Yehova—Data wa Twese Urangwa n’Impuhwe Zuje Urukundo
“Umwami Imana, . . . ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.”—YAKOBO 5:11.
1. (a) Kuki abantu b’abakene bashobora kwegera Yehova Imana?
ISANZURE ry’ijuru ni rinini cyane ku buryo abahanga mu by’ikirere badashobora kubara injenje z’inyenyeri zirigize. Urujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata, ni rugari cyane ku buryo bitashobokera umuntu kubara inyenyeri zarwo zose. Inyenyeri zimwe, urugero nk’Antares, ziruta izuba ryacu ubunini no kurabagirana incuro ibihumbi n’ibihumbi. Mbega ukuntu Umuremyi Mukuru w’inyenyeri zose zo mu isanzure ry’ijuru afite imbaraga nyinshi! Koko rero, ‘ni We ushora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina’ (Yesaya 40:26). Nyamara, iyo Mana ifite igitinyiro ifite kandi “imbabazi nyinshi n’impuhwe.” Mbega ukuntu kumenya ibyo bihumuriza abagaragu ba Yehova bicisha bugufi, by’umwihariko abababazwa n’itotezwa, uburwayi, ukwiheba, cyangwa izindi ngorane!
2. Ni gute abantu b’iyi si bakunze kubona ibyiyumvo birangwa n’impuhwe?
2 Benshi batekereza ko kugira ibyiyumvo bitarangwa no gusharira, urugero nk’“imbabazi nyinshi n’impuhwe” za Kristo, ari ukugaragaza intege nke (Abafilipi 2:1). Babitewe n’inyigisho y’ubwihindurize, batera abantu inkunga yo kwishyira mu mwanya wa mbere kabone n’iyo byatuma barengera ibyiyumvo by’abandi. Abantu benshi b’ibyamamare mu mikino ya siporo usanga bafite imitima yabaye nk’ibuye, ku buryo badashobora kurira cyangwa ngo babe bagaragaza impuhwe zuje urukundo. Abayobozi bamwe ba gipolitiki na bo bakora ibihuje n’ibyo. Seneque, umuhanga mu nyigisho y’abasitoyiko, ari na we wigishije umwami w’umugome Nero, yatsindagirije ko “kugira impuhwe ari ukugaragaza intege nke.” Igitabo cyitwa Cyclopoedia cyanditswe na M’Clintock hamwe na Strong kiragira kiti “imitekerereze y’abasitoyiko . . . iracyakomeza gukorera mu bwenge bw’abantu ndetse no kugeza magingo aya.”
3. Ni mu buhe buryo Yehova ubwe yivugiye imbere ya Mose?
3 Ibinyuranye n’ibyo, kamere y’Umuremyi w’abantu isusurutsa umutima. Yivugiye we ubwe imbere ya Mose muri aya magambo agira ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi [“ukuri,” MN], . . . ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa” (Kuva 34:6, 7). Ni iby’ukuri ko Yehova yasoje ayo magambo yo kuvuga uko ateye atsindagiriza ubutabera bwe. Nta bwo azareka guhana abakora ibyaha nkana. Byongeye kandi, mbere na mbere, yivuzeho kuba ari Imana y’ibambe, bivuzwe uko byakabaye inyuguti ku yindi, bikaba bisobanura ngo “yuzuye ibambe.”
4. Ni ibihe bisobanuro bishishikaje by’ijambo ry’Igiheburayo ryakunze guhindurwamo “ibambe”?
4 Rimwe na rimwe ijambo “ibambe” rifatwa gusa mu buryo butarimo igishyuhirane, mu rwego rwo mu bucamanza rwo kwifata ntibatange igihano. Nyamara ariko, igereranya ry’ubuhinduzi bwa za Bibiliya ritanga ibisobanuro bikungahaye bya ntera y’Igiheburayo ikomoka ku nshinga ra.cham’. Dukurikije uko abahanga bamwe na bamwe babivuga, ubusobanuro bwayo bw’ibanze, ni “ukwiyoroshya.” Igitabo cyitwa Synonyms of the Old Testament, kivuga ko ijambo “Racham rigaragaza ibyiyumvo byimbitse by’imbabazi, nk’ibituzamo iyo tubonye abo dukunda cyangwa abakeneye ubufasha bwacu bacitse intege cyangwa barimo bababara.” Ibindi bisobanuro bishishikaje by’uwo muco mwiza cyane bishobora kuboneka mu gitabo Insight on the Scriptures, umubumbe wa 2 ku ipaji ya 375-9.
5. Ni gute ibambe ryagaragaraga mu Itegeko rya Mose?
5 Impuhwe z’Imana zuje urukundo zigaragarira neza mu Itegeko yahaye ishyanga ry’Isirayeli. Ababaga batishoboye, nk’abapfakazi, impfubyi, n’abakene, bagombaga kugaragarizwa impuhwe (Kuva 22:22-27; Abalewi 19:9, 10; Gutegeka 15:7-11). Bose, hakubiyemo imbata n’amatungo, bagombaga kungukirwa n’ikiruhuko cy’Isabato ya buri cyumweru (Kuva 20:10). Byongeye kandi, Imana yazirikanaga abantu bagaragarizaga urukundo abakene. Mu Migani 19:17 hagira hati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka; na we azamwishyurira ineza ye.”
Imipaka y’Impuhwe z’Imana
6. Kuki Yehova yohererezaga ubwoko bwe abahanuzi n’intumwa?
6 Abisirayeli bitirirwaga izina ry’Imana kandi basengeraga mu rusengero i Yerusalemu, ari rwo rwari ‘inzu yitwa iy’izina rya Yehova’ (2 Ngoma 2:4; 6:33). Nyamara ariko, uko igihe cyagiye gihita, baje kwemera ibintu by’ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, n’ubwicanyi, bityo bashyira umugayo ku izina rya Yehova. Mu buryo buhuje na kamere yayo y’impuhwe, Imana yagerageje kugorora iyo mimerere mibi itabanje guteza amakuba ishyanga ryose uko ryakabaye. “Yakomeje [ku]batumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma, kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo. Ariko bagashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo, kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.”—2 Ngoma 36:15, 16.
7. Byagendekeye bite ubwami bwa Yuda ubwo impuhwe za Yehova zageraga ku mipaka yazo?
7 N’ubwo Yehova agira impuhwe kandi akaba atinda kurakara, iyo bibaye ngombwa agaragaza uburakari bukiranuka. Icyo gihe rero, impuhwe z’Imana zari zageze ku mupaka wazo. Ku bihereranye n’ingaruka z’ibyo, dusoma ngo “ni cyo cyatumye [Yehova] abateza umwami w’Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y’ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri; abo bose arabamugabiza” (2 Ngoma 36:17). Bityo, i Yerusalemu hamwe n’urusengero rwaho birarimburwa, hanyuma ishyanga rijyanwaho umunyago i Babuloni.
Agirira Izina Rye Impuhwe
8, 9. (a) Kuki Yehova yavuze ko yari kugira impuhwe kubera izina rye? (b) Ni mu buhe buryo abanzi ba Yehova bacecekeshejwe?
8 Amahanga yari abakikije yabakinnye ku mubyimba kubera ayo makuba. Mu buryo bw’agasuzuguro, baravuze bati “aba ni ubwoko bw’Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.” Yehova amaze kumva ibyo bitutsi yagize ati “ariko nagiriye izina ryanjye ryera . . . kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, . . . maze amahanga azamenya yuko ndi Uwiteka [“Yehova,” MN].”—Ezekiyeli 36:20-23.
9 Ubwoko bwe bumaze imyaka 70 mu bunyage, Yehova, Imana y’inyampuhwe, yarabubohoye maze ibwemerera kugaruka kugira ngo busane urusengero rw’i Yerusalemu. Ibyo byacecekesheje amahanga yari abakikije, yabirebaga akifata ku munwa (Ezekiyeli 36:35, 36). Ikibabaje ni uko, ishyanga ry’Isirayeli ryongeye rikagwa mu bikorwa bibi. Umuyahudi wizerwa, Nehemiya, yabafashije kugorora iyo mimerere. Mu isengesho yavugiye mu ruhame, yibukije ibikorwa birangwa n’impuhwe Imana yagiriye iryo shyanga, agira ati
10. Ni mu buhe buryo Nehemiya yatsindagirije impuhwe za Yehova?
10 “Iyo babonaga amakuba bakagutakira, warabumvaga uri mu ijuru; kandi ku bw’imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y’ababisha babo. Ariko iyo bamaraga kugira ihumure, barongeraga bagacumura imbere yawe; ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo, bakabatwara; ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira, wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi, kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri. . . . Ariko wabihanganiye imyaka myinshi.”—Nehemiya 9:26-30; reba nanone Yesaya 63:9, 10.
11. Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Yehova n’imana zakozwe n’abantu?
11 Amaherezo, bamaze kwanga Umwana ukundwa cyane w’Imana babigiranye ubugome, ishyanga ry’Abayahudi ryatakaje umwanya waryo w’igikundiro iteka ryose. Imana yamaze imyaka irenga 1.500 yifatanya na bo mu budahemuka. Icyo kizakomeza kuba igihamya cy’iteka cyerekana ko Yehova ari Imana igira ibambe rwose. Mbega ukuntu atandukanye cyane n’imana z’ingome, hamwe n’imana z’ibinyoma zitagira ibyiyumvo zakozwe n’abantu b’abanyabyaha!—Reba ku ipaji ya 8.
Uburyo Bukomeye Cyane Bwo Kugaragaza Impuhwe
12. Ni mu buhe buryo bukomeye cyane Imana yagaragajemo impuhwe?
12 Uburyo bukomeye cyane Imana yagaragajemo impuhwe, bwari ubwo kohereza Umwana wayo ukundwa ku isi. Ni iby’ukuri ko ubuzima bwa Yesu bwaranzwe n’ugushikama, bwashimishije Yehova cyane, bumuha igisubizo gitunganye ku birego by’ikinyoma by’Umwanzi (Imigani 27:11). Nyamara ariko, muri icyo gihe nta gushidikanya, Yehova yagize agahinda kenshi karenze ako umubyeyi wese wa kimuntu yaba yarigeze kwihanganira, ko kubona Umwana we ukundwa apfa urupfu rw’agashinyaguro kandi ruteye isoni. Cyari igitambo kirangwa n’urukundo, cyugururiye abantu inzira ibahesha agakiza (Yohana 3:16). Nk’uko Zekariya, se wa Yohana Umubatiza yari yarabihanuye, icyo gitambo cyagaragaje “umutima w’imbabazi w’Imana yacu.”—Luka 1:77, 78.
13. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi cyane Yesu yagaragajemo kamere ya Se?
13 Nanone kandi, kuba Umwana w’Imana yaroherejwe ku isi byarushijeho kwereka abantu kamere ya Yehova. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko Yesu yagaragaje kamere ya Se mu rugero rutunganye, cyane cyane uburyo yitaga ku bantu baciye bugufi abigiranye impuhwe zuje urukundo (Yohana 1:14; 14:9)! Ku bihereranye n’ibyo, abanditsi batatu b’amavanjiri ari bo Matayo, Mariko, na Luka bakoresha inshinga y’Ikigiriki, splag·khniʹzo·mai, ituruka ku ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “amara.” Intiti mu byerekeye Bibiliya yitwa William Barclay, yasobanuye igira iti “dufatiye ku nkomoko yaryo, birumvikana ko iryo jambo ritavuga imbabazi gusa zisanzwe cyangwa impuhwe, ahubwo rigaragaza ibyiyumvo byimbitse bikorera hose mu muntu. Ni ryo jambo rikomeye cyane mu Kigiriki risobanura kugira impuhwe.” Ryahinduwe mu buryo butandukanye mu magambo “kugira impuhwe” cyangwa “guterwa n’impuhwe.”—Mariko 6:34; 8:2.
Igihe Yesu Yagiraga Imbabazi
14, 15. Mu mudugudu w’i Galilaya, ni gute Yesu yagize impuhwe, kandi se, ibyo bigaragaza iki?
14 Iki gikorwa cyabereye mu mudugudu w’i Galilaya. Umuntu “urwaye ibibembe” yegereye Yesu atabanje gutanga umuburo usanzwe wo kwimenyekanisha (Luka 5:12). Mbese, Yesu yaba yaramukangaye kuko atateye hejuru ati “ndahumanye, ndahumanye,” nk’uko Itegeko ry’Imana ryabisabaga (Abalewi 13:45)? Ashwi da. Ahubwo, Yesu yategeye amatwi kwinginga kugaragaza ukwiheba k’uwo muntu wagiraga ati “washaka, wabasha kunkiza.” ‘Amubabariye,’ Yesu arambura ukuboko, amukoraho, avuga ati “ndabishaka, kira.” Ako kanya uwo muntu asubirana ubuzima bwe. Bityo, Yesu nta bwo yagaragaje gusa imbaraga zo gukora ibitangaza yari yarahawe n’Imana, ahubwo nanone, yagaragaje ibyiyumvo bivuye ku mutima byatumaga akoresha izo mbaraga.—Mariko 1:40-42.
15 Mbese, Yesu yategerezaga ko bamushaka mbere y’uko agira impuhwe? Reka da. Nyuma y’aho gato, yahuye n’abantu bagiye guhamba basohoka mu mudugudu witwaga Nayini. Nta gushidikanya, Yesu yari yariboneye mbere y’aho ahantu henshi bapfushije, ariko aho ho byari bibabaje mu buryo bwihariye. Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege w’umupfakazi. ‘Amugiriye imbabazi,’ Yesu aramwegera aramubwira ati “wirira.” Hanyuma akora igitangaza gihebuje cyo gusubiza umuhungu we ubuzima.—Luka 7:11-15.
16. Kuki Yesu yagiriye impuhwe imbaga y’abantu benshi bamukurikiye?
16 Isomo rikomeye dushobora kuvana muri iyo nkuru yavuzwe haruguru ni uko Yesu, iyo yabonaga abantu ‘akabagirira imbabazi,’ yakoraga igikorwa cyiza cyo kubafasha. Igihe kimwe, Yesu yitegereje imbaga y’abantu bakomezaga kumukurikira. Matayo avuga iyo nkuru agira ati “arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Abafarisayo nta cyo bakoraga kigaragara kugira ngo bahaze inzara yo mu buryo bw’umwuka ya rubanda rusanzwe. Ahubwo, bikorezaga abantu bo mu rwego rwo hasi amategeko y’urudaca atari ngombwa (Matayo 12:1, 2; 15:1-9; 23:4, 23). Uburyo babonaga rubanda rusanzwe bwaje guhishurwa ubwo bavugaga ku bihereranye n’abantu bategeraga Yesu amatwi bagira bati “abo bantu batazi amategeko baravumwe.”—Yohana 7:49.
17. Ni gute impuhwe Yesu yagiriye imbaga y’abantu zamuteye kugira icyo akora, kandi se, ni ubuhe buyobozi bw’igihe kirekire yatanze?
17 Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yababazwaga cyane n’imimerere iteye agahinda yo mu buryo bw’umwuka abantu barimo. Ariko kandi, abari bashimishijwe bari benshi cyane ku buryo atashoboraga kwita kuri buri muntu. Bityo yabwiye abigishwa be gusenga kugira ngo haboneke abakozi benshi (Matayo 9:35-38). Mu buryo buhuje n’ayo masengesho, Yesu yatumye intumwa ze zifite ubutumwa bugira buti “Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” Amabwiriza yatanzwe icyo gihe yakomeje kuba ubuyobozi bw’agaciro ku Bakristo kugeza no muri iki gihe. Nta gushidikanya, ibyiyumvo bya Yesu birangwa n’impuhwe byatumye amara abantu inzara yo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 10:5-7.
18. Yesu yabyifashemo ate igihe abantu bamwinjiranaga mu bwiherero bwe, kandi ni irihe somo dukuramo?
18 Ikindi gihe, Yesu yongeye guhihibikanira ibyo abantu bakeneraga mu buryo bw’umwuka. Icyo gihe, we n’intumwa ze bari bananiwe nyuma y’urugendo bari bakoze babwiriza, maze bajya gushaka aho baruhukira. Ariko bidatinze abantu bahise bababona. Aho kugira ngo Yesu arakazwe n’uko babinjiranye mu bwiherero bwabo, Mariko yanditse ko ‘byamuteye impuhwe.’ Kandi se, ni iyihe mpamvu yatumye Yesu agira ibyiyumvo byimbitse? Ni uko “bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Nanone, Yesu abitewe n’ibyiyumvo bye, yatangiye kwigisha abantu “iby’ubwami bw’Imana.” Rwose, yazirikanye byimbitse inzara yabo yo mu buryo bw’umwuka, ku buryo yigomwe ikiruhuko yari akeneye kugira ngo abigishe.—Mariko 6:34; Luka 9:11.
19. Ni gute uburyo Yesu yahihibikaniraga abantu bwagutse kurenza ndetse ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka?
19 N’ubwo Yesu yitaga mbere na mbere ku byo abantu bakeneye mu buryo bw’umwuka, nta bwo yigeze yibagirwa ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri. Muri icyo gihe nyine, “abashaka gukizwa arabakiza” (Luka 9:11). Ikindi gihe, nyuma y’aho, imbaga y’abantu bari bamaze igihe kirekire bari kumwe na we, kandi bari kure y’iwabo. Azirikanye ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri, Yesu abwira abigishwa be ati “mbabariye abo bantu, kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda mu nzira” (Matayo 15:32). Ubu noneho, Yesu yakoze igikorwa kugira ngo abarinde ingorane zashoboraga kubageraho. Mu buryo bw’igitangaza yagaburiye abagabo n’abagore, ndetse n’abana bagera ku bihumbi, ibiryo bigizwe n’imitsima irindwi n’udufi duke.
20. Ni iki tumenya tubikesheje inkuru ya nyuma yanditswe yerekana Yesu agira impuhwe?
20 Inkuru ya nyuma yanditswe yerekana Yesu agira impuhwe, ni ihereranye n’urugendo rwe rwa nyuma ajya i Yerusalemu. Abantu benshi bajyanye na we kugira ngo bajye kwizihiza Pasika. Mu nzira hafi y’i Yeriko, impumyi ebyiri zasabirizaga zikomeza gutera hejuru zigira ziti “mwami . . . tubabarire.” Abantu bashaka kuzicecekesha, ariko Yesu arazihamagara azibaza icyo zishaka ko azikorera. Ziringinga ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.” “Azigirira imbabazi,” akora ku maso yazo, zirahumuka (Matayo 20:29-34). Mbega isomo rikomeye dukura muri iyo nkuru! Yesu yari agiye gutangira icyumweru cya nyuma cy’umurimo we wo ku isi. Yari afite imirimo myinshi yo gukora mbere y’uko yicwa urupfu rw’agashinyaguro n’abakozi ba Satani. Nyamara, ntiyatumye imihangayiko y’icyo gihe cyihariye ipfukirana ibyiyumvo bye by’impuhwe zuje urukundo z’ibintu bidafite agaciro kanini cyane abantu bari bakeneye.
Ingero Zitsindagiriza Impuhwe
21. Ni iki kigereranywa n’umugaragu shebuja yahanaguyeho umwenda munini?
21 Inshinga y’Ikigiriki splag.khni’zo.mai, yakoreshejwe mu nkuru z’imibereho ya Yesu, ikoreshwa nanone mu ngero eshatu za Yesu. Mu nkuru imwe, umugaragu yasabye igihe cyo kugira ngo yishyure umwenda munini yari arimo. Shebuja, “aramubabarira,” amuhanaguraho uwo mwenda. Ibyo birerekana ko Yehova Imana yagaragarije impuhwe nyinshi buri Mukristo wese ku giti cye, wizera igitambo cy’incungu cya Yesu, amuhanaguraho umwenda munini w’icyaha.—Matayo 18:27; 20:28.
22. Umugani w’umwana w’ikirara ushushanya iki?
22 Nanone, hari umugani w’umwana w’ikirara. Wibuke uko byagenze ubwo uwo mwana w’ikirara yari agarutse mu rugo. “Agituruka kure, se aramubona, aramubabarira, arirukanka, aramuhobera, aramusoma” (Luka 15:20). Ibyo bigaragaza ko iyo Umukristo wayobye agaragaje ukwicuza kutaryarya, Yehova agira impuhwe akemera mu buryo bwuje urukundo ko uwo muntu amugarukira. Bityo, muri izo ngero zombi, Yesu agaragaza ko Data wa twese, Yehova, “[a]fite imbabazi nyinshi n’impuhwe.”—Yakobo 5:11.
23. Ni irihe somo tuvana ku mugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza?
23 Uburyo bwa gatatu splag.khni’zo.mai yakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, burebana n’Umusamariya w’umunyampuhwe ‘wagize impuhwe’ abonye imimerere y’Umuyuda wari wambuwe kandi bakamusiga ari hafi gupfa (Luka 10:33). Abitewe n’ibyo byiyumvo, Umusamariya yakoze ibihuje n’ubushobozi bwe bwose kugira ngo afashe uwo muntu atari azi. Ibyo bigaragaza ko Yehova na Yesu baba biteze ko Abakristo b’ukuri bakurikiza ingero zabo mu kugaragaza ubwuzu n’impuhwe. Mu gice gikurikira, tuzagenzura bumwe mu buryo dushobora kubikoramo.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Kugira ibambe bisobanura iki?
◻ Ni gute Yehova yagaragaje impuhwe kubera izina rye?
◻ Ni mu buhe buryo bukomeye cyane impuhwe zagaragajwemo?
◻ Ni mu buhe buryo butangaje cyane Yesu yagaragajemo kamere ya Se?
◻ Ni iki tumenyera ku bikorwa bya Yesu byarangwaga n’impuhwe hamwe n’ingero ze?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]
IMVUGO ISHUSHANYA “IMPUHWE ZUJE URUKUNDO”
Umuhanuzi Yeremiya yiyamiriye agira ati “ye baba mara yanjye, mara yanjye we!” Mbese, yaba yari arimo ataka kubera ububabare bw’amara butewe n’ikintu runaka kibi yari yariye? Oya. Yeremiya yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ya Giheburayo kugira ngo agaragaze ukuntu yari ahangayikishijwe mu buryo bwimbitse n’akaga kari kugarije ubwami bwa Yuda.—Yeremiya 4:19, MN.
Kubera ko Yehova Imana agira ibyiyumvo byimbitse, ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe mu kuvuga “amara” (me·ʽimʹ), nanone rikoreshwa mu kugaragaza ibyiyumvo bye byuje urukundo. Urugero, imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’igihe cya Yeremiya, imiryango cumi y’ubwami bw’Isirayeli yajyanyweho iminyago n’umwami w’Ashuri. Yehova yemeye ko ibyo bibageraho kugira ngo bibe igihano cy’ubuhemu bwabo. Ariko se, Imana yaba yarabibagiwe igihe bari mu bunyage? Oya. Yakomeje kutabanamukaho nk’abagize ubwoko bwayo bw’isezerano. Ubwo yaberekezagaho akoresheje izina ry’umuryango wari ukomeye cyane, ari wo Efurayimu, Yehova yarabajije ati “mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose, iyo ngize icyo muvugaho mugaya, ndushaho kumwibuka; ni cyo gituma umutima wanjye [“amara yanjye,” MN ] umufitiye agahinda; ni ukuri nzamugirira imbabazi.”—Yeremiya 31:20.
Mu kuvuga ngo “umutima wanjye [“amara yanjye,” MN] umufitiye agahinda,” Yehova yakoresheje imvugo y’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ibyiyumvo bye byimbitse by’urukundo yari afitiye ubwoko bwe bwari bwarajyanywe mu bunyage. Mu bisobanuro bye yatanze kuri uwo murongo, intiti mu byerekeye Bibiliya yo mu kinyejana cya 19 yitwa E. Henderson, yanditse igira iti “nta kintu na kimwe cyaruta uburyo bugera ku mutima bwo kugaragaza ibyiyumvo bya kibyeyi byuje urukundo bigaragarizwa ikirara gitahutse, nk’ibyo Yehova yagaragaje hano. . . . N’ubwo yari yaragaye [Abefurayimu barangwaga n’ibikorwa byo gusenga ibigirwamana] kandi akabahana . . . , ntiyigeze na rimwe abibagirwa, ahubwo ibinyuranye n’ibyo, yishimiraga ko bazongera kumererwa neza.”
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “amara,” rikoreshwa mu buryo nk’ubwo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Iyo ritavuzwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, urugero nko mu Byakozwe 1:18, ryerekeza ku byiyumvo byuje urukundo cyangwa impuhwe (Filemoni 12). Iryo jambo, rimwe na rimwe rihuzwa n’ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “byiza” cyangwa “neza.” Intumwa Pawulo na Petero zakoresheje izo mvugo zizikomatanije igihe zateraga Abakristo inkunga yo ‘kugirirana imbabazi,’ bisobanurwa uko byakabaye inyuguti ku yindi ngo “kuba witeguye neza kugaragaza impuhwe” (Abefeso 4:32; 1 Petero 3:8). Ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo “amara,” rishobora nanone kujyana n’ijambo ry’Ikigiriki pol·yʹ. Iyo akomatanyijwe, asobanurwa ngo “kugira ubura bwinshi” bivuzwe uko byakabaye inyuguti ku yindi. Iyo mvugo y’Ikigiriki idakunze gukoreshwa, yakoreshejwe rimwe gusa muri Bibiliya, kandi yerekeza kuri Yehova Imana. Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau iyahindura muri aya magambo ngo “Yehova agira impuhwe nyinshi zuje urukundo.”—Yakobo 5:11.
Mbega ukuntu twagombye gushimira kuba ufite imbaraga nyinshi kurusha abandi bose mu ijuru no mu isi, ari we Yehova Imana, atameze nk’Imana z’ingome zahimbwe n’abantu batagira impuhwe! Mu kwigana Imana yabo ‘igira imbabazi,’ Abakristo b’ukuri basunikirwa kubigenza batyo mu mishyikirano yabo.—Abefeso 5:1.
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Igihe impuhwe z’Imana zageraga ku mipaka yazo, Yehova yatumye Abanyababuloni banesha ubwoko bwe bwayobye
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Kubona Umwana we ukundwa cyane apfa, bigomba kuba byaratumye Yehova agira agahinda kenshi karenze ako undi muntu wese yaba yarigeze kugira
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Yesu yagaragaje mu rugero rutunganye kamere ya Se yo kugira impuhwe