanyi rukabura. Pawulo yavuze ko bwari kurangwa no “gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa” (2 Abatesalonike 2:6-12). Mbega ukuntu ibyo bihuje neza neza n’imikorere y’abayobozi b’amadini benshi mu mateka yabaranze!
Kugira ngo abayobozi ba Kiliziya Gatolika bashyigikire ibyo Kiliziya Gatolika yihamya ko ari ryo dini rimwe ry’ukuri, bavuga ko abepisikopi babo “bakomoka ku ntumwa zagiye zisimburana uhereye ku ntumwa za mbere.” Mu by’ukuri, uko kuvuga ko bakomoka ku ntumwa nta gihamya na kimwe babifitiye cyo mu mateka cyangwa mu Byanditswe. Nta gihamya gifatika cyemeza ko Kiliziya ya nyuma y’urupfu rw’intumwa za Yesu yigeze iyoborwa n’umwuka wera w’Imana.—Abaroma 8:9; Abagalatiya 5:19-21.
Bite se noneho ku yandi madini yavutse mu gihe cyakurikiye icyiswe Ivugurura? Mbese yaba yarakurikije urugero rw’itorero rya Gikristo rya mbere? Mbese yaba yariyejeje akongera kumera nk’itorero rya Gikristo rya mbere? Ni iby’ukuri ko mu gihe cyakurikiye Ivugurura, Bibiliya yageze ku bantu benshi bo muri rubanda rwa giseseka iri mu ndimi zabo. Ariko kandi, amateka agaragaza ko ayo madini na yo yakomeje kwigisha inyigisho z’ikinyoma.c—Matayo 15:7-9.
Icyakora zirikana ibi. Yesu Kristo yari yarahanuye mu buryo bwumvikana neza ko itorero rye rimwe ry’ukuri ryari kongera gusubizwaho mu gihe yise ko ari imperuka y’iyi si (Matayo 13:30, 39). Ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora muri iki gihe bugaragaza ko turi muri icyo gihe (Matayo 24:3-35). Kubera ko ari uko bimeze rero, buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati ‘iryo dini rimwe ry’ukuri ni irihe?’ Ryagombye kuba ryigaragaza cyane kurushaho.
Birashoboka ko waba wumva ko wamaze kubona iryo dini cyangwa iryo torero. Ariko ni iby’ingenzi ko ureba neza ko waribonye koko. Kubera iki? Kubera ko nk’uko byari biri mu kinyejana cya mbere, hagomba kuba hariho idini rimwe rukumbi ry’ukuri. Mbese waba warigeze ufata akanya ko kureba neza ko idini ryawe rihuza neza n’icyitegererezo cyashyizweho n’itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, kandi ko rikurikiza mu budahemuka inyigisho za Yesu Kristo? Kuki utahita ubisuzuma? Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kubigenza utyo.—Ibyakozwe 17:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igihe Cyacu.
b Niba wifuza kurushaho gusobanukirwa “umunyabugome” uwo ari we, ushobora kureba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1990 ku ipaji ya 3-7, cyangwa uwo ku itariki ya 1 Gashyantare 1990, ipaji ya 10-14.—Mu Gifaransa.
c Reba igice kivuga ngo “La Réforme: Un nouveau tournant dans la recherche” mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu ku ipaji ya 306-328, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Urugero Yesu yatanze ku bihereranye n’amasaka n’urukungu, rutwigisha iki ku idini ry’ukuri?
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Mbese idini ryawe rikurikiza icyitegererezo cyatanzwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere mu birebana no kubwiriza no kwigisha?