Yeremiya
31 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe nzaba Imana y’imiryango yose ya Isirayeli, na bo bazaba abantu banjye.”+
2 Yehova aravuga ati:
“Abarokotse inkota, Imana yabagaragarije ineza mu butayu,
Igihe Abisirayeli bagendaga bagana aho kuruhukira.”
3 Yehova yambonekeye ari kure arambwira ati:
“Nagukunze urukundo ruhoraho.
Ni yo mpamvu nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka.*+
4 Nzongera nkubake kandi koko uzubakwa.+
5 Uzongera gutera imizabibu ku misozi y’i Samariya.+
Abatera imizabibu bazayitera kandi bishimire kurya imbuto zayo.+
6 Kuko hari umunsi uzagera abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bagasakuza bati:
‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+
7 Yehova aravuga ati:
“Muririmbire Yakobo mwishimye,
Muvuge cyane mwishimye kuko muri hejuru y’ibihugu.+
Mutangaze ubwo butumwa. Musingize Imana muvuga muti:
‘Yehova, kiza abantu bawe, ari bo basigaye bo muri Isirayeli.’+
8 Nzabagarura mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru.+
Nzabahuriza hamwe mbavanye mu turere twa kure cyane tw’isi.+
Muri bo hazaba harimo umuntu utabona n’uwamugaye,+
Umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.
Bazagaruka hano ari abantu benshi.+
Mu nzira iringaniye ku buryo batazasitara,
Kuko ndi papa wa Isirayeli na Efurayimu akaba imfura yanjye.”+
“Uwatatanyije Abisirayeli azabahuriza hamwe.
Azabarinda nk’uko umwungeri arinda amatungo ye.+
12 Bazaza bavuga cyane kandi bishimye ku musozi wa Siyoni,+
Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza* Yehova yabakoreye,
Bitewe n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta
N’intama zikiri nto n’inka zikiri nto.+
14 Abatambyi* nzabaha ibyokurya byinshi,*
Kandi abantu banjye bazahaga ibintu byiza nzabaha,” ni ko Yehova avuga.+
15 “Yehova aravuga ati:
‘I Rama+ humvikanye ijwi ryo kurira no gutaka cyane.
Ni Rasheli uririra abahungu* be.+
Yanze guhumurizwa
Kubera ko bari batakiriho.’”+
16 Yehova aravuga ati:
“‘Reka kurira wihanagure amarira ku maso
Kuko nzaguhemba bitewe n’ibyo wakoze.’ Ni ko Yehova avuga.
‘Bazagaruka bave mu gihugu cy’umwanzi.’+
17 Yehova aravuga ati: ‘Izere ko uzamererwa neza mu gihe kizaza,+
Abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.’”+
18 “Numvise Efurayimu arira avuga ati:
‘Warankosoye kandi nemeye gukosorwa
Nk’ikimasa kitatojwe.
Utume mpindukira kandi rwose nzahindukira
Kuko uri Yehova Imana yanjye.
19 Igihe nari maze guhindukira naricujije+
Maze kubimenyeshwa nkubita ku kibero cyanjye kubera agahinda.
Nagize isoni kandi ndamwara+
Kuko nakomeje guterwa isoni n’ibyo nakoze nkiri muto.’”
20 Yehova aravuga ati: “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro nkunda cyane?+
Nubwo namuhannye, sinigeze mutererena.
Ni yo mpamvu iyo mutekereje mpangayika cyane.*+
Kandi rwose nzamugirira impuhwe.”+
Itondere umuhanda, witondere inzira unyuramo.+
Yewe mukobwa* wa Isirayeli we, garuka! Garuka mu mijyi yawe.
22 Wa mukobwa w’umuhemu we, uzakomeza kubaho udafata umwanzuro ugeze ryari?
Yehova yaremye ikintu gishya mu isi.
Umugore azashakisha uko yakongera kubana neza n’umugabo we.”
23 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Bazongera kuvugira aya magambo mu gihugu cy’u Buyuda no mu mijyi yaho igihe nzagarura abari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bati: ‘Yehova aguhe umugisha, wowe hantu ho gutura hakiranuka,+ wowe musozi wera.’+ 24 Abahinzi n’abungeri,* bose hamwe bazatura mu Buyuda no mu mijyi yaho yose.+ 25 Unaniwe* nzamukomeza kandi ufite intege nke* muhe ibyo akeneye.”+
26 Nuko ndakanguka ntangira kureba; nari nasinziriye neza cyane.
27 Yehova aravuga ati: “Mu minsi igiye kuza, nzatuma abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda baba benshi, ntume n’amatungo yabo aba menshi.”+
28 Yehova aravuga ati: “Nk’uko nakomezaga kubakurikirana kugira ngo mbarandure, mbagushe hasi, mbasenye, mbarimbure kandi mbangize,+ ni ko nzakomeza kubakurikirana kugira ngo mbubake kandi mbatere.+ 29 Icyo gihe ntibazongera kuvuga bati: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo bababaye amenyo.’*+ 30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize icyaha cye. Umuntu wese uzarya imizabibu itarera, ni we uzababara amenyo.”
31 Yehova aravuga ati: “Mu minsi iri imbere nzagirana isezerano rishya n’abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda.+ 32 Ntirizaba rimeze nk’isezerano nagiranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ ‘isezerano bishe,+ nubwo ari njye wari shebuja.’* Ni ko Yehova avuga.”
33 Yehova aravuga ati: “Iri ni ryo sezerano nzasezerana n’abo mu muryango wa Isirayeli nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye muri bo+ kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo na bo babe abantu banjye.”+
34 Yehova aravuga ati: “Ntibazongera kwigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘menya Yehova!’+ kuko bose bazamenya, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku ukomeye;+ nzabababarira ikosa ryabo kandi sinongere kwibuka icyaha cyabo.”+
35 Uku ni ko Yehova avuga,
We utanga izuba ngo rimurike ku manywa,
Agategeka ukwezi n’inyenyeri ngo bijye bimurika nijoro,
We utuma inyanja yivumbura ikazamo imiraba ikaze,
We witwa Yehova nyiri ingabo:+
36 “Yehova aravuga ati: ‘ibyo nategetse bitabaye,
Ni cyo gihe cyonyine abakomoka kuri Isirayeli na bo bareka kwitwa ishyanga imbere yanjye igihe cyose.’”+
37 Yehova aravuga ati: “‘Niba ijuru ryashobora gupimwa, fondasiyo z’isi na zo zikagenzurwa, ubwo nanjye nakwanga abagize urubyaro rwose rwa Isirayeli bitewe n’ibintu byose bakoze.’ Ni ko Yehova avuga.”+
38 Yehova aravuga ati: “Igihe kizagera maze Yehova yubakirwe umujyi+ uhereye ku Munara wa Hananeli+ ukageza ku Irembo ry’Inguni.+ 39 Umugozi bapimisha+ uzagenda ugere ku gasozi ka Garebu maze ukate werekeze i Gowa. 40 Ikibaya kirimo intumbi n’ivu* n’amaterasi yose, ukagenda ukagera mu Kibaya cya Kidironi,+ kugeza ku nguni y’Irembo ry’Ifarashi+ ahagana iburasirazuba, Yehova azabona ko ari ahantu hera.+ Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa.”