Ni gute wakomeza kugira imyifatire ishyize mu gaciro ku byerekeranye n’amafaranga?
Gukunda amafaranga hamwe n’icyifuzo cyo gutunga ibintu by’umubiri si ibya none; kandi Bibiliya ntiyabuze kugira icyo ibivugaho nk’aho ari ibintu byadutse vuba. Ni ibya kera cyane. Mu Mategeko, Imana yategetse Abisirayeli iti “ntukifuze inzu ya mugenzi wawe . . . cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”—Kuva 20:17.
GUKUNDA amafaranga n’ibintu by’umubiri byari byogeye mu gihe cya Yesu. Reka turebe iyi nkuru ivuga ibihereranye n’ikiganiro cyabaye hagati ya Yesu n’umusore wari “umutunzi cyane.” ‘Yesu yaramubwiye ati “noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure, uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru; uhereko uze unkurikire.” Abyumvise, agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane.’—Luka 18:18-23.
Imyifatire Ikwiriye ku Bihereranye n’Amafaranga
Icyakora, byaba ari ukwibeshya turamutse dufashe umwanzuro w’uko Bibiliya iciraho iteka amafaranga ubwayo cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bw’ibanze akoreshwamo. Bibiliya igaragaza ko amafaranga arinda umuntu mu buryo bugaragara, akamurinda ubukene hamwe n’ingorane zibuturukaho, agatuma abantu bashobora kubona ibya ngombwa bakenera. Umwami Salomo yaranditse ati ‘ubwenge ni ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo.’ Yongeraho ati “ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezeza ubugingo; kandi ifeza ni yo isubiza ibintu byose.”—Umubwiriza 7:12; 10:19.
Gukoresha amafaranga mu buryo bukwiriye byemerwa n’Imana. Urugero, Yesu yaravuze ati “ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw’iteka” (Luka 16:9). Ibyo bikubiyemo gutanga impano zo guteza imbere gahunda yo gusenga Imana mu kuri, kubera ko rwose tugomba kuba twifuza ko Imana itubera Incuti. Salomo ubwe yatanze amafaranga menshi hamwe n’ibintu by’agaciro agera ikirenge mu cya se Dawidi, kugira ngo hubakwe urusengero rwa Yehova. Irindi tegeko rya Gikristo ni uko tugomba guha abakene ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri. Intumwa Pawulo yagize iti “mugabanye abera uko bakennye.” Yongeyeho iti “mushishikarire gucumbikira abashyitsi” (Abaroma 12:13). Akenshi ibyo biba bikubiyemo gukoresha amafaranga. Ariko se, bite ku birebana no gukunda amafaranga?
“Gukunda Impiya”
Pawulo yavuze mu buryo burambuye ibyo “gukunda amafaranga”—cyangwa se bifashwe uko byakabaye “gukunda impiya”—igihe yandikiraga mugenzi we w’Umukristo wari ukiri muto witwaga Timoteyo. Inama ya Pawulo ishobora kuboneka muri 1 Timoteyo 6:6-19. Yagize icyo avuga ku birebana no “gukunda impiya” mu gihe yavugaga muri rusange ikibazo cy’ibintu by’umubiri. Byaba byiza dusuzumye amagambo yahumetswe yavuzwe na Pawulo tubigiranye ubwitonzi, kubera ko umuryango w’abantu bo muri iki gihe wibanda cyane ku mafaranga. Iryo suzuma ni ingirakamaro rwose, kubera ko rituma tumenya ibanga ry’ukuntu ‘twasingira ubugingo nyakuri.’
Pawulo yatanze umuburo ugira uti ‘gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi’ (1 Timoteyo 6:10). Uyu murongo ntuvuze ko amafaranga ubwayo ari mabi—kandi nta n’undi murongo w’Ibyanditswe uvuga utyo. Nta n’ubwo iyo ntumwa yavuze ko amafaranga ari yo mpamvu y’ingenzi itera “ibibi byose,” cyangwa ko amafaranga ari yo ntandaro ya buri kibazo cyose. Ahubwo, gukunda amafaranga bishobora kuba intandaro y’ “ibibi byose” by’uburyo bwose—n’ubwo atari yo yonyine abitera.
Irinde Kugira Umururumba
Kuba amafaranga ubwayo adacirwaho iteka mu Byanditswe ntibyagombye gupfobya umuburo wa Pawulo. Abakristo batangira gukunda amafaranga baba bari mu kaga ko kwibasirwa n’ingorane z’ubwoko bwose, ingorane ikomeye kuruta izo zose ikaba ari uko bayoba bakava mu byo kwizera. Uko kuri kwatsindagirijwe binyuriye ku byo Pawulo yabwiye Abakristo bari i Kolosayi ati “nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi; . . . kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana” (Abakolosayi 3:5). Ni gute kurarikira, kugira umururumba cyangwa “gukunda amafaranga” byahwana no gusenga ibigirwamana? Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko kwifuza inzu nini kurushaho, imodoka nshyashya, akazi gahemba menshi kurushaho ari bibi? Oya, nta na kimwe muri ibyo bintu ubwabyo wavuga ko ari kibi. Aho ikibazo kiri ni aha: ni iyihe myifatire yo mu mutima ituma umuntu yifuza ibyo bintu, kandi se mu by’ukuri arabikeneye?
Itandukaniro riri hagati y’ibyifuzo bisanzwe n’umururumba rishobora kugereranywa n’itandukaniro riri hagati y’iziko rito batekaho ibiryo n’ibirimi by’umuriro ukaze bitsembaho ishyamba. Icyifuzo cyiza kandi gikwiriye gishobora kuba ingirakamaro. Kidusunikira kugira icyo dukora no gutanga umusaruro. Mu Migani 16:26 hagira hati “inda y’umukozi ni yo imutera gukora, kandi akanwa ke na ko karamwaka.” Ariko kandi, umururumba utera akaga kandi urangiza. Ni ukwifuza ikintu mu buryo butagira rutangira.
Ikibazo cy’ingenzi aho kiri ni mu gutegeka icyo cyifuzo. Mbese, amafaranga twirundanyiriza cyangwa ibintu by’umubiri twifuza bizahaza ibyo dukeneye, cyangwa ibyo dukeneye bizaduhindura abacakara b’amafaranga? Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko kuba umuntu “urarikira,” ari kimwe no kuba umuntu “usenga ibigirwamana” (Abefeso 5:5). Kugira umururumba w’ikintu, mu by’ukuri bisobanura ko tuba twishyize mu maboko yacyo—tuba tukigize databuja, imana yacu, ikintu dukorera. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Imana itubwira itwihanangiriza iti “ntukagire izindi mana mu maso yanjye.”—Kuva 20:3.
Nanone kandi, iyo tugize umururumba tuba tugaragaje ko tutiringira ko Imana izasohoza isezerano ryayo ryo kuduha ibyo dukeneye (Matayo 6:33). Bityo rero, kugira umururumba ni kimwe no gutera Imana umugongo. Muri ubwo buryo, nanone ni kimwe no ‘gusenga ibigirwamana.’ Ntibitangaje rero kuba Pawulo atanga umuburo wumvikana neza wo kwirinda umururumba.
Nanone kandi, Yesu na we yatanze umuburo wo kwirinda umururumba. Yadutegetse kwirinda kurarikira ikintu tudafite agira ati “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). Dukurikije uwo murongo hamwe n’umugani Yesu yaciye nyuma y’aho, umururumba ushingiye ku mitekerereze y’ubupfapfa y’uko igifitiye umuntu umumaro cyane mu buzima ari ubwinshi bw’ibyo afite. Bishobora kuba ari amafaranga, icyubahiro, ububasha cyangwa ibindi bintu bifitanye isano n’ibyo. Birashoboka ko umuntu yagirira umururumba ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuboneka. Dushobora gutekereza ko gutunga icyo kintu bizatuma twumva tunyuzwe. Ariko kandi, dukurikije Bibiliya n’ibyagaragaye mu mateka y’abantu, Imana yonyine ni yo ishobora guhaza ibyo dukeneye by’ukuri—kandi izabihaza—nk’uko Yesu yabyumvishije abigishwa be.—Luka 12:22-31.
Umuryango w’abantu bo muri iki gihe wibanda ku gukoresha ibintu byinshi, waraminuje mu kwenyegeza ibyiyumvo by’umururumba. Kubera ko abantu benshi ubagiraho ingaruka mu buryo bufifitse ariko bufite imbaraga, bagera ubwo babona ko ibyo bafite bidahagije. Bumva bashaka byinshi kurushaho, binini kandi byiza kurusha ibindi. N’ubwo tudashobora kwiringira ko tuzahindura isi idukikije, ni gute twarwanya iyo myifatire buri muntu ku giti cye?
Kunyurwa Bihabanye n’Umururumba
Pawulo avuga ikintu kinyuranye n’umururumba, kikaba ari ukunyurwa. Agira ati “ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo” (1 Timoteyo 6:8). Ibyo bisobanuro bitanzwe ku bihereranye n’ibyo dukeneye by’ukuri byose—ni ukuvuga “ibyo kurya n’imyambaro”—bishobora kumvikana nk’aho ari ugukabya koroshya ubuzima. Abantu benshi bakunda porogaramu za televiziyo, aho abazireba babona abantu b’ibirangirire batuye mu mazu y’akataraboneka. Ubwo si bwo buryo bwo kubona icyatuma umuntu anyurwa.
Birumvikana ariko ko abagaragu b’Imana badasabwa kwikururira ubukene (Imigani 30:8, 9). Icyakora, Pawulo atwibutsa icyo ubukene ari cyo mu by’ukuri: ni ukubura ibyokurya, imyambaro n’aho kurambika umusaya hakwiriye kugira ngo umuntu akomeze kubaho mu karere atuyemo. Ku rundi ruhande, iyo dufite ibyo bintu, tuba dufite urufatiro rwo kunyurwa.
Ariko se, Pawulo yaba yari akomeje igihe yasobanuraga atyo ibyo kunyurwa? Mbese koko, birashoboka ko umuntu yanyurwa mu gihe yaba afite ibintu by’ibanze gusa—ni ukuvuga ibyokurya, imyambaro n’aho kurambika umusaya? Pawulo agomba kuba yari azi ko bishoboka. We ubwe yari yarigeze kugira ubutunzi hamwe n’ibyiza yahabwaga no kugira umwanya wo mu rwego rwo hejuru mu muryango w’Abayahudi hamwe n’ubwenegihugu bw’Umuroma (Ibyakozwe 22:28; 23:6; Abafilipi 3:5). Nanone kandi, Pawulo yahuye n’ingorane zikomeye mu mirimo ye y’ubumisiyonari (2 Abakorinto 11:23-28). Muri ibyo byose, yize ibanga ryamufashije gukomeza kunyurwa. Iryo banga ni irihe?
“Nigishijwe Uburyo bwo Kwihanganira Byose”
Pawulo yasobanuye muri rumwe mu nzandiko ze ati “nzi gucishwa bugufi, nzi no kugira ibisaga: naho naba ndi hose, n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga, cyangwa gukena” (Abafilipi 4:12). Pawulo asa n’uwari ufite ikintu yiringiye, arangwa n’icyizere cyane! Byakoroha gutekereza ko ubuzima bwe bwari bwiza cyane igihe yandikaga ayo magambo, ariko si ko byari biri. Yari ari muri gereza i Roma!—Abafilipi 1:12-14.
Kuba tumenye icyo kintu kidutera kwibaza, bituma uwo murongo ugira ubutumwa bukomeye utugezaho ku bihereranye n’ikibazo cyo kunyurwa, atari ukunyurwa gusa n’ibintu by’umubiri umuntu atunze, ahubwo ari ukunyurwa n’imimerere arimo. Ubukire burengeranye cyangwa ingorane zikomeye cyane, bishobora kutugerageza mu birebana n’ibyo twimiriza imbere. Pawulo yavuze ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwatumye ashobora kunyurwa atitaye ku mimerere y’iby’umubiri agira ati “nshobozwa byose [n’Imana i]mpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Aho kugira ngo Pawulo yishingikirize ku bintu yari atunze, byaba byinshi cyangwa bike, cyangwa ku mimerere yari arimo, yaba myiza cyangwa mibi, yishingikirizaga ku Mana akaba ari yo ihaza ibyo yari akeneye. Ibyo byatumye anyurwa.
Urugero rwa Pawulo rwabaye ingenzi kuri Timoteyo mu buryo bwihariye. Iyo ntumwa yateye uwo musore inkunga yo kugira imibereho yaje gutuma ashyira ibyo kubaha Imana no kugirana na yo imishyikirano ya bugufi mu mwanya wa mbere, abirutisha ubukungu. Pawulo yagize ati “ariko wehoho, muntu w’Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza” (1 Timoteyo 6:11). Ayo magambo ashobora kuba yarabwirwaga Timoteyo, ariko yerekeza ku muntu wese wifuza kubaha Imana no kugira imibereho irangwa n’ibyishimo nyakuri.
Timoteyo yagombaga kwirinda umururumba kimwe n’undi Mukristo uwo ari we wese. Uko bigaragara, mu itorero ryo muri Efeso aho yari ari igihe Pawulo yamwandikiraga, hari harimo abakire bizeraga (1 Timoteyo 1:3). Pawulo ni we wari waragejeje ubutumwa bwiza bwa Kristo muri uwo mujyi w’ubucuruzi warimo ubukungu bwinshi, ahindura abantu benshi. Nta gushidikanya ko bamwe muri abo bari abantu bakize, nk’uko bimeze mu itorero rya Gikristo muri iki gihe.
Ubwo rero aho ikibazo kiri, cyane cyane ku birebana n’inyigisho ikubiye muri 1 Timoteyo 6:6-10, ni aha: ni iki abantu bafite amafaranga arenze ayo bakeneye ugereranyije bagombye gukora niba bashaka kubaha Imana? Pawulo avuga ko bagombye gutangirira ku kugenzura imyifatire yabo. Usanga amafaranga ashaka gutuma umuntu yumva ko yihagije. Pawulo yagize ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana, ngo tubinezererwe” (1 Timoteyo 6:17). Abantu bakize bagomba kwitoza kureba ibirenze amafaranga yabo, bagomba kwishingikiriza ku Mana, yo ikomokwaho n’ubukire ubwo ari bwo bwose.
Ariko kandi, imyifatire itanga umuti w’igice gusa wo gutsinda urugamba. Amaherezo Abakristo bakize baba bagomba gukoresha neza ubukire bwabo. Pawulo yatanze inama igira iti “bakore ibyiza, babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga.”—1 Timoteyo 6:18.
“Ubugingo Nyakuri”
Intego y’ibanze y’inama ya Pawulo ni uko tugomba kwiyibutsa akamaro gaciriritse ibintu by’umubiri bigira. Ijambo ry’Imana rigira riti “ubutunzi bw’umukire ni umudugudu we ukomeye; kandi ibyo yibwira bimugota nk’inkike ndende zihomye” (Imigani 18:11). Ni koko, umutekano ubukire bushobora gutanga amaherezo usanga ari ibyo umuntu yibwira gusa, kandi mu by’ukuri butuma amanjirwa. Gushingira ubuzima bwacu ku butunzi aho gushaka kwemerwa n’Imana ni amakosa.
Kuba ubutunzi bw’ibintu by’umubiri butiringirwa, bituma buba urufatiro rudigadiga ku buryo tutarushingiraho ibyiringiro byacu. Ibyiringiro nyakuri bigomba kuba biziritse ku kintu gikomeye, gifite ireme kandi kiramba. Ibyiringiro bya Gikristo bishingiye ku Muremyi wacu, Yehova Imana, no ku isezerano aduha ry’ubuzima bw’iteka. Mu by’ukuri, amafaranga ntashobora kugura ibyishimo, ndetse nta n’ubwo rwose ashobora kugura agakiza. Kuba twizera Imana byonyine ni byo bishobora kuduhesha ibyo byiringiro.
Bityo rero, twaba turi abakire cyangwa abakene, nimucyo dukurikize imibereho izatuma tuba ‘abatunzi mu by’Imana’ (Luka 12:21). Nta kintu na kimwe cyagira agaciro karuta ako kugira igihagararo cyemewe imbere y’Umuremyi. Imihati yose dushyiraho kugira ngo dukomeze kugira icyo gihagararo ituma ‘twibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo tubone uko dusingira ubugingo nyakuri.’—1 Timoteyo 6:19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Pawulo yigishijwe uburyo bwo kunyurwa
[Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Dushobora kwishimira ibyo dufite kandi bikatunyura