Muragire Umukumbi w’Imana Mubikunze
“Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze.”—1 PETERO 5:2.
1. Kuki abasaza b’Abakristo bagomba ‘kuragira umukumbi w’Imana babikunze’?
YEHOVA aragira ubwoko bwe abikunze (Zaburi 23:1-4). “[U]mwungeri mwiza,” Yesu Kristo, yatanze abikunze ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ku bw’abantu bagereranywa n’intama (Yohana 10:11-15). Ni yo mpamvu intumwa Petero yateye abasaza b’Abakristo inkunga yo ‘kuragira umukumbi w’Imana babikunze.’—1 Petero 5:2.
2. Ni ibihe bibazo bikwiriye gusuzumwa bihereranye n’imirimo y’ubwungeri y’abasaza b’Abakristo?
2 Gukorana ubushake ni ikimenyetso kiranga abagaragu b’Imana (Zaburi 110:3). Ariko kandi, umugabo w’Umukristo asabwa ibirenze gukorana ubushake kugira ngo ashyirirweho kuba umugenzuzi cyangwa umwungeri wungirije. Ni bande bakwiriye kuba bene abo bungeri? Umurimo wabo w’ubwungeri ukubiyemo iki? Ni gute wasohozwa mu buryo bwiza kurushaho?
Gutegeka Neza Abo mu Rugo
3. Kuki twavuga ko uko umugabo w’Umukristo yita ku muryango we bizagira uruhare mu kwerekana ko akwiriye kuba yaba umwungeri mu itorero?
3 Mbere y’uko umuntu agirwa “umwepisikopi [umugenzuzi, MN ] ,” agomba kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Mbere na mbere, intumwa Pawulo yavuze ko umugenzuzi agomba kuba umuntu “utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.” Ibyo bifite ishingiro, kuko Pawulo yavuze ati “mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry’Imana?” (1 Timoteyo 3:4, 5). Ubwo Tito yashyiraga abasaza mu matorero yo mu kirwa cya Kirete, yari yarabwiwe gushaka “abagabo batariho umugayo, bafite umugore umwe, bafite abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande” (Tito 1:6). Ni koko, uburyo umugabo w’Umukristo yita ku muryango we bugomba kwitabwaho mu gihe cyo kureba niba akwiriye gushingwa inshingano iremereye kurushaho yo kuragira itorero.
4. Uretse kugira icyigisho cya Bibiliya gihoraho n’isengesho, ni gute ababyeyi b’Abakristo bakwerekana urukundo bakunda imiryango yabo?
4 Abagabo bategeka neza abo mu rugo rwabo bakora ibirenze ibyo gusenga no kwiga Bibiliya ubudahwema bafatanyije n’imiryango yabo. Bahora biteguye gufasha abo bakunda. Ku bafite abana, ibyo bitangira umunsi umwana yavutseho. Ababyeyi b’Abakristo bazi ko uko barushaho kugendera kuri gahunda ihamye y’ibyo kubaha Imana, ari na ko abana babo bato bazamenyerana na porogaramu yabo y’umurimo wa Gikristo mu mibereho ya buri munsi badatinze. Uko umubyeyi w’Umukristo ategeka neza muri iyo mimerere bizagira uruhare mu kwerekana ko akwiriye kuba yaba umusaza.—Abefeso 5:15, 16; Abafilipi 3:16.
5. Ni gute umubyeyi w’Umukristo ashobora kurera abana be ‘abahana abigisha iby’Umwami wacu’?
5 Mu kuyobora abo mu rugo rwe, umubyeyi w’Umukristo ushyira mu gaciro azirikana iyi nama ya Pawulo igira iti “ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abafeso 6:4). Icyigisho cya Bibiliya gihoraho mu muryango, hakubiyemo umugore n’abana, ni uburyo bwiza bwo gutanga inyigisho yuje urukundo. Ku bw’ibyo, abana bahabwa inyigisho ‘ibahana’ cyangwa ibakosora. Bityo, uko ‘kwigisha’ gutuma buri mwana amenya uko Yehova abona ibintu (Gutegeka 4:9; 6:6, 7; Imigani 3:11; 22:6). Mu mimerere irangwamo ubwisanzure y’icyo gihe cy’iby’umwuka, umubyeyi wuje urukundo atega amatwi icyo abana be bavuga atuje. Utubazo tubajijwe mu bugwaneza dushobora gukoreshwa mu gutuma bavuga ibibahangayikishije no kwatura ibibari ku mutima nta buryarya. Umubyeyi w’umugabo nta bwo yumva ko azi ibyo abakiri bato batekereza byose. Mu Migani 18:13 havuga ko mu by’ukuri, “usubiza bakimubwira, bigaragaza ubupfu bwe n’ubushizi bw’isoni.” Muri iki gihe, ababyeyi benshi babona ko abana babo bahanganye n’imimerere itandukanye cyane n’iyo bo ubwabo bahuye na yo mu buto bwabo. Ku bw’ibyo, umubyeyi azihatira kumenya imiterere y’ikibazo no kugisesengura ku buryo burambuye mbere yo kuvuga uko gikwiriye gukemurwa.—Gereranya na Yakobo 1:19.
6. Kuki umubyeyi w’Umukristo yagombye kwitabaza Ijambo ry’Imana mu gihe afasha umuryango we?
6 Bigenda bite iyo ibibazo by’abana, imihangayiko yabo n’imimerere yabo yo mu mutima bimaze kumenyekana? Umubyeyi utegeka neza yitabaza Ibyanditswe, “bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.” Yigisha abana be uburyo bashyira mu bikorwa amabwiriza ya Bibiliya yahumetswe. Muri ubwo buryo, abo bana bakiri bato mu myaka bazaba abantu ‘bashyitse, bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose.’—2 Timoteyo 3:16, 17; Zaburi 78:1-4.
7. Ku bihereranye n’isengesho, ni uruhe rugero ababyeyi b’Abakristo bagombye gutanga?
7 Urubyiruko rwubaha Imana ruhura n’ibigeragezo bikomeye biturutse kuri bagenzi barwo b’isi bigana. None se, ni gute ababyeyi b’abagabo bashobora kumara ubwoba abana babo? Uburyo bumwe, ni ugusengana na bo kenshi no kubasabira. Bityo, mu gihe urwo rubyiruko ruzaba ruhanganye n’imimerere iruhije, rushobora kuzigana ababyeyi barwo rwishingikiriza ku Mana. Umwana w’umukobwa ufite imyaka 13, wagize icyo abazwa mbere y’uko abatizwa agaragaza ko yiyeguriye Imana, yavuze ko bagenzi be bigana bamukobaga bakanamutuka. Igihe kimwe, ubwo yari arimo asobanura iby’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya ihereranye no kwera kw’amaraso, abandi bakobwa baramukubise banamumishaho amacandwe (Ibyakozwe 15:28, 29). Mbese, yaba yarihoreye? Oya. Yagize ati “nakomeje gusenga Yehova musaba ubufasha kugira ngo nshobore gukomeza gutuza. Nanone kandi, nibutse ibyo ababyeyi banjye bari baranyigishirije mu cyigisho cyacu cy’umuryango ku bihereranye n’uko dukwiriye kwirinda mu bibi.”—2 Timoteyo 2:24.
8. Ni gute umusaza utagira abana yategeka neza abo mu rugo rwe?
8 Umusaza udafite abana, na we ashobora guteganyiriza abo mu rugo rwe iby’umwuka n’iby’umubiri bikwiriye. Abo bakubiyemo uwo bashakanye, wenda na bene wabo b’Abakristo baba iwe (1 Timoteyo 5:8). Kuyobora neza muri ubwo buryo, ni kimwe mu byo uhabwa inshingano yo kuba umusaza mu itorero agomba kuba yujuje. Ni gute rero abasaza bashyizweho bagomba gufata inshingano zabo mu itorero?
Tegekana “Umwete”
9. Abasaza b’Abakristo bagombye gufata bate inshingano zabo z’umurimo?
9 Mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, intumwa Pawulo yari nk’igisonga mu nzu y’Imana, ari ryo torero rya Gikristo riri munsi y’ubutware bwa Kristo (Abefeso 3:2, 7; 4:15). Hanyuma, Pawulo na we yateye inkunga bagenzi be basangiye ukwizera bari i Roma, agira ati “kuko dufite impano zitandukanye, nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi, duhanure uko kwizera kwacu kungana: cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana, tugire umwete wo kubigabura: cyangwa uwigisha, agire umwete wo kwigisha: cyangwa ūhugura, agire umwete wo guhugura: ūgira ubuntu, abugire atikanyiza: ūtwara, atwarane umwete: ūgira imbabazi, azigire anezerewe.”—Abaroma 12:6-8.
10. Mu kurinda umukumbi w’Imana, ni uruhe rugero Pawulo yahaye abasaza muri iki gihe?
10 Pawulo yibukije Abatesalonike agira ati “twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza, nk’uko se w’abana agirira abana be; kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo” (1 Abatesalonike 1:1; 2:11, 12). Pawulo yari yarabahuguranye ubwuzu n’urukundo rwinshi ku buryo yashoboraga kwandika agira ati “twitonderaga muri mwe, nk’uko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane” (1 Abatesalonike 2:7, 8). Abasaza b’indahemuka bahangayikira abagize itorero bose mu buryo bwimbitse bahuje n’urugero rwa kibyeyi rwa Pawulo.
11. Ni gute abasaza bashyizweho bashobora kugaragaza umwete?
11 Ubwuzu n’umutima ukunze bigomba kurangwa mu murimo w’ubugenzuzi ukoranwa urukundo n’abungeri bacu b’indahemuka b’Abakristo. Imigirire yabo ikubiyemo byinshi. Petero agira abasaza inama yo kutaragira umukumbi w’Imana “nk’abahatwa” cyangwa “ku bwo kwifuza indamu mbi” (1 Petero 5:2). Kuri iyo ngingo, umushakashatsi ku byerekeye Bibiliya witwa William Barclay yanditse yihanangiriza ati “hari uburyo bwo kwemera umurimo no gukora akazi umuntu abona ko ari nk’aho ari inshingano igoye kandi idashimishije, nk’aho ari umuruho cyangwa umutwaro watuma umuntu azinukwa. Birashoboka ko umuntu yasabwa gukora ikintu kandi akagikora, ariko akagikorana akangononwa ku buryo byose byangirika. . . . Ariko kandi, [Petero] avuga ko buri Mukristo agomba gushishikazwa cyane no gukora uwo murimo uko ashoboye kose ahinda umushitsi, n’ubwo yaba azi neza ko atari akwiriye kuwukora.”
Abungeri Bakorana Umutima Ukunze
12. Ni gute abasaza b’Abakristo bashobora kwerekana ko bakora umurimo babikunze?
12 Nanone kandi, Petero atanga inama agira ati “muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe, . . . muwurinde mubikunze.” Umukristo w’umugenzuzi wita ku ntama, abikorana umutima ukunze, biturutse ku bwende bwe, munsi y’ubuyobozi bw’Umwungeri Mwiza, Yesu Kristo. Nanone kandi, gukorana umutima ukunze bivuga ko umwungeri w’Umukristo agandukira ubutware bwa Yehova, ‘Umwungeri w’ubugingo bwacu, akaba n’Umurinzi wabwo’ (1 Petero 2:25). Umwungeri wungirije w’Umukristo yubahiriza gahunda ya gitewokarasi abigiranye umutima ukunze. Ibyo abikora mu gihe ayobora abashaka inama aberekeza ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. N’ubwo akamenyero gatuma umusaza aba ikigega gihunitsemo inama zishingiye kuri Bibiliya, ibyo ntibivuga ko ikibazo cyose ashobora guhita akibonera igisubizo gishingiye ku Byanditswe. N’ubwo yaba azi igisubizo cy’ikibazo yabazwa, byaba byiza yifashishije ibitabo by’amashakiro bya Sosayiti, nka Publications de la Sociéte Watch Tower Index n’ibindi bimeze nka cyo, ari kumwe n’umubajije ikibazo. Muri ubwo buryo, aba yigishije mu buryo bubiri: aba yerekanye uburyo bwo kubona ibitekerezo by’ingirakamaro, kandi akaba agaragaje ko yubaha Yehova yicishije bugufi ashyira imbere ibitabo byandikwa n’umuteguro We.
13. Ni izihe ntambwe abasaza bashobora gutera kugira ngo batange inama irangwamo ubwenge?
13 Ni iki umusaza w’itorero yakora mu gihe yaba abajijwe ikibazo kitigeze gisohoka mu nyandiko za Sosayiti? Nta gushidikanya, azasenga kugira ngo agire ubushishozi kandi azashakashaka amahame ya Bibiliya arebana n’icyo kibazo. Byongeye kandi, hari ubwo yasanga ari byiza kugira uwo muntu ushaka ubufasha inama yo kwita ku rugero rwa Yesu. Umusaza ashobora kumubaza ati “mbese, iyo Umwigisha Mukuru Yesu aza kuba mu mimerere urimo, utekereza ko yari gukora iki”? (1 Abakorinto 2:16). Uburyo nk’ubwo bwo gutekereza bushobora gufasha uwo muntu mu gufata imyanzuro irangwamo ubwenge. Ariko se mbega ukuntu byaba bitarimo ubwenge ko umusaza yatanga igitekerezo cye bwite kandi bigafatwa nk’aho ari inama ishingiye ku Byanditswe! Mu gihe havutse ibibazo bikomeye, abasaza bashobora kubiganiraho n’abandi. Ndetse, ibibazo nk’ibyo bashobora kubiganiraho mu nama y’abasaza (Imigani 11:14). Imyanzuro izafatwa izatuma bose bavuga rumwe.—1 Abakorinto 1:10.
[Kugaragaza] Ubugwaneza Ni Ngombwa
14, 15. Ni iki gisabwa abasaza mu gihe bagarura Umukristo ‘wadutsweho n’icyaha’?
14 Umusaza w’Umukristo agomba kugaragaza ubugwaneza mu gihe yigisha abandi, cyane cyane iyo arimo abagira inama. Pawulo atanga inama igira iti “bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’[u]mwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza” (Abagalatiya 6:1). Igishimishije ni ukumenya ko aha ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugaruza,’ ryerekeye ku mvugo yakoreshwaga mu byo kubaga abantu ku bihereranye no gusubiza igufwa mu mwanya waryo kugira ngo aho hantu hatazaremara burundu. Ibyo, umwanditsi umwe w’inkoranyamagambo witwa W. E. Vine avuga ko ari ukugarura, “binyuriye ku bantu b’umwuka, umuntu waguye mu cyaha, uwo muntu akaba ameze nk’urugingo rw’umubiri rwo mu buryo bw’umwuka rwavuye mu mwanya warwo.” Ubundi buryo bwo guhinduramo ayo magambo, ni “ugusubiza ikintu mu mwanya ukwiriye; kugarura mu murongo ukwiriye.”
15 Kugorora imitekerereze y’umuntu ubwe ntibyoroshye, kandi gushyira ibitekerezo by’umuntu wakoze ikosa ku murongo ukwiriye, bishobora kugorana cyane. Ariko kandi, ubufasha butanganywe umutima w’ubugwaneza bushobora kwakiranwa ishimwe. Ku bw’iyo mpamvu, abasaza b’Abakristo bagombye kumvira inama ya Pawulo igira iti “mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana” (Abakolosayi 3:12). Ni iki abasaza bagombye gukora mu gihe umuntu ukeneye kugarurwa afite imyifatire mibi? Bagombye ‘gukurikiza ubugwaneza.’—1 Timoteyo 6:11.
Kuragirana Amakenga
16, 17. Ni akahe kaga abasaza bagombye kwirinda mu gihe bagira inama abandi?
16 Inama ya Pawulo iboneka mu Bagalatiya 6:1 ikubiyemo n’ibindi. Agira inama abagabo bakwiriye mu buryo bw’umwuka ati “mugaruze uwo muntu [uwakosheje] umwuka w’ubugwaneza: ariko umuntu wese yirinde, kugira ngo na we adashukwa.” Mbega ukuntu ingaruka zaba mbi cyane mu gihe iyo nama yaba ititaweho! Ikinyamakuru cy’i Londres cyitwa The Times kimaze kumenya ko umukuru w’idini umwe w’Umwangilikani ashinjwa icyaha cy’ubusambanyi yakoranye n’abayoboke ba paruwasi ye babiri, cyavuze ko ibyo ari “imimerere itagira iherezo: aho umujyanama, urangwaho imyifatire ya kibyeyi cyangwa ya kivandimwe, agwa mu cyaha bitewe n’icyizere yagiriwe n’abo agira inama.” Nanone uwo munyamakuru yateye mu rya Dogiteri Peter Rutter avuga ko “muri iki gihe cy’ukwishyira ukizana mu bihereranye n’ibitsina, ibikorwa by’ubwiyandarike bikorerwa abagore bagirwa ibikoresho n’abagabo bari mu mwanya utuma babagiraho ijambo—abaganga, ababuranira abandi, abapadiri cyangwa abakoresha—birogeye cyane, n’ubwo icyo cyorezo cyangiza kandi kigayitse kitajya cyamaganwa.”
17 Ntitwagombye kwibwira ko ubwoko bwa Yehova bwo butagerwaho n’ibishuko bimeze bityo. Umusaza umwe wiyubashye wakoreye Imana mu budahemuka mu myaka myinshi, yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi bitewe n’uko, mu rwego rwo kuragira umukumbi, yasuye mushiki wacu washatse igihe yari ari wenyine. N’ubwo uwo muvandimwe yicujije, yatakaje inshingano z’umurimo yari afite zose (1 Abakorinto 10:12). Ni gute rero abasaza bashyizweho bashobora kujya basura umukumbi mu rwego rwo kuwuragira ku buryo batagwa mu moshya? Bashobora kubigenza bate kugira ngo bavugane n’umuntu biherereye, bifatanye mu isengesho kandi basuzumire hamwe Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo?
18. (a) Ni gute gushyira mu bikorwa ihame ry’ubutware bishobora gufasha abasaza kwirinda imimerere yabagayisha? (b) Ni iyihe gahunda abasaza bashobora gukora kugira ngo basure mushiki wacu mu rwego rwo kuragira umukumbi?
18 Icyo abasaza bagomba kwitaho, ni ihame ry’ubutware (1 Abakorinto 11:3). Niba umuntu ukiri muto ashaka kugirwa inama, ihatire kugirana ikiganiro na we uri kumwe n’ababyeyi be niba bikwiriye. Mu gihe mushiki wacu washatse agusabye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, mbese, nta kuntu wakora gahunda ku buryo umugabo we yaba ahari igihe wamusuye? Mu gihe ibyo byaba bidashobotse, cyangwa se umugabo akaba atizera kandi akaba anamugirira nabi mu buryo runaka, byagenda bite? Icyo gihe, wabikora nk’uko wabigenza igihe wasuye mushiki wacu utarashaka mu rwego rwo kuragira umukumbi. Byaba iby’ubwenge ko uwo mushiki wacu yasurwa n’abavandimwe babiri bakwiriye mu buryo bw’umwuka. Niba ibyo bidashoboka, wenda hashakwa igihe gikwiriye kugira ngo abavandimwe babiri bagirane ikiganiro na we mu Nzu y’Ubwami, ibyiza kandi bakaba baganirira mu cyumba kiri ahiherereye. Bityo rero, n’ubwo muri iyo nzu haba harimo abandi bavandimwe na bashiki bacu, nta bwo byababera ikigusha mu gihe baba batabareba cyangwa ngo bumve ibivugwa.—Abafilipi 1:9, 10.
19. Kuragira intama z’Imana bigira izihe ngaruka nziza, kandi ni nde dushimira ku bw’abungeri bakora umurimo wabo babikunze?
19 Kuragira intama z’Imana n’umutima ukunze bigira ingaruka nziza—umukumbi urakomera mu buryo bw’umwuka kandi ukaba uyobowe neza. Kimwe n’intumwa Pawulo, abasaza b’Abakristo bo muri iki gihe bita cyane kuri bagenzi babo basangiye ukwizera (2 Abakorinto 11:28). Kuragira ubwoko bw’Imana muri ibi bihe biruhije ni inshingano iremereye mu buryo bwihariye. Ku bw’ibyo, dushimira rwose abavandimwe bacu ku bw’umurimo uhebuje badukorera ari abasaza (1 Timoteyo 5:17). Dusingiza Nyir’ugutanga “kose kwiza n’impano yose itunganye,” Umwungeri wacu wuje urukundo wo mu ijuru, Yehova, ku bw’imigisha yaduhundagajeho y’izo “mpano bantu,” zituragira zibikunze.—Abefeso 4:8; Yakobo 1:17.
Ni Gute Wasubiza
◻ Ni gute umugabo ashobora gutegeka neza abo mu rugo rwe?
◻ Ni iyihe mico igomba kuranga abasaza b’Abakristo mu murimo w’ubugenzuzi?
◻ Ni gute abasaza bashobora kugaragaza ukwicisha bugufi n’ubugwaneza mu gihe batanga inama?
◻ Ni ubuhe bufasha bukenewe kugira ngo kugarura umuntu mu buryo bw’umwuka bigire ingaruka nziza?
◻ Ni gute abasaza bashobora kwirinda imimerere ibagayisha mu gihe baragira umukumbi?