Ukwizera Kudusunikira Gukora Ibikorwa!
“Ubonye yuko kwizera [kw’Aburahamu] kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.”—YAKOBO 2:22.
1, 2. Tubizagenza dute, niba dufite ukwizera?
ABANTU benshi bavuga ko bizera Imana. Ariko kandi, ukwizera kuvugwa ku rurimi gusa, ni kimwe n’umurambo, nta buzima kuba gufite. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye.” Nanone kandi, yavuze ko Aburahamu watinyaga Imana, yagize ukwizera “kwafatanije n’imirimo ye” (Yakobo 2:17, 22). Ayo magambo asobanura iki kuri twe?
2 Niba dufite ukwizera nyakuri, ntituzemera ibyo twumva mu materaniro ya Gikristo ngo birangirire aho. Tuzatanga igihamya kigaragaza ko dufite ukwizera, bitewe n’uko turi Abahamya ba Yehova barangwa n’ibikorwa. Ni koko, ukwizera kuzadushishikariza gukurikiza Ijambo ry’Imana mu mibereho yacu, kandi kuzadusunikira kurishyira mu bikorwa.
Kurobanura Abantu ku Butoni Ntibijyanirana no Kwizera
3, 4. Ni gute ukwizera kwagombye kugira ingaruka ku bihereranye n’ukuntu dufata abandi?
3 Niba twizera Imana na Kristo by’ukuri, ntituzarobanura abantu ku butoni (Yakobo 2:1-4). Bamwe mu bo Yakobo yandikiye, ntibagaragazaga imyifatire yo kutarobanura abantu ku butoni, ari na yo Abakristo b’ukuri basabwaga kugira (Abaroma 2:11). Ku bw’ibyo rero, Yakobo yarabajije ati “mwebwe ntimufite ukwizera k’Umwami wacu Yesu Kristo, we kuzo ryacu, mubigiranye ibikorwa byo kurobanura ku butoni, si byo se?,” (NW). Iyo umukire utizera wambaye impeta za zahabu n’imyenda y’akataraboneka yabaga aje mu materaniro, hakaza n’“umukene wambaye ubushwambagara” na we utizera, bombi bagombaga kwakirwa neza; ariko kandi, abakire ni bo bitabwagaho mu buryo bwihariye. Bahabwaga ahantu “heza” ho kwicara, naho abakene batizera bo bakabwirwa guhagarara, cyangwa kwicara hasi, aho abandi bakandagiza ibirenge.
4 Yehova yatanze igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ku bw’abakire kimwe n’abakene (2 Abakorinto 5:14). Ku bw’ibyo rero, mu gihe twaba dushatse gutonesha abakire, twaba twitandukanyije no kwizera Kristo, we ‘wahindutse umukene, kugira ngo ubukene bwe budutungishe’ (2 Abakorinto 8:9). Ntituzigere na rimwe dufata abantu muri ubwo buryo—ngo tube twabaha icyubahiro tubitewe n’impamvu idakwiriye. Imana ntirobanura abantu ku butoni, bityo rero, niba twajyaga tugaragaza ko turobanura abantu ku butoni, tuzaba turi “abacamanza batekereza ibidakwiriye” (Yobu 34:19). Nta gushidikanya, nitugira icyifuzo cyo gushimisha Imana, ntituzagwa mu moshya yo kurobanura abantu ku butoni, cyangwa ngo ‘twubahire abantu kubakuraho indamu.’—Yuda 4, 16.
5. Ni ba nde Imana yatoranyije kugira ngo babe “abatunzi mu byo kwizera,” kandi se, ni gute akenshi abakire mu bihereranye n’ubutunzi babigenza?
5 Yakobo agaragaza umukire nyakuri uwo ari we, akanasaba akomeje ko abantu bose bagaragarizwa urukundo, nta kurobanura ku butoni (Yakobo 2:5-9). ‘Imana yatoranyije abakene ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami.’ Ibyo ni ko biri, kubera ko akenshi abakene ari bo bitabira cyane ubutumwa bwiza kurusha abandi (1 Abakorinto 1:26-29). Abakire mu bihereranye n’ubutunzi, bafashwe mu rwego rw’itsinda, usanga bakandamiza abandi mu birebana n’imyenda, ibihembo, n’ibikorwa bihereranye n’amategeko. Bavuga nabi Kristo bakanadutoteza, bitewe n’uko twitirirwa izina rye. Ariko kandi, nimucyo twiyemeze kumvira “amategeko y’Umwami wacu,” adusaba gukunda bagenzi bacu—ni ukuvuga gukunda abakire n’abakene mu rugero rungana (Abalewi 19:18; Matayo 22:37-40). Kubera ko ibyo Imana ibisaba, kurobanura abantu ku butoni byaba ari ‘ugukora icyaha.’
‘Imbabazi Zishima Hejuru [y’Urubanza]’
6. Ni gute twaba ducumuye ku mategeko, mu gihe twaba tutaranzwe n’imbabazi mu byo tugirira abandi?
6 Mu gihe turobanuye abantu ku butoni nta mbabazi, tuba ducumuye ku mategeko (Yakobo 2:10-13). Iyo duteshutse muri ibyo, tuba twishe amategeko y’Imana yose. Abisirayeli babaga batakoze icyaha cy’ubusambanyi ariko bakaba ari abajura, babaga bishe Amategeko ya Mose. Twebwe Abakristo, ducirwa urubanza hakurikijwe “amategeko y’ubwoko bufite umudendezo” (NW)—ni ukuvuga Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bari mu isezerano rishya, bafite amategeko yaryo mu mitima yabo.—Yeremiya 31:31-33.
7. Kuki abakomeza kurobanura abantu ku butoni, badashobora kwitega kugirirwa imbabazi n’Imana?
7 Niba twihandagaza tuvuga ko dufite ukwizera, ariko tugakomeza kurobanura abantu ku butoni, turi mu kaga. Abatagira urukundo n’imbabazi, bazacirwa urubanza rutarangwa n’imbabazi (Matayo 7:1, 2). Yakobo yagize ati “imbabazi ziruta urubanza, zikarwishima hejuru.” Nitwemera ubuyobozi bw’umwuka wera wa Yehova, tukarangwa n’imbabazi mu migirire yacu yose, nta kintu tuzaryozwa mu gihe tuzaba duciriwe urubanza. Ibiri amambu, tuzagirirwa imbabazi, bityo dutsinde ibyo tuzabazwa n’ubutabera bukaze, cyangwa urubanza rwakadutsinze.
Ukwizera Gutuma Hakorwa Imirimo Myiza
8. Ni iyihe mimerere y’umuntu uvuga ko afite ukwizera, ariko akaba adafite imirimo?
8 Uretse gutuma tugira urukundo n’imbabazi, ukwizera kudutera gukora indi mirimo myiza (Yakobo 2:14-26). Birumvikana ko ukwizera ko ku rurimi gusa kutagira imirimo, kutazadukiza. Mu by’ukuri, ntidushobora kugira igihagararo gikwiriye imbere y’Imana, biturutse ku mirimo yategetswe n’Amategeko (Abaroma 4:2-5). Yakobo yari arimo avuga ibihereranye n’imirimo ikozwe, bidaturutse ku rwandiko rw’amategeko, ahubwo bitewe no kwizera hamwe n’urukundo. Mu gihe dusunitswe na bene iyo mico, nta bwo tuzifuriza ibyiza mugenzi wacu duhuje ugusenga ufite icyo akennye, maze ngo duterere iyo. Tuzaha ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri umuvandimwe cyangwa mushiki wacu udafite icyo yambara, cyangwa ushonje. Yakobo yarabajije ati ‘hagira mwene Data [ufite icyo] abuze maze mukamubwira muti “genda amahoro, ususuruke, uhage”; ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye, byavura iki?’ Nta cyo byavura (Yobu 31:16-22). Bene uko “kwizera,” nta buzima kuba gufite!
9. Ni iki kigaragaza ko dufite ukwizera?
9 Dushobora kuba twifatanya n’ubwoko bw’Imana mu rugero runaka, ariko kandi, imirimo dukorana umutima wacu wose, ni yo yonyine ishobora gushyigikira amagambo twihandagaza tuvuga, tugaragaza ko dufite ukwizera. Ni byiza niba twararetse inyigisho y’Ubutatu, maze tukiringira ko hariho Imana imwe y’ukuri. Ariko kandi, gupfa kwizera ibintu, si ko kwizera. ‘Abadayimoni barizera’ kandi “bagahinda imishyitsi” babitewe n’ubwoba, kubera ko bategereje kuzarimburwa. Niba koko dufite ukwizera, kuzadusunikira gukora imirimo, urugero nko kubwiriza ubutumwa bwiza no guha ibyo kurya n’imyambaro bagenzi bacu duhuje ukwizera babikeneye. Yakobo yarabajije ati “wa muntu utagira umumaro [udafite ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana] we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?” Ni koko, ukwizera kugomba kujyana n’ibikorwa.
10. Kuki Aburahamu yiswe “sekuruza w’abizera bose”?
10 Ukwizera kw’Aburahamu, umukurambere wubahaga Imana, kwamusunikiye gukora ibikorwa. Kubera ko ari “sekuruza w’abizera bose,” ‘yatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro’ (Abaroma 4:11, 12; Itangiriro 22:1-14). Byari kugenda bite se, iyo Aburahamu ataza kwizera ko Imana yashoboraga kuzura Isaka, maze igasohoza isezerano ryayo rihereranye n’imbuto yari kuzamukomokaho? Icyo gihe, Aburahamu ntaba yarigeze na rimwe agerageza gutamba umwana we (Abaheburayo 11:19). Imirimo irangwa no kumvira y’Aburahamu, ni yo yatumye ‘ukwizera kwe gutunganywa,’ cyangwa gusohozwa. Ni cyo cyatumye “ibyanditswe [mu Itangiriro 15:6] bisohora, bya bindi bivuga ngo ‘Aburahamu yizeye Imana, bimuhwanirizwa no gukiranuka.’” Imirimo y’Aburahamu yo kugerageza gutamba Isaka, yemeje ibyo Imana yari yaravuze mbere y’aho, ko Aburahamu yari umukiranutsi. Binyuriye ku mirimo ishingiye ku kwizera kwe, yagaragaje urukundo yakundaga Imana, maze yitwa “incuti y’Imana.”
11. Ni ikihe gihamya dufite kigaragaza ukwizera, ku birebana na Rahabu?
11 Aburahamu yagaragaje “yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.” Ibyo ni na ko byagendekeye Rahabu, umugore w’i Yeriko wari maraya. ‘Yatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yacumbikiraga za ntumwa [z’Abisirayeli], akaziyobora indi nzira,’ kugira ngo zicike abanzi bazo b’Abanyakanani. Mbere y’uko ahura n’intasi z’Abisirayeli, yemeraga ko Yehova ari we Mana y’ukuri, kandi amagambo yaje kuvuga nyuma y’aho, no kuba yararetse uburaya bwe, byabaye igihamya kigaragaza ukwizera yari afite (Yosuwa 2:9-11; Abaheburayo 11:31). Yakobo amaze gutanga urwo rugero rwa kabiri rwo kwizera kwagaragajwe n’imirimo, yagize ati “nuko rero, nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze; kuba gupfuye.” Iyo umuntu apfuye, nta mbaraga y’ubuzima cyangwa “umwuka” iba imurimo, kandi nta kintu na kimwe akora. Kimwe n’umubiri upfuye, ukwizera ko ku rurimi gusa na ko nta buzima kuba gufite, habe ngo kugire n’umumaro. Icyakora, niba dufite ukwizera nyakuri, kuzadusunikira gukora ibikorwa birangwa no kubaha Imana.
Tegeka Ururimi Rwawe!
12. Ni iki abasaza bo mu itorero bagombye gukora?
12 Kuvuga no kwigisha, na byo bishobora kuba igihamya kigaragaza ukwizera, ariko kandi, hagomba kubaho n’umuco wo kwirinda (Yakobo 3:1-4). Abasaza bafite inshingano iremereye hamwe n’ibintu byinshi bazasabwa kumurikira Imana, bitewe n’uko baba ari abigisha mu itorero. Ku bw’ibyo rero, bagombye gusuzuma intego zabo n’ubushobozi bafite, babigiranye ukwicisha bugufi. Uretse kugira ubumenyi n’ubushobozi, abo bagabo bagomba no gukunda Imana na bagenzi babo bahuje ukwizera, bakabakunda urukundo rwimbitse (Abaroma 12:3, 16; 1 Abakorinto 13:3, 4). Inama abasaza batanga, igomba kuba ishingiye ku Byanditswe. Mu gihe umusaza yaba atandukiriye mu myigishirize ye, maze ibyo bigakururira abandi ingorane, yazacirwa n’Imana urubanza rumutsinda, binyuriye kuri Kristo. Bityo rero, abasaza bagombye kuba abantu bicisha bugufi kandi bahora bashishikajwe no kwiga, bakaba abizerwa mu bihereranye no kwizirika ku Ijambo ry’Imana.
13. Kuki ducumura mu byo tuvuga?
13 N’ubwo twaba turi abigisha bahebuje—mu by’ukuri, twese—“ducumura muri byinshi,” bitewe no kudatungana. Imwe mu nenge zikunda kugaragara kandi zishobora kuzambya ibintu cyane kurusha izindi, ni iyo gucumura mu magambo. Yakobo yagize ati “umuntu wese udacumura mu byo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose; yabasha no gutegeka umubiri we wose.” Mu buryo bunyuranye n’uko Yesu Kristo yari ameze, nta bwo dutegeka ururimi mu buryo butunganye. Iyaba twarutegekaga, twashobora no gutegeka izindi ngingo zigize umubiri wacu. N’imbeshyerwe kandi, imikoba mito n’utwuma duto bishyirwa ku minwa y’amafarashi, bituma agana aho tuyayoboye, ndetse n’ubwato bunini butwawe n’umuyaga mwinshi, bushobora kwerekezwa aho umusare ashaka hakoreshejwe ingashya ntoya cyane.
14. Ni gute Yakobo atsindagiriza ko ari ngombwa gushyiraho imihati, kugira ngo dutegeke ururimi rwacu?
14 Twese tugomba kwemera tutaryarya ko dusabwa gushyiraho imihati nyayo, kugira ngo dutegeke ururimi rwacu (Yakobo 3:5-12). Umukoba ushyirwa ku munwa w’ifarashi ni muto cyane, uwugereranyije n’iyo farashi; ni na ko ingashya imeze, uyigereranyije n’ubwato. Ururimi na rwo ni ruto cyane, urugereranyije n’umubiri w’umuntu, “[ariko] rukirarira ibikomeye.” Kubera ko Ibyanditswe bigaragaza neza ko ingeso yo kwirarira idashimisha Imana, nimucyo tuyishakireho ubufasha bwatuma dushobora kwirinda iyo ngeso. (Zaburi 12:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera; 1 Abakorinto 4:7.) Nimucyo kandi turinde ururimi rwacu mu gihe twenderejwe, twibuka ko agashashi k’umuriro kamwe gusa gashobora gutwika ishyamba. Nk’uko Yakobo yabigaragaje, “ururimi ni umuriro” ushobora konona ibintu mu buryo bukomeye (Imigani 18:21). Ni yo mpamvu ururimi rudategekeka ‘ari ububi bungana n’isi!’ Buri ngeso mbi yose yo muri iyi si itubaha Imana, iba ifitanye isano n’ururimi rudategekwa. Ni rwo nyirabayazana w’ibintu byonona, urugero nko gusebanya hamwe n’inyigisho y’ikinyoma (Abalewi 19:16; 2 Petero 2:1). Ubitekerezaho iki? Mbese, ukwizera kwacu ntikwagombye kudusunikira gukora uko dushoboye kose kugira ngo dutegeke ururimi rwacu?
15. Ni akahe kaga gashobora guterwa n’ururimi rutagira rutangira?
15 Ururimi rutagira rutangira, ‘ruratwonona’ mu buryo bwuzuye. Urugero, niba incuro nyinshi dufatwa tuvuga ibinyoma, dushobora kumenyekana ko turi abanyabinyoma. Ariko se, ni gute ururimi rudategekeka “rukongeza kamere yacu yose”? Ni mu gihe rutuma imibereho ihora yugarijwe n’akaga k’urujya n’uruza. Itorero ryose uko ryakabaye, rishobora kubuzwa amahwemo n’ururimi rumwe gusa rudategekwa. Yakobo yaje no kuvugamo “Gehinomu,” ni ukuvuga Ikibaya cya Hinomu. Cyahoze gitambirwamo abana, hanyuma kiza guhinduka ahantu hatwikirwaga imyanda yo muri Yerusalemu (Yeremiya 7:31). Bityo rero, Gehinomu ni ikigereranyo cyo kurimbuka. Mu buryo runaka, Gehinomu itiza ururimi rudategekeka ubushobozi bwayo bwo kurimbura. Mu gihe tutarinze ururimi rwacu, natwe ubwacu dushobora kubaburwa n’ikibatsi cy’umuriro tuba twikongereje (Matayo 5:22). Dushobora ndetse no gucibwa mu itorero, tuzira ko twatutse umuntu runaka.—1 Abakorinto 5:11-13.
16. Turebye akaga gashobora guterwa n’ururimi rudategekeka, ni iki twagombye gukora?
16 Nk’uko mushobora kuba mubizi mubikesha gusoma Ijambo ry’Imana, Yehova yategetse ko umuntu yagombaga gutwara inyamaswa (Itangiriro 1:28). Kandi ibyaremwe by’ubwoko bwose byaramenyerejwe. Urugero, hari uduca twatojwe, dukoreshwa mu guhiga. “Ibikururuka” Yakobo yavuze, bishobora kuba bikubiyemo inzoka zitegekwa n’abagombozi. (Zaburi 58:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera.) Umuntu ashobora no gutegeka ibifi binini (baleines), ariko kubera ko turi abantu b’abanyabyaha, ntidushobora kumenyereza ururimi rwacu mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, twagombye kwirinda kuvuga amagambo yandagaza, asesereza, cyangwa asebya abandi. Ururimi rudategekeka, rushobora kuba igikoresho cyatera akaga, cyuzuye ubumara bwica (Abaroma 3:13). Ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe na bamwe bo mu gihe cya mbere, bateye Imana umugongo bitewe n’indimi z’abigisha b’ibinyoma. Bityo rero, ntitukigere na rimwe twemera kuneshwa n’amagambo y’abahakanyi yuzuye ubumara, yaba ayo bavuga cyangwa ayo bandika.—1 Timoteyo 1:18-20; 2 Petero 2:1-3.
17, 18. Ni ibihe bintu bitajyanirana byagaragajwe muri Yakobo 3:9-12, kandi se, ni iki twagombye gukora ku birebana n’ibyo?
17 Kwizera Imana hamwe n’icyifuzo cyo kuyishimisha, bishobora kuturinda ubuhakanyi, kandi bishobora gutuma tudakoresha ururimi rwacu mu buryo buvuguruzanya. Yakobo yerekeje kuri uko kwivuguruza kwa bamwe na bamwe, agira ati ‘[ururimi] ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi tukaruvumisha abantu, baremwe mu ishusho y’Imana’ (Itangiriro 1:26). Yehova ni we Data wa twese, mu buryo bw’uko ari we “[w]ahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose” (Ibyakozwe 17:24, 25). Nanone mu buryo bw’umwuka, ni we Se w’Abakristo basizwe. Twese twaremwe mu “ishusho y’Imana,” mu birebana n’imitekerereze hamwe n’imico yacu, hakubiyemo urukundo, ubutabera n’ubwenge, bidutandukanya n’inyamaswa. None se, twagombye kubigenza dute, niba twizera Yehova?
18 Mu gihe twaba tugiye kuvuma abantu, ibyo byaba bisobanura ko tugiye kubasabira ko bagerwaho n’ibibi, cyangwa kubibatongera. Kubera ko tutari abahanuzi bahumekewe n’Imana, bahawe ububasha bwo gutongera umuntu uwo ari wese ibibi, bene ayo magambo yaba ari igihamya kigaragaza urwango twanga umuntu, urwo rwango rukaba rwatuma ibyo dukora dusingiza Imana biba impfabusa. Ntibikwiriye ko mu kanwa kamwe havamo ibyo ‘gushima no kuvuma’ (Luka 6:27, 28; Abaroma 12:14, 17-21; Yuda 9). Mbega ukuntu byaba ari icyaha kuririmba dusingiza Imana mu materaniro, hanyuma tukavuga nabi bagenzi bacu duhuje ukwizera! Amazi afutse n’asharira, ntashobora kududubiriza mu isoko imwe. Kimwe n’uko ‘umutini utabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa [ngo] umuzabibu were imbuto z’umutini,’ ni na ko amazi y’urwunyunyu adashobora kuvamo amazi afutse. Mu gihe twebwe, abakagombye kuvuga ibyiza, twaba tudahwema kuvuga amagambo ashaririye, icyo gihe haba hari ikintu kitameze neza mu buryo bw’umwuka. Niba twarabaswe n’iyo ngeso, dukwiriye gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kureka kuvuga bene ayo magambo.—Zaburi 39:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.
Korana Ubwenge Buva mu Ijuru
19. Niba tuyoborwa n’ubwenge buva mu ijuru, ni gute dushobora kugira ingaruka ku bandi?
19 Twese dukeneye kugira ubwenge, kugira ngo tuvuge kandi dukore ibintu bikwiranye n’abafite ukwizera (Yakobo 3:13-18). Niba dutinya Imana mu buryo bwo kuyubaha, izajya iduha ubwenge buva mu ijuru, ni ukuvuga ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi dufite (Imigani 9:10; Abaheburayo 5:14). Ijambo ryayo ritwigisha ukuntu twagaragaza “ubugwaneza n’ubwenge.” Kandi kubera ko tuba turi abagwaneza, dutuma amahoro asagamba mu itorero (1 Abakorinto 8:1, 2). Abantu bose biratana ko ari abigisha bakomeye bigisha bagenzi babo bahuje ukwizera, baba ‘babeshyera ukuri’ kwa Gikristo, kandi uko kuri guciraho iteka iyo ngeso yabo yo kwiyemera (Abagalatiya 5:26). ‘Ubwenge’ bwabo ni “ubw’isi”—buranga abantu b’abanyabyaha batandukanyijwe n’Imana. Ni “ubw’inyamaswabantu,” kuko buzanwa n’ingeso yo kubogamira ku byifuzo by’umubiri. Ni yo mpamvu ndetse ari “ubw’abadayimoni,” kubera ko imyuka mibi irangwa no kwikakaza (1 Timoteyo 3:6)! Ku bw’ibyo rero, nimucyo tuyoborwe n’ubwenge no kwicisha bugufi, kugira ngo tutagira ikintu icyo ari cyo cyose dukora cyatuma ibyo ‘bibi’ bisagamba, urugero nko gusebanya no kurobanura abantu ku butoni.
20. Ni gute wasobanura icyo ubwenge buva mu ijuru ari cyo?
20 “Ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye,” kuko butuma tutandura mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 7:11). Ni “ubw’amahoro,” kuko budusunikira gukurikira amahoro (Abaheburayo 12:14). Ubwenge buva mu ijuru, butuma tuba abantu ‘bashyira mu gaciro’ (NW), badakagatiza cyangwa ngo bikakaze (Abafilipi 4:5). Ubwenge buva mu ijuru “bwemera kugirwa inama,” bityo bugateza imbere ibyo kumvira inyigisho z’Imana no kwifatanya n’umuteguro wa Yehova (Abaroma 6:17). Nanone kandi, ubwenge buva mu ijuru butuma tuba abanyambabazi n’abanyampuhwe (Yuda 22, 23). Kubera ko bwuzuye “imbuto nziza,” budushishikariza kwita ku bandi, no gukora ibikorwa bihuje n’ineza, gukiranuka, n’ukuri (Abefeso 5:9). Kandi kubera ko turi abahesha abandi amahoro, dufite “imbuto zo gukiranuka” zisagamba mu mimerere irangwa n’amahoro.
21. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 2:1–3:18, kwizera Imana kwacu kwagombye kudusunikira gukora ibihe bikorwa?
21 Uko bigaragara rero, ukwizera kudusunikira gukora ibikorwa. Gutuma tutarobanura abantu ku butoni, tukaba abanyambabazi, kandi tukagira umwete wo gukora imirimo myiza. Ukwizera kudufasha gutegeka ururimi rwacu no kuyoborwa n’ubwenge buva mu ijuru. Ariko kandi, si ibyo gusa dushobora kumenyera muri urwo rwandiko. Yakobo afite n’indi nama atanga, ishobora kudufasha kugira imyifatire ikwiranye n’abizera Yehova.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ububi bwo kurobanura abantu ku butoni, ni ubuhe?
◻ Ni gute ukwizera n’imirimo bifitanye isano?
◻ Kuki gutegeka ururimi rwacu ari iby’ingenzi cyane?
◻ Ubwenge buva mu ijuru bumeze bute?