Komeza kwizera ibyo wiringiye
“Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza.”—HEB 11:1.
1, 2. (a) Ibyiringiro Abakristo b’ukuri bafite bitandukaniye he n’ibyiringiro by’abantu bo mu isi ya Satani? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
ABAKRISTO b’ukuri bafite ibyiringiro bihebuje. Twese, twaba abasutsweho umwuka cyangwa abagize “izindi ntama,” twiringiye kuzabona uko umugambi w’Imana uzasohora n’uko izina rya Yehova rizezwa (Yoh 10:16; Mat 6:9, 10). Ibyo ni byo byiringiro by’agaciro kenshi abantu bashobora kugira. Nanone dutegereje ingororano y’ubuzima bw’iteka, twaba turi mu bazaba bagize “ijuru rishya” cyangwa “isi nshya” (2 Pet 3:13). Hagati aho, twiringiye ko abagize ubwoko bw’Imana bazakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka.
2 Abantu bo muri iyi si ya Satani na bo bafite ibyiringiro ariko hari igihe baba bashidikanya ko bitazasohora. Urugero, abakina urusimbi baba biringiye ko bashobora gutsinda, ariko ntibaba babizi neza. Icyakora kuri twe Abakristo, ukwizera nyakuri ni ukuba twiteze ko ibyo twiringiye bizabaho “nta kabuza” (Heb 11:1). Ariko se wakora iki ngo ibyiringiro byawe birusheho guhama? Kugira ukwizera gukomeye bizatugirira akahe kamaro?
3. Ukwizera kw’Abakristo b’ukuri gushingiye ku ki?
3 Ukwizera si umuco abantu b’abanyabyaha bavukana, kandi ntupfa kwizana. Kugira ngo Umukristo agire ukwizera agomba kwemera ko umwuka wera ukorera mu mutima we (Gal 5:22). Bibiliya ntivuga ko Yehova afite ukwizera cyangwa ko agukeneye. Nta gishobora kubuza Yehova gusohoza umugambi we kubera ko ashobora byose kandi akaba afite ubwenge. Data wo mu ijuru yizeye neza ko ibyo asezeranya bizasohora kandi abona ko ari nk’aho byamaze gusohora. Ni yo mpamvu avuga ati “birarangiye!” (Soma mu Byahishuwe 21:3-6.) Ukwizera Abakristo bafite gushingiye ku kuba bemera ko Yehova ari “Imana yizerwa,” kandi ko buri gihe asohoza ibyo yasezeranyije.—Guteg 7:9.
TUVANE ISOMO KU BANTU BA KERA BARI BAFITE UKWIZERA
4. Ni ibihe byiringiro abagabo n’abagore bizerwa babayeho mbere y’Ubukristo bari bafite?
4 Igice cya 11 cy’igitabo cy’Abaheburayo kirimo amazina 16 y’abagabo n’abagore bari bafite ukwizera. Urwo rwandiko rwahumetswe rugaragaza ko bo n’abandi benshi “bahamijwe ko bashimishije Imana binyuze ku kwizera kwabo” (Heb 11:39). Bose biringiraga badashidikanya ko Imana yari gutanga “urubyaro” rwari kurimbura abanzi b’Imana bose maze rugahindura isi paradizo (Intang 3:15). Abo bantu bizerwa bapfuye mbere y’uko “urubyaro” rwasezeranyijwe, ari rwo Yesu Kristo, rufungura inzira igana mu ijuru (Gal 3:16). Ariko bazazurwa bagire ubuzima butunganye ku isi izaba yahindutse paradizo, kuko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije.—Zab 37:11; Yes 26:19; Hos 13:14.
5, 6. Aburahamu n’umuryango we bari biringiye iki? Ni iki cyatumye bakomeza kugira ukwizera gukomeye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
5 Mu Baheburayo 11:13 havugwamo bamwe muri abo bantu babayeho mbere y’Ubukristo, hagira hati “abo bose bapfuye bizera, nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe. Ahubwo babibonye biri kure kandi barabyishimira.” Umwe muri bo ni Aburahamu. Ese yaba yaratekerezaga ukuntu ubuzima bwari kuba bushimishije igihe “urubyaro” rwari kuba rutegeka? Yesu yashubije icyo kibazo igihe yasubizaga abamurwanyaga. Yaravuze ati “So Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kubona igihe cyanjye, kandi yarakibonye aranezerwa” (Yoh 8:56). Uko ni ko byari bimeze kuri Sara, Isaka, Yakobo n’abandi benshi bari biringiye Ubwami ‘bwubatswe n’Imana ikabuhanga.’—Heb 11:8-11.
6 Ni iki cyatumye Aburahamu n’umuryango we bakomeza kugira ukwizera gukomeye? Birashoboka ko bamenye Imana bayibwiwe n’abantu bizerwa bakuze, cyangwa Imana ikababonekera cyangwa se bakaba barasomye inyandiko za kera ziringirwa. Icyabafashije kurushaho ni uko batibagiwe ibyo bamenye ahubwo bakazirikana amasezerano y’Imana n’ibyo ibasaba, bagakomeza kubitekerezaho. Kubera ko abo bagabo n’abagore bari bafite ibyiringiro bidashidikanywaho, bari biteguye kwihanganira imibabaro iyo ari yo yose ariko bagakomeza kubera Imana indahemuka.
7. Ni ibiki Yehova aduha bidufasha kugira ukwizera gukomeye? Ibyo bintu aduha tugomba kubikoresha dute?
7 Yehova yaduhaye Ijambo rye ari ryo Bibiliya, kugira ngo turusheho kugira ukwizera gukomeye. Kugira ngo tugire ibyishimo kandi ibyo dukora byose ‘bigende neza,’ tugomba gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, niba bishoboka tukarisoma buri munsi. (Zab 1:1-3; soma mu Byakozwe 17:11.) Hanyuma kimwe n’abasengaga Yehova babayeho mbere y’Ubukristo, tugomba gutekereza ku masezerano y’Imana kandi tukumvira ibyo idusaba. Nanone Yehova aduha amafunguro ahagije yo mu buryo bw’umwuka, binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45). Bityo rero, iyo duhaye agaciro ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha, tumera nk’abantu ba kera bari bafite ukwizera, biringiraga ko Ubwami ‘buzabaho nta kabuza.’
8. Isengesho rikomeza ukwizera kwacu rite?
8 Nanone isengesho ryafashije abantu babayeho mbere y’Ubukristo kugira ukwizera gukomeye. Iyo biboneraga ukuntu Imana yasubizaga amasengesho yabo, ukwizera kwabo kwarushagaho gukomera (Neh 1:4, 11; Zab 34:4, 15, 17; Dan 9:19-21). Natwe dushobora gusuka imbere ya Yehova ibiduhangayikishije, tuzi ko azatwumva kandi akadufasha kwihangana dufite ibyishimo. Iyo amasengesho yacu ashubijwe, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. (Soma muri 1 Yohana 5:14, 15.) Tugomba ‘gukomeza gusaba’ umwuka wera w’Imana nk’uko Yesu abidusaba, kubera ko ukwizera ari imwe mu mbuto z’umwuka.—Luka 11:9, 13.
9. Uretse gusenga dusaba ko Yehova adufasha, ni ba nde bandi twagombye kuzirikana mu masengesho yacu?
9 Icyakora, ntitwagombye gusenga Imana tuyisaba gusa kudufasha. Tugomba no gushimira Yehova buri munsi kandi tukamusingiza, kubera ko yadukoreye ‘imirimo itangaje myinshi cyane ku buryo tudashobora kuyivuga yose’ (Zab 40:5). Nanone mu masengesho yacu twagombye ‘kuzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho tubohanywe na bo.’ Twagombye no gusenga dusabira umuryango wose w’abavandimwe bo hirya no hino ku isi, cyane cyane ‘abatuyobora.’ Iyo tubonye ukuntu Yehova asubiza amasengesho yacu, bidukora ku mutima.—Heb 13:3, 7.
BANZE GUTESHUKA
10. Ni izihe ngero z’abagaragu b’Imana banze guteshuka ku budahemuka bwabo? Ni iki cyabafashije?
10 Mu Baheburayo igice cya 11, intumwa Pawulo yagaragaje ibigeragezo abagaragu b’Imana batavuzwe amazina bihanganiye. Urugero, yavuze abagore bari bafite ukwizera bapfushije abana babo ariko nyuma yaho bakabahabwa binyuze ku muzuko. Hanyuma yavuze n’abandi “banze kubohorwa n’incungu runaka, kugira ngo bazagere ku muzuko mwiza kurushaho” (Heb 11:35). Nubwo tudashobora kumenya neza abo Pawulo yatekerezaga, hari abishwe batewe amabuye kubera ko bumviye Imana bagakora ibyo ishaka, urugero nka Naboti na Zekariya (1 Abami 21:3, 15; 2 Ngoma 24:20, 21). Mu by’ukuri iyo Daniyeli na bagenzi be baza guteshuka ku budahemuka bwabo, bari “kubohorwa.” Kuba barizeraga imbaraga z’Imana byatumye “baziba iminwa y’intare” kandi “bakumira imbaraga z’umuriro.”—Heb 11:33, 34; Dan 3:16-18, 20, 28; 6:13, 16, 21-23.
11. Ni ibihe bigeragezo abahanuzi bamwe bihanganiye babifashijwemo n’ukwizera?
11 Abahanuzi bamwe, urugero nka Mikaya na Yeremiya, ‘bageragereshejwe kugirwa urw’amenyo no gushyirwa mu mazu y’imbohe,’ bazira ukwizera kwabo. Abandi bo, urugero nka Eliya, “bazereraga mu butayu no mu misozi no mu buvumo no mu masenga.” Abo bose bakomeje kwihangana kubera ko bari ‘biteze ko ibintu bari biringiye bizabaho nta kabuza.’—Heb 11:1, 36-38; 1 Abami 18:13; 22:24-27; Yer 20:1, 2; 28:10, 11; 32:2.
12. Ni nde watanze urugero ruhebuje rwo kwihanganira ibigeragezo? Ni iki cyamufashije?
12 Pawulo amaze kuvuga abagabo n’abagore batandukanye bari bafite ukwizera, yavuze uwatanze urugero ruhebuje kuruta abandi bose, ni ukuvuga Umwami wacu Yesu Kristo. Mu Baheburayo 12:2 hagira hati “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni, yicara iburyo bw’intebe y’ubwami y’Imana.” Koko rero, twagombye ‘gutekereza twitonze’ ku rugero rwo kwizera Yesu yatanze igihe yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye cyane. (Soma mu Baheburayo 12:3.) Hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, urugero nk’umwigishwa Antipa, biganye Yesu bemera kwicwa bazira ko banze guteshuka ku budahemuka bwabo (Ibyah 2:13). Bamaze kubona ingororano yo kuzurwa bajya mu ijuru, uwo ukaba ari wo “muzuko mwiza kurushaho” abantu ba kera bari bafite ukwizera bari bategereje (Heb 11:35). Nyuma y’uko Ubwami bw’Imana bushyirwaho mu mwaka wa 1914, abo bizerwa basutsweho umwuka bari basinziriye mu rupfu, barazuwe bahabwa ubuzima bw’umwuka mu ijuru, kugira ngo bafatanye na Yesu gutegeka abantu.—Ibyah 20:4.
ABAGARAGU B’IMANA BO MURI IKI GIHE BAGARAGAJE UKWIZERA
13, 14. Ni ibihe bigeragezo Rudolf Graichen yahuye na byo? Ni iki cyamufashije kwihangana?
13 Abasenga Imana babarirwa muri za miriyoni bo muri iki gihe bigana urugero rwa Yesu, bagakomeza guhanga amaso ibyiringiro bafite, ntibemere ko ibigeragezo bituma ukwizera kwabo gucogora. Reka turebe urugero rwa Rudolf Graichen, wavukiye mu Budage mu mwaka wa 1925. Yibuka ko iwabo hari hamanitse amafoto agaragaza inkuru zo muri Bibiliya. Yaranditse ati “ifoto imwe yariho ikirura n’umwana w’intama, umwana w’ihene n’ingwe, inyana n’intare, byose bibanye amahoro kandi biyobowe n’akana k’agahungu. . . . Ayo mafoto ntiyigeze amva mu bwenge” (Yes 11:6-9). Nubwo Rudolf yamaze imyaka myinshi atotezwa cyane, akaba yarabanje gutotezwa n’Abanazi nyuma yaho agatotezwa n’Abakomunisiti bo mu Budage bw’Iburasirazuba, yakomeje kwizera adashidikanya ko isi izaba paradizo.
14 Rudolf yahuye n’ibindi bigeragezo bikomeye. Nyina yaguye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfugwa cy’i Ravensbrück azize indwara ya tifusi. Nanone se yacitse intege kugeza ubwo yashyize umukono ku nyandiko yavugaga ko atakiri Umuhamya wa Yehova. Rudolf amaze gufungurwa, yabaye umugenzuzi usura amatorero, aza no kwiga Ishuri rya Gileyadi. Yoherejwe kuba umumisiyonari muri Shili, agezeyo yongera kuba umugenzuzi usura amatorero. Icyakora ibigeragezo bya Rudolf byari bitararangira. Hashize umwaka ashakanye na mushiki wacu w’umumisiyonari witwaga Patsy, akana kabo k’agakobwa karapfuye. Nyuma yaho, umugore we yakundaga cyane na we yapfuye afite imyaka 43 gusa. Rudolf yakomeje gukorera Yehova nubwo yahuye n’ibyo bigeragezo byose. N’igihe yari ageze mu za bukuru kandi arwaragurika, yari umupayiniya w’igihe cyose n’umusaza w’itorero. Inkuru ivuga iby’imibereho ye yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1997 ku ipaji ya 20-25 (mu gifaransa).[1]
15. Ni izihe ngero z’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bihanganiye ibitotezo bishimye?
15 Abahamya ba Yehova bakomeza kwishimira ibyiringiro bafite nubwo bahanganye n’ibigeragezo bikaze. Urugero, hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bafunzwe muri Eritereya, Singapuru no muri Koreya y’Epfo, kandi abenshi bazira ko bumviye itegeko rya Yesu ryo kudafata inkota (Mat 26:52). Muri abo Bahamya babarirwa mu magana bafunzwe harimo Isaac, Negede na Paulos, bamaze imyaka isaga 20 bafungiwe muri gereza yo muri Eritereya. Abo bavandimwe bimwe uburenganzira bwo kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru no gushaka, ariko bakomeje kuba indahemuka nubwo bafatwa nabi cyane. Iyo urebye ifoto yabo ku rubuga rwacu ukabona ko barangwa n’icyizere, ubona ko bafite ukwizera gukomeye. Ibyo byatumye n’abarinzi ba gereza babubaha.
16. Ukwizera gukomeye kwakurinda gute?
16 Abenshi mu bagaragu ba Yehova ntibahuye n’ibitotezo bikaze. Icyakora bagiye bahura n’ibintu bitandukanye bigerageza ukwizera kwabo. Benshi bagiye bahura n’ubukene cyangwa imibabaro itewe n’intambara cyangwa ibiza. Abandi bo biganye Aburahamu, Isaka, Yakobo na Mose bigomwa ubuzima bwiza no kuba ibyamamare. Barahatana kugira ngo badatwarwa n’ubutunzi. Ni iki kibafasha kubigeraho? Ni urukundo bakunda Yehova no kuba biringiye badashidikanya ko azakuraho akarengane kose, maze akagororera abagaragu be bizerwa ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka.—Soma muri Zaburi ya 37:5, 7, 9, 29.
17. Wiyemeje gukora iki? Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Muri iki gice twabonye ukuntu gusenga buri gihe no gutekereza ku masezerano y’Imana bizatuma ukwizera kwacu gukomera. Ibyo bizatuma twihanganira ibigeragezo ari na ko dukomeza guhanga amaso ibyiringiro byacu bya gikristo, twizeye ko bizasohora “nta kabuza.” Ariko nk’uko tuzabisuzuma mu gice gikurikira, Bibiliya igaragaza ko ukwizera gukubiyemo ibindi byinshi.
^ [1] (paragarafu ya 14) Reba nanone inkuru y’umuvandimwe Andrej Hanák wo muri Silovakiya, yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mata 2002 (mu gifaransa).