Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto
14 Mwihatire kugaragaza urukundo, ari na ko mukomeza gukora uko mushoboye kose ngo muhabwe impano y’umwuka wera, ariko cyane cyane kugira ngo muhabwe impano yo guhanura.*+ 2 Umuntu ufite impano yo kuvuga mu rundi rurimi, aba abwira Imana. Ntaba abwira abantu. Nta muntu usobanukirwa ibyo avuga+ kuko aba avuga amabanga yera+ abihawe n’umwuka wera. 3 Icyakora umuntu uhanura, aba atera inkunga abandi, akabakomeza kandi akabahumuriza akoresheje amagambo ye. 4 Umuntu uvuga mu rundi rurimi ni we ubwe uba witera inkunga. Ariko umuntu uhanura, atera inkunga abagize itorero. 5 Nakwishimira ko mwese mugira impano yo kuvuga izindi ndimi,+ ariko nahitamo ko mwese mugira impano yo guhanura.+ Mu by’ukuri, umuntu avuze mu zindi ndimi ariko ntazisemure kugira ngo bitere inkunga abagize itorero, icyo gihe aba arutwa n’umuntu uhanura. 6 None se bavandi, ubu ndamutse nje nkababwira mu ndimi mutumva byabamarira iki? Icyabagirira akamaro ni uko nababwira ibyo Imana yampishuriye,+ ibyo namenye,+ ubuhanuzi cyangwa inyigisho.
7 Ibintu bidafite ubuzima na byo bigira ijwi, waba umwironge cyangwa inanga. Ariko se hatabayeho guhinduranya amajwi, wabwirwa n’iki icyo bari gucuranga bakoresheje uwo mwironge cyangwa iyo nanga? 8 Mu by’ukuri se, impanda* iramutse ivuze ijwi ridasobanutse, ni nde wakwitegura kujya ku rugamba? 9 None se namwe muvuze amagambo atumvikana, abantu babwirwa n’iki ibyo muri kuvuga? Mu by’ukuri mwaba muruhira ubusa. 10 Mu isi harimo indimi nyinshi, ariko nta na rumwe rutumvikana ku baruvuga. 11 Niba rero ntasobanukiwe ibiri kuvugwa, naba meze nk’umunyamahanga ku muntu uvuga, kandi n’uwo muntu uvuga yaba ameze nk’umunyamahanga kuri njye. 12 Namwe rero, ubwo mwifuza cyane impano z’umwuka, muharanire kugira impano zabafasha gutera inkunga abagize itorero.+
13 Bityo rero, umuntu uvuga mu rundi rurimi asenge kugira ngo ashobore no kurusemura.+ 14 Niba nsenga mu rundi rurimi, impano y’umwuka nahawe ni yo iba iri gutuma nsenga. Ariko mu bwenge bwanjye simba nsobanukiwe ibyo ndi kuvuga. 15 None se nakora iki? Nzajya nsenga nkoresheje impano y’umwuka nahawe, ariko nanone nsenge mu rurimi nsobanukiwe. Nzaririmba nsingiza Imana nkoresheje impano y’umwuka nahawe, ariko nanone ndirimbe mu rurimi nsobanukiwe. 16 Naho ubundi se, niba usingiza Imana ukoresheje impano y’umwuka, umuntu muri kumwe yabasha ate kuvuga ati: “Amen”* umaze gusingiza Imana, kandi aba adasobanukiwe ibyo uvuze? 17 Ni iby’ukuri ko uba usenze ushimira Imana mu buryo bwiza, ariko uwo muntu wundi muri kumwe ntibimutera inkunga. 18 Ndashimira Imana ko nahawe impano yo kuvuga indimi nyinshi kubarusha. 19 Ariko kandi, mu itorero nahitamo kuvuga amagambo atanu yumvikana kugira ngo nshobore kwigisha abandi, aho kuvuga amagambo 10.000 mu rurimi abantu batazi.+
20 Bavandimwe, ku byerekeye ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu+ ntimukabe nk’abana bato. Mujye muba abantu bakuze batekereza neza.+ Ariko ku birebana no gukora ibintu bibi+ mujye muba nk’abana bato batagira uburyarya. 21 Mu Mategeko handitswe ngo: “Yehova* aravuze ati:+ ‘nzakoresha abanyamahanga bavuga ururimi rutandukanye n’urwanyu mvugisha abantu banjye, ariko na bwo ntibazanyumvira.’” 22 Kuvuga izindi ndimi ntibigamije gufasha abizera Yesu. Ahubwo bifasha abatamwizera.+ Ariko guhanura byo bitera inkunga abizera Yesu, si abatamwizera. 23 None se, niba abagize itorero bateraniye hamwe bari kuvuga mu zindi ndimi, maze abandi bantu cyangwa abantu batemera Imana bakinjira, ese ntibazavuga ko mwasaze? 24 Ariko niba mwese muri guhanura maze hakaza undi muntu cyangwa umuntu utizera Yesu, ibyo azumva bizatuma yikosora kandi bitume yisuzuma. 25 Azamenya neza ibiri mu mutima we, maze apfukame asenge Imana avuge ati: “Ni ukuri koko, Imana iri muri mwe.”+
26 None se bavandi, bijye bigenda bite? Mu gihe muteraniye hamwe, umwe ajye aririmba asingiza Imana,* undi yigishe, undi avuge ibyo yahishuriwe. Umwe ajye avuga mu zindi ndimi, na ho undi asemure ibyavuzwe.+ Icyakora mujye mukora ibintu byose mugamije gutera abandi inkunga. 27 Niba hari abari kuvuga mu zindi ndimi, bajye baba babiri cyangwa batatu batarenga, bagende bavuga umwe umwe, kandi hagire umuntu usemura.+ 28 Ariko niba hatari umusemuzi, uwo muntu ntakavugire izindi ndimi mu itorero. Ibyo ashaka kuvuga ajye abigumana mu mutima we bimenywe n’Imana. 29 Nanone kandi, abantu bahanura+ bajye baba babiri cyangwa batatu, maze abasigaye bagenzure ibyo bahanuye kugira ngo babisobanukirwe. 30 Ariko niba hari undi muntu ufite icyo ahishuriwe mu gihe yicaye aho ngaho, uwari uri kuvuga ajye abanza aceceke, kugira ngo uwo wundi abone kuvuga. 31 Niba muri guhanura, hajye havuga umwe umwe, kugira ngo abari aho bose bagire icyo bamenya kandi baterwe inkunga.+ 32 Abahanuzi bagomba gusuzuma uko bakoresha impano bahawe n’umwuka wera. 33 Imana ituma habaho amahoro.+ Ntituma habaho akaduruvayo.
Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abigishwa ba Yesu,* 34 abagore bajye baceceka kuko batemerewe kwigisha mu materaniro.+ Ahubwo bajye bumvira+ nk’uko Amategeko na yo abivuga. 35 Niba hari ikintu bashaka kumenya, bajye bakibariza abagabo babo mu rugo. Biteye isoni ko umugore afata ijambo akagira icyo abwira itorero.
36 Ese iwanyu ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse, cyangwa se ahubwo ryaraje ribageraho?
37 Niba hari utekereza ko ari umuhanuzi yemere adashidikanya ko ibi mbandikiye, ari itegeko ry’Umwami. 38 Ariko umuntu utabyemera, na we ntazemerwa.* 39 Ubwo rero bavandimwe, mugire umwete wo guhanura,+ ariko ntimukagire uwo mubuza kuvuga izindi ndimi.+ 40 Icyakora byose bijye bikorwa mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.+