Mwubakwe n’urukundo
“Ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.”—MATAYO 22:37.
1 . (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Umukristo yihingamo? (b) Ni uwuhe muco wa Gikristo w’ingenzi cyane, kandi kuki ari uw’ingenzi?
UMUKRISTO yihingamo ibintu byinshi kugira ngo abe umukozi ugira ingaruka nziza. Igitabo cy’Imigani gitsindagiriza akamaro ko kugira ubumenyi, kujijuka no kugira ubwenge (Imigani 2:1-10). Intumwa Pawulo yagize icyo ivuga ku bihereranye n’uko tugomba kugira ukwizera kutajegajega n’ibyiringiro bikomeye (Abaroma 1:16, 17; Abakolosayi 1:5; Abaheburayo 10:39). Kwihangana no kwirinda na byo ni iby’ingenzi (Ibyakozwe 24:25; Abaheburayo 10:36). Ariko kandi, hari ikintu kimwe, iyo kibuze gituma indi mico yose ita agaciro ndetse bikaba bishobora no gutuma isigara nta cyo imaze. Icyo kintu ni urukundo.—1 Abakorinto 13:1-3, 13.
2. Ni gute Yesu yagaragaje akamaro k’urukundo, kandi se, ibyo bibyutsa ibihe bibazo?
2 Yesu yagaragaje akamaro k’urukundo ubwo yagiraga ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Kubera ko urukundo ari cyo kimenyetso kiranga Umukristo w’ukuri, tugomba kwibaza ibibazo nk’ibi ngo, ‘urukundo ni iki? Kuki ari urw’ingenzi cyane ku buryo Yesu yavuze ko, kuruta ibindi byose, ari rwo ruranga abigishwa be? Ni gute dushobora kwihingamo urukundo? Ni nde twagombye gukunda?’ Nimucyo dusuzume ibyo bibazo.
Urukundo Ni Iki?
3. Ni gute twasobanura urukundo, kandi se, kuki rukomoka mu bwenge no mu mutima?
3 Ibisobanuro bimwe bitangwa ku rukundo ni ‘ukugira ibyiyumvo bisusurutse byo kumva ufitiye undi muntu ubucuti bwa bwite, cyangwa kumva umukunze mu buryo bwimbitse, kumukunda mu buryo burangwa n’igishyuhirane.’ Ni umuco usunikira abantu gukora icyakungura abandi, rimwe na rimwe bakagikora bigomwe byinshi. Urukundo, nk’uko ruvugwa muri Bibiliya, rukomoka mu bwenge no mu mutima. Ubwenge cyangwa ubushobozi bwo gutekereza, bubigiramo uruhare bitewe n’uko umuntu ukunda abikora abizi neza, asobanukiwe ko ari we, ari n’abandi bantu akunda, bose bafite intege nke bakagira n’imico myiza. Ubushobozi bwo gutekereza bubigiramo uruhare cyane kubera ko hari abantu Umukristo akunda—wenda akaba rimwe na rimwe abikora mu buryo bunyuranye na kamere ye—bitewe n’uko aba azi, binyuriye mu gusoma Bibiliya, ko Imana ishaka ko abigenza atyo (Matayo 5:44; 1 Abakorinto 16:14). Nanone ariko, urukundo mbere na mbere rukomoka mu mutima. Urukundo nyakuri, nk’uko ruhishurwa muri Bibiliya, si urwo mu bwenge gusa. Rukubiyemo kugira umutima utaryarya mu buryo bwimbitse no kugira ibyiyumvo byo kwiyemeza mu buryo bwuzuye.—1 Petero 1:22.
4. Ni mu buhe buryo urukundo ari umurunga ukomeye?
4 Abantu barangwa n’ubwikunde mu mutima ntibakunze gushobora kugirana n’abandi imishyikirano yuje urukundo by’ukuri, bitewe n’uko umuntu ukunda aba yiteguye gushyira imbere inyungu z’undi akazirutisha ize bwite (Abafilipi 2:2-4). Amagambo yavuzwe na Yesu ko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa,” aba ay’ukuri mu buryo bwihariye iyo uko gutanga ari igikorwa kigaragaza urukundo (Ibyakozwe 20:35). Urukundo ni umurunga ukomeye (Abakolosayi 3:14). Akenshi ruba rukubiyemo ubucuti busanzwe, ariko kandi imirunga y’urukundo iba ikomeye cyane kuruta iy’ubucuti busanzwe. Imishyikirano yo kugaragarizanya urukundo iba hagati y’umugabo n’umugore we rimwe na rimwe ivugwaho kuba ari urukundo; ariko kandi, urukundo Bibiliya iduteramo inkunga yo kwihingamo ruraramba kurusha ibyo kureshywa n’imiterere y’umubiri. Iyo umugabo n’umugore bakundana by’ukuri, bakomeza kubana akaramata n’iyo byaba bitagishoboka ko bagirana imishyikirano yo mu buryo bw’umubiri bitewe n’ubumuga buzanwa n’iza bukuru, cyangwa bitewe n’uko umwe muri bo atagifite icyo ashoboye.
Urukundo—Umuco w’Ingenzi
5. Kuki urukundo ari umuco w’ingenzi ku Mukristo?
5 Kuki urukundo ari umuco w’ingenzi ku Mukristo? Mbere na mbere, ni ukubera ko Yesu yategetse abigishwa be gukundana. Yaravuze ati “muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane” (Yohana 15:14, 17). Icya kabiri, ni ukubera ko kamere ya Yehova ubwayo ari urukundo, kandi kubera ko tumusenga, twagombye kumwigana (Abefeso 5:1; 1 Yohana 4:16). Bibiliya ivuga ko kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova na Yesu ari byo bisobanura ubuzima bw’iteka. Ni gute dushobora kuvuga ko tuzi Imana niba tutagerageza kumera nka yo? Intumwa Yohana yagize iti “udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.
6. Ni gute urukundo rwatuma tutabogama mu bice binyuranye bigize imibereho yacu?
6 Hari impamvu ya gatatu ituma urukundo ruba ikintu cy’ingenzi: rudufasha kutabogama mu bice binyuranye bigize imibereho yacu kandi rugatuma ibyo dukora tubikora dusunitswe n’intego nziza. Urugero, gukomeza kongera ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana nta kudohoka ni iby’ingenzi. Ku Mukristo, ubwo bumenyi bugereranywa n’ibyokurya. Bumufasha gukura mu buryo bw’umwuka no gukora ibihuje n’ibyo Imana ishaka (Zaburi 119:105; Matayo 4:4; 2 Timoteyo 3:15, 16). Icyakora, Pawulo yatanze umuburo agira ati “ubwenge butera kwihimbaza, ariko urukundo rurakomeza” (1 Abakorinto 8:1). Oya rwose, kugira ubumenyi nyakuri nta kibi kirimo. Ikibazo ni twe kiriho—dufite kamere ibogamira ku cyaha (Itangiriro 8:21). Niba umuntu adafite umuco w’urukundo utuma atabogama, ubumenyi bwamutera kwihimbaza, akibwira ko aruta abandi. Ibyo ntibizabaho niba ibyo akora abikora asunitswe mbere na mbere n’urukundo. “Urukundo . . . ntirwirarira, ntirwihimbaza” (1 Abakorinto 13:4). Umukristo ukora ibintu asunitswe n’urukundo ntarangwa n’ubwibone, kabone n’iyo yaronka ubumenyi bwimbitse. Urukundo rutuma akomeza kurangwa no kwicisha bugufi kandi rugatuma atifuza ko izina rye ryakwamamara.—Zaburi 138:6; Yakobo 4:6.
7, 8. Ni gute urukundo rudufasha kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi?
7 Pawulo yandikiye Abafilipi ati “iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye [“ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” NW ]” (Abafilipi 1:9, 10). Urukundo rwa Gikristo ruzadufasha gukora ibihuje n’iyo nkunga duterwa yo kumenya kurobanura ibintu by’ingenzi kurusha ibindi. Urugero, reka turebe amagambo Pawulo yabwiye Timoteyo agira ati “umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza” (1 Timoteyo 3:1). Mu mwaka w’umurimo wa 2000, umubare w’amatorero ku isi hose wiyongereyeho 1.502, yose hamwe aba amatorero 91.487. Ku bw’ibyo, hakenewe cyane abandi basaza, kandi abifuza guhabwa iyo nshingano bakwiriye kubishimirwa.
8 Icyakora, abifuza guhabwa inshingano yo kuba abagenzuzi bazakomeza kurangwa no kutabogama niba bazirikana igituma bahabwa iyo nshingano. Guhabwa ubutware gusa cyangwa kugira umwanya ukomeye si cyo kintu cy’ingenzi. Abasaza bashimisha Yehova basunikwa n’urukundo bamukunda n’urwo bakunda abavandimwe babo. Ntibaba bishakira imyanya ikomeye cyangwa ububasha. Igihe intumwa Petero yari imaze kugira abasaza b’itorero inama yo gukomeza kugira imyifatire myiza, yatsindagirije ko bagombaga “kwiyoroshya mu bwenge” (NW ). Abagize itorero bose yabahaye inama igira iti “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana” (1 Petero 5:1-6). Byaba byiza ko umuntu uwo ari we wese wifuza guhabwa iyo nshingano yazirikana urugero rw’abasaza benshi cyane bo hirya no hino ku isi bakorana umwete, bicisha bugufi, bityo bakaba ari imigisha ku matorero barimo.—Abaheburayo 13:7.
Gusunikwa n’Intego Nziza Bidufasha Kwihangana
9. Kuki Abakristo bakomeza kuzirikana imigisha twasezeranyijwe na Yehova?
9 Akamaro ko gukora ibintu dusunitswe n’urukundo kagaragarira mu bundi buryo. Ku bantu bakurikiza imibereho irangwa no kubaha Imana babitewe n’urukundo, Bibiliya ibasezeranya imigisha ikungahaye uhereye ubu, maze mu gihe kizaza bakazahabwa imigisha ihebuje mu buryo burenze ibyo dushobora gutekereza (1 Timoteyo 4:8). Umukristo wizera ayo masezerano mu buryo bukomeye kandi akaba yizera adashidikanya ko Yehova ‘agororera abamushaka,’ ibyo bimufasha gukomeza kugira ukwizera kutajegajega (Abaheburayo 11:6). Abenshi muri twe twifuza cyane ko amasezerano y’Imana yasohozwa, kandi tugira ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Yohana yari ifite, ubwo yagiraga iti “Amen, ngwino, Mwami Yesu” (Ibyahishuwe 22:20). Ni koko, gutekereza ku migisha duhishiwe mu gihe cya vuba aha, niba turi abizerwa, biduha imbaraga zituma twihangana, nk’uko kuzirikana ‘ibyishimo byashyizwe imbere’ ya Yesu byamufashije kwihangana.—Abaheburayo 12:1, 2.
10, 11. Ni gute gusunikwa n’urukundo mu byo dukora bidufasha kwihangana?
10 Byagenda bite se mu gihe icyifuzo dufite cyo kuzaba mu isi nshya cyaba ari yo mpamvu yonyine idusunikira gukorera Yehova? Icyo gihe twarambirwa mu buryo bworoshye cyangwa tukumva tutanyuzwe igihe ibintu byaba bikomeye cyangwa bitabaye nk’uko twari tubyiringiye, cyangwa ngo bibere igihe twari twiringiye ko bibera. Twaba turi mu kaga gakomeye ko kuzatembanwa tukabivamo (Abaheburayo 2:1; 3:12). Pawulo yerekeje ku muntu bahoze bifatanya witwaga Dema, wamutereranye. Kuki yamutereranye? Yabitewe n’uko yari “akunze iby’iki gihe cya none” (2 Timoteyo 4:10). Abantu abo ari bo bose bakorera Imana babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde gusa, bari mu kaga ko kuba na bo babigenza batyo. Bashobora kureshywa n’uburyo bw’ako kanya bwo kuba bagera ku bintu runaka bitangwa n’iyi si, maze ntibongere kugira ubushake bwo kugira ibyo bigomwa muri iki gihe ngo babone ibyiringiro byo kuzahabwa imigisha mu gihe kizaza.
11 N’ubwo kugira icyifuzo cyo kuzahabwa imigisha mu gihe kizaza no kwiringira kuzavanirwaho ibigeragezo ari ibintu bikwiriye kandi bisanzwe, urukundo rutuma tumenya neza icyo twagombye kwimiriza imbere mu mibereho yacu. Icy’ingenzi ni ibyo Yehova ashaka, aho kuba ibyo dushaka (Luka 22:41, 42). Ni koko, urukundo ruratwubaka. Rutuma twishimira gutegereza Imana yacu twihanganye, tukanyurwa n’imigisha iyo ari yo yose iduha, kandi tukiringira ko mu gihe cyayo yagennye tuzahabwa ibintu byose yadusezeranyije—ndetse n’ibindi byinshi cyane (Zaburi 145:16; 2 Abakorinto 12:8, 9). Hagati aho, urukundo rudufasha gukomeza gukora umurimo mu buryo buzira ubwikunde bitewe n’uko ‘urukundo rudashaka ibyarwo.’—1 Abakorinto 13:4, 5.
Ni Bande Abakristo Bagomba Gukunda?
12. Dukurikije uko Yesu yabivuze, ni bande tugomba gukunda?
12 Yesu yatanze ihame rusange ku bihereranye n’uwo twagombye gukunda igihe yasubiragamo amagambo akubiye mu nteruro ebyiri zo mu Mategeko ya Mose. Yaravuze ati “ukundishe Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose” kandi ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”—Matayo 22:37-39.
13. Ni gute dushobora kwitoza gukunda Yehova, n’ubwo tudashobora kumubona?
13 Duhereye ku magambo ya Yesu, biragaragara neza ko mbere y’abandi bose tugomba gukunda Yehova. Ariko kandi, ntituvukana urukundo rwuzuye tuba tugomba gukunda Yehova. Icyo ni ikintu tugomba kwihingamo. Ubwo twumvaga ibimwerekeyeho ku ncuro ya mbere, twumvise tumukunze bitewe n’ibyo twumvise. Buhoro buhoro, twaje kumenya ukuntu yateguye isi kugira ngo iturwe n’abantu (Itangiriro 2:5-23). Twamenye ukuntu yagiye agenzereza abantu, ukuntu atadutereranye igihe icyaha cyigaruriraga umuryango wa kimuntu ku ncuro ya mbere, ahubwo agafata ingamba zo kuducungura (Itangiriro 3:1-5, 15). Abari abizerwa yabagiriraga ibihuje n’ubugwaneza kandi amaherezo yaje gutanga Umwana we w’ikinege kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu (Yohana 3:16, 36). Ubwo bumenyi bwagendaga burushaho kwiyongera bwatumye tugenda turushaho kumva dukunze Yehova (Yesaya 25:1). Umwami Dawidi yavuze ko yakundaga Yehova bitewe n’uko yamwitagaho mu buryo bwuje urukundo (Zaburi 116:1-9). Muri iki gihe, Yehova atwitaho, akatuyobora, akaduha imbaraga kandi akadutera inkunga. Uko tugenda turushaho kumenya ibimwerekeyeho, ni na ko tugenda turushaho kumukunda mu buryo bwimbitse.—Zaburi 31:24, umurongo wa 23 muri Biblia Yera; Zefaniya 3:17; Abaroma 8:28.
Ni Gute Twagaragaza Urukundo Rwacu?
14. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko urukundo dukunda Imana ari urukundo nyakuri?
14 Birumvikana ko abantu benshi hirya no hino ku isi bavuga ko bakunda Imana, ariko ibyo bakora bigaragaza ko ibyo bavuga ari ibinyoma. Ni gute dushobora kumenya ko dukunda Yehova by’ukuri? Dushobora kumuvugisha binyuriye mu isengesho maze tukamugezaho ibyiyumvo dufite. Kandi dushobora gukora ibintu bigaragaza urukundo tumukunda. Intumwa Yohana yaravuze iti “umuntu wese witondera ijambo [ry’Imana], urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri [yo]” (1 Yohana 2:5; 5:3). Mu byo Ijambo ry’Imana ritubwira, hakubiyemo no kwifatanya na bagenzi bacu no kugira imibereho itanduye, izira amakemwa mu by’umuco. Twirinda uburyarya, tukavugisha ukuri, kandi tugakomeza kugira imitekerereze itanduye (2 Abakorinto 7:1; Abefeso 4:15; 1 Timoteyo 1:5; Abaheburayo 10:23-25). Tugaragaza urukundo binyuriye mu gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri tubuha abakene (1 Yohana 3:17, 18). Kandi ntitubura kubwira abandi ibyerekeye Yehova. Ibyo bikubiyemo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ukorerwa ku isi hose (Matayo 24:14; Abaroma 10:10). Kumvira Ijambo ry’Imana muri ibyo bintu ni igihamya kigaragaza ko urukundo dukunda Yehova rutarangwa n’uburyarya.
15, 16. Ni gute gukunda Yehova byagize ingaruka ku mibereho y’abantu benshi mu mwaka ushize?
15 Urukundo abantu bakunda Yehova rubafasha kugira amahitamo meza. Umwaka ushize, bene urwo rukundo rwasunikiye abantu bagera ku 288.907 kumwegurira ubuzima bwabo kandi babigaragaza binyuriye ku mubatizo wo mu mazi (Matayo 28:19, 20). Igikorwa cyabo cyo kumwiyegurira cyari gifite ireme. Cyaranze ihinduka bagize mu mibereho yabo. Urugero, uwitwa Gazmend yari umwe mu birangirire mu bihereranye n’umukino w’intoki wa basiketi muri Alubaniya. We n’umugore we bamaze imyaka runaka biga Bibiliya, kandi n’ubwo bagiye bahura n’inzitizi, amaherezo baje kuzuza ibisabwa baba ababwiriza b’Ubwami. Umwaka ushize, Gazmend yarabatijwe, aba umwe mu bantu 366 babatijwe muri Alubaniya mu mwaka w’umurimo wa 2000. Ikinyamakuru cyasohotsemo ingingo yamwerekezagaho, maze kigira kiti “ubuzima bwe bufite intego, kandi ku bw’iyo mpamvu, we n’umuryango we barimo barishimira iminsi irangwa n’ibyishimo cyane kurusha iyindi yose mu mibereho yabo. Kuri we, kubona icyo ashobora kwiyungura mu buzima ntibikiri iby’ingenzi, ahubwo, icy’ingenzi ni icyo ashobora gutanga kugira ngo afashe abandi bantu.”
16 Mu buryo nk’ubwo, mushiki wacu ubatijwe vuba ukora mu kigo gicuruza lisansi cyo muri Guam yahawe igikundiro cyarimo ikigeragezo. Igihe yari amaze imyaka myinshi yarageze ku ntera ya nyuma yo mu rwego rw’akazi, amaherezo yaje guhabwa uburyo bwo kuba umugore wa mbere mu mateka y’icyo kigo ubaye visi perezida. Ariko kandi, icyo gihe noneho yari yareguriye Yehova ubuzima bwe. Bityo rero, igihe uwo mushiki wacu wari ubatijwe vuba yari amaze kubiganiraho n’umugabo we, yanze kwemera uwo mwanya, ahubwo akora gahunda zo gukora akazi k’igice cy’umunsi kugira ngo azagire amajyambere ku buryo azaba umukozi w’igihe cyose, ni ukuvuga umupayiniya. Urukundo yakundaga Yehova rwamusunikiye kwifuza kumukorera ari umupayiniya aho gukurikirana inyungu z’amafaranga z’iyi si. Mu by’ukuri, hirya no hino ku isi, bene urwo rukundo rwasunikiye abantu bagera ku 805.205 kwifatanya mu bice binyuranye by’umurimo w’ubupayiniya mu mwaka w’umurimo wa 2000. Mbega ukuntu abo bapayiniya bagaragaje urukundo n’ukwizera!
Basunikirwa Gukunda Yesu
17. Ni uruhe rugero ruhebuje ku bihereranye n’urukundo duhabwa na Yesu?
17 Yesu yatanze urugero ruhebuje rw’umuntu wakoze ibintu asunitswe n’urukundo. Mu mibereho ye mbere y’uko aba umuntu, yakundaga Se kandi agakunda abantu. We wagereranyijwe n’ubwenge, yagize ati ‘nari kumwe na [Yehova], ndi umukozi w’umuhanga; kandi nari umunezero we iminsi yose, ngahora nezerewe imbere ye, nkishimira mu isi ye yaremewe guturwamo; kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu’ (Imigani 8:30, 31). Urukundo rwa Yesu rwamusunikiye guhara ubuturo bwe bwo mu ijuru maze aza kuvuka ari umwana utagira kirengera. Yihanganiraga abicisha bugufi n’abiyoroshya akabagaragariza ubugwaneza, kandi yababajwe cyane n’abanzi ba Yehova. Hanyuma, yaje gupfira abantu bose apfira ku giti cy’umubabaro. (Yohana 3:35; 14:30, 31; 15:12, 13; Abafilipi 2:5-11, gereranya na NW .) Mbega urugero ruhebuje mu bihereranye no gusunikwa n’intego zikwiriye!
18. (a) Ni gute twihingamo gukunda Yesu? (b) Ni mu buhe buryo tugaragaza ko dukunda Yesu?
18 Mu gihe abantu bafite imimerere myiza yo mu mutima basomye inkuru zivuga iby’imibereho ya Yesu mu Mavanjiri maze bagatekereza ku migisha myinshi bakesha imibereho ye yaranzwe n’ubudahemuka, bibatera kumukunda urukundo rwimbitse. Twebwe muri iki gihe tumeze nk’abo Petero yabwiraga ubwo yagiraga ati “[Yesu] uwo mumukunda mutaramubona” (1 Petero 1:8). Tugaragaza urukundo tumukunda igihe tumwizeye kandi tukigana imibereho ye yaranzwe no kwigomwa (1 Abakorinto 11:1; 1 Abatesalonike 1:6; 1 Petero 2:21-25). Ku itariki ya 19 Mata 2000, abantu bagera kuri 14.872.086 bibukijwe impamvu dufite zituma dukunda Yesu igihe bateranaga ku Rwibutso rw’urupfu rwe ruba buri mwaka. Mbega ukuntu uwo mubare wari munini! Kandi se, mbega ukuntu kumenya ko abantu benshi cyane bashishikazwa no kuzabona agakiza binyuriye ku gitambo cya Yesu bidukomeza! Mu by’ukuri, twubakwa n’urukundo Yehova na Yesu badukunda n’urwo twe tubakunda.
19. Ni ibihe bibazo bifitanye isano n’urukundo bizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Yesu yavuze ko tugomba gukundisha Yehova umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose. Ariko nanone, yavuze ko tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mariko 12:29-31). Abo bakubiyemo bande? Kandi se, ni gute urukundo dukunda bagenzi bacu rudufasha gukomeza kutabogama no gusunikwa n’intego nziza? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
Mbese, Uribuka?
• Kuki urukundo ari umuco w’ingenzi?
• Ni gute dushobora kwitoza gukunda Yehova?
• Ni gute imyifatire yacu igaragaza ko dukunda Yehova?
• Ni gute tugaragaza urukundo dukunda Yesu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Urukundo rudufasha gutegereza kuzagobokwa twihanganye
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Igitambo gikomeye cyatanzwe na Yesu kidusunikira kumukunda