Urukundo ni umuco w’agaciro kenshi
INTUMWA Pawulo yanditse imico ikenda ikomoka ku mwuka wera (Gal 5:22, 23). Yavuze ko iyo mico myiza cyane ari “imbuto z’umwuka.”a Izo mbuto ni zo zigaragaza ko umuntu yambaye “kamere nshya” (Kolo 3:10). Nk’uko igiti kitaweho neza kera imbuto, ni na ko umuntu uyoborwa n’umwuka wera na we yera imbuto zawo.—Zab 1:1-3.
Igihe Pawulo yasobanuraga imbuto z’umwuka, yahereye ku muco w’agaciro kenshi w’urukundo. Uwo muco ni uw’agaciro kenshi mu rugero rungana iki? Pawulo yavuze ko adafite urukundo ‘nta cyo yaba ari cyo’ (1 Kor 13:2). Ariko se ubundi urukundo ni iki? Twakora iki ngo tugire urukundo rwinshi kandi turugaragaze buri munsi?
TWAGARAGAZA URUKUNDO DUTE?
Nubwo kubona amagambo asobanura icyo urukundo ari cyo bitoroshye, Bibiliya itwereka uko umuntu yarugaragaza. Urugero, Bibiliya igaragaza ko umuntu ugira urukundo ‘yihangana kandi akagira neza.’ Nanone ‘yishimira ukuri,’ kandi ‘atwikira byose, akizera byose, akiringira byose, akihanganira byose.’ Umuntu ufite urukundo agirira abandi igishyika, akabahangayikira, akababera inshuti nyanshuti. Ariko umuntu utagira urukundo we arangwa n’ishyari, akibona, akitwara mu buryo buteye isoni, akikunda, akagira inzika kandi ntababarire abandi. Ntitwifuza kurangwa n’izo ngeso mbi, ahubwo twifuza kugaragariza abandi urukundo nyakuri ‘rudashaka inyungu zarwo.’—1 Kor 13:4-8.
YEHOVA NA YESU NI INTANGARUGERO MU KUGARAGAZA URUKUNDO
‘Imana ni urukundo.’ Koko rero, kamere ya Yehova yose ni urukundo (1 Yoh 4:8). Ibyo Yehova akora byose bigaragaza urukundo. Igikorwa gikomeye kuruta ibindi byose kigaragaza urukundo yakunze abantu, ni uko yohereje Yesu ku isi akababazwa kandi akadupfira. Intumwa Yohana yaravuze ati: “Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we. Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu” (1 Yoh 4:9, 10). Urukundo Imana yadukunze rutuma tubabarirwa ibyaha, tukagira ibyiringiro n’ubuzima.
Yesu yagaragaje ko akunda abantu igihe yemeraga gukora ibyo Imana ishaka. Pawulo yaranditse ati: ‘Yesu yaravuze ati: “dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Binyuze kuri ibyo “ishaka,” twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe na rizima’ (Heb 10:9, 10). Nta muntu washoboraga kugaragaza urukundo ruruta urwo. Yesu yaravuze ati: “Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze” (Yoh 15:13). Ese twe abantu badatunganye dushobora kwigana urukundo Yehova na Yesu batugaragarije? Yego rwose! Reka dusuzume uko twarwigana.
“MUKOMEZE KUGENDERA MU RUKUNDO”
Pawulo adutera inkunga ati: “nimwigane Imana nk’abana bakundwa, kandi mukomeze kugendera mu rukundo nk’uko Kristo na we yabakunze akabitangira” (Efe 5:1, 2). ‘Dukomeza kugendera mu rukundo’ iyo tugaragaza uwo muco mu mibereho yacu yose. Tugaragariza urukundo mu bikorwa si mu magambo gusa. Yohana yaranditse ati: “Bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:18). Urugero, iyo tubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ tuba tugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu (Mat 24:14; Luka 10:27). Nanone dukomeza kugendera mu rukundo mu gihe twihanganira abandi, tukabagirira neza kandi tukabababarira. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti: “nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Kolo 3:13.
Icyakora, ntitugomba kwitiranya urukundo nyakuri n’ibyiyumvo. Urugero, umubyeyi uyoborwa n’ibyiyumvo gusa ashobora guha umwana we ibyo asabye byose kugira ngo adakomeza kurira. Ariko umubyeyi ukunda umwana we by’ukuri, iyo bibaye ngombwa ntajenjeka. Imana na yo ni urukundo, ariko ‘ihana uwo ikunda’ (Heb 12:6). Niba dukomeza kugendera mu rukundo, tuzatanga igihano mu gihe ari ngombwa (Imig 3:11, 12). Birumvikana ko mu gihe dutanga igihano, tugomba kwibuka ko natwe turi abanyabyaha kandi ko hari igihe dukora ibikorwa bitarimo urukundo. Ubwo rero, twese dufite ahantu tuba tugomba kunonosora mu birebana no kugaragaza urukundo. Twabikora dute? Nimucyo dusuzume ibintu bitatu byabidufashamo.
TWAKWITOZA DUTE KUGARAGAZA URUKUNDO?
Icya mbere: Saba Imana umwuka wayo utume ugaragaza urukundo. Yesu yavuze ko Yehova aha “umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13). Nidusenga dusaba umwuka wera kandi tukihatira ‘gukomeza kuyoborwa’ na wo, tuzarushaho kurangwa n’urukundo (Gal 5:16). Urugero, niba uri umusaza w’itorero, ushobora gusaba umwuka wera ukagufasha kugaragaza urukundo mu gihe ugira abandi inama zihuje n’Ibyanditswe. Cyangwa niba uri umubyeyi, ushobora gusaba ko umwuka w’Imana ugufasha guhana abana bawe utarakaye, ahubwo ukabahana mu rukundo.
Icya kabiri: Tekereza uko Yesu yagaragazaga urukundo no mu gihe yabaga ashotowe (1 Pet 2:21, 23). Ni iby’ingenzi cyane kwibuka ibyabaye kuri Kristo cyanecyane mu gihe hari uwaturakaje cyangwa uwaturenganyije. Icyo gihe ushobora kwibaza uti: “Ari Yesu yakora iki?” Mushiki wacu witwa Leigh yabonye ko kwibaza icyo kibazo byamufashije gutekereza mbere yo kugira icyo akora. Yaravuze ati: “Umuntu twakoranaga yoherereje abakozi bose ubutumwa bumparabika kandi bupfobya akazi nakoraga. Byarambabaje cyane. Ariko naribajije nti: ‘Nakwigana Yesu nte muri iki kibazo?’ Natekereje icyo Yesu yari gukora, maze niyemeza kubyihorera sinabigira birebire. Nyuma yaho namenye ko uwo muntu yari arwaye indwara ikomeye bigatuma agira umwaga. Nabonye ko ibyo yanditse na we atari we. Nazirikanye ukuntu Yesu yagaragazaga urukundo no mu gihe yabaga ashotowe, bimfasha kugaragariza uwo muntu twakoranaga urukundo.” Nitwigana Yesu, buri gihe tuzajya dukora ibikorwa bigaragaza urukundo.
Icya gatatu: Itoze kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, ari na rwo ruranga Abakristo b’ukuri (Yoh 13:34, 35). Bibiliya idushishikariza kugira ‘imitekerereze’ nk’iyo Kristo Yesu na we yari afite. Yemeye kuva mu ijuru, ‘yiyambura byose,’ agera naho yemera kudupfira (Fili 2:5-8). Nitwigana urwo rukundo rurangwa no kwigomwa, ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu bizarushaho kumera nk’ibya Kristo, kandi bizatuma dushyira inyungu z’abandi imbere. Kwitoza kugaragaza urukundo bitugirira akahe kamaro?
KUGARAGAZA URUKUNDO BITUGIRIRA AKAMARO
Kugaragaza urukundo bitugirira akamaro mu buryo bwinshi. Reka dusuzume ingero ebyiri:
UMURYANGO MPUZAMAHANGA W’ABAVANDIMWE: Tuzi neza ko aho twajya hose ku isi, abavandimwe na bashiki bacu batwakirana urugwiro, kubera ko dukundana. Gukundwa n’‘umuryango wose w’abavandimwe bo ku isi,’ ni umugisha rwose (1 Pet 5:9)! Nta handi wasanga urukundo nk’urwo uretse mu bagize ubwoko bw’Imana!
AMAHORO: ‘Kwihanganirana mu rukundo’ bikomeza ‘umurunga w’amahoro uduhuza’ (Efe 4:2, 3). Ayo mahoro tuyabona mu gihe turi mu materaniro no mu makoraniro. Iyo urebye ukuntu iyi si yiciyemo ibice, wibonera rwose ko ayo mahoro dufite adasanzwe (Zab 119:165; Yes 54:13). Iyo twihatira kubana amahoro n’abandi, tuba tugaragaje ko tubakunda, kandi bishimisha Data wo mu ijuru.—Zab 133:1-3; Mat 5:9.
“URUKUNDO RURUBAKA”
Pawulo yaranditse ati “urukundo rurubaka” (1 Kor 8:1). Urukundo rwubaka rute? Mu gice cya 13 cy’Urwandiko rwa Mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, bamwe bita “Zaburi y’urukundo,” yasobanuye uko urukundo rwubaka. Urukundo rwita ku byo abandi bakeneye (1 Kor 10:24; 13:5). Urukundo rutuma abagize imiryango n’abagize itorero bakundana kandi bakunga ubumwe, kubera ko rutuma abantu bita ku bandi, bakishyira mu mwanya wabo, bakihangana kandi bakagira neza.—Kolo 3:14.
Urukundo dukunda Imana ni rwo rw’ingenzi cyane kandi ni na rwo rugirira abantu bose akamaro. Urwo rukundo rutuma abantu bo mu mico, ubwoko n’indimi bitandukanye bunga ubumwe, bagakorera Yehova “bafatanye urunana” (Zef 3:9). Nimucyo twiyemeze kugaragaza uwo muco ugize imbuto z’umwuka wera, tuwugaragaze mu mibereho yacu ya buri munsi.
a Iyi ni ingingo ya mbere mu ngingo ikenda zizasohoka zisobanura buri muco ugize imbuto z’umwuka.