Dufatane Uburemere Amateraniro ya Gikristo
“Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. twe kwirengagiza guteranira hamwe.”—ABAHEBURAYO 10:24, 25.
1, 2. (a) Kuki guterana amateraniro y’Abakristo b’ukuri ari iby’igikundiro? (b) Ni mu buhe buryo Yesu aba ari mu materaniro y’abigishwa be?
MBEGA ukuntu ari iby’igikundiro kujya mu materaniro ya Gikristo, yaba agizwe n’abasenga Yehova batageze ku icumi, cyangwa babarirwa mu bihumbi byinshi, kuko Yesu yavuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:20)! Mu by’ukuri, igihe Yesu yatangaga iryo sezerano, yari arimo avuga ibihereranye n’ibibazo by’imanza byagombaga gukemurwa mu buryo bukwiriye n’abari bafite ubuyobozi mu itorero (Matayo 1815-19). Ariko se, ayo magambo ya Yesu, yaba nanone ashobora gukoreshwa nk’ihame rirebana n’amateraniro yose ya Gikristo, atangizwa kandi agasozwa n’isengesho rivugwa mu izina rye? Yego. Wibuke ko igihe Yesu yatumaga abigishwa be kujya gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, yabasezeranyije agira ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 28:20.
2 Ntidushobora gushidikanya ko Umwami Yesu Kristo, Umutwe w’itorero rya Gikristo, ashishikazwa cyane n’amateraniro yose akorwa n’abigishwa be bizerwa. Byongeye kandi, dushobora kwemeza tudashidikanya ko aba ari kumwe na bo, binyuriye ku mwuka wera w’Imana (Ibyakozwe 2:33; Ibyahishuwe 5:6). Yehova Imana na we, ashishikazwa no guteranira hamwe kwacu. Intego y’ibanze y’ayo materaniro, ni iy’uko mu “materaniro,” ibisingizo byacu twabihanika tubyerekeza ku Mana (Zaburi 26:12). Guterana amateraniro y’itorero kwacu, ni igihamya kigaragaza urukundo tuyikunda.
3. Ni izihe mpamvu z’ingenzi zituma dufatana uburemere amateraniro ya Gikristo?
3 Hari izindi mpamvu nziza zituma dufatana uburemere amateraniro ya Gikristo. Mbere y’uko Yesu Kristo ava ku isi, yashinze abigishwa be basizwe kumubera ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ mu guha abagize inzu y’abizera ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe cyabyo (Matayo 24:45). Uburyo bw’ingenzi ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka atangwamo, ni mu materaniro y’itorero, kimwe n’amateraniro ahuza umubare munini w’abantu—ni ukuvuga amakoraniro mato n’amanini. Umwami Yesu Kristo, ayobora uwo mugaragu ukiranuka, kugira ngo atange ibisobanuro by’ingenzi muri ayo materaniro, ku bantu bose bifuza kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda mbi, maze bagahabwa ubuzima mu isi nshya ikiranuka y’Imana.
4. Ni akahe ‘kamenyero’ (NW) kabi kavugwa muri Bibiliya, kandi se, ni iki kizadufasha kukirinda?
4 Ku bw’ibyo rero, nta Mukristo ushobora kwihingamo akamenyero gashobora kumuteza akaga kavuzwe n’intumwa Pawulo, we wanditse agira ati “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira [“babigize akamenyero,” NW ], ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Nidutekereza ku gikundiro cyo guterana amateraniro ya Gikristo n’inyungu bituzanira, ibyo bizadufasha gushyigikira ayo materaniro mu budahemuka kandi tubivanye ku mutima.
Amateraniro Yubaka
5. (a) Ni izihe ngaruka amagambo yacu yagombye kugira mu materaniro? (b) Kuki tutagombye gutinda gutumira abantu bashimishijwe, kugira ngo baze mu materaniro?
5 Kubera ko Abakristo basenga basaba ko umwuka wera wa Yehova wakorera mu materaniro ya Gikristo, buri muntu wese wateranye, yagombye gukora uko ashoboye kose agakorana n’uwo mwuka, maze ‘ntateze agahinda [u]mwuka wera w’Imana’ (Abefeso 4:30). Igihe intumwa Pawulo yandikaga ayo magambo yahumetswe, yari irimo ivuga ibihereranye n’uburyo bwo gukoresha amagambo mu buryo bukwiriye. Ibyo tuvuga byagombye buri gihe kuba ari ‘ibyo gukomeza abandi, kugira ngo biheshe ababyumvise umugisha’ (Abefeso 4:29). Ibyo ni iby’ingenzi, cyane cyane mu materaniro ya Gikristo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, yatsindagirije ko amateraniro agomba kuba yubaka, yigisha, kandi atera inkunga (1 Abakorinto 14:5, 12, 19, 26, 31). Abateranye bose bungukirwa n’ayo materaniro, hakubiyemo n’abashya baba bateranye, bashobora gufata umwanzuro bagira bati “Imana iri muri mwe koko” (1 Abakorinto 14:25). Ku bw’iyo mpamvu, ntitwagombye gutinda gutumira abakiri bashya bashimishijwe, ngo baze guteranira hamwe natwe, kubera ko nibabigenza batyo bizatuma amajyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka yihuta.
6. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bituma hakorwa amateraniro yubaka?
6 Abantu bose baba basabwe gutanga za disikuru, abasabwa kugira icyo bavuga mu biganiro mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, cyangwa abasabwa gutanga ibyerekanwa mu materaniro ya Gikristo, bagomba kugenzura neza ko amagambo yabo ari amagambo yubaka, kandi ko ahuje n’Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya. Uretse kuvuga amagambo aboneye, twagombye no kugaragaza ibyiyumvo bihuje na kamere zuje urukundo z’Imana na Kristo. Niba abatanga inyigisho muri porogaramu y’amateraniro bose bazirikana ko bagomba kugaragaza ‘imbuto z’umwuka [w’Imana],’ urugero nk’ibyishimo, kwihangana, no kwizera, nta gushidikanya ko icyo gihe abateranye bose bazumva bubatswe.—Abagalatiya 5:22, 23.
7. Ni gute abateranye bose bashobora gutuma hakorwa amateraniro yubaka?
7 N’ubwo abantu bake gusa ari bo bashobora kugira inyigisho batanga muri porogaramu y’amateraniro y’itorero, abantu bose bashobora kugira uruhare mu gutuma hakorwa amateraniro yubaka. Akenshi, abateranye bagira umwanya wo gusubiza ibibazo. Ibyo biba ari ibihe byo gutangariza mu ruhame ukwizera kwacu (Abaroma 10:9). Ntibyagombye na rimwe gukoreshwa nk’aho ari umwanya wo guteza imbere ibitekerezo byacu bwite, kwiratana ibyo twagezeho ubwacu, cyangwa kunegura mugenzi wacu runaka duhuje ukwizera. Mbese, ibyo ntibyatera agahinda umwuka w’Imana? Ibyo tutumvikanaho na bagenzi bacu duhuje ukwizera, bikemurwa mu buryo bwiza cyane mu mwuka w’urukundo, turi ahiherereye. Bibiliya igira iti “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo” (Abefeso 4:32). Mbega umwanya uhebuje duhabwa n’amateraniro ya Gikristo, kugira ngo dukurikize iyo nama nziza! Ku bw’iyo mpamvu, hari benshi baza mu materaniro mbere y’igihe, kandi bagatinda kugenda iyo arangiye. Nanone kandi, ibyo bifasha abakiri bashya bashimishijwe, baba bakeneye mu buryo bwihariye kumva bisanga. Bityo rero, Abakristo biyeguriye Imana bose, bagomba kugira uruhare mu gutuma hakorwa amateraniro yubaka, binyuriye mu ‘kuzirikanana [no] guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’
Itegure Neza
8. (a) Ni ubuhe bwitange bukwiriye gushimwa, abantu bamwe na bamwe bagira kugira ngo baterane amateraniro? (b) Ni uruhe rugero Yehova yatanze, rwo kuba umwungeri?
8 N’ubwo guterana amateraniro ya Gikristo bishobora kuba byoroshye kuri bamwe ugereranyije, ku bandi bo bisaba ukwitanga guhoraho. Urugero, ubusanzwe umubyeyi w’Umukristokazi ugomba gukora akazi kugira ngo afashe abagize umuryango we kubona ibyo bakeneye, agera mu rugo avuye ku kazi yananiwe. Hanyuma, ashobora kuba agomba guteka ibyo kurya no gufasha abana be kwitegura amateraniro. Abandi Bakristo bashobora kuba bagomba gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere mu materaniro, cyangwa bakaba bazitirwa n’ubumuga cyangwa iza bukuru. Nta gushidikanya, Yehova Imana yumva imimerere ya buri mwizerwa wese wateranye amateraniro, nk’uko umwungeri wuje urukundo yumva ibikenewe mu buryo bwihariye na buri ntama igize umukumbi we. Bibiliya igira iti ‘[Yehova] azaragira umukumbi we nk’umushumba, azateraniriza abana b’intama mu maboko, abaterurire mu gituza, kandi izonsa azazigenza neza.’—Yesaya 40:11.
9, 10. Ni gute dushobora kubonera inyungu zihebuje mu materaniro?
9 Abagomba kugira ibyo bigomwa bikomeye kugira ngo bajye mu materaniro buri gihe, bashobora kutagira igihe gihagije cyo gutegura ingingo zigomba kwigwa. Gukomeza kugendera kuri porogaramu yo gusoma Bibiliya ya buri cyumweru, bituma guterana amateraniro y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi birushaho kuba ingirakamaro. Mu buryo nk’ubwo, kwitegura ayandi materaniro mbere y’igihe, urugero nk’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi n’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, bituma arushaho kuba ingirakamaro. Mu gihe abafite inshingano z’umuryango zibasaba igihe kinini basoma mbere y’igihe ingingo iri bwigwe, kandi bagasuzuma nibura imwe mu mirongo yavuzwe yo muri Bibiliya, bazaba biteguye kurushaho kugira ngo bifatanye mu buryo bw’ingirakamaro muri ibyo biganiro by’ingenzi bya Bibiliya.
10 Abandi imimerere itazitira cyane, bo bashobora kumara igihe kinini kurushaho bategura amateraniro. Urugero, bashobora gukora ubushakashatsi ku mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe, ariko ikaba itandukuwe. Bityo rero, abantu bose bashobora kuba biteguye kuvana inyungu ihebuje mu materaniro, no kwifatanya mu buryo bwiza mu kubaka itorero binyuriye ku biganiro byabo no ku bisobanuro batanga. Kwitegura neza, bizatuma abasaza n’abakozi b’imirimo batanga urugero rwiza mu gutanga ibisubizo bigufi kandi bigusha ku ngingo. Abateranye bazirinda ibikorwa ibyo ari byo byose birangaza abandi mu gihe amateraniro agikomeza, bitewe no kubaha ibyo Yehova aba yabateguriye.—1 Petero 5:3.
11. Kuki hakenewe ko umuntu yakwicyaha, kugira ngo yitegure amateraniro?
11 Ibikorwa n’imyidagaduro bitari ngombwa ku buzima bwacu bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, bishobora kudutwara igihe kinini. Niba ari uko bimeze, tugomba kwisuzuma maze ‘ntitube abapfu’ ku birebana n’ukuntu dukoresha igihe cyacu (Abefeso 5:17). Intego yacu yagombye kuba iyo ‘gucungura igihe,’ tukivanye ku bintu bitari iby’ingenzi cyane, kugira ngo tumare igihe kinini kurushaho mu cyigisho cya bwite cya Bibiliya no gutegura amateraniro, kimwe no mu murimo w’Ubwami (Abefeso 5:16, NW). Birazwi ko ibyo bitoroha buri gihe, kandi bikaba bisaba kwicyaha. Abakiri bato bita kuri ibyo, baba bishyiriraho urufatiro rwiza rwo kuzagira amajyambere mu gihe kizaza. Pawulo yandikiye mugenzi we wari muto kuri we, ari we Timoteyo, agira ati “ibyo [ni ukuvuga inama Pawulo yahaye Timoteyo] ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.”—1 Timoteyo 4:15.
Ingero zo mu Ijambo ry’Imana
12. Ni uruhe rugero ruhebuje rwatanzwe n’umuryango wa Samweli?
12 Reka turebe urugero rwiza rwatanzwe n’abo mu muryango wa Samweli, bahoraga bifatanya muri gahunda zo guteranira hamwe na bagenzi babo bari bahuje ukwizera, igihe ihema ry’ibonaniro ry’Imana ryari i Shilo. Abantu b’igitsina gabo ni bo bonyine basabwaga kujya bajyayo uko umwaka utashye, kwizihiza iminsi mikuru. Ariko kandi, Elukana, se wa Samweli, yajyanaga umuryango we wose, igihe “yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo, uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo” (1 Samweli 1:3-5). Umudugudu wa Ramatayimusofimu, ari wo Samweli yakomokagamo, ushobora kuba wari hafi y’inkengero y’inyanja, ahitwa Rentis muri iki gihe, mu kibaya cy’“imisozi ya Efurayimu” (1 Samweli 1:1). Bityo rero, urugendo rwo kujya i Shilo rwashoboraga kuba urw’ibirometero bigera hafi kuri 30, muri ibyo bihe rukaba rwari urugendo runaniza. Ibyo ni byo abagize umuryango wa Elukana bakoraga mu budahemuka ‘uko umwaka wabaga utashye, iyo bajyaga mu nzu y’Uwiteka [“Yehova,” NW ] .’—1 Samweli 1:7.
13. Ni uruhe rugero rwatanzwe n’Abayahudi bizerwa, mu gihe Yesu yari ku isi?
13 Yesu na we yakuriye mu muryango mugari. Buri mwaka, uwo muryango wakoraga urugendo rwo kuva i Nazareti, mu birometero bigera hafi ku 100 mu karere k’amajyepfo, ukajya i Yerusalemu guterana mu munsi mukuru wa Pasika. Hari inzira ebyiri bashobora kuba baranyuragamo. Inzira yari itaziguye kurusha izindi, yari iyo kumanukira mu Kibaya cy’i Megido, hanyuma bakazamuka ahantu ha metero zigera hafi kuri 600 banyuze mu karere k’i Samariya, maze bakagera i Yerusalemu. Indi nzira yanyurwagamo n’abantu benshi, ni ya yindi Yesu yanyuzemo mu gihe cy’urugendo rwe rwa nyuma yakoze ajya i Yerusalemu, mu mwaka wa 33 I.C. Ibyo byamusabye kumanuka mu Kibaya cya Yorodani kugera ahantu hafite ubutumburuke buri hasi y’ubw’inyanja, kugeza aho agereye “mu gihugu cy’i Yudaya . . . hakurya ya Yorodani” (Mariko 10:1). Kuva aho ngaho ‘ukazamuka ujya i Yerusalemu,’ ni urugendo rw’ibirometero bigera hafi kuri 30, hakubiyemo n’ahantu haterera hareshya na metero 1.100 (Mariko 10:32). Buri gihe, imbaga y’abantu bizerwa babaga bagiye kwizihiza uwo munsi mukuru, bakoraga urugendo rugoye rwo kuva i Galilaya bajya i Yerusalemu (Luka 2:44). Mbega urugero ruhebuje ku bagaragu ba Yehova bo mu bihugu bikize muri iki gihe, abenshi muri bo bakaba bashobora guterana amateraniro ya Gikristo mu buryo buboroheye ugereranyije, babikesheje uburyo buriho muri iki gihe bwo gutwara abantu n’ibintu!
14, 15. (a) Ni uruhe rugero rwatanzwe na Ana? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku myifatire myiza igaragazwa n’abakiri bashya baterana amateraniro?
14 Urundi rugero, ni urw’umupfakazi witwaga Ana, wari ufite imyaka 84. Bibiliya ivuga ko “yahoraga mu rusengero” (Luka 2:37). Byongeye kandi, Ana yitaga ku bandi mu buryo bwuje urukundo. Ni iki yakoze, igihe yabonaga uruhinja Yesu maze akamenya ko ari rwo Mesiya wari warasezeranyijwe? Yashimiye Imana maze atangira “[ku]vuga ibya Yesu, abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu” (Luka 2:38). Mbega imyifatire myiza, y’intangarugero ku Bakristo bo muri iki gihe!
15 Ni koko, guterana amateraniro yacu no kuyifatanyamo byagombye kudutera ibyishimo, ku buryo kimwe na Ana, tutakwifuza na rimwe kuyaburamo. Abakiri bashya benshi ntibashobora kugira bene ibyo byiyumvo. Kubera ko bavuye mu mwijima bakaza mu mucyo uhebuje w’Imana, bifuza kumenya ibyo bashobora byose, kandi abenshi bagaragaza ko bashishikazwa cyane n’amateraniro ya Gikristo. Ku rundi ruhande, abamaze igihe kirekire mu kuri, bagomba kwirinda ‘kureka urukundo rwabo rwa mbere’ (Ibyahishuwe 2:4). Ibibazo bikomeye by’uburwayi cyangwa izindi mpamvu zirenze ubushobozi bw’umuntu, rimwe na rimwe bishobora gutuma umuntu adaterana amateraniro uko bikwiriye. Ariko kandi, ntitwagombye na rimwe kwemerera ubutunzi, kwirangaza, cyangwa kudashishikazwa n’ibintu, ngo bitume tuba abantu baterana amateraniro batiteguye, bajunjamye, cyangwa bayaterana rimwe na rimwe.—Luka 8:14.
Urugero Ruhebuje Kuruta Izindi Zose
16, 17. (a) Ni iyihe myifatire Yesu yagaragazaga ku birebana n’amateraniro y’iby’umwuka? (b) Ni akahe kamenyero keza Abakristo bose bagombye kugerageza gukurikiza?
16 Yesu yatanze urugero rukomeye mu kwishimira amateraniro y’iby’umwuka. Akiri umwana muto w’imyaka 12, yagaragaje urukundo yakundaga inzu y’Imana y’i Yerusalemu. Ababyeyi be babuze amarengero ye, ariko amaherezo baza kumusanga mu rusengero aganira ku Ijambo ry’Imana n’abigisha. Yesu abonye impungenge ababyeyi be bari bafite, yababajije mu buryo burangwa no kubaha agira ati “ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” (Luka 2:49). Yesu wari ukiri muto, yasubiranye n’ababyeyi be i Nazareti, mu buryo bwo kubagandukira. Aho ngaho, yakomeje kugaragaza urukundo yakundaga amateraniro ahereranye no gusenga, aterana mu isinagogi buri gihe. Bityo rero, Bibiliya yerekeza ku gihe yatangiraga umurimo we, igira iti “ajya i Nazareti, iyo yarerewe; ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi, nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.” Yesu amaze gusoma no gusobanura amagambo yo muri Yesaya 61:1, 2, abari bamuteze amatwi ‘batangajwe n’amagambo meza avuye mu kanwa ke.’—Luka 4:16, 22, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
17 Muri iki gihe, amateraniro ya Gikristo, akurikiza urwo rugero rw’ifatizo. Iyo amateraniro amaze kubimburirwa n’indirimbo yo gusingiza hamwe n’isengesho, imirongo yo muri Bibiliya (cyangwa imirongo yavuzwe mu ngingo y’icyigisho cya Bibiliya) irasomwa kandi igasobanurwa. Abakristo b’ukuri, basabwa kwigana akamenyero keza ka Yesu Kristo. Babonera ibyishimo mu guhora baterana amateraniro ya Gikristo, uko imimerere yabo ibibemerera kose.
Ingero zo Muri Iki Gihe
18, 19. Ni izihe ngero zihebuje abavandimwe bo mu bihugu bidakize cyane batanze, ku birebana n’amateraniro, hamwe n’amakoraniro mato n’amanini?
18 Mu duce tw’isi tudakize cyane, abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu batanga urugero rwiza rwo gufatana uburemere amateraniro ya Gikristo. Muri Mozambike, Orlando, umugenzuzi w’intara hamwe n’umugore we Amélia, basabwaga gukoresha amasaha 45 bagenda ibirometero bigera kuri 90, bakaminuka umusozi muremure kugira ngo bajye gufasha mu ikoraniro. Hanyuma, bagombaga gukora urwo rugendo bagaruka kugira ngo bafashe mu rindi koraniro. Orlando yavuze yicishije bugufi ati “twumvaga nta cyo twabaga twakoze, iyo twahuraga n’abavandimwe baturuka mu Itorero rya Bawa. Guterana mu ikoraniro no gusubira iwabo, byabasabaga gukora urugendo rw’iminsi itandatu, rw’ibirometero hafi 400 ku maguru, kandi muri bo harimo umuvandimwe wari ufite imyaka 60!”
19 Bite se ku bihereranye no gufatana uburemere amateraniro y’itorero ya buri cyumweru? Kashwashwa Njamba ni mushiki wacu ufite intege nke z’umubiri, akaba afite imyaka ibarirwa muri za 70. Atuye i Kaisososi, umudugudu muto uri ku birometero bigera hafi kuri bitanu uvuye ku Nzu y’Ubwami y’i Rundu, muri Namibiya. Kugira ngo aterane amateraniro, akora urugendo rw’ibirometero 10 kugenda no kugaruka, anyuze mu bihuru. Abandi bagiye bahohoterwa muri iyo nzira, ariko Kashwashwa aracyakomeza kuza. Amenshi mu materaniro, ayoborwa mu ndimi atumva. None se, ni gute yungukirwa no guterana? Kashwashwa agira ati “nkurikira imirongo y’Ibyanditswe, nkagerageza kwiyumvisha ibyo ikiganiro cyerekezaho.” Ariko kandi, nta bwo azi gusoma no kwandika; none se, ni gute akurikira imirongo y’Ibyanditswe? Asubiza agira ati “ntega amatwi imirongo y’Ibyanditswe nafashe mu mutwe.” Kandi uko imyaka igenda ihita, yafashe imirongo myinshi mu mutwe we. Kugira ngo yongere ubushobozi bwe bwo gukoresha Bibiliya, ajya kwiga mu ishuri ryigisha gusoma no kwandika ryashyizweho n’itorero. Yaravuze ati “nkunda guterana amateraniro. Buri gihe, haba hari ibintu bishya byo kwiga. Nkunda kwifatanya n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu. N’ubwo ntashobora kubavugisha bose, buri gihe baraza maze bakansuhuza. Kandi icy’ingenzi kurusha ibindi byose, nzi ko mu gihe nterana amateraniro, mba nezeza umutima wa Yehova.”
20. Kuki tutagombye kureka amateraniro yacu ya Gikristo?
20 Kimwe na Kashwashwa, abasenga Yehova babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, bagaragaza ko bafatana uburemere amateraniro ya Gikristo mu buryo bukwiriye gushimwa. Mu gihe isi ya Satani igenda yegereza irimbuka ryayo, ntidushobora kureka guteranira hamwe. Ibiri amambu, nimucyo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, kandi tugaragaze ko dufatana uburemere bwinshi amateraniro, n’amakoraniro mato n’amanini. Ibyo ntibizanezeza umutima wa Yehova gusa, ahubwo bizanatuzanira inyungu zikungahaye, mu gihe twifatanya mu nyigisho z’Imana ziyobora ku buzima bw’iteka.—Imigani 27:11; Yesaya 48:17, 18; Mariko 13:35-37.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Kuki guterana amateraniro ya Gikristo ari iby’igikundiro?
◻ Ni gute abateranye bose bashobora gutuma hakorwa amateraniro yubaka?
◻ Ni uruhe rugero ruhebuje rwatanzwe na Yesu Kristo?
◻ Ni irihe somo dushobora kuvana ku bavandimwe bari mu bihugu bidakize cyane?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
Bafatana Uburemere Amateraniro ya buri Cyumweru
Abantu babarirwa muri za miriyoni, baba mu mijyi yayogojwe n’ubukene n’ubugizi bwa nabi. N’ubwo hariho iyo mimerere, Abakristo b’ukuri bayibamo, bagaragaza ko bafatana uburemere amateraniro ya Gikristo mu buryo bukwiriye gushimwa. Umusaza umwe wa rimwe mu matorero y’i Gauteng ho muri Soweto, muri Afurika y’Epfo, yagize ati “mu itorero ririmo Abahamya hamwe n’ababwiriza batarabatizwa bagera kuri 60, duterana amateraniro yacu turi hagati ya 70 na 80, kandi rimwe na rimwe turenga uwo mubare. N’ubwo abavandimwe na bashiki bacu badakora urugendo rurerure baza mu materaniro, imimerere irangwa muri icyo gice cya Soweto, iragoye. Hari umuvandimwe watewe icyuma mu mugongo, igihe yari arimo ajya mu materaniro. Bashiki bacu bagera nibura kuri babiri, bagundiriwe n’abantu bageragezaga kubiba. Ariko kandi, ibyo ntibyababujije gukomeza kuza. Ku minsi y’Icyumweru, tugira akanya ko kwitoza indirimbo, nyuma yo gusoza amateraniro n’isengesho. Abantu bagera nibura kuri 95 ku ijana, barasigara maze bakaririmba indirimbo zose zizakoreshwa mu materaniro y’icyumweru gikurikiraho. Ibyo bifasha abakiri bashya bashimishijwe kumenya indirimbo no kuririmbana n’abandi.”
Abatuye mu cyaro bahura n’izindi nzitizi, urugero nk’ahantu harehare bagomba kugenda kugira ngo baterane amateraniro gatatu mu cyumweru. Umugabo n’umugore bashakanye, bakaba bashimishijwe, batuye ku birometero 15 uvuye ku Nzu y’Ubwami y’i Lobatse, muri Botswana. Mu mwaka ushize, bateranye amateraniro buri gihe, bari hamwe n’abana babo babiri. Umugabo adoda inkweto kugira ngo ashobore kubonera umuryango we ibiwutunga. Umugore acuruza utuntu tworoheje kugira ngo agire icyo yongera ku cyo umuryango winjiza, ngo bashobore kubona amafaranga y’urugendo rwo kujya mu materaniro no kuvayo.
Ku mugoroba umwe wo mu mpeshyi ishize, nyuma y’iteraniro twakoranye n’umugenzuzi w’akarere, uwo muryango watinze aho bategerereza bisi kugeza saa 9:00. Za bisi zaretse gutwara abagenzi hakiri kare, bitewe n’imimerere y’ibihe yari mibi. Umukuru w’abapolisi yaje guhagarara ari mu ikamyoneti ye, maze ababaza icyo bakoraga. Amaze kumva imimerere barimo, yabagiriye impuhwe maze arabatwara mu rugendo rw’ibirometero 15 rwo kugera iwabo. Umugore w’uwo mugabo, akaba ari umubwiriza utarabatizwa, yaramubwiye ati “urabona ko buri gihe Yehova aduha ibyo dukeneye, iyo dushyize amateraniro mu mwanya wa mbere.” Ubu, umugabo na we yagaragaje icyifuzo cyo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abahamya nk’aba bo muri Rumaniya, batanze urugero rwiza ku bihereranye no gufatana uburemere amateraniro ya Gikristo