Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
5 Abonye abantu benshi arazamuka ajya ku musozi, amaze kwicara abigishwa be baza aho ari. 2 Nuko atangira kubigisha agira ati:
3 “Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye Imana,*+ kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
4 “Abagira ibyishimo ni abababaye, kuko bazahumurizwa.+
5 “Abagira ibyishimo ni abitonda,*+ kuko bazaragwa isi.+
6 “Abagira ibyishimo ni abifuza cyane gukiranuka,*+ kuko Imana izahaza icyifuzo cyabo.+
7 “Abagira ibyishimo ni abagira imbabazi,*+ kuko na bo bazazigirirwa.
8 “Abagira ibyishimo ni abadatekereza ibintu bibi mu mitima yabo,*+ kuko bazabona Imana.
9 “Abagira ibyishimo ni abaharanira amahoro,+ kuko bazitwa abana b’Imana.
10 “Abagira ibyishimo ni abatotezwa bazira gukiranuka,+ kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
11 “Muzishime abantu nibabatuka,+ bakabatoteza+ kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora.+ 12 Muzishime kandi munezerwe cyane,+ kubera ko mubikiwe ibihembo byinshi mu ijuru.+ Nanone uko ni ko batoteje abahanuzi bababanjirije.+
13 “Muri umunyu+ w’isi. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo wabusubirana ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze+ abantu bakawukandagira.
14 “Muri umucyo w’isi.+ Umujyi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha. 15 Abantu ntibacana itara ngo baritwikire,* ahubwo barishyira ahantu hagaragara* rikamurikira abari mu nzu bose.+ 16 Namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu,+ kugira ngo babone ibikorwa byanyu byiza,+ maze basingize Papa wanyu wo mu ijuru.+
17 “Ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza.+ 18 Ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akanyuguti kamwe cyangwa akadomo kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bitabaye.+ 19 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica rimwe muri aya mategeko yoroheje kurusha ayandi kandi akigisha abantu kuyica, ntazaba akwiriye kwinjira* mu Bwami bwo mu ijuru. Naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi, uwo azaba akwiriye kwinjira* mu Bwami bwo mu ijuru. 20 Ndababwira ko nimudakiranuka cyane ngo murushe abanditsi n’Abafarisayo,+ mutazinjira mu Bwami bwo mu ijuru.+
21 “Mwumvise ko ba sogokuruza banyu babwiwe ngo: ‘ntukice,+ kuko umuntu wese wica undi azabibazwa mu rukiko.’+ 22 Nyamara njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kurakarira+ umuvandimwe we azabibazwa mu rukiko. Umuntu wese ubwira umuvandimwe we amagambo mabi cyane y’agasuzuguro, azabibazwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Naho umuntu wese ubwira undi ati: ‘uri igicucu kitagira icyo kimaze!,’ azaba akwiriye guhanirwa mu muriro wa Gehinomu.*+
23 “Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro,*+ wagerayo ukibuka ko hari icyo upfa na mugenzi wawe, 24 ujye usiga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze ukemure ikibazo ufitanye na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.+
25 “Jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega ukiri kumwe na we mu nzira mugiye mu rukiko, kugira ngo ukurega atagushyira umucamanza, umucamanza na we akagushyira umukozi w’urukiko, na we akakujugunya muri gereza.+ 26 Ndakubwira ukuri ko utazayisohokamo utararangiza kwishyura ideni ryose, kugeza no ku giceri cy’agaciro gake cyane.*
27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘ntugasambane.’+ 28 Ariko njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore+ kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima.+ 29 Niba ijisho ryawe ry’iburyo rituma ukora icyaha,* rikuremo maze urijugunye kure,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu.+ 30 Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo gutuma ukora icyaha, uguce maze ukujugunye kure yawe,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu.+
31 “Nanone byaravuzwe ngo: ‘umuntu wese utana n’umugore we ajye amuha icyemezo cy’ubutane.’+ 32 Icyakora njye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana, aba amutegeje ubusambanyi,* kandi ko umuntu wese ushakana n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+
33 “Nanone mwumvise ko ba sogokuruza banyu babwiwe ngo: ‘ntukarahirire icyo utazakora,+ ahubwo ujye ukora ibyo wasezeranyije* Yehova.’*+ 34 Ariko njye ndababwira ko mutagomba kurahira rwose,+ naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Ubwami y’Imana, 35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo,+ cyangwa Yerusalemu kuko ari umujyi w’Umwami ukomeye.+ 36 Kandi ntukarahire ubuzima bwawe, kuko utabasha guhindura n’agasatsi na kamwe ngo kabe umweru cyangwa umukara. 37 Ahubwo ‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya,+ kuko ibirenze ibyo bituruka kuri Satani.*+
38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘umuntu umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho n’ukuye undi iryinyo na we bazamukure iryinyo.’+ 39 Icyakora njye ndabasaba kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.+ 40 Nihagira ushaka kujya kukurega mu rukiko ngo akwambure umwenda wawe, ujye umuha n’umwitero wawe na wo awujyane.+ 41 Niba umuntu ufite ububasha aguhatiye kujyana na we mu kirometero kimwe, ujye ujyana na we no mu birometero bibiri. 42 Ugusabye ujye umuha, kandi ntukirengagize umuntu ushaka ko umuguriza.*+
43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘ujye ukunda mugenzi wawe+ wange umwanzi wawe.’ 44 Icyakora njye ndababwiye nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+ 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.’+ 46 None se niba mukunda ababakunda gusa, muzabona ibihe bihembo?+ Abasoresha bo si uko babigenza? 47 Kandi se niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza? 48 Ubwo rero, mujye mwigana Papa wanyu wo mu ijuru, mukunde abandi mu buryo bwuzuye.+