Tugire ukwizera gushingiye ku kuri
“Arik’ utizera ntibishoboka kw ayinezeza: kuk’ uweger’ Imana akwiriye kwizera yukw iriho, ikagororer’ abayisha.”—ABAHEBURAYO 11:6.
1, 2. Ni gute ukwizera kwa Adamu kwageragejwe, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
KWIZERA si ukwemera ko Imana ibaho byonyine. Umuntu wa mbere Adamu, ntiyashidikanyaga ko Yehova Imana abaho. Imana yari yaravuganye na we, cyane cyane binyuriye ku Mwana wayo Jambo (Yohana 1:1-3; Abakolosai 1:15-17). Ariko kandi, Adamu yatakaje igikundiro cyo kubona ubuzima bw’iteka bitewe no kutumvira Yehova no kumwizera.
2 Umunezero Adamu yari kuzagira waje guhura n’inzitizi igihe umugore we Eva yangaga kumvira Yehova. Kuba uwo mugabo wa mbere yaratekerezaga ko yashoboraga gutakaza uwo mugore we byonyine, byashyize ukwizera kwe mu kigeragezo. Mbese, Imana yashoboraga gukemura icyo kibazo mu buryo bw’uko Adamu yari gukomeza kubaho mu munezero no kugubwa neza? Kuba Adamu yarifatanyije na Eva mu cyaha cye, byagaragaje ko atari ko yabitekerezaga. Yagerageje gukemura ikibazo mu buryo bwe, aho gushakana umwete ubuyobozi bwa Yehova. Adamu yikururiye urupfu, arukururira n’abamukomokaho bose, bitewe n’uko atizeye Yehova.—Abaroma 5:12.
Kwizera ni iki?
3. Ni gute uburyo Bibiliya isobanura ukwizera binyuranye n’ubusobanuro butangwa n’inkoranyamagambo imwe?
3 Inkoranyamagambo imwe isobanura ko kwizera ari “ukwiringira byimazeyo ibintu bidafitiwe ibihamya.” Ariko kandi, aho gushyigikira icyo gitekerezo, Bibiliya yo ivuga ibinyuranye n’ibyo. Ukwizera gushingiye ku bintu bigaragara, ku manyakuri, no ku kuri. Ibyanditswe bivuga ko ‘kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa, udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ ukuri’ (Abaheburayo 11:1). Umuntu ufite ukwizera aba afite icyemezo cyuko iby’Imana yasezeranyije byose byiringiwe nk’aho byamaze gusohora. Ibihamya bitaboneka biba icyemezo kidahinyuka, ku buryo ukwizera kuvugwaho kuba kunganya agaciro n’ibyo bihamya.
4. Ni gute ubusobanuro butangwa n’igitabo kimwe ku bihereranye no kwizera buhuje n’ubutangwa na Bibiliya?
4 Muri Bibiliya yitwa Traduction du Monde Nouveau, hari ubwo imitondagurire y’inshinga y’Igiheburayo ʼa·manʹ isobanurwamo “kugarariza ukwizera mu bikorwa.” Dukurikije uko igitabo kimwe cyitwa Theological Word Book of the Old Testament kibivuga, “ubusobanuro bwimbitse bw’iyo mvugo, bukubiyemo igitekerezo gihamye cy’ibintu bidashidikanywa . . . binyuranye n’ibitekerezo by’ubu by’uko ukwizera ari ukwiringira ikintu gishobora kubaho, ikintu cyiringiweho kuba ari ukuri, ariko gishidikanywaho.” Icyo gitabo kiranavuga ngo “Ijambo ririkomokaho ryitwa ’āmēn, ari byo bivuga ngo ‘rwose’ turisanga mu Isezerano Rishya mu ijambo amēn ari ryo ryaje guhinduka ‘amen’ mu ndimi zimwe na zimwe. Yesu yakoresheje iryo jambo kenshi (Matayo 5:18, 26, n’ahandi n’ahandi) mu gihe yabaga atsindagiriza ko ibintu runaka bidashikanywa.” Ijambo rihindurwamo ‘ukwizera’ mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, na ryo risobanura ko ari ukwiringira ikintu gifite ibihamya nyakuri byemeza ko icyiringiwe kizabaho nta kabuza.
5. Ni gute ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kumenya rwose’ riri mu Baheburayo 11:1 ryakoreshwaga mu nyandiko z’iby’ubucuruzi, kandi ibyo bisobanura iki ku Bakristo?
5 Ijambo ry’Ikigiriki (hy·poʹsta·sis) rihindurwamo ‘kumenya rwose’ mu Baheburayo 11:1, ryari rikunze gukoreshwa mu nyandiko za kera z’iby’ubucuruzi zandikwaga ku bintu bikozwe mu mfunzo, igihe babaga bavuga ibihereranye n’icyemezo kidakuka gihamya ko nyir’uguhabwa ikintu runaka acyeguriwe burundu. Abashakashatsi ku byerekeye Bibiliya bitwa Molton na Milligan batanze ubusobanuro buvuga ngo “Kwizera ni icyemezo gihamya ko kanaka yeguriwe ibintu yiringiye kuzabona” (byavuye mu gitabo cyitwa Vocabulary of the Greek Testament). Birumvikana ko iyo umuntu afite icyemezo gihamya ko yeguriwe ikintu runaka, twavuga ko ‘azi rwose’ ko amaherezo igihe kizagera maze akabona ibyo yiringiye.
6. Ni ubuhe busobanuro bw’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kuduhamiriza’ mu Baheburayo 11:1?
6 Mu Baheburayo 11:1, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kuduhamiriza’ (eʹleg·khos) rikubiyemo igitekerezo cyo gutanga ibihamya byo kwemeza ikintu runaka, cyane cyane ikintu gitekerezwa uko kitari. Ibihamya nyabyo cyangwa nyakuri byumvikanisha neza ibitari bisobanutse neza, ndetse bikaba byanyuranya n’uko byatekerezwaga. Ubwo rero, haba mu Byanditswe bya Giheburayo cyangwa bya Kigiriki, ukwizera ntabwo ari “ukwizera ibintu bidafitiwe gihamya.” Ahubwo, ukwizera gushingiye ku kuri.
Ukwizera gushingiye ku kuri kw’ifatizo
7. Paulo na Dawidi bavuze iki ku bihereranye n’abahakana ko Imana ibaho?
7 Intumwa Paulo yavuze ukuri kw’ifatizo ubwo yandikaga avuga ko ‘ibitaboneka by’[Umuremyi], ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bikagaragazwa n’ibyo yaremye: kugira ngo [abayirwanya] batagira icyo kwireguza’ (Abaroma 1:20). Koko rero, “ijuru rivug’ icyubahiro cy’Imana, Isanzure ryerekan’ imirimo y’intoke zayo” (Zaburi 19:1; 104:24). Ariko se, bite noneho mu gihe umuntu yaba adashaka gusuzuma ibyo bihamya? Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yaravuze ati “Umunyabyaha, nkuk’ ubgibone bgo mu maso he buri, aravug’ ati: Ntazahōra. Ibyo yibgira byose bihurira mur’iri jambo ngo, Nta Mana iriho” (Zaburi 10:4; 14:1). Nyamara kandi, mu ruhande rumwe ukwizera gushingiye k’ukuri kw’ifatizo k’uko Imana iriho.
8. Ni ikihe cyizere n’ubushishozi abafite ukwizera bashobora kubona?
8 Yehova ntabwo ariho gusa ngo bibe bigarukiye aho, ahubwo ni n’uwo kwiringirwa kandi dushobora kwishingikiriza ku byo yasezeranije. Yaravuze ati “N’ukuri, uko nabitekereje, ni ko bizasohora, kand’ uko nagambiriye ni ko bizaba” (Yesaya 14:24; 46:9, 10). Ayo ntabwo ari amagambo adafite ishingiro. Hariho ibihamya bigaragaza neza ko ubuhanuzi amagana n’amagana bwanditse mu ijambo ry’Imana bwagiye busohora. Ku bw’ibyo, abafite ukwizera bashobora no kugira ubushishozi bwo gusobanukirwa ibihereranye n’ubundi buhanuzi bwinshi bwa Bibiliya butarasohora (Abefeso 1:18). Urugero, babona isohozwa ry’ “ikimenyetso” cy’ukuhaba kwa Kristo, harimo n’umurimo wihutishwa cyane wo kubwiriza ibihereranye n’uko Ubwami bwamaze gushyirwaho, kimwe no kwaguka ko gusenga k’ukuri nk’uko byari byarahanuwe (Matayo 24:3-14; Yesaya 2:2-4; 60:8; 22). Bazi ko vuba hano, amahanga azasakuza avuga ngo “N’amahoro nta kibi kiriho,” kandi ko nyuma y’aho gato Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ (1 Abatesalonike 5:3; Ibyahishuwe 11:18). Mbega imigisha yo kugira ukwizera gushingiye kuri uko kuri k’ubuhanuzi!
Imbuto y’umwuka wera
9. Ni irihe sano riri hagati yo kwizera n’umwuka wera?
9 Ukuri ukwizera gushingiyeho kuboneka muri Bibiliya yanditswe binyuriye ku mwuka wera w’Imana (Samweli 23:2; Zekaria 7:12; Mariko 12:36). Birumvikana rero ko ukwizera kudashobora kubaho kudashingiye ku mwuka wera. Ni yo mpamvu Paulo yanditse ati “Ariko rer’ imbuto z’Umwuka [zirimo] . . . no gukiranuka [ukwizera, MN] (Abagalatia 5:22). Nyamara benshi banga ukuri kw’Imana, bandurisha ubuzima bwabo ibyifuzo bya kamere n’ibitekerezo bibabaza umwuka w’Imana. Ni yo mpamvu, “kwizera kudafitwe na bose” kuko badafite urufatiro kwakuririraho.—2 Abatesalonike 3:2; Abagalatia 5:16-21; Abefeso 4:30.
10. Ni gute bamwe mu bagaragu ba Yehova ba kera bagaragaje ko bafite ukwizera?
10 Icyakora, bamwe mu bantu bakomoka kuri Adamu bagiye bagira ukwizera. Mu Baheburayo igice 11 havugwamo Abeli, Henoki, Noa, Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo, Yozefu, Mose, Rahabu, Gideoni, Baraki, Samusoni, Yefuta, Dawidi na Samweli hamwe n’abandi bagaragu benshi ba Yehova batavuzwe “bamaze guhamywa neza ku bgo kwizera kwabo.” Zirikana ibintu byakozwe bitewe no “kwizera.” Kwizera ni ko kwatumye ‘Abeli aha Imana igitambo’ na ho Noa ‘abaza inkunge.’ Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu ‘yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa.’ Kandi, kwizera ni ko kwatumye Mose “ava mw Egiputa.”—Abaheburayo 11:4, 7, 8, 27, 29, 39.
11. Mu Byakozwe n’Intumwa 5:32 hagaragaza iki ku bantu batumvira Imana?
11 Nta gushidikanya, abo bagaragu bose ba Yehova bakoze ibirenze kwemera ko Imana ibaho. Kubera ko bari bafite ukwizera, biringiye ko Imana ‘igororera abayishaka’ (Abaheburayo 11:6). Bakoraga ibyo umwuka w’Imana wabayoboraga gukora, bagendera ku bumenyi nyakuri bw’ukuri bwari bugezweho, n’ubwo bwari bukiri buke. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’uko Adamu yabigenje! Ntiyakoranye ukwizera gushingiye ku kuri cyangwa mu buryo buhuje n’ubuyobozi bw’umwuka wera. Imana iha umwuka wayo abayumvira bonyine.—Ibyakozwe n’Intumwa 5:32.
12. (a) Ni mu biki Abeli yagaragarijemo ko afite ukwizera, kandi ibyo yabigaragaje ate? (b) Ni iki Abahamya ba Yehova bo mu gihe cya mbere ya Kristo batabonye n’ubwo bari bafite ukwizera?
12 Abeli wubahaga Imana yari atandukanye na se Adamu, kuko we yari afite ukwizera. Wenda ababyeyi be bashobora kuba bari baramwigishije ibihereranye n’ubuhanuzi bwavuzwe mbere y’ubundi bwose bugira buti “[Jye Yehova] nzashyir’ urwango hagati yawe n’[u]mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukoerets’ umutwe, naw’ uzarukomerets’ agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ku bw’ibyo rero, Imana yari yaratanze isezerano ryo gutsemba ubugizi bwa nabi no kongera kugarura ugukiranuka. Uko iryo sezerano ryajyaga gusohozwa, Abeli ntacyo yari abiziho. Ariko kandi, yizeraga rwose ko Imana igororera abayishakana umwete, maze bituma atamba igitambo. Biranashoboka ko yari yaratekereje cyane kuri ubwo buhanuzi maze agasanga byari ngomba ko hameneka amaraso kugira ngo iryo sezerano rishobore gusohozwa kandi ritume abantu bagera ku butungane. Ku bw’ibyo, igitambo cy’Abeli cy’itungo cyari gikwiriye. Icyakora, ari Abeli, ari n’abandi Bahamya ba Yehova bo mu bihe byabanjirirje Ubukristo, ‘ntibaragahabwa ibyasezeranyijwe.’—Abaheburayo 11:39.
Gutunganya ukwizera
13. (a) Aburahamu na Dawidi bamenye iki ku bihereranye no gusohozwa kw’ibyasezeranyijwe? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ‘ukwizera kwazanywe na Yesu Kristo’?
13 Uko ibinyejana byagiye bihita, Imana yagendaga ihishura ukundi kuri ku bihereranye n’uburyo isezerano ry‘’urubyaro rw’umugore’ ryari gusohora. [Marayika] yabwiye Aburahamu ati “Kandi mu rubyaro rwawe ni mw amahanga yose yo mw is’ azahererw’ umugisha” (Itangiriro 22:18). Nyuma y’aho, Umwami Dawidi yabwiwe ko Urubyaro rwasezeranijwe rwari gukomoka mu muryango we wa cyami. Mu mwaka wa 29 w’igihe cyacu, urwo Rubyaro rwaje kuba Yesu Kristo (Zaburi 89:3, 4; Matayo 1:1; 3:16, 17). Ibinyuranye n’uko byagenze kuri Adamu w’umuhemu, “Adamu wa nyuma,” ari we Yesu Kristo, we yabaye intangarugero mu kugaragaza ukwizera (1 Abakorinto 15:45). Yiyeguriye umurimo wa Yehova mu buzima bwe bwose, kandi asohoza ubuhanuza bwinshi bwari bwaravuzwe kuri Mesiya. Bityo, Yesu yatumye ukuri guhereranye n’Urubyaro gusobanuka neza, kandi asohoza ibyashushanywaga n’Amategeko ya Mose (Abakolosai 2:16, 17). Ku bw’ibyo rero, dushobora kuvuga ko ‘ukuri kwazanywe na Yesu Kristo.’—Yohana 1:17.
14. Ni gute Paulo yagaragarije Abagalatia ko ukwizera kwari kwarafashe indi ntera?
14 Ubwo ukuri kwari kumaze kuboneka binyuriye kuri Yesu Kristo, hari hanabonetse urufatiro rwagutse rw’ “isezerano.” Ukwizera kwari gushimangiwe kurushaho, mbese ni nk’aho kwari gufashe indi ntera. Kuri iyo ngingo, Paulo yabwiye bagenzi be b’Abakristo basizwe ati “Ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngw abizera bahabg’ ibyasezeranyijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo. Icyakora, uko kwizera kutaraza, twarindwaga, tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutekereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. Ubgo ni bgo bury’ amategeko yatuberey’ umushorera wo kutugeza kuri Krsto, ngo dutsindishirizwe no kwizera. Ariko kwizera kumaze kuza, ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera. Mwese mur’ abana b’Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu.”—Abagalatia 3:22-26.
15. Ni mu buhe buryo bwonyine ukwizera kwagombaga gutunganywa?
15 Abisirayeli bizeraga ibyo Imana yabakoreraga binyuriye ku Isezerano ry’Amategeko. Ariko noneho, uko kwizera kwagombaga kwaguka. Mu buhe buryo? Ni mu kwizera Yesu wasizwe n’umwuka, ari we amategeko yagombaga kubayoboraho. Ni muri ubwo buryo bwonyine ukwizera kw’ababayeho mbere y’Ubukristo kwagombaga gutunganywa. Mbega ukuntu ku Bakristo bambere byari ingenzi ‘gutumbira Yesu wenyine, We Banze ryo kwizera ari na we ugusohoza [Ugutunganya, MN] rwose’! (Abaheburayo 12:2). Mu by’ukuri, Abakristo bose bagomba kubigenza batyo.
16. Ni mu buhe buryo umwuka wera wiyongereye, kandi kuki?
16 Ubwo ubumenyi bw’ukuri kwerekeye Imana kwari kwiyongereye kandi ukwizera kukaba kwari gutunganyijwe, mbese, umwuka wera na wo wagombaga kongerwa? Yego rwose. Kuri Pentekote y’umwaka wa 33 w’igihe cyacu, umwuka w’Imana, ari wo mufasha Yesu yari yasezeranyije ko uzaza, wasutswe ku bigishwa be (Yohana 14:26; Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-4). Guhera ubwo, umwuka wera watangiye kubakoreraho mu buryo bushya rwose, kuko bari bahindutse abavandimwe ba Kristo basizwe. Ukwizera kwabo, ari ko mbuto y’umwuka wera, kwari gukomejwe. Ibyo byabateguriye gukora umurimo wagutse wari ubategereje wo guhindura abantu abigishwa.—MAtayo 28:19, 20.
17. (a) Ni gute ukuri kwaje kandi ukwizera kugatunganywa kuva mu wa 1914? (b) Ni ikihe gihamya dufite cy’uko umwuka wera ukora kuva mu wa 1919?
17 Ukwizera kwabonetse ubwo Yesu yigaragazaga ari Umwami washyizweho, ubu hakaba hashize imyaka irenga 1900. Muri iki gihe ariko, ubwo ari Umwami utegeka mu ijuru, urufatiro rwacu rwo kwizera—ari ko kuri kwahishuwe—rwaragutse mu rugero rutangaje, bityo bituma ukwizera kwacu gutunganywa. Nanone kandi, imikorere y’umwuka wera yariyongereye. Ibyo byagaragaye neza mu wa 1919, ubwo umwuka wera wahemburaga abagaragu b’Imana bitanze bakava mu mirere imeze nko kudakora (Ezekieli 34:1-14; Ibyahishuwe 11:7-12). Icyo gihe ni bwo hashyizweho urufatiro rwa paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi uko imyaka yagendaga ihita, ni na ko yagiye irushaho gushinga imizi no kugaragaza ubwiza. Nonese, hari ikindi gihamya cy’imikorere y’umwuka wera w’Imana kirenze icyo cyashoboraga kuboneka?
Kuki tugomba gusuzuma ukwizera kwacu?
18. Ni hehe ukwizera kw’abatasi b’Abisirayeli kwari gutandukaniye?
18 Nyuma gato y’uko Abisirayeli babaturwa mu bubata bwo mu Misiri, abagabo 12 batumwe gutata igihugu cya Kanaani. Ariko, icumi muri bo babuze ukwizera, bashidikanya ubushobozi bwa Yehova bwo gusohoza isezerano rye ry’uko yari guha Isirayeli icyo gihugu. Bohejwe n’ibintu by’umubiri babonye. Muri abo cumi na babiri, Yosua na Kalebu bonyine ni bo bagaragaje ko bayoborwa no kwizera, aho kuyoborwa n’ibyo bareba. (Gereranya na 2 Abakorinto 5:7.) Kubera ko bagaragaje ukwizera, ni bo bonyine barokotse muri abo bagabo maze binjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Kubara 13:1-33; 14:35-38.
19. Ni gute twavuga ko urufatiro rwo kubakaho ukwizera rwarushijeho kuba rurerure muri iki gihe kuruta ikindi gihe cyose, ariko kandi tugomba gukora iki?
19 Ubu tugeze ku nkengero z’isi nshya ikiranuka y’Imana. Niba dushaka kuzayinjiramo, tugomba kugira ukwizera. Igishimishije ni uko urufatiro rw’ukuri uko kwizera gushingiyeho rwarushijeho kuba rurerure. Dufite Ijambo ry’Imana ryuzuye, dufite icyitegererezo twasigiwe na Yesu Kristo hamwe n’abigishwa be basizwe, dushyigikiwe n’amamiriyoni y’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, ndetse n’inkunga y’umwuka wera w’Imana itangwa mu rugero rutigeze rugerwaho mbere hose. Ariko kandi, byaba byiza dusuzumye ukwizera kwacu, maze tugafata imigambi yo kugukomeza bigishoboka.
20. Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?
20 Wenda wavuga uti ‘Ibyo ni ukuri rwose.’ Ariko se, ukwizera kwawe gukomeye mu rugero rungana iki? Wowe ubwawe wibaze uti “Mbese, Ubwami bwa Yehova bwo mu ijuru ni ikintu nyakuri kuri jye nk’uko bimeze ku butegetsi bwa kimuntu? Mbese, nemera kandi ngashyigikira byimazeyo umuteguro uboneka wa Yehova n’Inteko Nyobozi yawo? Mbese, nshobora kubona ko ubu amahanga yamaze kugotwa akaba arimo aganishwa ku ndunduro kuri Harmagedoni? Mbese, ukwizera kwanjye gushobora kugereranywa neza n’ukw’‘igicu cy’abahamya benshi’ bavugwa mu Baheburayo igice cya 11?—Abaheburayo 12:1; Ibyahishuwe 16:14-16.
21. Ni gute ukwizera guhata abagufite, kandi ni gute bahabwa imigisha? (Ongeraho ibivugwa mu gasanduku kari ku ipaji ya 13.)
21 Abafite ukwizera gushingiye ku kuri bahatirwa kugira icyo bakora. Ibitambo byabo by’ishimwe bishimisha Imana nka cya gitambo cyatanzwe na Abeli (Abaheburayo 13:15, 16). Kimwe na Nowa, umubwiriza wo gukiranuka wumviraga Imana, baguma mu nzira yo gukiranuka babwiriza Ubwami (Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5). Kimwe na Aburahamu, abafite ukwizera gushingiye ku kuri, bumvira Yehova n’aho byabatera ibibazo cyangwa bikabashyira mu kaga k’ibigeragezo bikomeye (Abaheburayo 11:17-19). Kimwe n’abagaragu b’indahemuka ba Yehova bo mu bihe byashize, abafite ukwizera muri iki gihe babona imigisha myinshi kandi bakitabwaho n’umubyeyi wabo wo mu ijuru ubakunda.—Matayo 6:25-34; 1 Timoteo 6:6-10.
22. Ni gute ukwizera gushobora gukomezwa?
22 Niba uri umugaragu wa Yehova ariko ukaba ubona ko ukwizera kwawe gucumbagira mu buryo runaka, wakora iki? Komeza ukwizera kwawe binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana ubishishikariye, kandi ureke akanwa kawe gasuke amazi y’ukuri yuzuye mu mutima wawe (Imigani 18:4). Niba ukwizera kwawe kudakomezwa ubudasiba, gushobora gucumbagira, ntikongere kugaragarira mu bikorwa, ndetse kukaba kwanapfa (1 Timoteo 1:19; Yakobo 2:20, 26). Iyemeze ko ibyo bitazigera na rimwe bigera ku kwizera kwawe. Saba ubufasha Yehova, usenge ugira uti “Nkiza kutizera!”—Mariko 9:24.
Ni gute wasubiza?
◻ Kwizera ni iki?
◻ Kuki ukwizera kudashobora guca ukubiri n’ukuri n’umwuka wera?
◻ Ni gute Yesu Kristo yabaye utunganya ukwizera kwacu?
◻ Kuki dukwiriye gusuzuma imbaraga ukwizera kwacu gufite?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]
ABAFITE UKWIZERA . . .
◻Bavuga ibyerekeye Yehova—2 Abakorinto 4:13.
◻Bakora imirimo isa n’iyo Yesu yakoze—Yohana 14:12.
◻Babera abandi isoko y’inkunga—Abaroma 1:8, 11, 12.
◻Banesha isi—1 Yohana 5:5.
◻Ntibatinya—Yesaya 28:16.
◻Bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka—Yohana 3:16.