Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Timoteyo
3 Ariko umenye ko mu minsi y’imperuka+ hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. 2 Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, kandi ari abahemu. 3 Bazaba badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, kandi badakunda ibyiza. 4 Bazaba bagambana, ari ibyigenge, bibona, kandi bakunda ibinezeza aho gukunda Imana. 5 Nanone bazaba bigira nk’abakorera Imana ariko mu by’ukuri badakora ibiyishimisha.+ Abantu nk’abo uzajye ubirinda. 6 Muri abo bantu, hazaba harimo abagabo bajya mu ngo z’abandi bakigarurira abagore batagira umutima bakabashuka. Abo bagore baba ari abanyabyaha kandi baratwawe n’irari ry’umubiri. 7 Abantu nk’abo bahora biga ariko ntibajya bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.
8 Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo. 9 Icyakora, ibyo nta ho bizabageza, kuko ubujiji* bwabo buzagaragarira bose, kimwe n’uko ubwa Yane na Yambure bwagaragaye.+ 10 Ariko wowe wakurikije neza inyigisho zanjye, imibereho yanjye,+ intego zanjye, ukwizera kwanjye, kwihangana kwanjye, urukundo rwanjye no kudacogora kwanjye. 11 Nanone uzi neza ukuntu natotejwe n’imibabaro nahuye na yo, urugero nk’iyo nahuye na yo igihe nari muri Antiyokiya,+ muri Ikoniyo+ n’i Lusitira.+ Nyamara Umwami yaramfashije muri ibyo bigeragezo byose.*+ 12 Mu by’ukuri, abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa.+ 13 Ariko abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi. Bazaba bayobya abandi kandi na bo hari abazabayobya.+
14 Ariko wowe, ujye ukomeza gukurikiza ibyo wize kandi ukemera ko ari ukuri+ kuko uzi ababikwigishije. 15 Nanone uzi ko kuva ukiri umwana+ wari uzi ibyanditswe byera,+ bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.+ 16 Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana,*+ kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu,+ kumucyaha, kumukosora,* no gutuma ahinduka agakora ibyiza.*+ 17 Ibyo bituma umuntu ukorera Imana yuzuza ibisabwa byose, kandi akagira ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.