Inyigisho ziva ku Mana zihanganye n’inyigisho z’abadayimoni
“Bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.”—1 TIMOTEYO 4:1.
1. Ni iyihe ntambara Abakristo barimo?
GERAGEZA kwiyumvisha ukuntu byaba bimeze mu gihe waba ugomba kuba mu karere k’intambara mu buzima bwawe bwose. Ni gute wakumva umeze igihe wajya kuryama wumva urusaku rw’imbunda, kandi ukabyuka wumva urusaku rwa za bombe? Ikibabaje ariko, ni uko mu duce tumwe na tumwe tw’isi, iyo ari yo mimerere abantu babamo rwose. Ariko kandi, Abakristo bose babaho muri iyo mimerere mu buryo bw’umwuka. Baba mu ntambara ikomeye imaze imyaka igera ku 6.000 iyogoza ibintu, kandi muri iki gihe turimo ikaba yararushijeho gukaza umurego. Iyo ntambara imaze igihe kirekire ni iyihe? Ni intambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma, hagati y’inyigisho ziva ku Mana n’inyigisho z’abadayimoni. Nta bwo twaba dukabije tuvuze ko iyo ari yo ntambara itararanzwemo impuhwe, kandi yahitanye benshi kurusha izindi zose mu mateka ya kimuntu—nibura dufatiye ku gice kimwe mu bishyamiranye.
2. (a) Dukurikije amagambo ya Pawulo, ni izihe mpande ebyiri zishyamiranye? (b) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ‘ibyizerwa’?
2 Intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’ibice bibiri bishyamiranye by’iyo ntambara ubwo yandikiraga Timoteyo igira iti “[u]mwuka [u]vuga [w]eruye [u]ti ‘mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’ ” (1 Timoteyo 4:1). Tuzirikane kandi ko inyigisho z’abadayimoni zari kwiganza mu buryo bwihariye ‘mu bihe byari kuza.’ Tugereranyije uko ibintu byari bimeze mu gihe cya Pawulo, twavuga ko icyo gihe ari iki turimo. Tunazirikane kandi ko ikintu gihabanye n’inyigisho z’abadayimoni, ari ‘ibyizerwa.’ Aha, ‘ibyizerwa’ bigereranya inyigisho ziva ku Mana, zishingiye ku magambo yahumetswe n’Imana ari muri Bibiliya. Ibyo byizerwa bihesha ubuzima. Byigisha Umukristo gukora ibyo Imana ishaka. Ni ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka.—Yohana 3:16; 6:40.
3. (a) Ni iki kigera ku bagwa ku rugamba mu ntambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma? (b) Ni nde wihishe inyuma y’inyigisho z’abadayimoni?
3 Abantu bose bava mu byizerwa batakaza ubuzima bw’iteka. Bagwa ku rugamba. Mbega ingaruka zibabaje zigera ku muntu wirekura akayobywa n’inyigisho z’abadayimoni (Matayo 24:24)! Ni gute twebwe, buri muntu ku giti cye, twakwirinda kugwa ku rugamba? Ni mu guca ukubiri n’izo nyigisho z’ibinyoma, zigamije gusa gushyigikira umugambi w “umutware w’abadayimoni,” Satani Umwanzi (Matayo 12:24). Birumvikana ko, inyigisho za Satani ari ibinyoma bitewe n’uko Satani ari we “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Reka turebe ukuntu yakoresheje ikinyoma abigiranye ubuhanga kugira ngo ayobye ababyeyi bacu ba mbere.
Uko Inyigisho z’Abadayimoni Zashyizwe Ahabona
4, 5. Ni ikihe kinyoma Satani yabwiye Eva, kandi kuki cyari kibi cyane?
4 Iyo nkuru, ivugwa muri Bibiliya mu Itangiriro 3:1-5. Akoresheje inzoka, Satani yegereye umugore, Eva, maze aramubaza ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’ ” Icyo kibazo gisa n’aho ari nta cyo gitwaye, ariko reka twongere tugisuzume. Ngo “ni ukuri koko?” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Satani asa n’aho yatangaye, mbese nk’aho yakabajije ati ‘kuki Imana yaba yaravuze ibintu nk’ibyo?’
5 Eva yagaragaje nta buryarya ko ibyo ari ko byagenze. Yari azi inyigisho z’Imana zirebana n’ibyo, z’uko Imana yari yarabwiye Adamu ko baramutse bariye ku giti kimenyesha ikibi n’icyiza bari gupfa (Itangiriro 2:16, 17). Uko bigaragara, ikibazo cya Satani cyabyukije amatsiko ya Eva, bityo bituma amutega amatwi ubwo yagushaga ku cyo yari agamije: “Iyo nzoka ibwira umugore, iti ‘gupfa ntimuzapfa.’ ” Mbega ishyano! Satani yashinje Yehova, Imana y’ukuri, Imana yuje urukundo, Umuremyi, ko yabeshye abana Be ba kimuntu!—Zaburi 31:5; 1 Yohana 4:16; Ibyahishuwe 4:11.
6. Ni gute Satani yashidikanyije ineza ya Yehova hamwe n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga?
6 Ariko kandi, Satani yavuze ibirenze ibyo. Yakomeje agira ati “kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Dukurikije amagambo ya Satani, Yehova Imana—we wari wahaye ababyeyi bacu ba mbere ibyiza byinshi—yashakaga kubakinga ikintu cyiza bihebuje. Yashakaga kubabuza kumera nk’Imana. Bityo rero, Satani yashidikanyije ineza y’Imana. Nanone kandi, yatumye habaho kwifuza guhaza irari no kugandira amategeko y’Imana nkana, avuga ko kubigenza batyo byashoboraga kubagirira umumaro. Mu by’ukuri, Satani yashidikanyije ubutware bw’ikirenga Imana yari ifite ku biremwa Byayo, yihandagaza avuga ko Imana itari ifite uburenganzira bwo gushyira imipaka ku bikorwa by’abantu.
7. Ni ryari inyigisho z’abadayimoni zumvikanye bwa mbere, kandi bimeze bite muri iki gihe?
7 Kumva iby’inyigisho z’abadayimoni byatangiranye n’ayo magambo ya Satani. Na n’ubu, izo nyigisho mbi ziracyakomeza gushyigikira amahame nk’ayo atubahisha Imana. Nk’uko yabigenje mu busitani bwa Edeni, Satani, yunganiwe n’ibindi biremwa by’umwuka byigometse, aracyakomeza gushidikanya uburenganzira bw’Imana bwo gushyiraho amahame agenga imyifatire. Akomeje gushidikanya ubutware bw’ikirenga bwa Yehova, kandi agerageza koshya abantu kugira ngo bagandire Umubyeyi wabo wo mu ijuru.—1 Yohana 3:8, 10.
8. Ni iki Adamu na Eva batakaje muri Edeni, ariko se ni gute byaje kugaragara ko Yehova yari yaravuze ukuri?
8 Muri iryo kubitiro ry’intambara iri hagati y’inyigisho ziva ku Mana n’inyigisho z’abadayimoni, Adamu na Eva bagize amahitamo mabi, maze batakaza ibyiringiro byabo byo kuzabaho iteka (Itangiriro 3:19). Uko imyaka yagendaga ihita n’imibiri yabo igatangira gusaza, ni na ko bagiye basobanukirwa neza uwaba yaravuze ibinyoma n’uwavuze ukuri muri Edeni. Nyamara kandi, imyaka amagana mbere y’uko bapfa mu buryo bw’umubiri, ni bo babaye aba mbere mu kugwa ku rugamba mu ntambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma, ubwo Umuremyi, we Soko y’ubuzima, yabonaga ko badakwiriye ubuzima bw’iteka. Ubwo ni bwo bapfuye mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; gereranya n’Abefeso 2:1.
Inyigisho z’Abadayimoni Muri Iki Gihe
9. Ni izihe ngaruka inyigisho z’abadayimoni zagiye zigira mu binyejana byahise?
9 Nk’uko bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intumwa Yohana yajyanywe “ku munsi w’umwami,” watangiye mu wa 1914, binyuriye mu buryo bwo guhumekerwa (Ibyahishuwe 1:10). Icyo gihe, Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru, bajya ahahereranye n’isi—ibyo bikaba ari ugutsindwa gukomeye k’uwo mwanzi w’Umuremyi wacu Mukuru. Ijwi ry’uwahoraga arega abagaragu ba Yehova ntiryongeye kumvikana ukundi mu ijuru (Ibyahishuwe 12:10). Ariko se, inyigisho z’abadayimoni zaba zarafashe iyihe ntera hano ku isi uhereye muri Edeni? Ibyanditswe biragira biti “cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abari mu isi bose.” (Ibyahishuwe 12:9, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Isi yose yayobejwe n’ibinyoma bya Satani! Ntibitangaje rero kuba Satani yitwa “umutware w’ab’iyi si.”—Yohana 12:31; 16:11.
10, 11. Ni mu buhe buryo Satani n’abadayimoni be bakora muri iki gihe?
10 Mbese, Satani yaba yarigeze yemera ko yatsinzwe nyuma y’uko yirukanwa mu ijuru? Ashwi da! Yiyemeje gukomeza kurwanya inyigisho ziva ku Mana, hamwe n’abayoborwa na zo. Nyuma y’uko Satani yirukanwa mu ijuru, yakomeje intambara ye: “ikiyoka [Satani] kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.”—Ibyahishuwe 12:17.
11 Uretse kurwanya abagaragu b’Imana, Satani arakomeza kuzuza isi poropaganda ye, ahatanira gukomeza kugundira ikiremwamuntu. Mu iyerekwa rimwe rihereranye n’umunsi w’Umwami ryo mu Byahishuwe, intumwa Yohana yabonye inyamaswa eshatu z’ikigereranyo zashushanyaga Satani, umuteguro we wo ku isi wa gipolitiki, hamwe n’igihangage cy’isi gitegeka muri iki gihe. Mu kanwa k’izo nyamaswa eshatu havagamo ibikeri. Ni iki ibyo bikeri byashushanyaga? Yohana yanditse agira ati “kuko ariyo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza, igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 16:14). Uko bigaragara, inyigisho z’abadayimoni zirakora cyane ku isi. Satani n’abadayimoni be baracyakomeza kurwanya inyigisho ziva ku Mana, kandi bazakomeza kubigenza batyo kugeza ubwo Yesu Kristo, Umwami wa Kimesiya azabahagarika ku ngufu.—Ibyahishuwe 20:2.
Uburyo bwo Kumenya Inyigisho z’Abadayimoni
12. (a) Kuki bishoboka kunanira inyigisho z’abadayimoni? (b) Ni gute Satani ageregeza gusohoreza imigambi ye ku bagaragu b’Imana?
12 Mbese, abantu batinya Imana bashobora kunanira inyigisho z’abadayimoni? Yego rwose, bitewe n’impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko inyigisho ziva ku Mana zifite imbaraga nyinshi kurushaho; na ho iya kabiri ikaba ari uko Yehova yahishuye amayeri ye, ku buryo dushobora kuyaburizamo. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ‘ntituyobewe imigambi ye’ (2 Abakorinto 2:11). Tuzi ko ibitotezo ari kimwe mu byo Satani akoresha kugira ngo agere ku migambi ye (2 Timoteyo 3:12). Icyakora, agerageza mu buryo bw’amayeri kurushaho, gucengeza ibitekerezo bibi mu bwenge bw’abagaragu b’Imana no mu mitima yabo. Yayobeje Eva, kandi ashyira ibyifuzo bibi mu mutima we. Agerageza gukora ibintu nk’ibyo muri iki gihe. Pawulo yandikiye Abakorinto agira ati “ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa, mukareka gutungana no kubonera bya Kristo” (2 Abakorinto 11:3). Reka turebe ukuntu yononnye imitekerereze y’abantu muri rusange.
13. Ni ibihe binyoma Satani yagiye akwirakwiza mu bantu kuva muri Edeni?
13 Imbere ya Eva, Satani yashinje Yehova ibinyoma, kandi avuga ko kutumvira Umuremyi byari gutuma abantu bamera nk’imana. Ubuhenebere burangwa mu bantu muri iki gihe, bugaragaza ko umunyabinyoma yari Satani, aho kuba Yehova. Nta bwo abantu bigeze baba imana! Icyakora, Satani yakomeje icyo kinyoma cya mbere yifashishije ibindi. Yadukanye igitekerezo cy’uko ubugingo bw’umuntu budapfa. Bityo, yashyize imbere y’abantu icyizere cy’uko bashoboraga kumera nk’Imana mu bundi buryo. Hanyuma, yishingikirije kuri izo nyigisho z’ibinyoma, yakwirakwije inyigisho z’umuriro utazima, purugatori, ubupfumu, no gusenga abakurambere. Na n’ubu, ibyo binyoma biracyaheranye za miriyoni amagana z’abantu mu bubata.—Gutegekwa 18:9-13.
14, 15. Ni ukuhe kuri guhereranye n’urupfu hamwe n’ibyiringiro by’umuntu by’igihe kizaza?
14 Nta gushidikanya ko ibyo Yehova yari yarabwiye Adamu ari byo byari ukuri. Adamu yaje gupfa ubwo yacumuraga ku Mana (Itangiriro 5:5). Igihe Adamu we n’abamukomotseho bapfaga, babaye ubugingo bupfuye, butarangwaho ubwimenye n’ibikorwa (Itangiriro 2:7; Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4). Ubugingo bwose bwa kimuntu burapfa bitewe n’umurage w’icyaha bakomoye kuri Adamu (Abaroma 5:12). Nyamara kandi, kera muri Edeni, Yehova yari yaratanze isezerano ryo kuza k’Urubyaro rwari kurwanya ibikorwa by’Umwanzi (Itangiriro 3:5). Urwo rubyaro ni Yesu Kristo, Umwana w’Imana w’ikinege. Yesu yapfuye atarangwaho icyaha, kandi igitambo cy’ubuzima bwe cyabaye incungu yo gucungura abantu mu mimerere yo gupfa barimo. Abizera Yesu babigiranye ukumvira, babona uburyo bwo kuzahabwa ubuzima bw’iteka Adamu yatakaje.—Yohana 3:36; Abaroma 6:23; 1 Timoteyo 2:5, 6.
15 Ibyiringiro nyakuri by’abantu ni incungu, aho kuba ibitekerezo by’urujijo byo kudapfa k’ubugingo. Iyo ni inyigisho iva ku Mana. Ni ukuri. Nanone kandi, ni n’uburyo buhebuje bwo kugaragaza urukundo rwa Yehova n’ubwenge bwe (Yohana 3:16). Mbega ukuntu twagombye kuba abantu bashimira ku bwo kuba twaramenye uko kuri, no kuba twarabatuwe mu nyigisho z’abadayimoni ku bihereranye n’ibyo!—Yohana 8:32.
16. Ni izihe ngaruka zirambye zatewe n’uko abantu bashatse kwishingikiriza ku bwenge bwabo?
16 Binyuriye ku binyoma bye, Satani yateye Adamu na Eva inkunga yo gushaka kutagengwa n’Imana no kwishingikiriza ku bwenge bwabo bwite. Muri iki gihe, tubona ingaruka zirambye z’iyo myifatire zigaragarira ku bwicanyi, mu bibazo by’ubukungu, intambara, hamwe n’ubusumbane bukabije buri mu isi ya none. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya ivuga iti ‘ubwenge bw’iyi si ni ubupfu ku Mana’ (1 Abakorinto 3:19)! Nyamara kandi, abantu benshi bagira ubupfu bwo guhitamo kubabara, aho kwita ku nyigisho za Yehova (Zaburi 14:1-3; 107:17). Abakristo bemera inyigisho ziva ku Mana, birinda kugwa muri uwo mutego.
17. Ni izihe ‘ngirwabumenyi’ Satani yakwirakwije, kandi ingaruka zazo ni izihe?
17 Pawulo yandikiye Timoteyo agira ati “Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye, kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge [“ingirwabumenyi,” Traduction du monde nouveau] zirwanya iby’Imana. Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba, bakava mu byo kwizerwa” (1 Timoteyo 6:20, 21). Ubwo ‘bwenge’ na bwo ni inyigisho z’abadayimoni. Mu gihe cya Pawulo, zishobora kuba zari ibitekerezo by’ubuhakanyi byacengezwaga na bamwe mu itorero (2 Timoteyo 2:16-18). Nyuma y’aho, ingirwabumenyi, urugero nko gushidikanya ku bihereranye no kubaho kw’ibintu ndengakamere, filozofiya ya Kigiriki, byaje kwanduza itorero. Muri iki gihe, mu isi, inyigisho yo kutemera ko Imana ibaho, gushidikanya ku bihereranye no kubaho kw’ibintu ndengakamere hamwe n’iy’ubwihindurize, ndetse no kunenga Bibiliya, ni ingero z’ingirwabumenyi, kimwe n’ibitekerezo bidashingiye ku Byanditswe bishyigikirwa n’abahakanyi bo muri iki gihe. Ingaruka y’izo ngirwabumenyi zose zigaragarira ku guhenebera k’umuco, gusuzugura ubutegetsi bisigaye byarakwiriye hose, kutarangwaho kuba inyangamugayo, hamwe n’ubwikunde biranga gahunda y’ibintu ya Satani.
Tugundire Inyigisho Ziva Ku Mana
18. Ni bande bashakashaka inyigisho ziva ku Mana muri iki gihe?
18 N’ubwo Satani yujuje inyigisho za kidayimoni ku isi uhereye mu gihe cya Edeni, buri gihe hagiye habaho abantu bashakashakaga inyigisho ziva ku Mana. Muri iki gihe, abantu nk’abo babarirwa muri za miriyoni. Muri abo bantu, hakubiyemo Abakristo basigaye basizwe bafite ibyiringiro bidashidikanywa byo kuzimana na Yesu mu Bwami bwe bw’ijuru, hamwe n’umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abagize umukumbi munini w’ “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaragwa isi, na yo izaba itegekwa n’ubwo Bwami (Matayo 25:34; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:3, 9). Muri iki gihe, abo bose bagiye bakoranyirizwa mu muteguro umwe w’isi yose werekezwaho amagambo ya Yesaya agira ati “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi.”—Yesaya 54:13.
19. Kwigishwa na Yehova bikubiyemo iki?
19 Kwigishwa na Yehova bivuga ibirenze kumenya inyigisho z’ukuri—n’ubwo ibyo ari iby’ingenzi. Yehova atwigisha uburyo bwo kubaho, uko twashyira mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana mu mibereho yacu ya bwite. Urugero, tunanira ubwikunde, ubwiyandarike, hamwe n’umwuka wo kwigenga wiganje mu bantu badukikije. Tuzi ko kwiruka inyuma y’ubutunzi bw’iyi si ibi bitagira rutangira—biganisha ku rupfu (Yakobo 5:1-3). Ntitwigera na rimwe twibagirwa inyigisho ziva ku Mana zivugwa mu magambo y’intumwa Yohana agira ati “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we.”—1 Yohana 2:15.
20, 21. (a) Ni iki Satani akoresha mu mihati ye yo guhuma abantu? (b) Ni iyihe migisha igera ku bantu bagundira inyigisho ziva ku Mana?
20 Ingaruka inyigisho z’abadayimoni zigira ku bo zihitana, ziboneka mu magambo Pawulo yandikiye Abakorinto agira ati “[Satani] yahumiye imitima [y’abatizera], kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana, utabatambikira” (2 Abakorinto 4:4). Satani yifuza ko yahuma Abakristo b’ukuri muri ubwo buryo. Kera muri Edeni, yakoresheje inzoka kugira ngo ayobye umwe mu bagaragu b’Imana. Muri iki gihe, akoresha za porogaramu za senema na televiziyo zirangwamo urugomo n’ubwiyandarike. Yifashisha radiyo, ibitabo n’umuzika. Indi ntwaro ikomeye afite, ni incuti mbi (Imigani 4:14; 28:7; 29:3). Ibyo bintu ujye uhora ubifata uko biri—ni uburiganya kandi bikaba n’inyigisho z’abadayimoni.
21 Wibuke ko ibyo Satani yavuze muri Edeni byari ibinyoma; ibyavuzwe na Yehova ni byo byari ukuri. Kuva icyo gihe, ni ko byakomeje kugenda. Igihe cyose, Satani yakomeje kugaragara ko ari umubeshyi, n’inyigisho ziva ku Mana zikomeza kuba ukuri mu buryo budahinyuka (Abaroma 3:4). Nitutanamuka ku Ijambo ry’Imana, tuzahora turi mu ruhande rw’abanesha mu ntambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma (2 Abakorinto 10:4, 5). Bityo rero, iyemeze guca ukubiri n’icyitwa inyigisho z’abadayimoni cyose. Muri ubwo buryo, tuzakomeza kwihangana kugeza igihe iyo ntambara iri hagati y’ukuri n’ibinyoma izarangirira. Ukuri kuzatsinda. Satani azakurwaho, bityo inyigisho ziva ku Mana zibe ari zo zumvikana mu isi yose zonyine.—Yesaya 11:9.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni ryari inyigisho z’abadayimoni zumvikanye bwa mbere?
◻ Ni ibihe binyoma bimwe na bimwe Satani n’abadayimoni be bakwirakwije?
◻ Ni mu buhe buryo Satani yarushijeho gukaza umurego mu mikorere ye muri iki gihe?
◻ Ni iki Satani akoresha mu gukwirakwiza inyigisho z’abadayimoni?
◻ Abagundira inyigisho ziva ku Mana bazabona iyihe migisha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Inyigisho ziva ku Mana zihereranye n’incungu hamwe n’Ubwami, ni zo byiringiro rukumbi ku bantu