“Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
“Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze.”—1 PET 5:2.
1. Ni iyihe mimerere Abakristo barimo igihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa mbere?
INTUMWA PETERO yanditse urwandiko rwe rwa mbere mbere y’uko Nero atangira gutoteza Abakristo b’i Roma. Yashakaga gutera inkunga bagenzi be bari bahuje ukwizera. Satani ‘yazereraga’ ashaka guconshomera Abakristo. Kugira ngo bashobore kumurwanya bashikamye, bari bakeneye ‘gukomeza kugira ubwenge’ no ‘kwicisha bugufi bari munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana’ (1 Pet 5:6, 8). Nanone bari bakeneye gukomeza kunga ubumwe. Bagombaga kwirinda “kuryana no guconshomerana” kuko byari gutuma ‘bamarana.’—Gal 5:15.
2, 3. Ni nde turwana na we, kandi se ni iki tuzasuzuma muri ibi bice?
2 Natwe turi mu mimerere nk’iyo. Satani ahora ashakisha uko yaduconshomera (Ibyah 12:12). Vuba aha kandi, hagiye kubaho “umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi” (Mat 24:21). Nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kwirinda imyiryane, natwe tugomba kuyirinda. Kugira ngo tubigereho, rimwe na rimwe abasaza baba bagomba kubidufashamo kuko babishoboye.
3 Reka dusuzume uko abasaza barushaho kwishimira inshingano yabo yo kuragira ‘umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda’ (1 Pet 5:2). Hanyuma, turi busuzume uburyo bwiza bashobora gusohozamo iyo nshingano yabo. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu itorero ‘ryakubaha abakorana umwete kandi bakayobora’ umukumbi (1 Tes 5:12). Ibyo bizadufasha kurwanya Umwanzi wacu mukuru dushikamye, tuzirikana ko ari we dukirana na we.—Efe 6:12.
Muragire umukumbi w’Imana
4, 5. Abasaza bagombye kubona bate umukumbi? Tanga urugero.
4 Petero yateye abasaza bo mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere inkunga yo kubona umukumbi w’Imana bari bashinzwe kurinda nk’uko Imana iwubona. (Soma muri 1 Petero 5:1, 2.) Nubwo abandi babonaga ko Petero ari inkingi mu itorero, ntiyigeze abwira abasaza nk’ubwira abantu bari hasi ye. Ahubwo yabagiriye inama abona ko ari abasaza bagenzi be (Gal 2:9). Kimwe na Petero, muri iki gihe Inteko Nyobozi itera abasaza b’itorero inkunga yo gushyiraho imihati kugira ngo basohoze inshingano iremereye bafite yo kuragira umukumbi w’Imana.
5 Iyo ntumwa yanditse ivuga ko abasaza bagombaga ‘kuragira umukumbi w’Imana bari bashinzwe kurinda.’ Byari ngombwa ko bamenya ko umukumbi ari uwa Yehova na Yesu Kristo. Abasaza bari kuzabazwa uko bitaye ku ntama z’Imana. Reka tuvuge ko incuti yawe igusabye kuyisigaranira abana mu gihe idahari. Ese ntiwabitaho kandi ukabagaburira? Hagize urwara se, ntiwamushakira imiti? Uko ni ko abasaza b’itorero na bo bagomba ‘kuragira itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite’ (Ibyak 20:28). Bazirikana ko buri ntama yaguzwe amaraso y’igiciro cyinshi ya Kristo Yesu. Abasaza bagaburira umukumbi, bakawurinda kandi bakawitaho kubera ko bazabibazwa.
6. Ni iyihe nshingano abungeri bo mu gihe cya kera babaga bafite?
6 Tekereza ku nshingano abungeri basanzwe bo mu bihe bya Bibiliya babaga bafite. Bagombaga kwihanganira icyokere cyo ku manywa n’imbeho ya nijoro kugira ngo bite ku mukumbi (Intang 31:40). Hari n’igihe bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bawurinde. Igihe Dawidi yari umwungeri, yakijije umukumbi we inyamaswa z’inkazi, urugero nk’intare n’idubu. Dawidi yavuze ko buri nyamaswa muri izo ‘yayicakiye akananwa, akayikubita hasi akayica’ (1 Sam 17:34, 35). Yari afite ubutwari rwose! Birashoboka ko hari igihe inyamaswa zabaga zenda kumurya. Ibyo ariko ntibyamubuzaga gukora uko ashoboye kose ngo akize intama.
7. Abasaza bashobora bate mu buryo bw’ikigereranyo kuvana intama mu menyo ya Satani?
7 Muri iki gihe, abasaza bagomba kuba maso bakarinda umukumbi ibitero bya Satani bigereranywa n’iby’intare. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo no gukora igikorwa cy’ubutwari cyagereranywa no kuvana intama mu menyo ya Satani. Mu buryo bw’ikigereranyo abasaza bashobora gufata akananwa k’inyamaswa y’inkazi, bityo bagakiza intama. Bashobora kuganira n’abavandimwe babuze amakenga baba bagiye kugwa mu mitego ya Satani. (Soma muri Yuda 22, 23.) Birumvikana ko abasaza batabishobora batabifashijwemo na Yehova. Bita ku ntama yakomeretse babigiranye impuhwe, bakayipfuka kandi bakayisiga amavuta abobeza igikomere yo mu Ijambo ry’Imana.
8. Abasaza bayobora he umukumbi, kandi se babikora bate?
8 Nanone kandi, umwungeri usanzwe yajyanaga umukumbi mu rwuri rwiza n’ahantu hari amazi yo kuwuhira. Abasaza na bo bashishikariza umukumbi kwifatanya n’itorero, bakawutera inkunga yo kujya mu materaniro buri gihe kugira ngo ugaburirwe neza kandi ubone “ibyokurya mu gihe gikwiriye” (Mat 24:45). Bishobora kuba ngombwa ko abasaza bamara igihe kinini bafasha abarwaye mu buryo bw’umwuka kwemera ibyokurya byo mu Ijambo ry’Imana. Hari igihe intama yatannye iba ishaka kugaruka mu mukumbi. Aho kugira ngo abasaza bakange umuvandimwe wabo, bamusobanurira neza amahame yo mu Byanditswe kandi bakamwereka uko yayakurikiza.
9, 10. Ni mu buhe buryo abasaza bakwiriye kwita ku bantu barwaye mu buryo bw’umwuka?
9 Iyo urwaye, ni uwuhe muganga wumva wifuza ko akuvura? Ese ni wa wundi ugutega amatwi akanya gato gusa, hanyuma agahita akwandikira umuti kugira ngo ugende haze undi? Cyangwa wahitamo gusuzumwa n’umuganga ugutega amatwi kandi ugusobanurira indwara ushobora kuba urwaye, akakubwira n’imiti ushobora gufata?
10 Abasaza na bo bashobora gutega amatwi umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka, bakamuvura igikomere afite, bityo mu buryo bw’ikigereranyo bakaba ‘bamusize amavuta mu izina rya Yehova.’ (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Kimwe n’umuti womora w’i Gileyadi, Ijambo ry’Imana rishobora gutuma umuntu urembye yoroherwa (Yer 8:22; Ezek 34:16). Iyo amahame ya Bibiliya akurikijwe, bishobora gutuma umuntu wacitse intege yongera kwiyemeza gukorera Yehova. Koko rero, iyo abasaza bateze amatwi intama irwaye kandi bagasengera hamwe na yo, bishobora kuyifasha cyane.
Ntimubikore nk’abahatwa, ahubwo mubikore mubikunze
11. Ni iki gituma abasaza baragira umukumbi w’Imana babikunze?
11 Petero yakomeje yibutsa abasaza uko umurimo wo kuragira umukumbi wagombye gukorwa n’uko utagombye gukorwa. Abasaza bagomba kuragira umukumbi w’Imana ‘batabikora nk’abahatwa, ahubwo bakabikora babikunze.’ Ni iki gituma abasaza bakorera abavandimwe babo babikunze? None se ni iki cyatumaga Petero aragira intama za Yesu kandi akazigaburira? Yabiterwaga n’urukundo yakundaga Umwami (Yoh 21:15-17). Urukundo abasaza bakunda Umwami rutuma ‘badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo bakabaho ku bw’uwo wabapfiriye’ (2 Kor 5:14, 15). Urwo rukundo bamukunda hamwe n’urwo bakunda Imana n’abavandimwe babo rutuma bakorera umukumbi, bakoresheje imbaraga zabo, umutungo wabo n’igihe cyabo (Mat 22:37-39). Ntibitanga bagononwa, ahubwo bitanga babikunze.
12. Intumwa Pawulo yitangaga mu rugero rungana iki?
12 Abasaza bagombye kwitanga mu rugero rungana iki? Mu gihe bita ku ntama, bigana intumwa Pawulo nk’uko na we yiganaga Yesu (1 Kor 11:1). Kubera ko Pawulo na bagenzi be bakundaga abavandimwe b’i Tesalonike urukundo rurangwa n’ubwuzu, ntibishimiye kubaha ‘ubutumwa bwiza gusa, ahubwo babahaye n’ubugingo bwabo.’ Babitagaho biyoroheje, “nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya” (1 Tes 2:7, 8). Pawulo yari asobanukiwe uko umubyeyi ugaburira abana be yumva ameze. Abakorera ibyo bakeneye byose, harimo no kubyuka mu gicuku kugira ngo abagaburire.
13. Abasaza bagomba gushyira mu gaciro mu birebana n’iki?
13 Abasaza bagomba gushyira mu gaciro mu birebana no gusohoza inshingano yo kuragira umukumbi n’iyo kwita ku miryango yabo (1 Tim 5:8). Igihe abasaza bamara bita ku itorero ni igihe cy’agaciro kenshi baba bagombye kumarana n’imiryango yabo. Uburyo bumwe bashobora gushyira mu gaciro mu birebana n’izo nshingano zombi, ni ugutumira abandi bakaza kwifatanya na bo muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Mu gihe cy’imyaka myinshi, umusaza wo mu Buyapani witwa Masanao yagiye atumirira abaseribateri n’imiryango y’Abakristokazi bafite abagabo batizera kuza kwifatanya mu cyigisho cy’umuryango we. Nyuma y’igihe runaka, abo Masanao yafashije babaye abasaza kandi bigana urugero rwe rwiza.
Mwirinde inyungu zishingiye ku buhemu, maze muragire umukumbi mubishishikariye
14, 15. Kuki abasaza bagombye kwirinda “gukunda inyungu zishingiye ku buhemu,” kandi se bakwigana bate Pawulo mu birebana n’ibyo?
14 Petero yanateye abasaza inkunga yo kuragira umukumbi ‘batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo bakabikora babishishikariye.’ Umurimo abasaza bakora ubasaba igihe kinini, ariko ntibaba biteze ko bawuhemberwa. Petero yabonye ko ari ngombwa kuburira abasaza bagenzi be ku birebana n’akaga ko kuragira umukumbi babitewe no “gukunda inyungu zishingiye ku buhemu.” Ako kaga kagaragazwa n’ukuntu usanga abayobozi ba “Babuloni Ikomeye” biberaho mu iraha, mu gihe abayoboke babo benshi baba bagomba kubaho mu bukene (Ibyah 18:2, 3). Abasaza bafite impamvu yumvikana yo kwirinda ibintu nk’ibyo.
15 Pawulo yahaye abasaza b’Abakristo urugero rwiza. Nubwo yari intumwa kandi akaba yarashoboraga ‘kuremerera’ Abakristo b’i Tesalonike, ‘nta we yaririye ibyokurya ku buntu.’ Ahubwo ‘yakoranaga umwete ku manywa na nijoro yiyuha akuya’ (2 Tes 3:8). Abasaza benshi bo muri iki gihe, hakubiyemo n’abagenzuzi basura amatorero, batanga urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Nubwo bishimira ko bagenzi babo bahuje ukwizera babakira, nta we ‘baremerera.’—1 Tes 2:9.
16. Kuba abasaza bagomba kuragira umukumbi ‘babishishikariye’ bisobanura iki?
16 Abasaza baragira umukumbi ‘babishishikariye.’ Ibyo bigaragazwa n’ukuntu bitanga kugira ngo bafashe umukumbi. Icyakora, ibyo ntibivuga ko bahatira abagize umukumbi gukorera Yehova; nta n’ubwo abasaza barangwa n’urukundo batera abandi inkunga yo gukorera Imana barushanwa (Gal 5:26). Abasaza basobanukiwe ko intama zidafite ubushobozi bungana. Bashishikarira gufasha abavandimwe babo gukorera Yehova bishimye.
Ntimutwaze igitugu umukumbi, ahubwo mube ibyitegererezo
17, 18. (a) Kuki hari igihe intumwa zananirwaga gusobanukirwa isomo Yesu yazihaye mu birebana no kwicisha bugufi? (b) Ni mu buhe buryo dushobora kuba mu mimerere nk’iyo?
17 Nk’uko twabibonye, abasaza bagombye kuzirikana ko umukumbi bashinzwe kuragira atari uwabo, ahubwo ko ari uw’Imana. Birinda ‘gutwaza igitugu abagize umurage w’Imana.’ (Soma muri 1 Petero 5:3.) Hari ikintu intumwa za Yesu zajyaga zifuza zibitewe n’intego mbi. Zashakaga kugira imyanya yo hejuru kimwe n’abategetsi b’amahanga.—Soma muri Mariko 10:42-45.
18 Muri iki gihe, byaba byiza abavandimwe ‘bifuza inshingano yo kuba abagenzuzi’ bisuzumye bakareba impamvu ibibatera (1 Tim 3:1). Abamaze kuba abasaza bakwiriye kwibaza niba icyifuzo cyabo ari ukugira ubutware cyangwa kuba abantu bakomeye, nk’uko byagenze kuri zimwe mu ntumwa. Niba ibyo byarabaye ku ntumwa, abasaza na bo bagombye kumenya ko bagomba gushyiraho imihati kugira ngo birinde umwuka w’isi wo gushaka gutegeka abandi.
19. Ni iki abasaza bagombye kwibuka igihe barinda umukumbi?
19 Ariko birumvikana ko hari igihe abasaza baba bagomba kutajenjeka, urugero nk’igihe barinda umukumbi “amasega y’inkazi” (Ibyak 20:28-30). Pawulo yabwiye Tito ko yagombaga gukomeza ‘gutera abantu inkunga kandi akabacyaha afite ubutware bwose’ (Tito 2:15). Nyamara kandi, niyo ibyo byaba ngombwa, abasaza bagerageza kubaha abo bireba. Bazi ko kubafasha kubona aho ibintu bitagenda neza ari byo bibagera ku mutima kandi bigatuma bakora ibikwiriye, aho kubanenga bafite ubukana.
20. Abasaza bakwigana bate Yesu mu birebana no gutanga urugero rwiza?
20 Urugero rwiza Kristo yatanze rutuma abasaza bakunda umukumbi (Yoh 13:12-15). Twumva twishimye iyo dusomye ukuntu yatoje abigishwa be umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Urugero yatanze mu birebana no kwicisha bugufi, rwakoze abigishwa be ku mutima, rutuma na bo ‘biyoroshya batekereza ko abandi babaruta’ (Fili 2:3). Muri iki gihe, abasaza na bo bumva bashaka gukurikiza urugero rwa Yesu, bakifuza no kuba “ibyitegererezo by’umukumbi.”
21. Ni iyihe ngororano abasaza bazahabwa?
21 Petero yashoje inama yahaga abasaza yerekeza ku byo basezeranyijwe kuzahabwa mu gihe kizaza. (Soma muri 1 Petero 5:4.) Abagenzuzi basutsweho umwuka ‘bazahabwa ikamba ry’ikuzo ritangirika’ bari hamwe na Kristo mu ijuru. Abungeri bungirije bo mu bagize “izindi ntama” bazaragira umukumbi w’Imana ku isi mu gihe cy’ubutegetsi bw’“umwungeri mukuru” (Yoh 10:16). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ukuntu abagize itorero bashobora gushyigikira abashyiriweho kubayobora.
Isubiramo
• Kuki byari bikwiriye ko Petero agira abasaza bagenzi be inama yo kuragira umukumbi w’Imana bari bashinzwe kwitaho?
• Ni mu buhe buryo abasaza bagombye kwita ku bantu barwaye mu buryo bw’umwuka?
• Ni iki gituma abasaza baragira umukumbi w’Imana bashinzwe kwitaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Kimwe n’abungeri ba kera, muri iki gihe abasaza bagomba kurinda “intama” bashinzwe kwitaho