Gukena Ariko Kandi Ukaba Ukize Ibyo bishoboka bite?
Hashize ibinyejana byinshi umugabo w’umunyabwenge asenze asaba kudakena. Kuki yasabye atyo? Ni ukubera ko yatinyaga ko ubukene bwatuma agira imyifatire n’ibikorwa byari gutuma imishyikirano yari afitanye n’Imana ihazaharira. Ibyo bigaragarira mu magambo yavuze agira ati “ungaburire ibyokurya binkwiriye; kugira ngo . . . n[t]aba umukene, nkiba, nkagayisha izina ry’Imana yanjye.”—IMIGANI 30:8, 9.
MBESE, ibyo byaba bishaka kuvuga ko umukene adashobora kuba uwizerwa mu gukorera Imana? Oya rwose! Uko amateka yagiye akurikirana, hari abagaragu batabarika ba Yehova Imana bakomeje kumushikamaho, n’ubwo bahuraga n’imibabaro izanywe n’ubukene. Yehova na we ku rwe ruhande, akunda abamwiringira, kandi agahaza ibyifuzo byabo.
Abizerwa bo mu Gihe cya Kera
Mu bihe bimwe na bimwe, intumwa Pawulo na yo ubwayo yajyaga ikenera ubufasha (2 Abakorinto 6:3, 4). Nanone kandi, yavuze iby’ “igicu kinini” cy’abahamya bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo, bamwe muri bo bakaba ‘barazereraga bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose. Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga no mu mavumo no mu masenga.’—Abaheburayo 11:37, 38; 12:1, NW.
Umwe muri abo bizerwa, yari umuhanuzi Eliya. Mu gihe cy’amapfa yamaze imyaka itatu n’igice, Yehova yahoraga amuha ibyo kurya. Mbere na mbere, Imana yategetse ibikona kujya bizanira uwo muhanuzi umutsima n’inyama (1 Abami 17:2-6). Nyuma y’aho, mu buryo bw’igitangaza, Yehova yatumye ifu n’amavuta umupfakazi yatungishaga Eliya, bidashira (1 Abami 17:8-16). Ibyo byo kurya byari byoroheje, ariko byatunze uwo muhanuzi, uwo mugore, hamwe n’umwana we.
Mu buryo nk’ubwo, Yehova yaramiye Yeremiya, umuhanuzi wizerwa, mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi. Yeremiya yararokotse igihe Abanyababuloni bagotaga Yerusalemu, ubwo abantu bagombaga ‘kurya ibyokurya bagerewe, bahagaritse umutima’ (Ezekiyeli 4:16). Byaje kugera ubwo inzara irushaho gukara muri uwo murwa, ku buryo abagore bamwe baryaga inyama z’abana babo bwite (Amaganya 2:20). N’ubwo Yeremiya yari mu nzu y’imbohe, bitewe n’uko yabwirizaga nta gutinya, Yehova yatumye ahabwa “irobe ry’umutsima” buri munsi, ‘kugeza ubwo imitsima yose yashiriye mu murwa.’—Yeremiya 37:21.
Bityo rero, kimwe na Eliya, Yeremiya na we ntiyahabwaga ibyo kurya bihagije. Ibyanditswe ntibitubwira ibyo Yeremiya yaryaga, cyangwa incuro yabiriye nyuma y’aho imitsima ishiriye muri Yerusalemu. Icyakora, tuzi ko Yehova yamuramiye, kandi ko yashoboye kurokoka icyo gihe gikomeye cy’inzara.
Muri iki gihe, ubukene buri mu mpande zose z’isi. Dukurikije uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, muri Afurika ni ho usanga ubukene bwiganje cyane kurusha ahandi hose. Mu mwaka wa 1996, ingingo y’amakuru Umuryango w’Abibumbye washyikirije ibinyamakuru, yagiraga iti “abantu bagera nibura kuri kimwe cya kabiri cy’Abanyafurika bose, barakennye.” N’ubwo imimerere y’iby’ubukungu igenda irushaho kuba mibi, hari Abanyafurika badasiba kwiyongera barimo bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo, kandi bakaba abizerwa mu gukorera Imana, biringiye badashidikanya ko izabaramira. Reka turebe ingero zimwe na zimwe zo mu gice kimwe cy’iyi si yacu ivurunganye.
Dukomeze Kuba Inyangamugayo
Mikayilea utuye muri Nijeriya, ni umuhinzi ufite abana batandatu ahahira. Yagize ati “kuba inyangamugayo biragoye, mu gihe udafite amafaranga yo gutunga umuryango wawe. Icyakora, iyo hagize ikinyoshya gukora ibintu by’ubuhemu, niyibutsa umurongo wo mu Befeso 4:28, ugira uti ‘uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza.’ Bityo rero, mu gihe ntangiye gushukashukwa, ndibaza nti ‘mbese, aya mafaranga nayakoreye?’ ”
Mikayile yongeyeho ati “dufate urugero: umunsi umwe nari ndimo ntembera, maze mbona ishakoshi ihubutse ku ipikipiki. Sinashoboye guhagarika uwari uyitwaye; bityo rero, natoye iyo shakoshi, maze nsanga yuzuyemo amafaranga! Naje kubona nyirayo, nkoresheje ibyamurangaga byari muri iyo shakoshi, maze ndayimusubiza.”
Turwanye Ukwiheba
Umugabo umwe wo muri Afurika y’Amajyaruguru, yagize ati “kuba mu bukene ni [nko] kujugunywa mu rwobo rurerure, kandi ukaba ushobora kurarama ukabona urumuri n’abantu barimo bitemberera hafi y’urwo rwobo nta nkomyi, ariko ukaba udafite ijwi ryo kubahamagara kugira ngo bakugoboke, cyangwa ngo bakuzanire urwego rwo kuzamukiraho.” Ntibitangaje kuba akenshi ubukene butuma umuntu yumva yihebye kandi ashobewe! Ndetse n’abagaragu b’Imana bashobora kubona abandi bakize, maze bagatangira gutekereza ko gukomeza gushikama mu mibereho yabo, nta cyo bimaze. (Gereranya na Zaburi 73:2-13.) Ni gute dushobora kuburizamo ibyo byiyumvo?
Petero, umuturage wo muri Afurika y’i Burengerazuba, yahawe ikiruhuko cy’iza bukuru, nyuma y’imyaka 19 yari amaze akorera leta. Ubu, ahanini atunzwe n’udufaranga duke twa pansiyo. Petero yagize ati “mu gihe numva ncitse intege, niyibutsa ibyo nasomye muri Bibiliya no mu bitabo bya Watch Tower Society. Iyi gahunda ishaje iri hafi gushira, kandi dutegereje gahunda irushijeho kuba nziza.
“Nanone, ntekereza ku magambo yo muri 1 Petero 5:9, agira ati ‘[murwanye] Satani mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.’ Bityo rero, nta bwo ari jye gusa uhura n’ingorane. Ibyo, bimfasha guhigika ibitekerezo bishobora gutuma ncika intege kandi nkiheba.”
Petero yongeyeho ati “usibye n’ibyo kandi, Yesu yakoze ibitangaza byinshi igihe yari ku isi, nyamara nta muntu n’umwe yakijije mu bihereranye n’ubutunzi. Kuki se nakwitega ko yangira umukungu?”
Imbaraga Zituruka ku Isengesho
Kwegera Yehova Imana mu isengesho, ni ubundi buryo bwo kurwanya ibitekerezo bikocamye. Igihe Mariya yabaga umwe mu Bahamya ba Yehova, mu mwaka wa 1960, umuryango we waramutereranye. Kubera ko atashatse, kandi ubu akaba afite imyaka ibarirwa muri za 50, afite intege nke, kandi afite ibintu bike cyane mu byerekeye umutungo. Nyamara kandi, agira umwete mu murimo wa Gikristo.
Mariya yagize ati “iyo numvise ncitse intege, nisunga Yehova mu isengesho. Nzi ko nta muntu n’umwe ushobora kumfasha, kurusha uko yabikora. Naje kumenya ko burya iyo wiringiye Yehova, na we aragufasha. Igihe cyose, nibuka aya magambo y’Umwami Dawidi, aboneka muri Zaburi 37:25, agira ati ‘nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.’
“Nanone kandi, nterwa inkunga n’ingero zandikwa mu Munara w’Umurinzi, zivuga inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, bageze mu za bukuru. Yehova Imana yarabafashije, bityo rero nkaba nzi ko nanjye azakomeza kumfasha. Aha umugisha umurimo wanjye woroheje nkora, wo gucuruza ifu y’imyumbati, maze nkabasha kubona ibyo nkenera bya buri munsi. Rimwe na rimwe, mu gihe mba nta faranga na rimwe mfite maze ngatangira kwibaza icyo nakora, Yehova agira atya akohereza umuntu runaka, akampa impano y’amafaranga, maze akavuga ati ‘mushiki wanjye, akira utu tuntu.’ Yehova ntiyigeze na rimwe antenguha.”
Agaciro k’Icyigisho cya Bibiliya
Abahamya ba Yehova, baha agaciro icyigisho cy’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ibyo bikaba bireba n’abakene bo muri bo. Yohana, ufite imyaka mirongo itandatu y’amavuko, ni umupayiniya (umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose), kandi akaba n’umukozi w’imirimo mu itorero. Atuye mu nzu y’amagorofa abiri itangiye gusenyuka, ituwe n’imiryango 13. Akumba abamo, ni agapande k’ikirongozi cy’igorofa rya mbere, urusika rukozwe mu tubaho twomekeranyije, rukaba ari rwo rugatandukanya n’icyo kirongozi. Karimo intebe ebyiri zishaje, n’ameza arunzeho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Aryama ku musambi.
Yohana yajyaga acuruza imigati, akunguka hafi idolari rimwe ku munsi, ariko yaje gutakaza ubwo buryo bwamubeshagaho, igihe ubucuruzi bwo gutumiza ingano mu mahanga bwabuzanywaga. Yagize ati “hari igihe mbona ko ibintu bikomeye cyane, ariko ngakomeza gukora umurimo w’ubupayiniya. Yehova ni we undamira. Nkora umurimo uwo ari wo wose nshoboye kubona, kandi n’ubwo abavandimwe mu itorero bamfitiye akamaro kanini, nta muntu n’umwe nishingikirizaho mutezeho ubufasha, cyangwa kugira ngo antunge. Bamfasha gushaka akazi, kandi rimwe na rimwe bakampa impano z’amafaranga.
“Mfata igihe cyo gusoma Bibiliya hamwe n’ibitabo bya Watch Tower Society. Niyigisha mu gitondo cya kare, igihe mu nzu haba hatuje, kandi ngasoma nijoro cyane, igihe cyose dufite amashanyarazi. Nzi ko ngomba kutanamuka ku cyigisho cyanjye cya bwite.”
Duhe Abana Uburere Buzabahesha Ubuzima bw’Iteka
Daniyeli ni umupfakazi, akaba afite abana batandatu. Mu mwaka wa 1985, yavukijwe akazi yari amazeho imyaka 25, ariko aza kubona akandi kazi ko gucunga amangazini. Yagize ati “ku birebana n’iby’ubukungu, imibereho y’umuryango iragoye. Ubu, dushobora kurya rimwe gusa ku munsi. Hari ubwo twigeze kumara iminsi itatu tutariye. Twashoboraga gusa kunywa amazi, kugira ngo turebe ko twatera kabiri.”
Daniyeli ni umusaza w’itorero. Yagize ati “nta na rimwe nsiba amateraniro ya Gikristo, kandi nkomeza kwita ku nshingano zanjye za gitewokarasi. Igihe cyose hari umurimo uwo ari wo wose ugomba gukorwa ku Nzu y’Ubwami, nkora ibishoboka byose ngo mbe mpari. Kandi iyo ibintu binkomeranye, niyibutsa amagambo yanditswe muri Yohana 6:68, ayo Petero yabwiye Yesu, agira ati ‘Databuja, twajya kuri nde?’ Ni hehe najya, mu gihe naba ndetse gukorera Yehova? Amagambo ya Pawulo dusanga mu Baroma 8:35-39, na yo atuma mfata icyemezo kidakuka, kuko agaragaza ko nta kintu na kimwe kizadutandukanya n’urukundo rw’Imana na Kristo. Iyo ni yo myifatire ncengeza mu bana banjye. Mpora mbabwira ko tutagomba na rimwe kureka Yehova.” Umwete Daniyeli agira, hamwe n’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri gihe, byagize ingaruka nziza ku bana be.
Umutima wo Gutanga
Hari uwatekereza ko abakennye mu buryo bukabije, batapfa kubona uburyo bwo kugira icyo batanga mu bihereranye n’umutungo, kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami. Ariko kandi, ibyo si ko bimeze. (Gereranya na Luka 21:1-4.) Abahamya bamwe na bamwe bo muri Ghana, ahanini batunzwe n’umurimo wo guhinga ibihingwa ngandurarugo, bakata umugabane ku isambu yabo, kugira ngo ujye ukoreshwa mu bihereranye no guteza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana. Mu gihe umusaruro uturuka muri uwo mugabane w’umurima wabo uba umaze kugurishwa, amafaranga avuyemo nta kindi akoreshwa, kitari ikirebana n’uwo mugambi, ukaba ukubiyemo no gutanga impano ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo muri ako karere.
Joan ni umupayiniya, akaba atuye muri Afurika yo Hagati. Acuruza imigati, kugira ngo ashobore kwita ku mugabo we wamugaye, no ku bandi bantu bane atunze. Igihe itorero ateraniramo ryakeneraga intebe zo gushyira mu Nzu y’Ubwami, abagize umuryango wa Joan, biyemeje gutanga impano y’amafaranga yose bari bafite mu nzu. Ibyo byatumye basigara amara masa. Ariko kandi, ku munsi wakurikiyeho, mu buryo batari biteze, hari umuntu wabishyuye umwenda yari amaze igihe kirekire abarimo, maze abaha amafaranga batari bizeye kuzongera kubona!
Joan afite ibyishimo, kandi ntahangayikishwa n’amafaranga mu buryo budakwiriye. “Nsenga Yehova musobanurira imimerere ndimo, narangiza nkajya mu murimo wo kubwiriza. Muri iyi gahunda y’ibintu, tuzi ko ibyiringiro byo kumererwa neza kurushaho, ari bike cyane. Nyamara kandi, tuzi ko Yehova azaduha ibyo dukeneye.”
Tugire Umwete mu Murimo
Abahamya ba Yehova, barangwa n’urukundo bakundana (Yohana 13:35). Abafite amafaranga, bafasha bagenzi babo b’Abakristo bakennye. Akenshi, ibyo bikorwa mu buryo bwo gutanga impano, ariko rimwe na rimwe bikaba bikorwa no mu buryo bwo kubafasha, babashakira akazi.
Mariko, uba mu cyahoze cyitwa Zaïre, arwaye ibibembe. Byaremaje amano ye n’intoki ze. Ku bw’ibyo rero, agendera ku mbago. Mariko yatangiye kugira ihinduka rikomeye mu mibereho ye, igihe yiyemezaga gukorera Yehova. Aho gusabiriza ibyo kurya nk’uko yahoze abikora, yatangiye kwihingira ibye. Nanone kandi, yabumbaga amatafari ya rukarakara, akayagurisha.
N’ubwo Mariko yari yaramugaye, yakomeje gukora abigiranye umwete. Yaje kugera ubwo agura umurima, maze awubakamo inzu iciriritse. Muri iki gihe, Mariko ni umusaza w’itorero, kandi abantu bo mu mujyi abamo baramwubaha. Ubu, afasha abandi bafite ibyo bakeneye.
Birumvikana ko ahantu henshi, kubona akazi bisa n’aho bidashoboka. Umusaza w’Umukristo, ukora mu biro bimwe by’ishami rya Watch Tower Society ryo muri Afurika yo Hagati, yanditse agira ati “ino aha, abavandimwe benshi nta kazi bagira. Bamwe bagerageza kwishakira imirimo yabo bwite, ariko ibyo biragoye. Hari benshi bafashe umwanzuro wo kuzigomwa inyungu zo mu buryo bw’umubiri, bakibera abakozi b’abapayiniya, kubera ko basanze ko icyo bakora cyose, batazabura guhura n’ingorane. Mu kubigenza batyo, abenshi babona ko bahabwa imigisha myinshi kurushaho, kuruta uko baba bameze iyo baza kuba bafite akazi kabahemba udufaranga duke, cyangwa ntikagire n’icyo kabahemba rwose.”
Yehova Aramira Ubwoko Bwe
Yesu Kristo yiyerekejeho, agira ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya” (Luka 9:58). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yaranditse iti “kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota, kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi.”—1 Abakorinto 4:11.
Yesu na Pawulo, bombi bahisemo kugira imibereho iciriritse mu bihereranye n’iby’ubukungu, kugira ngo bashobore gukurikirana umurimo wabo mu buryo bwuzuye kurushaho. Abakristo benshi bo muri iki gihe barakennye, bitewe n’uko nta yandi mahitamo bafite. Ariko kandi, bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo, kandi bashaka uburyo bwo gukorera Imana babigiranye umwete. Bazi ko Yehova abakunda cyane, kuko bibonera ukuri kw’ibyo Yesu yatwijeje, agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo [bintu byo mu buryo bw’umubiri] byose muzabyongerwa” (Matayo 6:25-33). Byongeye kandi, abo bagaragu b’Imana b’abakene, bafite igihamya kigaragaza ko “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire.”—Imigani 10:22.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iki gice, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Mu mpande zose z’isi, abantu baha agaciro icyigisho cya Bibiliya