Abakozi b’Imana muri iki gihe ni bande?
“Tubashishwa n’Imana, ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya.”—2 ABAKORINTO 3:5, 6.
1, 2. Ni iyihe nshingano Abakristo bose bo mu kinyejana cya mbere bari bahuriyeho, ariko se ni gute ibintu byaje guhinduka?
MU KINYEJANA cya mbere Igihe Cyacu, Abakristo bose bari bahuriye ku nshingano y’ingenzi—bagombaga kubwiriza ubutumwa bwiza. Bose bari barasizwe kandi bari abakozi b’isezerano rishya. Hari bamwe bari bafite inshingano z’inyongera, urugero nko kwigisha mu itorero (1 Abakorinto 12:27-29; Abefeso 4:11). Ababyeyi bari bafite inshingano ziremereye mu muryango (Abakolosayi 3:18-21). Ariko kandi, bose bifatanyaga mu murimo w’ibanze kandi w’ingenzi wo kubwiriza. Mu ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki mu Byanditswe bya Gikristo, iyo nshingano yitwa di·a·ko·niʹa—ni ukuvuga umurimo.—Abakolosayi 4:17.
2 Uko igihe cyagiye gihita ibintu byarahindutse. Havutse itsinda ryitwa ko ari iry’abayobozi b’idini, biharira igikundiro cyo kubwiriza (Ibyakozwe 20:30). Abo bayobozi b’idini bari bagize itsinda rito ry’abantu bake biyitaga Abakristo. Umubare munini w’abandi bose waje kwitwa abayoboke basanzwe. N’ubwo abo bayoboke bigishijwe ko hari inshingano zimwe zibareba, hakubiyemo gutanga amaturo yo gutunga abayobozi babo, abenshi bagiye biyicarira gusa bagatega amatwi mu bihereranye no kubwiriza.
3, 4. (a) Ni gute abantu bo muri Kristendomu buri muntu ku giti cye baba abakozi? (b) Muri Kristendomu ni nde ubonwa ko ari umukozi, kandi se kuki atari uko bimeze mu Bahamya ba Yehova?
3 Abayobozi b’amadini bihandagaza bavuga ko ari abakozi (ijambo abakozi rikomoka ku ijambo ry’Icyongereza minister, rikaba ryarahinduwe rivanywe mu ijambo ry’Ikilatini di·aʹko·nos, risobanurwa ngo “umugaragu”).a Kugira ngo babe abakozi, bajya kubyigira muri za kaminuza cyangwa muri za seminari maze bagahabwa ububasha bwo kuba abakozi. Igitabo cyitwa The International Standard Bible Encyclopedia kigira kiti “ ‘guhabwa ububasha bwo kuba abakozi’ ubusanzwe byerekeza ku mwanya uhabwa abakozi cyangwa abapadiri binyuriye ku mihango yemewe ku mugaragaro, bikaba bijyanirana no gutsindagiriza ko bahawe ubutware bwo kubwiriza Ijambo cyangwa bwo gutanga amasakaramentu, cyangwa se bwo kubikora byombi.” Ni nde uha abo bakozi ububasha? Igitabo cyitwa The New Encyclopædia Britannica kigira kiti “mu madini akiyoborwa n’Abepisikopi bazwi, umukozi uha abandi ububasha buri gihe aba ari musenyeri. Mu matorero y’Abaperesibiteriyani, abapasiteri babuhabwa n’abapasiteri bagize urwego ruyobora.”
4 Ku bw’ibyo, mu madini ya Kristendomu, igikundiro cyo kuba umukozi cyagenewe abantu bake gusa mu buryo bukabije. Nyamara kandi, uko si ko bimeze mu Bahamya ba Yehova. Kuki bitameze bityo? Ni ukubera ko atari ko byari bimeze mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere.
Mu by’ukuri se, abakozi b’Imana ni bande?
5. Dukurikije Bibiliya, mu bafite inshingano yo kuba abakozi hakubiyemo na bande?
5 Dukurikije Bibiliya, abasenga Yehova bose aho bava bakagera—baba abo mu ijuru n’abo ku isi—ni abakozi. Abamarayika bakoreraga Yesu (Matayo 4:11; 26:53; Luka 22:43). Nanone kandi, abamarayika ‘bakora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza’ (Abaheburayo 1:14; Matayo 18:10). Yesu yari umukozi. Yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28; Abaroma 15:8). Ku bw’ibyo, kubera ko abigishwa ba Yesu bagombaga ‘kugera ikirenge mu cye,’ ntibitangaje kuba na bo bagomba kuba abakozi.—1 Petero 2:21.
6. Ni gute Yesu yagaragaje ko abigishwa be bagomba kuba abakozi?
6 Mbere gato y’uko Yesu azamuka akajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “mugende, muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Abigishwa ba Yesu bagombaga kuba abantu bahindura abandi abigishwa—ni ukuvuga abakozi. Abigishwa bashya babaga bahinduye bari kwiga kwitondera ibintu byose Yesu yategetse, hakubiyemo n’itegeko ryo kugenda bagahindura abantu abigishwa. Yaba umugabo cyangwa umugore, ukuze cyangwa umwana, umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo yari kuba umukozi.—Yoweli 3:1, 2 [2:28, 29 muri Biblia Yera].
7, 8. (a) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Abakristo bose ari abakozi? (b) Ni ibihe bibazo umuntu yakwibaza ku bihereranye no gushyirirwaho kuba umukozi?
7 Mu buryo buhuje n’ibyo, ku munsi wa Pentekoti yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa ba Yesu bose bari bahari, abagabo n’abagore, bifatanyije mu ‘kuvuga ibitangaza by’Imana’ (Ibyakozwe 2:1-11). Ikindi kandi, intumwa Pawulo yaranditse iti ‘umutima ni wo umuntu yizeza, akabarwaho gukiranuka; kandi akanwa akaba ari ko yatuza, agakizwa’ (Abaroma 10:10). Ayo magambo Pawulo ntiyayabwiraga itsinda ry’abantu bake b’abayobozi b’idini, ahubwo yayabwiraga ‘abari [bari] i Roma bose bakundwa n’Imana’ (Abaroma 1:1, 7). Mu buryo nk’ubwo, ‘abera [bari] bari muri Efeso, bizeraga Kristo Yesu’ bagombaga ‘gukweta inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro’ (Abefeso 1:1; 6:15). Kandi abantu bose bumvise urwandiko rwandikiwe Abaheburayo bagombaga ‘gukomeza kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyega.’—Abaheburayo 10:23.
8 None se, ni ryari umuntu aba umukozi? Mu yandi magambo, ni ryari ashyirirwaho kuba umukozi? Kandi se, ni nde umushyiraho?
Gushyirirwaho kuba umukozi—Bikorwa ryari?
9. Ni ryari Yesu yashyiriweho kuba umukozi, kandi yashyizweho na nde?
9 Ku bihereranye n’igihe umuntu ashyirirwaho kuba umukozi hamwe n’umushyiraho, reka dufate urugero rwa Yesu Kristo. Ntiyari afite icyemezo cy’uko yahawe ububasha cyangwa impamyabumenyi yavanye muri seminari byemeza ko yari umukozi, kandi ntiyashyizweho n’umuntu uwo ari we wese. None se, kuki twavuga ko yari umukozi? Ni ukubera ko amagambo yahumetswe yavuzwe na Yesaya yasohoreye kuri we, amagambo agira ati ‘umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza’ (Luka 4:17-19; Yesaya 61:1). Ayo magambo agaragaza mu buryo budashidikanywaho ko Yesu yatumwe kubwiriza ubutumwa bwiza. Yatumwe na nde? Kubera ko umwuka wa Yehova wamusigiye gukora uwo murimo, biragaragara ko Yesu yashyizweho na Yehova Imana. Ibyo byabaye ryari? Umwuka wa Yehova mu by’ukuri waje kuri Yesu igihe yabatizwaga (Luka 3:21, 22). Ku bw’ibyo, igihe yabatizwaga ni bwo yashyiriweho kuba umukozi.
10. Ni nde ‘ubashisha’ umuntu kuba umukozi w’Umukristo?
10 Bite se ku bihereranye n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere? Umwanya bari barimo wo kuba bari abakozi na bo bawushyizwemo na Yehova. Pawulo yagize ati “tubashishwa n’Imana, ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya” (2 Abakorinto 3:5, 6). Ni gute Yehova abashisha abamusenga kuba abakozi? Reka dufate urugero rwa Timoteyo, uwo Pawulo yise “umukozi w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo.”—1 Abatesalonike 3:2.
11, 12. Ni gute Timoteyo yagize amajyambere akagera ubwo aba umukozi?
11 Amagambo akurikiraho yabwirwaga Timoteyo adufasha gusobanukirwa uko yaje kuba umukozi, aragira ati “ariko wehoho ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije; kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu” (2 Timoteyo 3:14, 15). Urufatiro rw’ukwizera kwa Timoteyo, rwari kumusunikira kugutangariza mu ruhame, rwari ubumenyi bushingiye ku Byanditswe. Mbese, gusoma mu buryo bwa bwite ni byo byonyine byari bikenewe kugira ngo abigereho? Oya. Timoteyo yari akeneye ubufasha kugira ngo aronke ubumenyi nyakuri kandi asobanukirwe mu buryo bw’umwuka ibyo yabaga asoma (Abakolosayi 1:9). Bityo, Timoteyo ‘yarijejwe.’ Kubera ko yari yaramenye Ibyanditswe ‘uhereye mu buto bwe,’ abigisha be ba mbere bagomba kuba bari nyina na nyirakuru, uko bigaragara se akaba atarizeraga.—2 Timoteyo 1:5.
12 Ariko kandi, kugira ngo Timoteyo abe umukozi hari ibindi birenzeho byari bikubiyemo. Mbere na mbere, ukwizera kwe kwakomejwe no kuba yarifatanyije n’Abakristo bo mu matorero yari amwegereye. Tubizi dute? Ni ukubera ko igihe Pawulo yabonanaga na Timoteyo ku ncuro ya mbere, uwo musore “yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo mu Ikoniyo” (Ibyakozwe 16:2). Byongeye kandi, muri iyo minsi hari abavandimwe bamwe na bamwe bandikiraga amatorero inzandiko zo kuyakomeza. Kandi abagenzuzi barayasuraga kugira ngo bayatere inkunga. Iyo gahunda yafashije Abakristo nka Timoteyo kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.—Ibyakozwe 15:22-32; 1 Petero 1:1.
13. Ni ryari Timoteyo yashyiriweho kuba umukozi, kandi se, kuki wavuga ko amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka atahagarariye aho?
13 Duhereye ku itegeko ryatanzwe na Yesu riboneka muri Matayo 28:19, 20, dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe runaka ukwizera kwa Timoteyo kwageze ubwo kumusunikira kwigana Yesu akabatizwa (Matayo 3:15-17; Abaheburayo 10:5-9). Icyo cyari ikimenyetso kigaragaza ko Timoteyo yiyeguriye Imana abigiranye ubugingo bwe bwose. Igihe Timoteyo yabatizwaga yabaye umukozi. Uhereye icyo gihe, ubuzima bwe, imbaraga ze n’ibintu byose yari afite byari byeguriwe Imana. Icyo cyari ikintu cy’ingenzi mu bigize ugusenga kwe, cyangwa se “umurimo wera.” Icyakora, icyo gihe Timoteyo ntiyiyicariye ngo anyurwe n’icyo gikundiro cyo kuba yari abaye umukozi. Yakomeje gukura mu buryo bw’umwuka, aza kuba umukozi w’Umukristo ukuze. Ibyo byagenze bityo bitewe n’uko Timoteyo yifatanyaga mu buryo bwa bugufi n’incuti z’Abakristo bakuze, urugero nka Pawulo, kandi yabikesheje icyigisho cye cya bwite no kuba yarifatanyaga mu murimo wo kubwiriza abigiranye umwete.—1 Timoteyo 4:14; 2 Timoteyo 2:2; Abaheburayo 6:1.
14. Muri iki gihe, ni gute umuntu ‘uri mu mimerere ikwiriye yatuma abona ubuzima bw’iteka’ (NW ) agira amajyambere kugeza ubwo aba umukozi?
14 No muri iki gihe, gushyirirwaho gukora umurimo wa Gikristo ni uko bigenda. Umuntu ‘uri mu mimerere ikwiriye yatuma abona ubuzima bw’iteka’ afashwa kugira ngo yige ibyerekeye Imana n’imigambi yayo binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya (Ibyakozwe 13:48, NW ). Uwo muntu yitoza gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho ye no gusenga Imana mu buryo bufite ireme (Zaburi 1:1-3; Imigani 2:1-9; 1 Abatesalonike 5:17, 18). Yifatanya n’abandi bahuje ukwizera maze akungukirwa n’ibyokurya hamwe na gahunda dutegurirwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47; Imigani 13:20; Abaheburayo 10:23-25). Muri ubwo buryo, agira amajyambere mu buryo bwo kwiga bufite gahunda.
15. Bigenda bite iyo umuntu abatijwe? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
15 Amaherezo, uwo mwigishwa wa Bibiliya yifuza kwiyegurira Se wo mu ijuru mu buryo bwuzuye bitewe n’uko aba yarageze ubwo akunda Yehova Imana kandi akaba yizera igitambo cy’incungu mu buryo bukomeye (Yohana 14:1). Yiyegurira Imana atyo mu isengesho rya bwite hanyuma akabatizwa agaragariza mu ruhame icyo gikorwa yakoreye mu bwiherero. Umubatizo we ni wo muhango wo gushyirirwaho kuba umukozi kubera ko ari cyo gihe aba yemewe ko ari umugaragu, ni ukuvuga di·aʹko·nos, wiyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Agomba gukomeza kwitandukanya n’isi (Yohana 17:16; Yakobo 4:4). Aba yitanze we wese yitanzeho ‘igitambo kizima cyera gishimwa n’Imana’ atizigamye kandi nta yandi mananiza (Abaroma 12:1).b Aba ari umukozi w’Imana, ugera ikirenge mu cya Kristo.
Umurimo wa gikristo ni uwuhe?
16. Ni izihe nshingano zimwe na zimwe Timoteyo yari afite ari umukozi?
16 Umurimo wa Timoteyo wari ukubiyemo iki? Yari afite inshingano zihariye kuko yagendanaga na Pawulo. Kandi igihe Timoteyo yabaga umusaza, yakoranaga umwete umurimo wo kwigisha no gukomeza Abakristo bagenzi be. Ariko kandi, ikintu cy’ingenzi cyari gikubiye mu murimo we, nk’uko byari bimeze kuri Yesu na Pawulo, kwari ukubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 4:23; 1 Abakorinto 3:5). Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.”—2 Timoteyo 4:5, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
17, 18. (a) Abakristo bifatanya mu wuhe murimo? (b) Ku mukozi w’Umukristo, umurimo wo kubwiriza ni uw’ingenzi mu rugero rungana iki?
17 Ibyo ni na ko bimeze ku bakozi b’Abakristo muri iki gihe. Bifatanya mu murimo ugenewe abantu bose, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, berekeza abandi ku gakiza gashingiye ku gitambo cya Yesu kandi bakigisha abicisha bugufi kwambaza izina rya Yehova (Ibyakozwe 2:21, NW; 4:10-12; Abaroma 10:13, NW ). Bagaragaza bifashishije Bibiliya ko Ubwami ari byo byiringiro byonyine ku bantu bababara kandi bakagaragaza ko ndetse no muri iki gihe ibintu bishobora kurushaho kuba byiza turamutse twubahirije amahame y’Imana mu mibereho yacu (Zaburi 15:1-5; Mariko 13:10). Ariko kandi, umukozi w’Umukristo ntabwiriza ibyo kwivanga mu gukemura ingorane z’imibereho y’abantu hakoreshejwe amahame ya Gikristo. Ahubwo yigisha ko ‘kubaha Imana bifite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.’—1 Timoteyo 4:8.
18 Mu by’ukuri, abakozi benshi usanga bafite uburyo bw’inyongera bwo gukora umurimo, Umukristo umwe akaba ashobora kuba afite uburyo butandukanye n’ubw’undi. Benshi bafite inshingano z’umuryango (Abefeso 5:21–6:4). Abasaza n’abakozi b’imirimo bafite ishingano mu itorero (1 Timoteyo 3:1, 12, 13; Tito 1:5; Abaheburayo 13:7). Abakristo benshi bafasha mu byo kubaka Amazu y’Ubwami. Bamwe bafite igikundiro gihebuje cyo kuba ari abakozi bitangiye umurimo muri za Beteli za Watch Tower Society. Ariko kandi, abakozi b’Abakristo bose bifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nta n’umwe utagomba kuwukora. Kwifatanya muri uwo murimo ni byo bituma abantu bose bamenya ko umuntu ari umukozi w’Umukristo nyakuri.
Imyifatire umukozi w’Umukristo agomba kugira
19, 20. Ni iyihe myifatire abakozi b’Abakristo bagomba kwihingamo?
19 Abenshi mu bakozi bo muri Kristendomu baba biteze ko bagomba kubahwa mu buryo bwihariye, kandi bahabwa amazina y’icyubahiro nka “pasiteri” na “padiri.” Nyamara kandi, umukozi w’Umukristo aba azi ko Yehova wenyine ari we ukwiriye guhabwa icyubahiro cyimbitse (1 Timoteyo 2:9, 10). Nta mukozi w’Umukristo wasaba guhabwa icyo cyubahiro gihanitse bene ako kageni, cyangwa ngo abe yakwifuza guhabwa amazina y’icyubahiro yihariye (Matayo 23:8-12). Azi ko ibisobanuro by’ibanze by’ijambo di·a·ko·niʹa ari “umurimo.” Inshinga ifitanye isano n’iryo jambo rimwe na rimwe ikoreshwa muri Bibiliya yerekezwa ku mirimo ya bwite, urugero nko guhereza abantu ibyokurya (Luka 4:39; 17:8; Yohana 2:5). N’ubwo imikoreshereze y’iyo nshinga mu birebana n’umurimo wa Gikristo ihanitse kurushaho, ni ha handi di·aʹko·nos aba ari umugaragu.
20 Ku bw’ibyo rero, nta mukozi w’Umukristo ufite impamvu zo kumva akomeye kurusha abandi. Abakozi b’Abakristo nyakuri—ndetse n’abafite inshingano zihariye mu itorero—ni abagaragu bicisha bugufi. Yesu yagize ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu” (Matayo 20:26, 27). Igihe Yesu yagaragarizaga abigishwa be imyifatire ikwiriye bagombaga kwihingamo, yabogeje ibirenge, akora umurimo wakorwaga n’umugaragu wo hasi cyane (Yohana 13:1-15). Mbega umurimo ugaragaza ukwicisha bugufi! Ku bw’ibyo, abakozi b’Abakristo bakorera Yehova Imana na Yesu Kristo babigiranye ukwicisha bugufi (2 Abakorinto 6:4; 11:23). Bagaragaza ko biyoroshya mu bwenge binyuriye mu gukorerana. Kandi mu gihe babwiriza ubutumwa bwiza, bakorera bagenzi babo batizera mu buryo buzira ubwikunde.—Abaroma 1:14, 15; Abefeso 3:1-7.
Kwihangana mu murimo
21. Ni gute Pawulo yagororewe ku bwo kuba yarihanganye mu murimo?
21 Kuri Pawulo, kuba umukozi byasabaga kwihangana. Yabwiye Abakolosayi ko yagezweho n’imibabaro myinshi kugira ngo ababwirize ubutumwa bwiza (Abakolosayi 1:24, 25). Ariko kandi, kubera ko yihanganye, hari benshi bemeye kwakira ubutumwa bwiza maze baba abakozi. Babyawe nk’abana b’Imana n’abavandimwe ba Yesu Kristo, bagira ibyiringiro byo kuzaba ibiremwa by’umwuka bari iruhande rwayo mu ijuru. Mbega ingororano ihebuje bazabona ku bwo kuba barihanganye!
22, 23. (a) Kuki abakozi b’Abakristo muri iki gihe bagomba kwihangana? (b) Ni izihe mbuto zihebuje zituruka ku kwihangana kwa Gikristo?
22 Ku bakozi b’Imana nyakuri, kwihangana ni ngombwa muri iki gihe. Buri munsi abantu benshi baba bahanganye n’indwara cyangwa imibabaro baterwa n’iza bukuru. Ababyeyi bakorana umwete—abenshi bakaba babikora batari kumwe n’abo bashakanye—kugira ngo barere abana babo. Abana bari ku ishuri bananira amoshya aturuka ku bibakikije babigiranye ubutwari. Abakristo benshi barwana n’ibibazo bikaze by’ubukungu. Kandi abenshi bagerwaho n’ibitotezo cyangwa se n’ingorane bitewe n’uko muri iki gihe turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1)! Ni koko, abakozi ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni esheshatu ubu bashobora kunga mu rya Pawulo bagira bati “ku bw’ikintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo; twihangana cyane mu makuba” (2 Abakorinto 6:4). Abakozi b’Abakristo ntibacogora. Mu by’ukuri ni abo gushimirwa ku bwo kwihangana kwabo.
23 Byongeye kandi, nk’uko byagenze kuri Pawulo, kwihangana byera imbuto zihebuje. Binyuriye mu kwihangana, tubumbatira imishyikirano ya bugufi dufitanye na Yehova kandi tugashimisha umutima we (Imigani 27:11). Dukomeza ukwizera kwacu kandi tugahindura abantu abigishwa, bakiyongera ku muryango wa kivandimwe w’Abakristo (1 Timoteyo 4:16). Yehova yagiye akomeza abakozi be kandi aha imigisha umurimo wabo muri iyi minsi y’imperuka. Ibyo byatumye hakorakoranywa aba nyuma bo mu bagize 144.000, kandi bituma abandi babarirwa muri za miriyoni bagira ibyiringiro bihamye byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43; Ibyahishuwe 14:1). Mu by’ukuri, umurimo wa Gikristo ni uburyo bwo kugaragaza imbabazi za Yehova (2 Abakorinto 4:1). Turifuza ko twese twawuha agaciro kandi tugashimira ku bwo kuba imbuto ziwuturukaho zizaramba iteka ryose.—1 Yohana 2:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Ikigiriki di·aʹko·nos ni ryo rikomokaho ijambo ‘umudiyakoni,’ akaba ari umuntu ufite ubuyobozi mu itorero. Mu madini aho abagore bashobora kuba abadiyakoni, bashobora kwitwa abadiyakonikazi.
b N’ubwo amagambo yo mu Baroma 12:1 yerekeza cyane cyane ku Bakristo basizwe, iryo hame ryerekeza no ku ‘zindi ntama’ (Yohana 10:16). Abo “bahakwa k’Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be.”—Yesaya 56:6.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni izihe nshingano Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bose bari bahuriyeho?
• Ni ryari umukozi w’Umukristo ashyirwaho, kandi se, ashyirwaho na nde?
• Ni iyihe myifatire umukozi w’Umukristo agomba kwihingamo?
• Kuki umukozi w’Umukristo agomba kwihangana mu gihe cy’ingorane?
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Timoteyo yigishijwe Ijambo ry’Imana uhereye mu buto bwe. Yaje kuba umukozi washyizweho igihe yabatizwaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Umubatizo ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yiyeguriye Imana kandi ugaragaza ko umuntu ashyiriweho kuba umukozi
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Abakozi b’Abakristo baba biteguye gukora umurimo