Daniyeli
3 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cya zahabu, gifite ubuhagarike bwa metero zigera kuri 27,* n’ubugari bwa metero zigera kuri 2 na santimetero 70,* maze agishinga mu kibaya cya Dura, mu ntara ya Babuloni. 2 Nuko umwami Nebukadinezari atuma abantu ngo bahurize hamwe abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano n’abayobozi bose b’intara, ngo baze gutaha igishushanyo umwami Nebukadinezari yari yashinze.
3 Abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano n’abayobozi bose b’intara, bahurira hamwe kugira ngo batahe igishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze; bahagarara imbere y’icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze. 4 Nuko umuntu ushinzwe gutangaza amategeko y’ibwami avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Yemwe bantu b’amoko yose n’ibihugu byose n’indimi zose, nimwumve ibyo musabwa gukora. 5 Nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu,* ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho by’umuziki byose, mupfukame musenge igishushanyo umwami Nebukadinezari yashinze. 6 Umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, arahita ajugunywa mu itanura ry’umuriro waka cyane.”+ 7 Kubera iyo mpamvu, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose, bamaze kumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’ibindi bikoresho byose by’umuziki, barapfukama basenga igishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze.
8 Uwo mwanya bamwe mu Bakaludaya baraza barega* ba Bayahudi. 9 Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Mwami, tukwifurije kubaho iteka. 10 Mwami, wowe ubwawe wategetse ko umuntu wese uri bwumve ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho byose by’umuziki, apfukama agasenga igishushanyo cya zahabu 11 kandi ko umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.+ 12 Ariko hari Abayahudi wagize abayobozi b’intara ya Babuloni, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego.+ Mwami, abo bagabo ntibakwitayeho, ntibakorera imana zawe kandi banze gusenga igishushanyo cya zahabu washinze.”
13 Nuko Umwami Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bazana Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Bazana abo bagabo imbere y’umwami. 14 Nebukadinezari arababaza ati: “Shadaraki, Meshaki na Abedenego, harya ngo mwanze gukorera imana zanjye+ kandi ntimushaka gusenga igishushanyo cya zahabu nashinze? 15 Ubwo rero, niba mwiteguye ku buryo nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho byose by’umuziki mugapfukama mugasenga igishushanyo cyanjye, biraba ari byiza. Ariko nimwanga kugisenga murahita mujugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Ubundi se ni iyihe mana ishobora kubakiza, ikabakura mu maboko yanjye?”+
16 Nuko Shadaraki, Meshaki na Abedenego baramusubiza bati: “Mwami Nebukadinezari, kuri ibyo uvuze si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza. 17 Nibiba ngombwa ko tujugunywa mu itanura, Imana yacu dukorera ifite ubushobozi bwo kudukiza, ikadukura mu itanura ry’umuriro ugurumana kandi ikadukura mu maboko yawe.+ 18 Ariko niyo itadukiza, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo dusenge igishushanyo cya zahabu washinze.”+
19 Nuko Nebukadinezari arakarira cyane Shadaraki, Meshaki na Abedenego, ku buryo uburakari bwagaragaraga mu maso.* Ategeka ko bacana itanura, ubushyuhe bwaryo bukikuba inshuro zirindwi kurusha uko byari bisanzwe. 20 Ategeka bamwe mu basirikare be b’abanyambaraga kuboha Shadaraki, Meshaki na Abedenego, kugira ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.
21 Nuko baboha abo bagabo bacyambaye imyitero yabo, imyenda yabo, ibitambaro byo ku mutwe n’indi myenda bari bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. 22 Ariko kubera ko itegeko ry’umwami ryari rikomeye kandi itanura rikaba ryarakaga birenze urugero, abo bagabo bari bafashe Shadaraki, Meshaki na Abedenego ni bo bishwe n’ibirimi by’umuriro, 23 naho abo bagabo batatu ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego, bagwa muri iryo tanura ry’umuriro baboshye.
24 Nuko Umwami Nebukadinezari agira ubwoba, ahaguruka vuba vuba abaza abakozi bakuru b’ibwami ati: “Ese ntitwaboshye abagabo batatu maze tukabajugunya mu itanura ry’umuriro?” Baramusubiza bati: “Ni byo Mwami.” 25 Arababwira ati: “Dore ndabona abagabo bane bagendagenda mu muriro bataboshye kandi nta cyo babaye. Ariko uwa kane, arasa n’umwana w’imana.”
26 Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w’itanura ry’umuriro ugurumana, arahamagara ati: “Yewe Shadaraki, Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe,+ nimusohoke muze hano.” Uwo mwanya Shadaraki, Meshaki na Abedenego bava hagati mu muriro. 27 Nuko abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri n’abakozi bakuru b’umwami bari aho,+ barebye abo bagabo, babona nta cyo umuriro wabatwaye,+ nta n’agasatsi ko ku mutwe wabo kahiye; ndetse n’imyitero yabo nta cyo yari yabaye kandi n’umuriro ntiwabanukagaho.
28 Nebukadinezari aravuga ati: “Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego nisingizwe,+ yo yohereje umumarayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye, banga kumvira itegeko ry’umwami kandi bari biteguye no gupfa,* aho gukorera indi mana itari iyabo cyangwa ngo bayisenge.+ 29 None rero, ntanze itegeko ko abantu bo mu moko yose, amahanga yose n’indimi zose bazavuga nabi Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego, bazatemagurwa kandi amazu yabo agahinduka imisarani rusange* kuko nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”+
30 Nuko umwami aha Shadaraki, Meshaki na Abedenego imyanya ikomeye* mu ntara ya Babuloni.+