Mbese hariho idini rimwe ‘rukumbi ry’ukuri’?
“NK’UKO hariho Kristo umwe, ni na ko hariho umubiri umwe wa Kristo, hakabaho umugeni umwe wa Kristo: uwo mugeni ni ‘Kiliziya Gatolika imwe ikomoka ku ntumwa.’ ”—Dominus Iesus.
Uko ni ko Karidinali Joseph Ratzinger wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma yavuze asobanura inyigisho y’idini rye, y’uko hariho idini rimwe rukumbi ry’ukuri. Yavuze ko iryo dini ari “idini rimwe rya Kristo ari ryo Kiliziya Gatolika.”
‘Nta bwo ari amadini nyamadini’
N’ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yanze kuva ku izima, agakomeza kwemeza ko muri iyo nyandiko ya Dominus Iesus nta “kwiyemera ku yandi madini cyangwa kuyasuzugura” birangwamo, abayobozi b’amadini y’Abaporotesitanti barayirwanyije cyane. Urugero, mu Nama Rusange y’Abaperesibiteriyani yabereye i Belfast ho muri Irilande y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2001, hari umupasiteri wavuze ko iyo nyandiko yakozwe n’ “agatsiko ko muri Kiliziya Gatolika y’i Roma . . . katinyaga cyane umwuka wo kudatsimbarara ku bitekerezo wazanywe n’inama ya Vatikani ya II.”
Musenyeri Robin Eames, uhagarariye Kiliziya yo muri Irilande, yavuze ko “byamubabaza cyane” iyo nyandiko iramutse “ishubije ibintu irudubi hanyuma y’uko byari bimeze mbere y’inama ya Vatikani ya II.” Eames yagize icyo avuga ku byo Vatikani yihandagaza ivuga ko amadini atemera inyigisho zimwe za Kiliziya Gatolika atari “amadini nyamadini,” agira ati “jye mbona ibyo ari ugutukana.”
Ni iki cyatumye habaho iyo nyandiko ya Dominus Iesus? Biragaragara ko abafasha papa gutegeka Kiliziya Gatolika y’i Roma bari bateshejwe umutwe no kumva ko hari abavuga ko amadini yose ari amwe, ko byose biterwa n’abantu. Ikinyamakuru cyo muri Irilande kivuga ko “kuba haradutse tewolojiya ishyigikiye amadini menshi, ivuga ko ubundi amadini yose ari meza . . . ari byo byakomeje guhangayikisha Karidinali Ratzinger” (The Irish Times). Birasa n’aho icyo gitekerezo cy’uko amadini yose ari meza, ari cyo cyatumye avuga ko hariho idini rimwe ry’ukuri.
Mbese hari icyo bitwaye ugiye mu idini ribonetse ryose?
Birumvikana ariko ko hari abumva ko igitekerezo cy’uko “amadini yose ari amwe” cyangwa se “tewolojiya ishyigikiye amadini menshi,” gihuje n’ubwenge cyane kandi gishishikaje kuruta kuvuga ko hariho idini rimwe rukumbi ry’ukuri. Babona ko kuba mu idini byagombye guterwa gusa n’amahitamo y’umuntu ku giti cye. Bavuga ko ‘amaherezo usanga nta cyo bitwaye ugiye mu idini ribonetse ryose.’
Ibyo bishobora kugaragara cyane ko ari uburyo bwo koroherana, n’ubwo byatumye yicamo ibice, hakavuka andi madini menshi cyane anyuranye. Abantu benshi bavuga ko ‘kuba hariho amadini menshi bigaragaza gusa ko abantu bishyira bakizana.’ Icyakora, umwanditsi witwa Steve Bruce avuga ko ibyo bita ko ari “ukoroherana mu by’idini” mu by’ukuri ari “ukutitabira iby’idini.”—A House Divided: Protestantism, Schism, and Secularization.
None se ukuri ni ukuhe? Mbese hariho idini rimwe rukumbi ry’ukuri? Mbese iryo dini ni Kiliziya Gatolika y’i Roma? Mbese andi madini yose na yo Imana irayemera? Kubera ko ibyo bibazo birebana n’imishyikirano tugirana n’Umuremyi wacu, nta gushidikanya ko ari iby’ingenzi kumenya uko abibona. Twabimenya dute? Twabimenya dusuzumye Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya (Ibyakozwe 17:11; 2 Timoteyo 3:16, 17). Nimucyo dusuzume icyo ivuga kuri iyo ngingo y’uko hariho idini rimwe rukumbi ry’ukuri.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
COVER: Mark Gibson/Index Stock Photography