Komera ku Kwizera Kwawe, N’ubwo Wagerwaho n’Ibigeragezo!
“Bene data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe.”—YAKOBO 1:2.
1. Ubwoko bwa Yehova bumukorera bufite ukwizera n’“umunezero w’umutima,” n’ubwo bugerwaho n’iki?
ABAGIZE ubwoko bwa Yehova, bamukorera ari Abahamya be bamwizera, kandi bafite “umunezero w’umutima” (Gutegeka 28:47; Yesaya 43:10). Babigenza batyo, n’ubwo bugarijwe n’ibigeragezo byinshi bibabuza amahwemo. N’ubwo bagerwaho n’imibabaro, bahumurizwa n’aya magambo agira ati “Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.”—Yakobo 1:2, 3.
2. Ni iki kizwi ku bihereranye n’uwanditse urwandiko rwa Yakobo?
2 Ayo magambo yanditswe n’umwigishwa Yakobo, mwene nyina wa Yesu Kristo, ahagana mu mwaka wa 62 I.C. (Mariko 6:3). Yakobo yari umusaza mu itorero ry’i Yerusalemu. Mu by’ukuri, we hamwe na Kefa (Petero) na Yohana, ‘bashimwe ko ari inkingi’—ni ukuvuga abantu bakomeye kandi bashikamye, bashyigikiraga itorero (Abagalatiya 2:9). Igihe ikibazo gihereranye no gukebwa cyagezwaga imbere y’“intumwa n’abakuru,” ahagana mu mwaka wa 49 I.C., Yakobo yatanze igitekerezo kiboneye gishingiye ku Byanditswe, ari na cyo iyo nteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yaje kwemeza.—Ibyakozwe 15:6-29.
3. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuraga na byo, kandi se, ni gute dushobora kuvana inyungu ihebuje mu rwandiko rwa Yakobo?
3 Kubera ko Yakobo yari umwungeri wo mu buryo bw’umwuka ushishikazwa n’inshingano ze, ‘yamenyaga uko umukumbi umeze’ (Imigani 27:23). Yaje kumenya ko muri icyo gihe Abakristo bari bahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Imitekerereze ya bamwe na bamwe yari ikeneye kongera gukosorwa, bitewe n’uko batoneshaga abakire. Ku Bakristo benshi, gusenga byari ibintu by’umuhango gusa. Bamwe bakoreshaga indimi zabo zidategekeka, basesereza abandi. Umwuka w’isi wabagiragaho ingaruka zonona, kandi hari benshi batagiraga ukwihangana, habe no kuba abanyamurava. Mu by’ukuri, Abakristo bamwe na bamwe bari barafashwe n’indwara yo mu buryo bw’umwuka. Urwandiko rwa Yakobo ruvuga ibihereranye n’ibyo bibazo mu buryo bwubaka, kandi inama ye iracyari ingirakamaro muri iki gihe, nk’uko yari iri mu kinyejana cya mbere I.C. Nidusuzuma urwo rwandiko, tukarufata nk’aho ari twebwe ku giti cyacu rwandikiwe, tuzungukirwa cyane.a
Mu Gihe Tugezweho n’Ibigeragezo
4. Ni gute twagombye gufata ibigeragezo?
4 Yakobo atugaragariza uko dukwiriye gufata ibigeragezo (Yakobo 1:1-4). Yiyise “imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo,” abigiranye ukwicisha bugufi, ntiyavuga ko yari afitanye isano n’Umwana w’Imana. Yakobo yandikiye “abo mu miryango cumi n’ibiri” y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, mu mizo ya mbere bari ‘baratatanijwe’ n’ibitotezo (Ibyakozwe 8:1; 11:19; Abagalatiya 6:16; 1 Petero 1:1). Twebwe Abakristo, natwe turatotezwa kandi ‘tukagubwa gitumo n’ibitugerageza bitari bimwe.’ Ariko kandi, nitwibuka ko ibigeragezo twihanganira bituma ukwizera kwacu gukomera, ‘tuzemera ko ari iby’ibyishimo rwose’ mu gihe byaba bitugezeho. Nidukomeza gushikama ku Mana mu gihe cy’ibigeragezo, ibyo bizatuma tugira ibyishimo birambye.
5. Ibigeragezo duhura na byo bishobora kuba bikubiyemo iki, kandi se, bigenda bite iyo tubyihanganiye kandi tukabitsinda?
5 Ibigeragezo duhura na byo, bikubiyemo amakuba agwirira abantu bose muri rusange. Urugero, dushobora kwibasirwa n’umuze. Muri iki gihe, Imana ntikiza mu buryo bw’igitangaza; ariko kandi, isubiza amasengesho tuyitura tuyisaba ubwenge n’ubutwari bikenewe, kugira ngo duhangane n’iyo ndwara. (Zaburi 41:2-4, umurongo wa 1-3 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, tugerwaho n’imibabaro bitewe n’uko turi Abahamya ba Yehova batotezwa, bazira ko bashaka gukiranuka (2 Timoteyo 3:12; 1 Petero 3:14). Mu gihe twihanganiye ibyo bitotezo kandi tukabitsinda, ukwizera kwacu kuba kugaragaje amanyakuri yako, kukaba ukwizera ‘kwageragejwe.’ Kandi iyo ukwizera kwacu gutsinze, ibyo ‘bidutera kwihangana.’ Ukwizera kwarushijeho gukomezwa n’ibigeragezo, kuzadufasha kwihanganira ibigeragezo bizavuka nyuma y’aho.
6. Ni gute ‘kwihangana gusohoza umurimo wako,’ kandi se, ni izihe ngamba z’ingirakamaro zishobora gufatwa mu gihe duhuye n’ibigeragezo?
6 Yakobo yagize ati “ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako.” Nitureka ikigeragezo kigakomeza tutagerageje kukiburizamo dukoresheje uburyo bunyuranyije n’Ibyanditswe, ukwihangana kuzakora “umurimo” wo kutugira Abakristo buzuye, batagize icyo babuze mu bihereranye no kwizera. Birumvikana ko mu gihe ikigeragezo kigaragaje ko dufite intege nke mu buryo runaka, twagombye gushakira ubufasha kuri Yehova kugira ngo tugitsinde. Byagenda bite se, mu gihe icyo kigeragezo cyaba ari igishuko kitwoshyoshya kituganisha mu busambanyi? Dukwiriye gusenga tuvuga ibihereranye n’icyo kibazo, hanyuma tugakora ibihuje n’amasengesho yacu. Dushobora kuba tugomba kuva aho twakoreraga akazi tukajya ahandi, cyangwa se tugafata izindi ngamba zizatuma dukomeza gushikama ku Mana.—Itangiriro 39:7-9; 1 Abakorinto 10:13.
Gusenga Dusaba Ubwenge
7. Ni gute dushobora gufashwa mu guhangana n’ibigeragezo?
7 Yakobo atugaragariza uko twabyifatamo, mu gihe tutazi ukuntu twahangana n’ikigeragezo (Yakobo 1:5-8). Nta bwo Yehova azatugayira ko tubuze ubwenge, kandi ko dusenga tubusaba dufite ukwizera. Ahubwo, azadufasha kubona ikigeragezo mu buryo bukwiriye, no kucyihanganira. Dushobora kwibutswa kwerekeza ibitekerezo ku Byanditswe binyuriye kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera, cyangwa mu cyigisho cyacu cya Bibiliya. Ibintu bigenda bibaho bikagera ku ntego zabyo binyuriye ku buyobozi bw’Imana, na byo hari ubwo byatuma tubona icyo twagombye gukora. Dushobora kuyoborwa n’umwuka w’Imana (Luka 11:13). Ubusanzwe, kugira ngo turonke izo nyungu, tugomba kwizirika ku Mana no ku bwoko bwayo.—Imigani 18:1.
8. Kuki umuntu ushidikanya adashobora kugira ikintu icyo ari cyo cyose ahabwa na Yehova?
8 Yehova atwizeza ko azaduha ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo, niba ‘dusaba twizeye, ari nta cyo dushidikanya.’ Umuntu ushidikanya, “ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa,” ari nta merekezo runaka azwi. Mu gihe twaba turi abantu bajegajega batyo mu buryo bw’umwuka, ‘twe kwibwira ko tuzagira icyo duhabwa n’Umwami Imana.’ Nimucyo twirinde kuba abantu b’“imitima ibiri,” kandi ‘banamuka’ ku isengesho, cyangwa mu bundi buryo. Ibiri amambu, nimucyo twizere Yehova, we Soko y’ubwenge.—Imigani 3:5, 6.
Abakire n’Abakene, Bashobora Kugira Ibyishimo
9. Kuki twebwe abasenga Yehova dufite impamvu zo kwishima?
9 N’ubwo ubukene ari kimwe mu bigeragezo duhura na byo, nimucyo tuzirikane ko Abakristo bakize n’abakennye, bashobora kugira ibyishimo (Yakobo 1:9-11). Mbere y’uko abenshi mu basizwe baba abigishwa ba Yesu, bari batunze ibintu bike byo mu buryo bw’umubiri, kandi bakanasuzugurwa n’isi (1 Abakorinto 1:26). Ariko kandi, bashoboraga kwishimira “isumbwe” ry’umwanya bari bafite wo kuba abaragwa b’Ubwami (Abaroma 8:16, 17). Ibinyuranye n’ibyo, abantu bakize bahoze bubahwa, babaye abigishwa ba Kristo ‘bacishijwe bugufi,’ bitewe no gusuzugurwa n’isi (Yohana 7:47-52; 12:42, 43). Ariko kandi, twebwe abagaragu ba Yehova twese, dushobora kugira ibyishimo bitewe n’uko kugira ubutunzi bw’isi no gushyirwa mu mwanya w’icyubahiro cyayo gihanitse ari ubusa, ubigereranyije n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka dufite. Kandi se, mbega ukuntu twishimira kuba nta bwirasi burangwa muri twe, ku bihereranye n’urwego rw’imibereho umuntu afite!—Imigani 10:22; Ibyakozwe 10:34, 35.
10. Ni gute Umukristo yagombye kubona ibihereranye n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri?
10 Yakobo adufasha kumva ko ubuzima bwacu budashingiye ku byo dutunze no ku byo twagezeho byo mu rwego rw’isi. Nk’uko ubwiza bw’akarabyo budashobora gutuma katuma mu gihe gakubiswe n’“ubushyuhe bwotsa” bw’izuba, ni na ko ubutunzi umuntu afite budashobora kumwongerera iminsi y’ubuzima. (Zaburi 49:7-10, umurongo wa 6-9 muri Biblia Yera; Matayo 6:27.) Ashobora gupfa mu gihe yari agikurikirana ‘inzira ze zose,’ wenda zihereranye n’ibintu by’ubucuruzi. Ku bw’ibyo rero, ikintu cy’ingenzi kiruta ibindi byose, ni ukuba “umutunzi mu by’Imana,” no gukora ibyo dushobora byose mu guteza imbere inyungu z’Ubwami.—Luka 12:13-21; Matayo 6:33; 1 Timoteyo 6:17-19.
Hahirwa Abihanganira Ibigeragezo
11. Ni ibiki biba biteganyirijwe abakomera mu gihe bahanganye n’ibigeragezo?
11 Twaba abakire cyangwa abakene, dushobora kugira ibyishimo mu gihe gusa twihanganira ibigeragezo bitugeraho (Yakobo 1:12-15). Nitwihanganira ibigeragezo, kandi ukwizera kwacu ntikugire icyo guhungabanaho, dushobora kwitwa abafite ibyishimo, kubera ko gukora ibiboneye mu maso y’Imana bitera ibyishimo. Mu gihe Abakristo babyawe n’umwuka bakomeye ku kwizera kwabo kugeza ku rupfu, bahabwa “ikamba ry’ubugingo,” ni ukuvuga ubuzima budapfa mu ijuru (Ibyahishuwe 2:10; 1 Abakorinto 15:50). Niba dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi kandi tukaba dukomeza kwizera Imana, dushobora kwiringira kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43; Abaroma 6:23). Mbega ukuntu Yehova ari mwiza ku bamwizera bose!
12. Mu gihe tugezweho n’amakuba, kuki tutagombye kuvuga tuti “Imana ni yo inyoheje”?
12 Mbese, byashoboka ko Yehova ubwe atugerageresha amakuba? Oya, ntitwagombye kuvuga ngo “Imana ni yo inyoheje.” Yehova ntagerageza kutwoshya ngo dukore icyaha, ahubwo mu gihe dukomeje kwizera dushikamye, aradufasha rwose kandi akaduha imbaraga dukeneye kugira ngo twihanganire ibigeragezo (Abafilipi 4:13). Imana ni iyera, bityo ikaba itadushyira mu mimerere yahungabanya ubushobozi bwacu bwo kurwanya ibikorwa bibi. Mu gihe twishyize ubwacu mu mimerere itarangwa no kwera maze tugakora icyaha runaka, ntitwagombye kubiyiryoza, “kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.” N’ubwo Yehova ashobora kureka ikigeragezo kikatugeraho, kugira ngo kiduhane ku bw’inyungu zacu, ntatugerageza afite intego mbi (Abaheburayo 12:7-11). Satani ashobora kutwoshyoshya kugira ngo dukore ibibi, ariko Imana ishobora kudukiza uwo mubi.—Matayo 6:13.
13. Ni iki gishobora kubaho, mu gihe twaba tutamaganiye kure icyifuzo kibi?
13 Tugomba guhora dusenga, kubera ko imimerere runaka ishobora gutuma tugira icyifuzo kibi kidusunikira gukora icyaha. Yakobo yagize ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.” Ibyaha byacu ntidushobora kubiryoza Imana, mu gihe turetse umutima wacu ukibanda ku byifuzo byo gukora ibyaha. Iyo tutivanyemo icyifuzo kibi, ‘kiratwita,’ kigasagambira mu mutima, maze ‘kikabyara ibyaha.’ Iyo ibyaha bimaze gukorwa, ‘bibyara urupfu.’ Uko bigaragara, dusabwa kurinda imitima yacu no kurwanya ibitekerezo bibogamira ku cyaha (Imigani 4:23). Kayini yaburiwe ko icyaha cyari kigiye kumunesha, ariko ntiyakirwanya (Itangiriro 4:4-8). Noneho se, byagenda bite mu gihe twaba dutangiye kugira imyifatire inyuranye n’Ibyanditswe? Nta gushidikanya, twagombye gushimira, mu gihe abasaza b’Abakristo bagerageje kutugorora kugira ngo tudacumura ku Mana.—Abagalatiya 6:1.
Imana—Yo Soko y’Ibintu Byiza
14. Ni mu buhe buryo dushobora kuvuga ko impano Imana itanga ziba ‘zitunganye’?
14 Twagombye kwibuka ko Yehova ari we Soko, itari iy’ibigeragezo, ahubwo y’ibintu byiza (Yakobo 1:16-18). Iyo Yakobo yagiraga icyo abwira bagenzi be bahuje ukwizera, yababwiraga abita ngo “bene Data bakundwa,” kandi agaragaza ko Imana ari yo Nyir’ugutanga ‘kose kwiza n’impano itunganye.’ Impano zo mu buryo bw’umwuka n’izo mu buryo bw’umubiri Yehova atanga, ziba ‘zitunganye rwose’ cyangwa zuzuye, ari nta kintu na kimwe zibura. Ziva “mu ijuru,” mu buturo bw’Imana (1 Abami 8:39). Yehova ni we “Se w’imicyo” imurikira mu kirere—ni ukuvuga izuba, ukwezi, n’inyenyeri. Nanone kandi, aduha umucyo hamwe n’ukuri byo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 43:3; Yeremiya 31:35; 2 Abakorinto 4:6). Mu buryo bunyuranye n’izuba rigenda rihindura igicucu uko ryicumye, maze saa sita zuzuye gusa rikaba ari bwo riba riringanije ijuru, Imana ihora iri ahirengereye, ari na ko itanga ibyiza. Nta gushidikanya, izaduha ibya ngombwa dukeneye kugira ngo duhangane n’ibigeragezo, niba twungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka idutegurira, binyuriye mu Ijambo ryayo no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”—Matayo 24:45.
15. Imwe mu mpano zihebuje za Yehova ni iyihe?
15 Imwe mu mpano zihebuje Imana yatanze ni iyihe? Ni ukuba yaratumye haboneka abana bo mu buryo bw’umwuka babyawe n’umwuka wera, ufatanyije n’ubutumwa bwiza, cyangwa “ijambo ry’ukuri.” Abo bavuka mu buryo bw’umwuka, baba babaye “nk’umuganura,” bakaba batoranyijwe mu bantu kugira ngo babe “abami n’abatambyi” mu ijuru (Ibyahishuwe 5:10; Abefeso 1:13, 14). Yakobo ashobora kuba yaratekerezaga ku bihereranye n’umuganura wa sayiri, watanzweho ituro ku itariki ya 16 Nisani, ari yo tariki Yesu yazutseho, no ku bihereranye n’ituro ry’imitsima ibiri y’ingano yatanzwe ku munsi wa Pentekote, igihe umwuka wera wasukwaga (Abalewi 23:4-11, 15-17). Muri ubwo buryo, Yesu yari kuba umuganura, abaraganwa na we na bo bakaba “nk’umuganura.” Bite se niba dufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi? Kuzirikana mu bwenge ibyo byiringiro, bizadufasha kurushaho kwizera Nyir’ugutanga ‘kose kwiza,’ we watumye tuzashobora kubona ubuzima bw’iteka mu gihe Ubwami buzaba butegeka.
Ube Umuntu ‘Ukora Iby’Iryo Jambo’
16. Kuki twagombye ‘kwihutira kumva, ariko tugatinda kuvuga, kandi tugatinda kurakara’?
16 Muri iki gihe, twaba turimo tugerwaho n’ibigerageza ukwizera kwacu, cyangwa twaba tudahura na byo, tugomba kuba ‘abakora iby’iryo jambo’ (Yakobo 1:19-25). Tugomba ‘kwihutira kumva’ ijambo ry’Imana, tukaba abakora ibyaryo bumvira (Yohana 8:47). Ku rundi ruhande, nimucyo tube abantu ‘batinda kuvuga,’ tugenzura ibyo tuvuga tubigiranye ubwitonzi (Imigani 15:28; 16:23). Yakobo ashobora kuba yaradusabaga kutihutira kuvuga ko Imana ari yo nyirabayazana w’ibigeragezo byacu. Ikindi kandi, tugirwa inama yo ‘gutinda kurakara: kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.’ Niba turakajwe n’ibyo umuntu runaka avuze, nimucyo ‘dutinde,’ kugira ngo twirinde gusubizanya umujinya (Abefeso 4:26, 27). Ibyo kuzabiranywa n’uburakari bishobora kuduteza ibibazo, bikaba byanabera abandi ikigeragezo, ntibishobora gutuma tugira imyifatire kwizera Imana yacu ikiranuka bidusaba kugira. Byongeye kandi, niba dufite “ubwenge bwinshi,” nta bwo ‘tuzihutira kurakara,’ kandi abavandimwe na bashiki bacu bazatugana.—Imigani 14:29.
17. Mu gihe twamaganiye kure ububi bwo mu mutima n’ubwo mu bwenge, bitugeza ku ki?
17 Nta gushidikanya ko tugomba kwiyezaho “imyanda yose”—ni ukuvuga ikintu icyo ari cyo cyose Imana yanga urunuka, kandi kiyitera kugira uburakari. Nanone kandi, tugomba ‘kwiyambura ububi busaze.’ Twese twagombye kwamaganira kure y’imibereho yacu umwanda uwo ari wo wose, waba uwo mu buryo bw’umubiri cyangwa uwo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 7:1; 1 Petero 1:14-16; 1 Yohana 1:9). Kurandura ububi mu mutima wacu no mu bwenge bwacu, byadufashije ‘kwakirana ubugwaneza ijambo ryatewe muri twe’ ry’ukuri (Ibyakozwe 17:11, 12). Uko igihe tumaze turi Abakristo cyaba kingana kose, tugomba gukomeza kureka ukuri kwinshi kurushaho gushingiye ku Byanditswe, kugaterwa muri twe. Kubera iki? Kubera ko binyuriye ku mwuka w’Imana, ijambo ryatewe rituma twambara “umuntu mushya” ugera ku gakiza.—Abefeso 4:20-24.
18. Ni gute uwumva ijambo ibi byo gupfa kumva gusa, atandukanye n’uryumva akanakora ibyaryo?
18 Ni gute tugaragaza ko tuyoborwa n’ijambo? Tubigaragaza tuba abantu bumvira ‘bakora iby’iryo jambo, atari abapfa kuryumva gusa’ (Luka 11:28). ‘Abakora,’ bagira ukwizera kurangwa n’ibikorwa, urugero nko gukorana umwete mu murimo wa Gikristo, no kwifatanya buri gihe mu materaniro y’ubwoko bw’Imana (Abaroma 10:14, 15; Abaheburayo 10:24, 25). Uwumva ijambo ibi byo gupfa kumva gusa, “ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo.” Arireba, hanyuma akagenda maze akibagirwa ibyo ashobora kuba yari akeneye kugira ngo atunganye isura ye. Twebwe ‘abakora iby’iryo jambo,’ twiga ‘amategeko atunganye’ y’Imana, kandi tukayumvira tubigiranye ubwitonzi, ayo mategeko akaba anakubiyemo buri kintu cyose idusaba gukora. Bityo rero, umudendezo dufite, unyuranye cyane no kuba mu bubata bw’icyaha n’urupfu, kubera ko uyobora ku buzima. Ku bw’ibyo rero, nimucyo ‘dukomeze kugira umwete [w’amategeko atunganye],’ tuyasuzumana ubwitonzi kandi tuyumvira buri gihe. Kandi rero, tekereza gato! Twebwe ‘abumvira [amategeko], atari abayumva gusa bakibagirwa,’ dufite ibyishimo bizanwa no kuba dufite ubutoni ku Mana.—Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.
Gukora Ibirenze Ibyo Kuba Abanyedini
19, 20. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:26, 27, ni iki gukurikiza ugusenga kutanduye bidusaba? (b) Ni izihe ngero zimwe na zimwe ziranga ugusenga kutanduye?
19 Niba dushaka kugira ubutoni ku Mana, tugomba kwibuka ko ugusenga k’ukuri atari ibi by’umuhango gusa (Yakobo 1:26, 27). Dushobora kwibwira ko turi ‘abanyedini’ bemewe ba Yehova, ariko kandi, ukuntu abona buri wese muri twe ni byo by’ingenzi rwose (1 Abakorinto 4:4). Inenge imwe ikabije, ishobora kuba iyo kunanirwa ‘kugenga ururimi.’ Twaba twibeshya, turamutse dutekereje ko Imana ishimishwa no gusenga kwacu, mu gihe dusebya abandi, tukavuga ibinyoma, cyangwa tugakoresha nabi ururimi rwacu mu bundi buryo (Abalewi 19:16; Abefeso 4:25). Mu by’ukuri, ntidushaka ko “idini” ryacu riba “ubusa” maze ngo rireke kwemerwa n’Imana, bitewe n’impamvu iyo ari yo yose.
20 N’ubwo Yakobo atavuze buri ngingo yose iranga ugusenga kutanduye, yavuze ko hakubiyemo ‘gusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo’ (Abagalatiya 2:10; 6:10; 1 Yohana 3:18). Itorero rya Gikristo ryita ku bapfakazi mu buryo bwihariye, ribaha ibyo bakeneye (Ibyakozwe 6:1-6; 1 Timoteyo 5:8-10). Kubera ko Imana ari yo Murengezi w’abapfakazi n’imfubyi, nimucyo dufatanye na Yo mu gukora ibyo dushoboye, kugira ngo tubafashe mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri (Gutegeka 10:17, 18). Nanone kandi, gukurikiza ugusenga kutanduye, bisobanura ‘kwirinda kwanduzwa n’iby’isi,’ ni ukuvuga umuryango wa kimuntu ukiranirwa, uyoborwa na Satani (Yohana 17:16; 1 Yohana 5:19). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwirinda imyifatire y’isi irangwa no kutubaha Imana, kugira ngo duheshe Yehova ikuzo, kandi tube ingirakamaro mu murimo we.—2 Timoteyo 2:20-22.
21. Mu birebana n’urwandiko rwa Yakobo, ni ibihe bibazo by’inyongera dukwiriye gusuzuma?
21 Bityo rero, inama Yakobo yatanze twasuzumye mu buryo burambuye, zagombye kudufasha kwihanganira ibigeragezo no gukomera ku kwizera kwacu. Zagombye gutuma turushaho gushimira Nyir’ugutanga impano nziza wuje urukundo. Nanone kandi, amagambo ya Yakobo adufasha gukurikiza ugusenga kutanduye. Ni iki kindi adusaba kwitondera? Ni izihe ntambwe zindi dushobora gutera, kugira ngo tugaragaze ko twizera Yehova by’ukuri?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu gihe uzaba wiga iki gice hamwe n’ibindi bibiri bigikurikira mu buryo bwa bwite cyangwa mu rwego rw’umuryango, cyane cyane uzabona ko ari iby’ingirakamaro gusoma buri gice cyavuzwe, cyo mu rwandiko rwa Yakobo rukomeza ukwizera.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iki kizadufasha kwihanganira ibigeragezo?
◻ Kuki Abakristo bashobora kwishima, n’ubwo bahura n’ibigeragezo?
◻ Ni gute dushobora kuba abakora iby’iryo jambo?
◻ Ugusenga kutanduye gukubiyemo iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mu gihe ugezweho n’ibigeragezo, izere ubushobozi bwa Yehova bwo gusubiza amasengesho
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
‘Abakora iby’iryo jambo’ bamamaza iby’Ubwami bw’Imana ku isi hose