IGICE CYA 5
Abagenzuzi baragira umukumbi
IGIHE Yesu yakoreraga umurimo we ku isi, yagaragaje ko ari we “mwungeri mwiza” (Yoh 10:11). Ubwo abantu benshi bamukurikiraga, ‘yabagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye’ (Mat 9:36). Petero n’izindi ntumwa biboneye ukuntu yakundaga abantu. Yesu yari atandukanye cyane n’abungeri babi bo muri Isirayeli batitaga ku ntama, bigatuma zitatana kandi zikicwa n’inzara yo mu buryo bw’umwuka (Ezek 34:7, 8). Urugero ruhebuje Yesu yatanze mu birebana no kwigisha intama no kuzitaho akageza naho azipfira, rwatumye intumwa zimenya uko zafasha abizera kugarukira Yehova, we ‘mwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwabo.’—1 Pet 2:25.
2 Hari igihe Yesu yavuganye na Petero, amusaba kugaburira no kuragira intama ze (Yoh 21:15-17). Ibyo byakoze Petero ku mutima cyane, kandi nyuma yaho yagiriye inama abasaza b’itorero ryo mu kinyejana cya mbere, ati: “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye; mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Pet 5:1-3). Ayo magambo ya Petero areba n’abasaza b’amatorero yo muri iki gihe. Abasaza bigana Yesu, bagakorana ubushake kandi bakabera umukumbi ibyitegererezo, bafata iya mbere mu murimo bakorera Yehova.—Heb 13:7.
Abasaza bigana Yesu, bagakorana ubushake kandi bakabera umukumbi ibyitegererezo, bafata iya mbere mu murimo wa Yehova
3 Twishimira ko mu matorero yacu dufite abagenzuzi bashyizweho binyuze ku mwuka wera. Kuba batwitaho, biduhesha inyungu nyinshi. Urugero, abagenzuzi batera inkunga buri wese mu bagize itorero kandi bakamwitaho. Buri cyumweru bayobora amateraniro afasha abagize itorero bose kugira ukwizera gukomeye (Rom 12:8). Tugira umutekano kubera ko bashyiraho imihati bakarinda umukumbi ibintu bishobora kuwugirira nabi, urugero nk’abantu babi (Yes 32:2; Tito 1:9-11). Kuba bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bidutera inkunga yo gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza buri kwezi (Heb 13:15-17). Yehova akoresha izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ kugira ngo yubake itorero.—Efe 4:8, 11, 12.
IBYO ABAGENZUZI BAGOMBA KUBA BUJUJE
4 Abagabo bahabwa inshingano yo kuba abagenzuzi bagomba kuba bujuje ibisabwa mu Ijambo ry’Imana kugira ngo itorero ryitabweho uko bikwiriye. Iyo babyujuje ni bwo gusa dushobora kuvuga ko bashyizweho n’umwuka wera (Ibyak 20:28). Ni iby’ukuri ko Ibyanditswe bisaba abagenzuzi b’Abakristo kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru, bitewe n’uko kuba umugenzuzi ari inshingano itoroshye. Ariko kandi, ayo mahame ntahanitse cyane ku buryo abagabo b’Abakristo bakunda Yehova by’ukuri kandi bifuza ko abakoresha batashobora kuyakurikiza. Abantu bose bagombye kwibonera ko abagenzuzi bashyira mu bikorwa inama za Bibiliya mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abagabo bahabwa inshingano yo kuba abagenzuzi bagomba kuba bujuje ibisabwa mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo itorero ryitabweho uko bikwiriye
5 Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo no mu rwo yandikiye Tito, yavuze ibintu by’ibanze abagenzuzi bagomba kuba bujuje. Muri 1 Timoteyo 3:1-7, hagira hati: “Umuntu niyifuza inshingano yo kuba umugenzuzi, aba yifuje umurimo mwiza. Ku bw’ibyo rero, umugenzuzi agomba kuba inyangamugayo, akaba umugabo w’umugore umwe, udakabya mu byo akora, utekereza neza, ugira gahunda, ukunda kwakira abashyitsi, ushoboye kwigisha, utari umusinzi, udakubita abandi, ahubwo agashyira mu gaciro, utari gashozantambara, udakunda amafaranga, akaba umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana baganduka kandi bafatana ibintu uburemere (none se niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?); ntabe umuntu uhindutse vuba, kugira ngo bitamutera ubwibone maze agacirwa urubanza nk’urwo Satani yaciriwe. Byongeye kandi, yagombye nanone kuba ari umuntu uvugwa neza n’abo hanze y’itorero, kugira ngo atajyaho umugayo kandi akagwa mu mutego wa Satani.”
6 Pawulo yandikiye Tito ati: “Icyatumye ngusiga i Kirete, ni ukugira ngo ukosore ibyari bidatunganye kandi ushyireho abasaza mu migi yose nk’uko nabigutegetse. Uzashyireho umuntu utariho umugayo, akaba ari umugabo w’umugore umwe, ufite abana bizera batavugwaho ubwiyandarike no kuba ibigande. Umugenzuzi agomba kuba umuntu utariho umugayo kuko ari igisonga k’Imana, udatsimbarara ku byifuzo bye, utari umunyamujinya, utari umusinzi, udakubita abandi, utararikira inyungu zishingiye ku buhemu. Ahubwo abe umuntu ukunda kwakira abashyitsi, ukunda ibyiza, utekereza neza, ukiranuka, w’indahemuka, uzi kwifata, ukomeza ijambo ryo kwizerwa mu buryo bwe bwo kwigisha, kugira ngo ashobore gutera abandi inkunga akoresheje inyigisho nzima, no gucyaha abazivuguruza.”—Tito 1:5-9.
7 Nubwo ibyo abagenzuzi basabwa n’Ibyanditswe bishobora gusa n’aho bigoye, abagabo b’Abakristo ntibagombye kwihunza iyo nshingano. Iyo bagaragaje imico myiza ya gikristo isabwa abagenzuzi, bituma abagize itorero na bo bagaragaza iyo mico. Pawulo yanditse ko izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ zatanzwe “kugira ngo abera bagororwe bakore umurimo w’itorero, hagamijwe kubaka umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzagera ku bumwe mu kwizera no mu bumenyi nyakuri bw’Umwana w’Imana, tukagera ku kigero cy’umuntu ukuze rwose, tukagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo.”—Efe 4:8, 12, 13.
8 Abagenzuzi ntibagomba kuba abasore bakiri bato cyane cyangwa abantu bahindutse vuba. Ahubwo bagomba kuba ari abantu bamaze igihe bagaragaza imico ya gikristo mu mibereho yabo, basobanukiwe neza Bibiliya kandi bakunda itorero by’ukuri. Bagira ubutwari bwo gucyaha abakoze amakosa no kubakosora, bityo bakarinda intama umuntu uwo ari we wese ushaka kuzikuramo indamu (Yes 32:2). Abagize itorero bose bagombye kwibonera ko abagenzuzi ari abagabo bayoborwa n’umwuka w’Imana, bita by’ukuri ku mukumbi w’Imana.
9 Abahabwa inshingano yo kuba abagenzuzi ni abagaragaza ubwenge mu mibereho yabo. Iyo umugenzuzi yashatse, aba agomba kuba yubahiriza amahame ya gikristo agenga ishyingiranwa, akaba ari umugabo w’umugore umwe, kandi utegeka neza abo mu rugo rwe. Iyo umugenzuzi afite abana bizera, baganduka kandi bafatana ibintu uburemere rwose, batavugwaho ubwiyandarike no kuba ibigande, abagize itorero bashobora kumugana nta cyo bishisha kugira ngo abagire inama ku bibazo birebana n’umuryango n’imibereho ya gikristo. Nanone, umugenzuzi agomba kuba atariho umugayo, kandi ashimwa n’abo hanze. Ntagomba kuba avugwaho imyifatire mibi ifitiwe ibimenyetso bifatika, ishobora gutukisha itorero. Ntagomba kuba aherutse gucyahirwa icyaha gikomeye. Ibyo bituma abandi bagize itorero bifuza kwigana urugero rwe rwiza kandi bakishimira kumuragiza ubuzima bwabo bwo mu buryo bw’umwuka.—1 Kor 11:1; 16:15, 16.
10 Abo bagabo bujuje ibisabwa bakorera itorero rya gikristo. Basohoza inshingano imeze nk’iy’abakuru bo muri Isirayeli, bavugwagaho ko bari ‘abanyabwenge, bazi gushishoza kandi ari inararibonye’ (Guteg 1:13). Abasaza b’Abakristo ntibatunganye, ariko baba bazwi mu itorero no hanze yaryo ko ari abantu b’inyangamugayo batinya Imana, bamaze igihe kirekire bagaragaza ko bakurikiza amahame y’Imana mu mibereho yabo yose. Kuba batariho umugayo bituma bagira ubushizi bw’amanga imbere y’itorero.—Rom 3:23.
11 Abagabo bahabwa inshingano yo kuba abagenzuzi, bagomba kuba ari abantu badakabya mu byo bakora no mu mishyikirano bagirana n’abandi. Si intagondwa, ahubwo bashyira mu gaciro kandi bakamenya kwifata. Bagaragaza ko badakabya mu birebana no kurya, kunywa no kwidagadura. Ntibakabya mu birebana no kunywa inzoga kugira ngo hatagira ubashinja ko ari abasinzi. Iyo umuntu yabaswe n’inzoga, kwifata biramugora. Umuntu nk’uwo ntaba akwiriye guhabwa inshingano yo kwita ku itorero.
12 Umuntu uhabwa inshingano yo kuyobora itorero agomba kuba agira gahunda. Uko agaragara, inzu ye n’ibikorwa bye bya buri munsi bigomba kuba bigaragaza ko agira gahunda. Ntarazika ibintu, kandi amenya ibikenewe agateganya n’uko byakorwa. Akurikiza amahame y’Imana.
13 Umugenzuzi agomba kuba umuntu ushyira mu gaciro. Agomba kuba ashoboye gukorana mu bumwe n’abandi bagize inteko y’abasaza. Ntagomba gutekereza ko aruta abandi cyangwa ngo akabye mu byo abitegaho. Umugenzuzi ushyira mu gaciro, ntazatsimbarara ku bitekerezo bye, ngo yumve ko biruta iby’abandi basaza. Abandi bashobora kuba bafite imico cyangwa ubushobozi we adafite. Umusaza agaragaza ko ashyira mu gaciro iyo afata imyanzuro ishingiye ku Byanditswe kandi akihatira kwigana urugero rwa Yesu Kristo (Fili 2:2-8). Umusaza ntagomba kuba gashozantambara cyangwa umuntu ukubita abandi, ahubwo yubaha abandi akabona ko bamuruta. Ntatsimbarara ku byifuzo bye, ngo ahore aharanira ko ibitekerezo bye ari byo bigomba kwemerwa. Ntakwiriye kuba umunyamujinya ahubwo abana amahoro n’abandi.
14 Nanone umuntu uhabwa inshingano yo kuba umugenzuzi agomba kuba atekereza neza. Ibyo bisobanura ko aba azi gufata imyanzuro myiza kandi ntahubuke. Aba asobanukiwe neza amahame ya Yehova n’uko yakurikizwa. Ahora yiteguye kwemera inama n’amabwiriza ahabwa. Ntagira uburyarya.
15 Pawulo yibukije Tito ko umugenzuzi agomba kuba ari umuntu ukunda ibyiza. Agomba kuba akiranuka kandi ari indahemuka. Iyo mico igaragarira mu mishyikirano agirana n’abandi, n’ukuntu adatezuka gushyigikira ibikwiriye. Akunda Yehova urukundo rudacogora, kandi buri gihe agashyigikira amahame ye akiranuka. Ni umuntu ushobora kubika ibanga. Nanone akunda kwakira abashyitsi, akitanga atizigamye kandi agakoresha ibyo atunze kugira ngo afashe abandi.—Ibyak 20:33-35.
16 Umugenzuzi agomba kuba ashoboye kwigisha kugira ngo asohoze neza inshingano ye. Pawulo yabwiye Tito ko umugenzuzi agomba kuba ari umuntu “ukomeza ijambo ryo kwizerwa mu buryo bwe bwo kwigisha, kugira ngo ashobore gutera abandi inkunga akoresheje inyigisho nzima, no gucyaha abazivuguruza” (Tito 1:9). Afasha abandi gutekereza, agatanga ibimenyetso bifatika, agatsinda imbogamirabiganiro kandi agakoresha neza Ibyanditswe, ku buryo yemeza abamwumva maze bakarushaho kwizera. Umugenzuzi agaragaza ko ashoboye kwigisha mu gihe kiza no mu gihe kigoye (2 Tim 4:2). Arihangana agacyaha mu bugwaneza umuntu wakoze ikosa cyangwa akemeza ushidikanya, agatuma akora imirimo myiza abitewe no kwizera. Umusaza agaragaza ko yujuje iyo ngingo y’ingenzi iyo ashoboye kwigisha, yaba yigisha mu ruhame cyangwa yigisha umuntu umwe.
17 Abasaza bagomba kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Bihatira kwigana Yesu, kuko na we yashyiraga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu mwanya wa mbere. Yesu yitaga ku bigishwa be, akabafasha kuba ababwirizabutumwa bashoboye (Mar 1:38; Luka 8:1). Iyo abasaza bihatira kumara igihe mu murimo wo kubwiriza, nubwo bagira gahunda zicucitse, bituma itorero ryose na ryo rigira ishyaka. Nanone iyo abasaza bajyana kubwiriza n’abagize imiryango yabo n’abandi bagize itorero, bituma ‘habaho guterana inkunga.’—Rom 1:11, 12.
18 Ibyo bintu byose abagenzuzi basabwa, bishobora gusa n’aho ari byinshi. Birumvikana ko nta mugenzuzi n’umwe ushobora gukurikiza mu buryo butunganye amahame yo mu rwego rwo hejuru avugwa muri Bibiliya. Ariko nanone nta musaza wagombye kunanirwa kugaragaza umuco uwo ari wo wose muri iyo, ku buryo byagaragara ko ari inenge ikomeye afite. Hari igihe abasaza bashobora kugaragaza imico runaka kurusha abandi, mu gihe abo bandi na bo baba bafite indi mico myiza babarusha. Ibyo bituma inteko y’abasaza irangwa n’imico myiza yose iba ikenewe kugira ngo itorero ry’Imana riyoborwe uko bikwiriye.
19 Mu gihe inteko y’abasaza isuzuma abakwiriye guhabwa inshingano yo kuba abagenzuzi, izirikana ibyo Pawulo yavuze agira ati: “Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge, buri wese ahuje n’urugero rwo kwizera Imana yamuhaye” (Rom 12:3). Buri musaza yagombye kumva ko abandi bamuruta. Nta n’umwe wagombye ‘gukabya gukiranuka’ mu gihe basuzuma niba undi muntu yujuje ibisabwa (Umubw 7:16). Abasaza bazirikana ibyo Ibyanditswe bisaba abifuza kuba abagenzuzi, maze bakareba niba umuvandimwe bifuza gusabira inshingano abyujuje mu rugero rushyize mu gaciro. Mu gihe abasaza bemeza abakwiriye guhabwa inshingano, bazirikana ko abantu badatunganye. Nibirinda kubogama kandi bakirinda uburyarya, bizagaragaza ko bubaha amahame ya Yehova akiranuka kandi bitume bafata imyanzuro izagirira itorero ryose akamaro. Buri gihe iyo basuzuma niba umuntu bashaka gusabira inshingano yujuje ibisabwa, basaba Imana umwuka wera kugira ngo ubayobore. Iyo ni imwe mu nshingano ziremereye bafite, kandi bagomba kuyisohoza bazirikana inama Pawulo yatanze yo ‘kutagira uwo bihutira kurambikaho ibiganza.’—1 Tim 5:21, 22.
IMBUTO Z’UMWUKA
20 Abagabo bujuje ibisabwa bagaragaza ko bayoborwa n’umwuka wera kandi bera imbuto zawo mu mibereho yabo. Pawulo yavuze imbuto z’umwuka ikenda, ari zo “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata” (Gal 5:22, 23). Abagenzuzi bafite iyo mico bagarurira ubuyanja abavandimwe kandi bafasha abagize itorero gukora umurimo wera bunze ubumwe. Imyifatire yabo n’ibikorwa byabo bigaragaza ko bashyizweho n’umwuka wera.—Ibyak 20:28.
ABAGABO BIMAKAZA UBUMWE
21 Abasaza bagomba gufatanyiriza hamwe, bakimakaza ubumwe mu itorero. Nubwo bashobora kuba bafite imico itandukanye cyane, bimakaza ubumwe hagati yabo mu gihe buri wese atega amatwi yitonze ibyo mugenzi we avuze, niyo yaba atemeranya na we. Buri wese yagombye kuba yiteguye kuva ku izima agashyigikira ibyemejwe n’inteko y’abasaza, igihe cyose nta hame rya Bibiliya ryarengerewe. Kuva ku izima byerekana ko umuntu ayoborwa n’“ubwenge buva mu ijuru,” burangwa n’‘amahoro no gushyira mu gaciro’ (Yak 3:17, 18). Nta musaza wagombye kumva ko asumba abandi bagize inteko y’abasaza, kandi nta n’umwe wagombye kugerageza gutegeka abandi. Mu by’ukuri, iyo abasaza bafatanyiriza hamwe baharanira ibyagirira itorero akamaro, baba bakorana na Yehova.—1 Abakorinto, igice cya 12; Kolo 2:19.
BIFUZA INSHINGANO
22 Abagabo b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bagombye kwifuza kuba abagenzuzi (1 Tim 3:1). Icyakora, kuba umusaza bisaba gukorana umwete no kwigomwa. Bisaba ko umuntu yitangira abavandimwe, akabafasha kugirana ubucuti n’Imana. Umuntu wifuza inshingano yo kuba umugenzuzi agomba kwihatira kuzuza ibyo Bibiliya isaba.
MU GIHE IMIMERERE IHINDUTSE
23 Umuvandimwe umaze igihe kirekire akorera Yehova mu budahemuka ashobora kugira ibibazo bituma adasohoza neza inshingano ze zo kuba umusaza, urugero nk’iza bukuru cyangwa uburwayi. Icyo gihe na bwo agomba gukomeza kuba umusaza kandi agakomeza kubahwa. Ntiyagombye gusaba kuva ku nshingano ye ngo ni uko gusa afite intege nke. Aba agikwiriye guhabwa icyubahiro inshuro ebyiri kimwe n’abandi basaza bose bakorana umwete, bagakora uko bashoboye kose ngo baragire umukumbi.
24 Ariko niba yumva ibyiza ari uko yasaba kureka iyo nshingano bitewe n’uko atagishoboye kuyisohoza, ashobora kubisaba (1 Pet 5:2). Abagize itorero bagomba gukomeza kumwubaha. Nubwo aba atagihabwa inshingano n’imirimo bigenewe abasaza, hari byinshi aba agishoboye gukora mu itorero.
INSHINGANO BAFITE MU ITORERO
25 Abasaza basohoza inshingano zitandukanye mu itorero. Hari umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza, umwanditsi, umugenzuzi w’umurimo, uyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi, n’umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Abasaza benshi baba ari n’abagenzuzi b’amatsinda. Abasaza ntibashyirirwaho igihe ntarengwa cyo gusohoza izo nshingano. Birumvikana ariko ko iyo umuvandimwe ufite inshingano runaka yimutse, cyangwa akaba atagishoboye kuyisohoza bitewe n’uburwayi, cyangwa se agakurwa ku nshingano bitewe n’uko atacyujuje ibisabwa n’Ibyanditswe, icyo gihe hatoranywa undi musaza wo kwita ku nshingano yari afite. Iyo itorero rifite abasaza bake, bishobora kuba ngombwa ko umusaza ahabwa inshingano nyinshi kugeza igihe hazabonekera abandi bavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo babe abasaza.
26 Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ni we uyobora inama zikorwa n’inteko y’abasaza. Ibyo bimusaba gukorana neza n’abandi basaza yicishije bugufi, kugira ngo bite ku mukumbi w’Imana (Rom 12:10; 1 Pet 5:2, 3). Agomba kuba ari umuntu uzi gushyira ibintu kuri gahunda kandi akayobora abishyizeho umutima.—Rom 12:8.
27 Umwanditsi yita ku nyandiko z’itorero akanamenyesha abandi basaza amatangazo y’ingenzi. Iyo bibaye ngombwa, undi musaza cyangwa umukozi w’itorero ubishoboye ashobora gusabwa kumufasha.
28 Umugenzuzi w’umurimo ashinzwe gukora gahunda zihereranye n’umurimo wo kubwiriza n’ibindi byose bifitanye isano na wo. Akora gahunda yo gusura amatsinda yose y’umurimo wo kubwiriza, ku buryo buri kwezi asura itsinda rimwe. Mu matorero mato afite amatsinda y’umurimo make, ashobora gusura buri tsinda kabiri mu mwaka. Iyo yasuye itsinda, ayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, akabwirizanya na ryo kandi agafasha ababwiriza gusubira gusura abantu no kubigisha Bibiliya.
ABAGENZUZI B’AMATSINDA
29 Indi nshingano ihebuje mu itorero, ni iyo kuba umugenzuzi w’itsinda. Mu nshingano afite harimo (1) kwita kuri buri wese mu bagize itsinda, (2) gufasha buri wese kwifatanya mu murimo buri gihe no kuwuboneramo ibyishimo no (3) gutoza abakozi b’itorero bo mu itsinda agenzura kugira ngo buzuze ibisabwa, bahabwe izindi nshingano mu itorero. Inteko y’abasaza ni yo igena abavandimwe bujuje ibisabwa kurusha abandi kugira ngo basohoze ibyo bintu byose bikubiye muri iyo nshingano.
30 Ukurikije uko iyo nshingano iteye, abagenzuzi b’amatsinda bagombye kuba ari abasaza. Iyo bidashoboka, umukozi w’itorero ushoboye ni we uhabwa iyo nshingano kugeza igihe umusaza azabonekera. Icyo gihe yitwa umukozi w’itsinda kuko aba ataraba umugenzuzi mu itorero. Icyakora asohoza inshingano ze ayobowe n’abasaza.
31 Ikintu k’ingenzi gikubiye mu nshingano y’umugenzuzi w’itsinda ni ugufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Iyo aboneka buri gihe, akarangwa n’ishyaka n’ibyishimo mu murimo, bitera inkunga abagize itsinda. Ababwiriza bazi ko iyo bateraniye hamwe bibatera inkunga kandi bakabona ubufasha bakeneye. Bityo rero, byaba byiza gahunda y’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza ishyizwe ku isaha inogeye benshi mu barigize (Luka 10:1-16). Buri gihe umugenzuzi agomba kumenya niba itsinda rifite ifasi yo kubwirizamo ihagije. Ayobora gahunda y’umurimo wo kubwiriza kandi agaha buri mubwiriza uwo bari bujyane mu murimo. Iyo atabonetse ashobora gusaba undi musaza cyangwa umukozi w’itorero kwita kuri izo nshingano kugira ngo ababwiriza babone ubuyobozi bakeneye. Iyo batabonetse asaba umubwiriza wujuje ibisabwa kumufasha.
32 Umugenzuzi w’itsinda yagombye kwitegura mbere y’igihe uruzinduko rw’umugenzuzi w’umurimo, akamenyesha abagize itsinda rye itariki azabasurira kandi agatuma barutegerezanya amatsiko. Iyo abagize itsinda bose bamenyeshejwe iyo gahunda, bayishyigikira babigiranye umwete.
33 Itsinda ry’umurimo riba ari rito. Ibyo bituma umugenzuzi w’itsinda amenya neza abarigize bose. Yita cyane kuri buri wese mu bagize iryo tsinda kubera ko ari umwungeri wuje urukundo. Agerageza gufasha buri wese akamushishikariza gukora umurimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro y’itorero. Nanone yihatira gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe buri wese gukomeza kugirana ubucuti n’Imana. Asura mu buryo bwihariye abarwaye cyangwa abihebye. Ashobora kuvuga ijambo ritera inkunga cyangwa agatanga inama yatuma bamwe bifuza guhabwa inshingano z’inyongera mu itorero, bityo bakarushaho gufasha abavandimwe babo. Birumvikana ko umugenzuzi w’itsinda azakora uko ashoboye kose agafasha mbere na mbere abagize itsinda ry’umurimo ayobora. Icyakora kubera ko nanone ari umusaza n’umwungeri, yita ku bagize itorero bose abigiranye urukundo kandi akaba yiteguye gufasha abantu bose babikeneye.—Ibyak 20:17, 28.
34 Umugenzuzi w’itsinda afite inshingano yo gukusanya raporo z’umurimo wo kubwiriza z’ababwiriza bo mu itsinda rye. Izo raporo zishyikirizwa umwanditsi. Buri mubwiriza ashobora gufasha umugenzuzi w’itsinda atanga raporo ye adatinze. Ibyo yabikora aha umugenzuzi w’itsinda raporo ye ku mpera ya buri kwezi cyangwa akayishyira mu gasanduku kagenewe gushyirwamo raporo z’umurimo kaba kari mu Nzu y’Ubwami.
ABAGIZE KOMITE Y’UMURIMO Y’ITORERO
35 Hari inshingano zimwe na zimwe zisohozwa na Komite y’Umurimo y’Itorero, iba igizwe n’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza, umwanditsi n’umugenzuzi w’umurimo. Urugero, komite y’umurimo ni yo yemerera abashaka gukoresha Inzu y’Ubwami mu bukwe no mu mihango yo gushyingura kandi ni yo ishyira ababwiriza mu matsinda y’umurimo wo kubwiriza. Nanone iyo komite yakira fomu z’abifuza kuba abapayiniya b’igihe cyose n’ab’abafasha, n’abandi bifuza kwagura umurimo. Komite y’umurimo igendera ku mabwiriza y’inteko y’abasaza.
36 Inshingano z’abo bavandimwe bagize komite y’umurimo, iz’uyobora Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi, iz’umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo n’iz’abandi basaza, zisobanurwa mu mabaruwa avuye ku biro by’ishami.
37 Inteko y’abasaza ya buri torero iterana rimwe na rimwe kugira ngo isuzume uko itorero rihagaze. Nanone bakora indi nama nyuma y’amezi atatu umugenzuzi w’akarere asuye itorero. Birumvikana ariko ko abasaza bashobora guhura igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa.
MUBAGANDUKIRE
38 Abagenzuzi ntibatunganye. Ariko Yehova asaba abagize itorero bose kubagandukira kuko ari we wabashyizeho. Azabaza abagenzuzi ibyo bakoze. Bahagarariye Yehova n’ubutegetsi bwe. Mu Baheburayo 13:17 hagira hati: “Mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.” Kimwe n’uko Yehova akoresha umwuka wera ashyiraho umugenzuzi, ni na ko azawukoresha amukura ku nshingano niba atagaragaza imbuto z’umwuka kandi imibereho ye ikaba itagihuje n’ibyo Ibyanditswe bimusaba.
39 Ese ntidushimishwa n’umurimo utoroshye abagenzuzi b’itorero bakora n’urugero rwiza batanga? Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Tesalonike, yateye inkunga abavandimwe agira ati: “Ubu rero bavandimwe, turabasaba kujya mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu Mwami babagira inama, kandi mubagaragarize cyane ko bafite agaciro mubigiranye urukundo, bitewe n’umurimo bakora” (1 Tes 5:12, 13). Imirimo myinshi itoroshye abagenzuzi b’itorero bakora, ituma dukorera Imana bitatugoye kandi twishimye. Nanone mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Timoteyo, yagaragajemo imyifatire abagize itorero bagombye kugaragariza abagenzuzi agira ati: “Abasaza bayobora neza babonwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, cyane cyane abakorana umwete bavuga kandi bigisha ijambo ry’Imana.”—1 Tim 5:17.
IZINDI NSHINGANO BAFITE
40 Rimwe na rimwe, abasaza batoranyijwe bashyirwa mu Matsinda Asura Abarwayi kwa Muganga. Abandi bakora muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, bagasura amavuriro n’abaganga kugira ngo babashishikarize gukomeza kuvura Abahamya ba Yehova badakoresheje amaraso. Abandi bagenzuzi bagira uruhare mu kubaka no kwita ku Mazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro, cyangwa bakaba muri Komite Zishinzwe Amakoraniro. Abahamya ba Yehova bose bishimira cyane ishyaka abo bavandimwe bagaragaza, n’ukuntu baba biteguye kwitanga bagakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo basohoza izo nshingano. Koko rero, dukwiriye ‘gukomeza kubaha abantu bameze batyo.’—Fili 2:29.
UMUGENZUZI W’AKARERE
41 Inteko Nyobozi ishyiraho abasaza bujuje ibisabwa kugira ngo babe abagenzuzi b’uturere. Ibiro by’ishami bibaha inshingano yo gusura amatorero agize akarere, bagasura buri torero inshuro ebyiri mu mwaka. Nanone bajya basura abapayiniya bakorera mu mafasi yitaruye. Bakora gahunda y’uko bazasura amatorero kandi bakayamenyesha mbere y’igihe, kugira ngo urwo ruzinduko ruzayagirire akamaro.
42 Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza afata iya mbere mu gutegura urwo ruzinduko kugira ngo ruzagarurire bose ubuyanja (Rom 1:11, 12). Iyo umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza amaze kumenya igihe umugenzuzi w’akarere azasurira itorero, n’ibyo we n’umugore we (niba yarashatse) bazakenera, afatanya n’abavandimwe batandukanye bagategura icumbi n’ibindi bintu bya ngombwa. Amenyesha umugenzuzi w’akarere n’abandi bose iby’iyo gahunda.
43 Umugenzuzi w’akarere avugana n’umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ku bihereranye na gahunda y’amateraniro, hakubiyemo n’amateraniro y’umurimo wo kubwiriza. Akora iyo gahunda azirikana ibitekerezo umugenzuzi yamugejejeho hamwe n’amabwiriza aturuka ku biro by’ishami. Abantu bose bagomba kumenyeshwa hakiri kare igihe amateraniro y’itorero n’iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza bizajya bibera n’aho bizabera, kandi bakamenyeshwa igihe inama y’abapayiniya n’inama y’abasaza n’abakozi b’itorero zizabera n’aho zizabera.
44 Ku wa Kabiri nyuma ya saa sita, umugenzuzi usura amatorero agenzura Amafishi y’Itorero Ashyirwaho Raporo y’Ababwiriza, amafishi ashyirwaho umubare w’abaza mu materaniro, amafishi y’amafasi abwirizwamo na konti y’itorero. Ibyo bituma amenya ibyo itorero rishobora kuba rikeneye n’uko yafasha abavandimwe bita kuri izo nshingano. Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza agomba kwitegura ku buryo umugenzuzi abona ayo madosiye mbere y’igihe.
45 Mu gihe umugenzuzi yasuye itorero, afata umwanya wo kuganira na buri mubwiriza wese iyo bishoboka, haba ku materaniro, bagiye kubwiriza, mu gihe cyo gufata amafunguro no mu bindi bihe. Nanone agirana inama n’abasaza n’abakozi b’itorero, akabaha inama za ngombwa zishingiye ku Byanditswe, akungurana na bo ibitekerezo kandi akabatera inkunga zizabafasha gusohoza neza inshingano zabo zo kwita ku mukumbi (Imig 27:23; Ibyak 20:26-32; 1 Tim 4:11-16). Ikindi kandi, agirana inama n’abapayiniya kugira ngo abatere inkunga yo gukomeza umurimo wabo kandi akagira buri wese inama ku kibazo icyo ari cyo cyose yaba afite mu murimo.
46 Iyo hari ibindi bibazo bikwiriye kwitabwaho, umugenzuzi w’akarere akora uko ashoboye agafasha abasaza kubikemura muri icyo cyumweru. Niba bidashobora kurangira muri icyo cyumweru, ashobora gufasha abasaza cyangwa abantu barebwa n’ibyo bibazo gukora ubushakashatsi bakamenya icyo Ibyanditswe bibivugaho. Niba hari icyo ibiro by’ishami bigomba kubikoraho, we n’abasaza bazabiha amakuru arambuye kuri ibyo bibazo.
47 Mu gihe umugenzuzi w’akarere asuye itorero, yifatanya mu materaniro asanzwe y’iryo torero. Rimwe na rimwe, ayo materaniro ashobora guhindurwa hakurikijwe amabwiriza aturuka ku biro by’ishami. Atanga disikuru zigamije gutera inkunga, kwigisha no gukomeza abagize itorero. Yihatira gutuma barushaho gukunda Yehova, Yesu Kristo n’umuryango akoresha.
48 Kimwe mu bituma umugenzuzi w’akarere asura itorero ni ugushishikariza abarigize kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kubagira inama zifatika. Benshi mu itorero bashobora kugira icyo bahindura kuri gahunda yabo kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza muri icyo cyumweru, wenda bagakora ubupayiniya bw’ubufasha muri uko kwezi. Abifuza kubwirizanya na we cyangwa n’umugore we, bashobora kubisaba. Kujyana n’umugenzuzi w’akarere cyangwa n’umugore we kwigisha abantu Bibiliya cyangwa gusura abashimishijwe, bishobora kuba ingirakamaro cyane. Niwihatira gushyigikira byimazeyo umurimo wo kubwiriza muri icyo cyumweru, bizashimisha abandi.—Imig 27:17.
49 Buri mwaka, akarere kagira amakoraniro abiri y’akarere. Umugenzuzi w’akarere ni we ushinzwe gutegura ayo makoraniro. Umugenzuzi w’akarere ashyiraho umugenzuzi w’ikoraniro n’umwungirije. Bafatanya n’umugenzuzi w’akarere gutegura iryo koraniro. Ibyo bituma umugenzuzi w’akarere yibanda kuri porogaramu y’ikoraniro. Nanone umugenzuzi w’akarere atoranya abandi bavandimwe babishoboye bo kwita ku nzego z’imirimo zitandukanye kandi agashyiraho umuntu wo kugenzura konti y’akarere nyuma ya buri koraniro. Mu ikoraniro rimwe ry’akarere, haba hari intumwa y’ibiro by’ishami. Uturere dushobora kugabanywamo amatsinda bitewe n’urugendo rukorwa uko rungana cyangwa bitewe n’uko Inzu y’Amakoraniro ari nto maze buri tsinda rikagira ikoraniro ry’akarere ukwaryo.
50 Iyo ukwezi kurangiye, umugenzuzi w’akarere atanga raporo ye y’umurimo wo kubwiriza ku biro by’ishami. Iyo hari amafaranga yakoresheje mu bintu by’ibanze akenera mu murimo we, urugero nk’amafaranga y’urugendo, ibyokurya, icumbi n’ibindi, ashobora gusaba ibiro by’ishami bikayamusubiza mu gihe itorero yasuye ritashoboye kubimwishyurira. Abagenzuzi basura amatorero biringira badashidikanya ko nibakomeza gushyigikira Ubwami bwa Yehova, bazabona ibindi bakeneye nk’uko Yesu yabisezeranyije (Luka 12:31). Amatorero yishimira inshingano afite yo kwakira neza abo basaza bitanga batizigamye.—3 Yoh 5-8.
KOMITE Y’IBIRO BY’ISHAMI
51 Ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, haba hari abavandimwe batatu cyangwa barenzeho bakuze mu buryo bw’umwuka bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Iyo komite igenzura umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu gihugu cyangwa mu bihugu bigenzurwa n’iryo shami. Umwe mu bagize komite aba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami.
52 Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami bita ku bibazo by’amatorero yose yo mu ifasi bashinzwe kugenzura. Iyo komite igenzura umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi ikagenzura ibirebana no gushinga amatorero n’uturere, kugira ngo umurimo wo kubwiriza ukorwe uko bikwiriye. Nanone Komite y’Ibiro by’Ishami yita ku murimo w’abamisiyonari, abapayiniya ba bwite, ab’igihe cyose n’ab’abafasha. Iyo habayeho amakoraniro, abagize iyo komite bategura uko ibintu bizagenda kandi bagaha abavandimwe inshingano zitandukanye, kugira ngo “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.”—1 Kor 14:40.
53 Mu bihugu bimwe na bimwe hashyirwaho Komite y’Igihugu ikagenzurwa na Komite y’Ibiro by’Ishami yo mu kindi gihugu. Ibyo bituma umurimo ukorerwa mu karere iyo Komite y’Igihugu ikoreramo ugenzurwa neza. Yita ku bikorerwa kuri Beteli, igasuzuma amabaruwa yohererejwe hamwe na raporo kandi muri rusange ikita ku murimo wo kubwiriza. Abagize Komite y’Igihugu bakorana n’abagize Komite y’Ibiro by’Ishami kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami.
54 Inteko Nyobozi ni yo ishyiraho abagize Komite y’Ibiro by’Ishami n’abagize Komite y’Igihugu.
INTUMWA Z’IKICARO GIKURU
55 Hari igihe Inteko Nyobozi isaba abavandimwe bujuje ibisabwa kujya gusura amashami yo hirya no hino ku isi. Uwo muvandimwe aba ari intumwa y’ikicaro gikuru. Inshingano ye y’ibanze ni ugutera inkunga abagize umuryango wa Beteli no gufasha Komite y’Ibiro by’Ishami mu bibazo bishobora kuvuka mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Nanone uwo muvandimwe agirana inama n’abagenzuzi b’uturere batoranyijwe kandi rimwe na rimwe akayigirana n’abamisiyonari bakorera mu ifasi. Aganira na bo ku ngorane bafite n’ibyo bakeneye, akabatera inkunga mu murimo wabo w’ingenzi cyane wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.
56 Intumwa y’ikicaro gikuru yita cyane ku byo ishami ryagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no mu bindi bikorwa by’amatorero. Iyo bimukundiye ashobora no gusura ibiro by’ubuhinduzi byo mu duce twitaruye. Nanone yifatanya mu murimo wo kubwiriza uko bimushobokera kose.
Nidukomeza kugandukira abagenzuzi bashinzwe kuragira umukumbi w’Imana, tuzunga ubumwe n’Umutware w’itorero, ari we Yesu Kristo
ABAGENZUZI BUJE URUKUNDO
57 Umurimo abo bagabo b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakorana umwete, n’ukuntu batwitaho mu buryo bwuje urukundo, bitugirira akamaro cyane. Nidukomeza kugandukira abo bagenzuzi bashinzwe kuragira umukumbi w’Imana, tuzunga ubumwe n’Umutware w’itorero, ari we Yesu Kristo (1 Kor 16:15-18; Efe 1:22, 23). Ibyo bizatuma umwuka w’Imana ukorera mu matorero yose yo ku isi n’Ijambo ry’Imana riyobore umurimo mu isi yose.—Zab 119:105.