Mbese, Ubutunzi Bushobora Gutuma Ugira Ibyishimo?
Umwami Salomo yari azi agaciro k’amafaranga. Yanditse agira ati “umugati ni uwo gutuma abakozi baseka, naho divayi yo igatuma ubuzima bunezerwa; ariko amafaranga ni yo akemura ibibazo mu bintu byose” (Umubwiriza 10:19, NW). Gusangira n’incuti zawe bishobora kugushimisha cyane, ariko kugira ngo ubone umugati cyangwa divayi, ugomba kuba ufite amafaranga. Kubera ko amafaranga ari bwo buryo butuma ibintu byo mu buryo bw’umubiri biboneka, ni yo “akemura ibibazo mu bintu byose” (NW ).
N’UBWO Salomo yari umutunzi mu buryo burenze urugero, yari azi ko hari ibyo ubutunzi budashobora gukemura. Yazirikanaga ko imibereho yo gukunda ubutunzi itageza umuntu ku byishimo. Yanditse agira ati “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza; n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko.”—Umubwiriza 5:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.
Tuvuge ko umuntu w’umutunzi agize atya akabona ubundi butunzi bwinshi kurushaho. Salomo yagize ati “iyo ibintu bigwiriye, ababirya na bo baragwira.” (Umubwiriza 5:10, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Uko “ibintu” by’umuntu, cyangwa ubutunzi, bigenda bigwira, ni nako arushaho gukenera abantu benshi bo kubyitaho. Abasana ibintu, abashinzwe kubyitaho, abagaragu, abashinzwe kubirinda, hamwe n’abandi—bose bagomba guhemberwa imirimo yabo. Ibyo na byo bisaba amafaranga menshi cyane.
Iyo mimerere igira ingaruka mu buryo butaziguye ku byishimo by’umuntu. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwaga Xenophon, wabayeho mu kinyejana cya kane M.I.C., yanditse ibyavuzwe n’umuntu wari warahoze ari umukene hanyuma akaza gukira, muri aya magambo akurikira:
“Mbese ye, mwibwira . . . ko uko ndushaho gutunga ibintu byinshi, ari nako ndushaho kugira ibyishimo mu buzima?” Yakomeje agira ati “nta bwo muzi yuko ubu nta kintu na gito binyongerera cyatuma nakwishimira kurya no kunywa no kuryama kurusha uko byari bimeze nkiri umukene. Inyungu imwe gusa navanye mu gutunga ibintu byinshi, ni uko nsabwa kwita kuri byinshi kurushaho, nkarushaho gutanga byinshi mbiha abandi bantu, kandi nkagira imihangayiko yo kugenzura ibintu byinshi cyane kurusha ibyo nahoze mfite. Kuko ubu hari abakozi benshi bo mu rugo bakenera ko mbaha ibyo kurya, ibyo kunywa, n’abandi benshi bakenera imyambaro, mu gihe harimo bamwe bakeneye kujya kwa muganga; kandi ngira ntya nkabona umuntu aje kumbwira ko hari intama zariwe n’ibirura, cyangwa ko hari amapfizi yahirimye mu manga agapfa, cyangwa aje kumbwira ko hari indwara yadutse mu nka. Bityo rero, kuri jye birasa . . . nk’aho gutunga ibintu byinshi bintera imihangayiko myinshi cyane kurusha iyo naterwaga no gutunga bike.”
Indi mpamvu ituma abantu bashakisha ubutunzi bwinshi cyane kurushaho, ni uko bashukwa n’ibyo Yesu Kristo yise “ibihendo by’ubutunzi” (Matayo 13:22). Barushywa n’ubusa, bitewe n’uko ubwo butunzi bashakashaka babishishikariye butajya bubanyura cyangwa ngo bubazanire ibyishimo bari biteze kubona. Bibwira ko ibyo ubutunzi buciriritse bunaniwe gukora, bizakorwa n’uburushijeho kuba bwinshi. Bityo rero, ugasanga bashyiraho imihati idahwema yo guhatanira gutunga byinshi kurushaho.
Gukunda Amafaranga Ntibizana Ibyishimo
Umukire ashobora guhangayikira ubutunzi bwe, bigatuma atiryamira neza nijoro. Salomo yaranditse ati “ibitotsi by’umukozi bimugwa neza, n’iyo ariye bike cyangwa byinshi; ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.”—Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.
Iyo umuntu ahangayikishijwe cyane n’uko ashobora gutakaza ubutunzi bwe, bituma habaho ibirenze ibyo kubura ibitotsi gusa. Mu kuvuga ibya bene uwo muntu w’umunyabugugu, Salomo yaranditse ati “iminsi ariho yose, arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n’uburakari.” (Umubwiriza 5:16, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Aho kubonera ibyishimo mu butunzi bwe, arira mu ‘mubabaro,’ bikamera nk’aho anababazwa n’amafaranga atanga ku byo arya. Bene iyo mitekerereze idakwiriye, ishobora gutuma umuntu arwara. Uburwayi na bwo bwongera imihangayiko y’uwo muntu w’umunyabugugu, kuko butuma adakomeza kurundanya ubutunzi bwinshi kurushaho.
Wenda ibyo byaba bikwibutsa ibyo intumwa Pawulo yanditse igira iti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, . . . bihandisha imibabaro myinshi” (1 Timoteyo 6:9, 10). Iyo abantu bashakisha amafaranga, barariganya, bakabeshya, bakiba, bakicuruza mu byerekeye ubusambanyi, ndetse bakanica. Ingaruka ni uko usanga umuntu yarashegeshwe n’imibabaro yo mu buryo bw’ibyiyumvo, iyo mu buryo bw’umubiri n’iyo mu buryo bw’umwuka, bitewe no kugerageza kugera ku bukire no kubunambaho. Mbese ye, ibyo hari aho bihuriye n’inzira igana ku byishimo? Ashwi da!
Tunyurwe n’Ibyo Dufite
Salomo yari afite byinshi byo kuvuga ku bihereranye no kubona ubukire mu buryo bushyize mu gaciro. Yaranditse ati “uko [umuntu] yavuye mu nda ya nyina ari mutumbure, azagenda atyo nk’uko yaje, ari nta cyo azajyana cy’ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki. Dore, icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru, mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye; kuko ibyo ari byo mugabane we.”—Umubwiriza 5:14, 17, umurongo wa 15 n’uwa 18 muri Biblia Yera.
Ayo magambo arerekana ko ibyishimo bidashingiye ku kwihatira kurundanya ubutunzi, duteganyiriza igihe gishobora no kuzagera tutakiriho. Byarushaho kuba byiza tunyuzwe n’ibyo tubona binyuriye ku mirimo dukorana umwete, kandi tugashimishwa na byo. Intumwa Pawulo yavuze igitekerezo gisa n’icyo, mu rwandiko rwe rwahumetswe yandikiye Timoteyo, agira ati “nta cyo twazanye mu isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.”—1 Timoteyo 6:7, 8; gereranya na Luka 12:16-21.
Urufunguzo rwo Kubona Ibyishimo
Salomo yari afite ubutunzi n’ubwenge bwinshi burangwa no kubaha Imana. Ariko kandi, yabonaga ko ibyishimo bifitanye isano n’ubwenge, aho kuba bifitanye isano n’amafaranga. Yagize ati “hahirwa [“hazanezerwa,” NW ] umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani kandi mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyabuca urugero. Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama; no mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro. Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza; kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo; kandi ubukomeza wese aba agira umugisha [‘aranezerwa,’ NW ].”—Imigani 3:13-18.
Kuki ubwenge buruta ubutunzi bw’iby’umubiri? Salomo yanditse agira ati “ubwenge [ni] ubwugamo, nk’uko ifeza ari ubwugamo; ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). N’ubwo amafaranga abera nyirayo ubwugamo mu rugero runaka, agatuma ashobora kugura icyo akeneye, ubwenge bwo bushobora kurinda umuntu kwishyira mu kaga gashobora kugerereza ubuzima bwe. Ubwenge nyakuri ntibushobora kurinda umuntu gupfa imburagihe gusa, ahubwo kubera ko bushingiye ku gutinya Imana mu buryo bukwiriye, bunamuyobora mu nzira yo kuzabona ubuzima bw’iteka.
Kuki ubwenge burangwa no kubaha Imana buyobora ku byishimo? Ni ukubera ko ibyishimo nyakuri bishobora guturuka kuri Yehova Imana gusa. Ibintu bigenda bibaho, bigaragaza ko ibyishimo bizira igitotsi bishobora kuboneka binyuriye gusa mu kumvira Isumba Byose. Ibyishimo birambye bizanwa no kugira igihagararo cyemewe imbere y’Imana (Matayo 5:3-10). Nidushyira mu bikorwa ibyo twiga binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, tuzihingamo “ubwenge buva mu ijuru” (Yakobo 3:17). Buzatuma tugira ibyishimo ubukire budashobora na rimwe kutugezaho.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Umwami Salomo yari azi igituma umuntu agira ibyishimo. Mbese wowe, uzi icyo ari cyo?