Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese isi izarimbuka?
▪ Hari abantu bumvaga ko isi yari kurimbuka ku itariki ya 21 Ukwakira 2011. Ariko ntiyarimbutse. Bityo, iby’umunyamakuru wo kuri radiyo yo muri Amerika witwa Harold Camping yahanuye ntibyigeze bisohora. Yari yavuze ko Umunsi w’Urubanza wari kuza ku itariki ya 21 Gicurasi 2011. Ngo hari kubaho umutingito wa karahabutaka ukajegeza isi yose, hanyuma hashira amezi atanu, ku itariki ya 21 Ukwakira, isi yose ikarimbuka burundu.
Isi ntizigera irimbuka, kubera ko Uwayiremye atabyemera. Ijambo rye, Bibiliya rivuga ko ‘yashinze isi akayikomeza kugira ngo ihame.’—Zaburi 119:90.
Ariko kandi, hari abasomyi ba Bibiliya bashobora kubihakana bavuga ko uyu mubumbe wacu uzashya ugakongoka. Bashingira ku byanditse muri 2 Petero 3:7 hagira hati “iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isi biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana. . . . umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura. Kuri uwo munsi ijuru rizakurwaho habeho urusaku rwinshi cyane, ibintu by’ishingiro bishyuhe cyane bishonge, kandi isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara.” Ese dukwiriye kumva ko ayo magambo yavuzwe n’intumwa Petero azasohora neza neza nk’uko yanditse?
Oya rwose. Kubera iki? Kubera ko ibisobanuro by’ayo magambo bigomba guhuza n’ibindi bivugwa mu rwandiko rwa Petero ndetse n’ibindi byose bivugwa muri Bibiliya. Kumva ko ayo magambo azasohora nk’uko yanditse, byaba byumvikanisha ko ijuru cyangwa isanzure ry’ikirere ryose, ni ukuvuga za miriyari z’inyenyeri n’ibindi biri mu kirere, bizakongorwa n’umuriro kubera ko gusa agace gato cyane k’iryo sanzure gatuwe n’abantu babi. Ese wakukumba umucanga wo ku nkombe z’inyanja zifite uburebure bw’ibirometero amagana ukawumaraho, bitewe n’uko gusa harimo agacanga kamwe katameze nk’uko ushaka? Kandi ibyo ntibyaba bikwiriye. Bityo rero, na Yehova ntiyarimbura isanzure ry’ikirere ryose yaremye, bitewe n’uko gusa bimwe mu biremwa bye byamwigometseho.
Uretse n’ibyo, imitekerereze nk’iyo ihabanye n’amagambo Yesu Kristo yavuze agira ati “hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5; Zaburi 37:29). Ese umugabo ukunda umugore we n’abana, yabubakira inzu nziza yarangiza akayitwika (Zaburi 115:16)? Ibyo nta wabitekereza. Yehova ni Umuremyi wacu akaba n’Umubyeyi udukunda.—Zaburi 103:13; 1 Yohana 4:8.
Petero yakoresheje ijambo “isi” mu buryo bw’ikigereranyo, ashaka kumvikanisha abantu muri rusange, aha akaba yaravugaga abantu babi. Zirikana ko Petero yabihuje n’Umwuzure wabaye mu gihe cya Nowa (2 Petero 3:5, 6). Icyo gihe abantu babi ni bo barimbutse gusa, isi ubwayo ndetse n’umukiranutsi Nowa n’umuryango we bararokotse. Nanone Petero yakoresheje ijambo “ijuru” mu buryo bw’ikigereranyo. Aha ho “ijuru” risobanura ubutegetsi bw’abantu butegeka abantu badakora ibyo Imana ishaka. Bityo rero, abantu babi banze kwihana ndetse n’ubutegetsi bubi bwabo bwose, bizakurwaho bisimburwe n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru.—Daniyeli 2:44.
None se umubumbe w’isi uzarimbuka? Oya. Ahubwo ikizarimbuka ni isi y’ikigereranyo igizwe n’abantu babi. Naho ubundi isi y’ubutaka ubwayo hamwe n’abantu bazaba bakora iby’Imana ishaka, bizahoraho iteka ryose.—Imigani 2:21, 22.