Ibyahishuriwe Yohana
18 Hanyuma y’ibyo, mbona undi mumarayika amanuka ava mu ijuru afite ububasha bwinshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwe burabagirana. 2 Arangurura ijwi rifite imbaraga, aravuga ati: “Yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni. Ni ho imyuka mibi* yose iba, kandi ni ho inyoni n’ibisiga byose byanduye ndetse byangwa biba.+ 3 Ibihugu byose byayobejwe na divayi yayo, ni ukuvuga irari ryayo ryinshi ry’ubusambanyi,*+ kandi abami bo mu isi basambanaga na yo,+ n’abacuruzi* bo mu isi babaye abakire bitewe n’ibintu by’agaciro kenshi yirundanyirizaho kandi kubyirundanyirizaho ntibiyitera isoni.”
4 Nuko numva irindi jwi riturutse mu ijuru rigira riti: “Bantu banjye, nimusohoke muri Babuloni Ikomeye+ niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka kugerwaho n’ibyago bizayigeraho.+ 5 Ibyaha byayo byabaye byinshi bigera mu ijuru,+ kandi Imana yibutse ibikorwa bya Babuloni byo kurenganya abantu.*+ 6 Muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze,+ ndetse muyikubire kabiri.+ Rwose muyikubire inshuro ebyiri ibihwanye n’ibyo yakoze. Mu gikombe+ yabavangiyemo inzoga, mwebwe muyivangiremo inshuro ebyiri.+ 7 Urugero yagejejeho yishyira hejuru kandi iba mu iraha ry’urukozasoni, abe ari rwo namwe mugezaho muyitera kubabara no kurira, kuko ikomeza kwibwira mu mutima wayo iti: ‘ndi umwamikazi uyoboye! Sindi umupfakazi, kandi sinzicwa n’agahinda.’+ 8 Ni yo mpamvu ibyago bizayigeraho mu munsi umwe. Izagerwaho n’urupfu, kurira n’inzara, kandi izatwikwa ishireho,+ kuko Yehova* Imana wayiciriye urubanza akomeye.+
9 “Abami bo mu isi basambanaga na yo, bakishimira ibintu byayo by’agaciro kenshi idaterwa isoni no kwikusanyirizaho, nibabona umwotsi wo gutwikwa kwayo, bazarira bikubite mu gituza bitewe n’agahinda yabateye. 10 Bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, maze bavuge bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi ukomeye we!+ Babuloni, wa mujyi ukomeye we! Mu gihe gito gusa usohorejweho urubanza waciriwe!’
11 “Nanone abacuruzi bo mu isi bazayiririra cyane, kuko batagifite ubagurira ibicuruzwa byabo byose. 12 Ibyo bicuruzwa ni zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro, amasaro, imyenda myiza, imyenda ifite ibara ry’isine,* imyenda myiza inyerera, imyenda y’umutuku, ikintu cyose gikozwe mu giti gihumura neza, ikintu cyose gikozwe mu mahembe y’inzovu n’ikintu cyose gikozwe mu giti cy’agaciro kenshi no mu muringa no mu cyuma no mu mabuye afite amabara meza. 13 Nanone harimo ibirungo byitwa sinamoni, amomu,* umubavu,* amavuta ahumura neza, parufe, divayi, amavuta ya elayo, ifu nziza, ingano, inka, intama, amafarashi, amagare, abagaragu n’abandi bantu. 14 Mu by’ukuri, ibintu byiza wifuzaga byarashize. Ibintu biryoha byose n’ibintu by’agaciro kenshi byagushizeho, kandi abantu ntibazongera kubibona.
15 “Abacuruzi bacuruzaga ibyo bintu, kandi bari barabaye abakire bitewe na Babuloni Ikomeye, bazahagarara ahitaruye bitewe no gutinya imibabaro yayo, ndetse bazarira cyane. 16 Bazavuga bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uhuye n’ibibazo bikomeye wa mujyi ukomeye we! Wabaga wambaye imyenda myiza cyane ifite ibara ry’isine n’umutuku, wambaye imirimbo myinshi ya zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ 17 Nyamara ubutunzi bwinshi cyane wari ufite bushizeho mu kanya gato!’
“Umuyobozi w’ubwato wese, umuntu wese ukora ingendo zo mu nyanja, abatwara ubwato n’abandi bose bakora akazi ko mu nyanja, bazahagarara ahitaruye, 18 maze nibabona umwotsi wo gushya kwayo bavuge cyane bati: ‘nta mujyi wigeze ukomera cyane nk’uyu!’ 19 Bazashyira umukungugu mu mutwe, maze bavuze induru barira cyane bati: ‘mbega ibyago! Mbega ibyago! Uyu mujyi ukomeye uhuye n’ibibazo bikomeye! Ni wo watumaga abantu bafite amato mu nyanja bose bakira bitewe n’ubutunzi bwawo bwinshi. Nyamara dore urimbuwe mu kanya gato cyane!’+
20 “Wa juru+ we namwe abera+ n’intumwa n’abahanuzi! Nimwishimire ibiwugezeho, kuko Imana iwusohorejeho urubanza yawuciriye iwuziza ibibi babakoreye.”+
21 Nuko umumarayika ukomeye aterura ibuye rimeze nk’urusyo runini arijugunya mu nyanja, aravuga ati: “Uko ni ko Babuloni, wa mujyi ukomeye, uzarimburwa mu kanya gato cyane kandi ntuzongera kuboneka!+ 22 Babuloni we, ntuzongera kumvikanamo ijwi ry’abaririmbyi bajyanirana n’inanga hamwe n’abacuranzi, abavuza umwironge n’abavuza impanda.* Ntuzongera kubonekamo umunyabukorikori w’umwuga uwo ari wo wose, kandi ntuzongera kubonekamo umuntu uwo ari we wese ukoresha urusyo kugira ngo asye ibinyampeke. 23 Ntuzongera kubonekamo urumuri rw’itara kandi ntuzongera kuberamo ibirori by’ubukwe. Ibyo byatewe n’uko abacuruzi bawe ari bo bari bakomeye mu isi, kandi ibihugu byose bikaba byari byarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+ 24 Ni ukuri, muri uwo mujyi ni ho habonetse amaraso y’abahanuzi, abera+ n’abantu bose biciwe mu isi.”+