Murabe maso mutagwa mu mitego ya Satani!
“Bave mu mutego wa Satani.”—2 TIM 2:26.
WASUBIZA UTE?
Ni iki ukwiriye gukora niba uhora unenga abandi?
Ibyabaye kuri Pilato na Petero bikwigisha iki ku birebana no kutagwa mu mutego wo gutinya abantu maze ugakora ibidakwiriye?
Wakwirinda ute umutego wo gukabya kwicira urubanza?
1, 2. Ni iyihe mitego ya Satani turi busuzume muri iki gice?
SATANI ahiga abagaragu ba Yehova. Ntaba agamije kubica byanze bikunze, nk’umuhigi uhita wica inyamaswa afashe. Ahanini icyo Satani aba agamije ni ugufata umuntu mpiri, akamukoresha icyo ashaka.—Soma muri 2 Timoteyo 2:24-26.
2 Umuhigi agira umutego runaka akoresha kugira ngo afate inyamaswa ikiri nzima. Ashobora gutuma iva aho yari yihishe, kugira ngo abashe kuyifatisha umugozi. Ashobora no gushyira umutego ufite imbarutso ahantu hatagaragara, inyamaswa ikawufatirwamo itabizi. Satani na we akoresha imitego nk’iyo kugira ngo afate mpiri abagaragu b’Imana. Kugira ngo twirinde gufatirwa mu mutego we, tugomba kuba maso, tukita ku bimenyetso bigaragaza ko hari imitego yaduteze. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu dushobora kwirinda imitego itatu mu yo Satani yagiye akoresha agafata bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana. Iyo mitego ni iyi: (1) kudategeka ururimi rwacu, (2) gutinya abantu maze tugakora ibidakwiriye, (3) no gukabya kwicira urubanza. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma indi mitego ibiri Satani akoresha.
TUZIMYE UMURIRO UTERWA NO KUDATEGEKA URURIMI RWACU
3, 4. Kudategeka ururimi rwacu bishobora kugira izihe ngaruka? Tanga urugero.
3 Kugira ngo umuhigi avumbure inyamaswa, ashobora gutwika igihuru, hanyuma inyamaswa zavumbukamo zishaka guhunga akazifata. Mu buryo bw’ikigereranyo, Satani na we yifuza gutwika itorero rya gikristo. Iyo abigezeho, ashobora kuvana abarigize aho hantu baboneraga umutekano maze akabacakira. Ni mu buhe buryo dushobora kumutiza umurindi tutabigambiriye, maze tukaba dufatiwe mu mutego we?
4 Umwigishwa Yakobo yagereranyije ururimi n’umuriro. (Soma muri Yakobo 3:6-8.) Iyo tunaniwe gutegeka ururimi rwacu, mu buryo bw’ikigereranyo dushobora gukongeza umuriro mu itorero. Ibyo bishoboka bite? Reka dufate urugero: mu itorero hatanzwe itangazo rivuga ko hari mushiki wacu wabaye umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’amateraniro, ababwiriza babiri baganiriye ku by’iryo tangazo. Umwe agaragaje ko byamushimishije kandi ko yifuriza uwo mupayiniya mushya kuzasohoza neza uwo murimo. Undi we atangiye gushidikanya ku mpamvu zamuteye kuba umupayiniya kandi avuga ko yabitewe no gushaka kwibonekeza. Ni uwuhe muri abo babwiriza bombi wakwifuza ko akubera incuti? Muri abo bombi, kumenya ushobora gukongeza umuriro mu itorero binyuze ku magambo ye, ntibigoye rwose.
5. Ni mu buhe buryo twakwisuzuma kugira ngo dushobore kuzimya umuriro uterwa no kudategeka ururimi rwacu?
5 Ni mu buhe buryo twazimya umuriro uterwa no kudategeka ururimi rwacu? Yesu yaravuze ati “ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Ku bw’ibyo rero, intambwe ya mbere ni ugusuzuma umutima wacu. Twagombye kwikuramo imitekerereze idakwiriye ishobora gutuma tuvuga abandi nabi. Urugero, ese iyo twumvise ko hari umuvandimwe wifuza guhabwa inshingano runaka mu itorero, twumva ko abitewe n’intego nziza cyangwa dutekereza ko abitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde? Niba dukunda gutekereza ko abavandimwe bacu bakorera Yehova babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde, twagombye kwibuka ko Satani na we ari byo yashinje umugaragu w’Imana wizerwa witwaga Yobu (Yobu 1:9-11). Aho gukeka amababa umuvandimwe wacu, byaba byiza twibajije impamvu tumunenga. Ese hari impamvu zifatika zituma tumunenga? Ese aho umwuka wo kutagira urukundo wogeye muri iyi minsi y’imperuka ntiwaba waramaze kwangiza umutima wacu?—2 Tim 3:1-4.
6, 7. (a) Ni iki gishobora gutuma tunenga abandi? (b) Twakora iki mu gihe dututswe?
6 Reka dusuzume izindi mpamvu zishobora gutuma tunenga abandi. Imwe muri zo ishobora kuba ari uko dushaka ko abantu babona ko natwe dufite ibyo twagezeho. Mu by’ukuri, dushobora kuba dupfobya abandi kugira ngo turusheho kugaragara, cyangwa se tukaba dushaka gutanga impamvu z’urwitwazo zituma tudakora ibyo twakagombye gukora. Twaba tunenga abandi tubitewe n’ubwibone cyangwa ishyari, cyangwa se tubitewe no kutigirira icyizere, ingaruka zabyo zizaba mbi cyane.
7 Dushobora kumva ko dufite impamvu zo kunenga umuntu runaka. Ashobora kuba yaratuvuze nabi bikatubabaza. Nubwo byaba byaragenze bityo, kwihorera natwe tumuvuga nabi si byo mu by’ukuri byakemura ikibazo. Byaba ari nko kwenyegeza umuriro kandi byaba bihuje n’ibyo Satani ashaka, aho guhuza n’ibyo Imana ishaka (2 Tim 2:26). Ibinyuranye n’ibyo, twagombye kwigana Yesu. Igihe yatukwaga ‘ntiyashubije,’ ahubwo “yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka” (1 Pet 2:21-23). Yesu yari yizeye rwose ko Yehova yari gukemura icyo kibazo mu buryo ashaka no mu gihe ashaka. Natwe twagombye kwiringira Imana dutyo. Iyo tuvuga amagambo meza atera abandi inkunga, dutuma ‘umurunga w’amahoro uhuza’ abagize itorero urushaho gukomera.—Soma mu Befeso 4:1-3.
TWIRINDE UMUTEGO WO GUTINYA ABANTU
8, 9. Kuki Pilato yaciriye Yesu urwo gupfa?
8 Iyo inyamaswa ifatiwe mu mutego, ntiba igishobora kujya aho ishaka. Mu buryo nk’ubwo, umuntu waguye mu mutego wo gutinya abantu maze agakora ibyo bamubwiye, mu rugero runaka aba atagishobora kugenzura ubuzima bwe. (Soma mu Migani 29:25.) Reka dusuzume ingero z’abantu babiri baguye mu mutego wo gutinya abantu maze bagakora ibidakwiriye, tunarebe icyo bitwigisha.
9 Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato yari azi ko Yesu yarenganaga, kandi uko bigaragara ntiyashakaga kumugirira nabi. Mu by’ukuri, Pilato yavuze ko Yesu nta kintu yakoze cyari “gikwiriye kumwicisha.” Ariko kandi, yamuciriye urwo gupfa. Kubera iki? Ni ukubera ko yatinye imbaga y’abantu bari aho, maze yemera gukora ibyo bamusabaga (Luka 23:15, 21-25). Abarwanyaga Yesu bokeje Pilato igitutu kugira ngo akore ibyo bashakaga, batera hejuru bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari” (Yoh 19:12). Pilato ashobora kuba yaratinye ko narekura Kristo ari buvanwe ku mwanya w’ubutegetsi yari afite, cyangwa akaba yakwicwa. Ku bw’ibyo, yemeye gukoreshwa ibyo Satani yashakaga.
10. Ni iki cyatumye Petero yihakana Kristo?
10 Intumwa Petero yari imwe mu ncuti magara za Yesu. Yavugiye ku mugaragaro ko Yesu ari we Mesiya (Mat 16:16). Petero yakomeje kubera Yesu indahemuka igihe abandi bigishwa bananirwaga gusobanukirwa ibyo Yesu yari ababwiye, maze bakamuta bakigendera (Yoh 6:66-69). Ikindi kandi, igihe abanzi ba Yesu bazaga kumufata, Petero yakoresheje inkota kugira ngo arwanirire Shebuja (Yoh 18:10, 11). Ariko kandi, nyuma yaho Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu, maze ahakana ko yari azi Yesu Kristo. Iyo ntumwa yamaze igihe gito yaguye mu mutego wo gutinya abantu, bituma itagira ubutwari bwo gukomeza kubera Yesu indahemuka.—Mat 26:74, 75.
11. Ni ayahe moshya dushobora guhura na yo?
11 Twebwe Abakristo tugomba kunanira amoshya yatuma dukora ibintu bibabaza Imana. Abakoresha bacu cyangwa abandi bantu bashobora kutwoshya ngo dukore ibintu byatuma tudakomeza kuba inyangamugayo, cyangwa bagashaka kudushora mu bwiyandarike. Abanyeshuri bashobora kuba bahanganye n’amoshya ya bagenzi babo babashishikariza gukopera mu bizamini, kureba porunogarafiya, kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi cyangwa gusambana. Ku bw’ibyo se, ni iki cyadufasha kwirinda umutego wo gutinya abantu batwoshya gukora ibintu bidashimisha Yehova?
12. Ibyabaye kuri Pilato na Petero bitwigisha iki?
12 Reka turebe isomo twavana ku byabaye kuri Pilato na Petero. Pilato ntiyari azi Kristo neza. Icyakora, yari azi ko Yesu yari umwere kandi ko atari umuntu usanzwe. Ariko kandi, Pilato ntiyicishaga bugufi kandi ntiyakundaga Imana y’ukuri. Ni yo mpamvu Satani yamufashe mpiri mu buryo bworoshye. Petero yari afite ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana kandi yarayikundaga. Icyakora, rimwe na rimwe yananirwaga kugaragaza umuco wo kwiyoroshya, agatinya abantu maze bamwotsa igitutu akagamburura. Mbere y’uko Yesu afatwa, Petero yavuze yiyemera ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizangusha” (Mar 14:29). Iyo Petero aza kwiringira Imana kimwe n’umwanditsi wa zaburi, yari kuba yiteguye guhangana n’ibigeragezo yari guhura na byo nyuma yaho. Uwo mwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?” (Zab 118:6). Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, yafashe Petero n’izindi ntumwa ebyiri abajyana mu busitani bwa Getsemani. Icyakora, aho kugira ngo Petero na bagenzi be bakomeze kuba maso, barasinziriye. Yesu yarabakanguye, arababwira ati “mukomeze kuba maso kandi mukomeze musenge, kugira ngo mutajya mu moshya” (Mar 14:38). Nyamara, Petero yongeye gusinzira kandi nyuma yaho yaje kugwa mu mutego wo gutinya abantu, akora ibidakwiriye.
13. Ni iki cyadufasha kunanira amoshya yo gukora ibintu bidakwiriye?
13 Hari irindi somo ry’ingenzi dushobora kuvana ku byabaye kuri Pilato na Petero: kugira ngo umuntu ananire amoshya agomba kuba afite ubumenyi nyakuri, yicisha bugufi, yiyoroshya, akunda Yehova kandi akaba ari we atinya aho gutinya abantu. Niba dufite ukwizera gushingiye ku bumenyi nyakuri, tuzavuga ibirebana n’ibyo twizera tudatinya. Ibyo bizadufasha kunanira amoshya no kudatinya abantu. Ariko birumvikana ko tutagomba gukabya kwiyiringira. Ahubwo tugomba kwicisha bugufi tukemera ko dukeneye imbaraga zituruka ku Mana kugira ngo tunanire amoshya. Tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka we, kandi urukundo tumukunda rwagombye gutuma dukomeza gukurikiza amahame ye, ndetse tukirinda gukora ibintu byatukisha izina rye. Ikindi kandi, tugomba kwitegura uko tuzahangana n’amoshya mbere y’uko duhura na yo. Urugero, tugomba gusenga turi kumwe n’abana bacu kandi tukabategura, kugira ngo bamenye icyo bakora mu gihe bagenzi babo baboheje ngo bakore ibintu bidakwiriye.—2 Kor 13:7.a
IRINDE UMUTEGO USHENJAGURA WO GUKABYA KWICIRA URUBANZA
14. Satani aba ashaka ko dutekereza iki ku birebana n’amakosa twigeze gukora?
14 Hari igihe umuhigi afata ingiga y’igiti cyangwa ikibuye akakimanika aho inyamaswa ashaka gufata ikunda kunyura. Inyamaswa itagira amakenga iraza igakoma ku mbarutso y’uwo mutego, ya ngiga y’igiti cyangwa cya kibuye kikayituraho maze kikayishenjagura. Gukabya kwicira urubanza bishobora kugereranywa n’icyo kintu kiremereye gishenjagura inyamaswa. Gutekereza ku makosa twigeze gukora bishobora gutuma twumva ‘dushenjaguritse bikabije.’ (Soma muri Zaburi ya 38:3-5, 8.) Satani aba ashaka ko dutekereza ko Yehova adashobora kutubabarira kandi ko tutabasha gukora ibyo adusaba.
15, 16. Wakwirinda ute umutego wo gukabya kwicira urubanza?
15 Wakwirinda ute uwo mutego ushenjagura? Niba warigeze gukora icyaha gikomeye, ugomba kugira icyo ukora kugira ngo wongere kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Sanga abasaza, ubasabe ubufasha (Yak 5:14-16). Kora ibishoboka byose kugira ngo ukosore amakosa wakoze (2 Kor 7:11). Niba uhawe igihano, ntugacike intege. Igihano kiba ari ikimenyetso kikwereka ko Yehova agukunda (Heb 12:6). Iyemeze kwirinda ibintu byatumye ukora icyo cyaha kandi wiyemeze kutazongera kugikora. Nyuma yo kwicuza no guhinduka, uzizere ko igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo gishobora rwose gutwikira amakosa wakoze.—1 Yoh 4:9, 14.
16 Hari abantu bakomeza kwicira urubanza rw’ibyaha bababariwe. Niba nawe ari uko, wibuke ko Yehova yababariye Petero n’izindi ntumwa ikosa bakoze ryo gutererana Umwana we akunda cyane, mu gihe yari abakeneye cyane kurusha ikindi gihe cyose. Yehova yababariye umuntu waciwe mu itorero ry’i Korinto bitewe n’ubusambanyi bw’akahebwe, ariko nyuma akaza kwihana (1 Kor 5:1-5; 2 Kor 2:6-8). Mu Ijambo ry’Imana havugwamo abantu bakoraga ibyaha bikomeye baje kwihana kandi Imana ikabababarira.—2 Ngoma 33:2, 10-13; 1 Kor 6:9-11.
17. Incungu ishobora kutumarira iki?
17 Yehova azakubabarira kandi yibagirwe ibyaha wakoze niba warihannye by’ukuri kandi ukemera ko yakugiriye imbabazi. Ntuzigere wumva ko igitambo cy’incungu cya Yesu kidashobora gutwikira ibyaha byawe. Utekereje utyo waba uguye muri umwe mu mitego ya Satani. Satani aba ashaka kukumvisha ko incungu idashobora gutwikira ibyaha byose. Ariko kandi, abakoze ibyaha bashobora kubabarirwa mu buryo bwuzuye mu gihe bihannye (Imig 24:16). Kwizera incungu bishobora gutuma utura umutwaro wo gukabya kwicira urubanza, kandi byatuma ugira imbaraga zo gukorera Imana n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’ubugingo bwawe bwose.—Mat 22:37.
NTITUYOBEWE AMAYERI YA SATANI
18. Ni iki cyadufasha kwirinda imitego ya Satani?
18 Satani ashishikazwa n’uko twagwa mu mutego we, uwo waba ari wo wose. Kubera ko tutayobewe amayeri ye, dushobora kwirinda kugira ngo atabona icyo adufatiraho (2 Kor 2:10, 11). Ntituzagwa mu mitego ya Satani nidusenga Yehova tumusaba ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo. Yakobo yaranditse ati ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa’ (Yak 1:5). Tugomba gukora ibihuje n’amasengesho yacu tugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge bitwereka imitego ya Satani, bikanadufasha kuyirinda.
19, 20. Kuki twagombye kwanga ibibi?
19 Gusenga no kwiga Bibiliya bituma dukunda ibyiza. Ariko nanone, ni ngombwa ko twitoza kwanga ibibi (Zab 97:10). Dutekereje ku ngaruka zishobora guterwa no gukora ibihuje n’irari ryacu byadufasha kwirinda ibibi (Yak 1:14, 15). Iyo twitoje kwanga ibibi kandi tugakunda ibyiza, ibyo Satani adushukisha ntibidukurura kuko twumva tubyanze.
20 Dushimira Imana cyane kuba idufasha kugira ngo Satani atabona icyo adufatiraho. Yehova ‘adukiza umubi’ binyuze ku mwuka we, ku Ijambo rye no ku muteguro we (Mat 6:13). Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu twakwirinda indi mitego ibiri Satani yagiye akoresha kugira ngo afate mpiri abagaragu b’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byaba byiza ababyeyi basuzumiye hamwe n’abana babo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko wahangana n’amoshya y’urungano,” iri mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’Ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 132-133. Mushobora gusuzuma iyo ngingo mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango.
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kudategeka ururimi bishobora guteza ibibazo bikomeye mu itorero
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ushobora gutura umutwaro wo gukabya kwicira urubanza