Igice cya makumyabiri na gatandatu
“Mujye mwishimira ibyo ndema”
Isaiah 65:1-25
1. Ni ayahe magambo ahumuriza yanditswe n’intumwa Petero, kandi se ibyo bituma twibaza iki?
ESE koko hari igihe akarengane n’imibabaro bizashiraho? Hashize imyaka isaga 1.900 intumwa Petero yanditse aya magambo ahumuriza agira ati “nk’uko [Imana] yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Petero, hamwe n’abandi bagaragu b’Imana bari indahemuka babayeho mu binyejana bitandukanye, bari bategereje umunsi ukomeye ubwo ubwicamategeko, gukandamizwa n’urugomo byari gusimburwa no gukiranuka. Dushobora se kwiringira tudashidikanya ko iryo sezerano rizasohozwa?
2. Ni uwuhe muhanuzi wavuze iby’ “ijuru rishya n’isi nshya,” kandi se ubwo buhanuzi bwa kera bwasohoye bute?
2 Dushobora kwiringira ko rizasohora rwose! Igihe Petero yavugaga iby’“ijuru rishya n’isi nshya,” si ikintu gishya yari yadukanye. Imyaka igera kuri 800 mbere yaho, Yehova yari yaravuze amagambo nk’ayo binyuriye ku muhanuzi Yesaya. Iryo sezerano ryatanzwe mbere ryagize isohozwa rito mu mwaka wa 537 M.I.C., igihe Abayahudi bavanwaga mu bubata bw’i Babuloni, bigatuma bashobora gusubira mu gihugu cyabo. Ariko noneho ubuhanuzi bwa Yesaya bugira isohozwa ryagutse muri iki gihe, kandi dutegereje irindi sohozwa ryabwo rishishikaje kurushaho mu isi nshya Imana iri hafi gushyiraho. Ni koko, ubuhanuzi bususurutsa umutima bwahanuwe binyuriye kuri Yesaya buduha umusogongero w’imigisha Imana ibikiye abayikunda bose.
Yehova yinginga “ubwoko bw’abagome”
3. Ni ikihe kibazo tubonera igisubizo muri Yesaya igice cya 65?
3 Wibuke ko muri Yesaya 63:15–64:11 tuhasanga isengesho ryo mu buryo bw’ubuhanuzi Yesaya yasenze mu izina ry’Abayahudi bari i Babuloni mu bunyage. Nk’uko amagambo ya Yesaya abigaragaza, Abayahudi benshi ntibari kuba basenga Yehova n’umutima wabo wose, ariko hari bamwe bari kwihana bakamuhindukirira. Ese Yehova yari kugarura iryo shyanga agirira abo basigaye bari barihannye? Igisubizo turagisanga muri Yesaya igice cya 65. Ariko rero, mbere y’uko Yehova asezeranya abo bake bari kuba ari indahemuka ko yari kuzababohora, yabanje kuvuga ku rubanza rwari rutegereje abo benshi batari bagifite ukwizera.
4. (a) Ni bande bari gushaka Yehova mu gihe ubwoko bwe bwari indakoreka bwari bwarabyanze? (b) Intumwa Pawulo yavuze ko amagambo yo muri Yesaya 65:1, 2 yerekeza ku ki?
4 Yehova yihanganiye ukwigomeka k’ubwoko bwe igihe kirekire. Ariko rero, igihe cyari kugera akabugabiza abanzi babwo hanyuma akihitiramo abandi bantu akabatonesha. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yaravuze ati “nabaririjwe n’abatanyitagaho, nabonywe n’abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘nimundebe, nimundebe’” (Yesaya 65:1). Ni ibintu bibabaje cyane ku bwoko bwari bwaragiranye na Yehova isezerano, kumva ko abantu bo mu yandi mahanga bari kumuhindukirira ariko u Buyuda bwari bwarinangiye muri rusange bukabyanga. Yesaya si we muhanuzi wenyine wahanuye ko Imana yari kuzitoranyiriza ubundi bwoko itari yarigeze kumenya (Hoseya 2:1; 2:25). Intumwa Pawulo yasubiye mu magambo ya Yesaya uko yahinduwe mu buhinduzi bwa Septante ashaka kugaragaza ko abantu bo mu mahanga bari kuzahabwa “gukiranuka guheshwa no kwizera” n’ubwo Abayahudi kavukire bari barabyanze.—Abaroma 9:30; 10:20, 21.
5, 6. (a) Ni iki Yehova yifuzaga cyane, ariko se ubwoko bwe bwabyitabiriye bute? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku byo Yehova yagiriye u Buyuda?
5 Yehova yasobanuye impamvu yari kureka ubwoko bwe bukagerwaho n’akaga agira ati “ariko ubwoko bw’abagome nabutegeraga amaboko umunsi ukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwira ubwabo” (Yesaya 65:2). Gutega amaboko ni ugutumira umuntu cyangwa kumwinginga. Yehova ntiyateze amaboko umwanya muto ahubwo yayateze umunsi wose. Icyifuzo cye cyari uko u Buyuda bwamugarukira. Ariko ubwo bwoko bwinangiye bwanze kubyemera.
6 Mbega ukuntu ayo magambo ya Yehova tuyakuramo isomo risusurutsa umutima! Yifuza ko tumwegera kubera ko ari Imana yishyikirwaho (Yakobo 4:8). Ayo magambo kandi atugaragariza ko Yehova yicisha bugufi (Zaburi 113:5, 6). Tekereza nawe: yakomeje gutega amaboko mu buryo bw’ikigereranyo, yingingira ubwoko bwe kumugarukira n’ubwo kwinangira kwabwo ‘kwamubabazaga’ (Zaburi 78:40, 41)! Hashize ibinyejana byinshi abinginga, ni bwo noneho yaje kubagabiza abanzi babo. Kandi icyo gihe na bwo, abantu bamwe na bamwe bicishaga bugufi ntiyabatereranye.
7, 8. Ni mu buhe buryo ubwoko bwa Yehova bwari bwarinangiye bwamurakazaga?
7 Abayahudi bari barinangiye bagiye kenshi barakaza Yehova bitewe n’imyifatire yabo iteye isoni. Yehova yavuze ku bikorwa byabo byamurakazaga ati “ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari. Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z’ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w’inyama z’ibizira, bakavuga bati ‘hagarara ukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’ Abo bambera umwotsi wo mu mazuru n’umuriro waka ukiriza umunsi” (Yesaya 65:3-5). Abo bantu bigiraga abakiranutsi bakoreraga ibintu birakaza Yehova ‘imbere ye,’ ibyo bikaba bigaragaza agasuzuguro no kubahuka. Ntibahishaga ibikorwa byabo byari biteye ishozi. Ese ubundi si ibintu bigayitse cyane gukorera ibyaha imbere y’Uwakagombye kubahwa no kumvirwa?
8 Ni nk’aho abo banyabyaha bibaragaho gukiranuka babwiraga abandi Bayahudi bati ‘winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’ Mbega uburyarya! Abo bantu bigiraga abakiranutsi batambiraga imana z’ibinyoma ibitambo bakazosereza n’imibavu kandi Amategeko y’Imana yarabiciragaho iteka (Kuva 20:2-6). Bari bicaye mu bituro, ibyo bikaba bigaragaza, ukurikije Amategeko, ko bari bahumanye (Kubara 19:14-16). Baryaga ingurube, ibyokurya bihumanyea (Abalewi 11:7). Ariko rero, ibikorwa bijyanirana no gusenga bakoraga byatumaga bumva rwose ko bakiranukaga kuruta abandi Bayahudi bose, kandi bashakaga ko hatagira umuntu ubegera kugira ngo na we mu buryo runaka ataba umuntu wera cyangwa utanduye kuko gusa yifatanyije na bo. Icyakora, uko si ko Imana “ifuha” ibona ibintu!—Gutegeka 4:24.
9. Yehova yabonaga ate abanyabyaha bibaragaho gukiranuka?
9 Aho gufata abo bantu bibaragaho gukiranuka nk’abantu bera, Yehova yaravuze ati “bambera umwotsi wo mu mazuru.” Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo ‘izuru’ cyangwa ‘imyenge y’izuru’ rikunda gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo ryerekeza ku burakari. Umwotsi na wo ufitanye isano n’uburakari bwa Yehova bugurumana (Zaburi 74:1). Ibikorwa biteye ishozi byo gusenga ibigirwamana ubwoko bwe bwari bwarirundumuriyemo byateye Imana uburakari bugurumana.
10. Ni iki Yehova yari kwitura abaturage b’i Buyuda bitewe n’ibyaha byabo?
10 Ubutabera bwa Yehova ntibwari gutuma areka guhana abo banyabyaha bakoraga ibyaha ku bushake. Yesaya yaranditse ati “‘dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo [“mu bituza byabo,” “NW”]. Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza banyu nzakubiturira hamwe.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo [“mu bituza byabo,” “NW”]’ ” (Yesaya 65:6, 7). Abo Bayahudi batukishije Yehova bishora mu gusenga kw’ikinyoma. Batumye gusenga Imana y’ukuri bibonwa nk’aho ari nta cyo byari birushije imisengere y’amahanga yari abakikije. Yehova yari kubitura ‘gukiranirwa kwabo’ kwari gukubiyemo gusenga ibigirwamana n’ubupfumu, bikabagera “mu bituza.” Imvugo ngo ‘mu gituza,’ uko bigaragara yerekeza ku mwitero bakubiranyaga, ugahinduka nk’umufuka abacuruzi basukiragamo umuguzi ibicuruzwa bamaze kumupimira, akabitwaramo (Luka 6:38). Ku Bayahudi bari abahakanyi ibyo byarumvikanaga cyane; Yehova yari ‘kubitura’ cyangwa akabaha ibihano bari bakwiriye. Imana itabera yari kubitura (Zaburi 79:12; Yeremiya 32:18). Kubera ko Yehova adahinduka, natwe dushobora kwiringira rwose ko igihe yagennye nikigera, nk’uko byagenze icyo gihe, azahana iyi si mbi.—Malaki 3:6.
“Nzagirira abagaragu banjye”
11. Yehova yagaragaje ate ko yari kuzakiza abasigaye ari indahemuka?
11 Ese Yehova yari kugirira imbabazi abo mu bwoko bwe bari indahemuka? Yesaya yaravuze ati “Uwiteka aravuga ati ‘nk’uko iseri ry’inzabibu rivamo umutobe bakavuga bati “ntuwurimbure kuko ugifite umumaro,” ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose. Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n’abagaragu banjye bazahatura’ ” (Yesaya 65:8, 9). Kuba Yehova yaragereranyije ubwoko bwe n’iseri ry’imizabibu, yari akoresheje urugero bashoboraga guhita bumva. Imizabibu yari myinshi muri icyo gihugu, kandi vino yavaga muri iyo mizabibu yashimishaga abantu (Zaburi 104:15). Birashoboka ko icyo yashakaga kuvuga aho ngaho ari uko iryo seri rigomba kuba ryari rifite imizabibu myiza ariko atari yose. Cyangwa se akaba yarashakaga kuvuga ko hari iseri rimwe ryari ryiza mu gihe andi yari ataraneka cyangwa se yaraboze. Uko byari kuba bimeze kose, umuhinzi w’urwo ruzabibu ntiyari kurimbura imizabibu myiza. Uko ni ko Yehova yijeje ubwoko bwe ko atari kuzarimbura iryo shyanga ryose ko ahubwo yari gukiza abasigaye ari indahemuka. Yavuze ko abo batoni be basigaye bari kuzatunga “imisozi,” ni ukuvuga Yerusalemu ndetse n’igihugu cy’u Buyuda, igihugu cy’imisozi myinshi Yehova yavugaga ko ari icye.
12. Ni iyihe migisha abasigaye ari indahemuka bari kuzabona?
12 Ni iyihe migisha abo basigaye ari indahemuka bari kuzabona? Yehova yaravuze ati “i Sharoni hazaba ikiraro cy’intama [“urwuri rw’intama,” “NW”], kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy’amashyo y’inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga” (Yesaya 65:10). Amatungo yari afatiye runini Abayahudi benshi kandi kugira inzuri zihagije byazaniraga abaturage uburumbuke mu bihe by’amahoro. Yehova yavuze ku mbibi zombi z’igihugu agira ngo agaragaze ko hari kuzaba amahoro n’uburumbuke. Mu ruhande rw’iburengerazuba hari Ikibaya cya Sharoni, cyari kizwiho kuba ari cyiza kandi gitoshye, cyari gikikije Inkombe z’Inyanja ya Mediterane. Igikombe cya Akori ni cyo cyari imbibi z’icyo gihugu mu majyaruguru y’iburasirazuba (Yosuwa 15:7). Igihe bari kuba bari mu bunyage, utwo turere twari gusigara ari imyirare kimwe n’utundi turere tw’icyo gihugu twose. Icyakora Yehova yatanze isezerano ry’uko igihe bari kuba bavuye mu bunyage hari kongera kubera abasigaye bari gusubirayo inzuri nziza zo kuragiramo amatungo yabo.—Yesaya 35:2; Hoseya 2:15.
Kwiringira imana y’amahirwe
13, 14. Ni ibihe bikorwa byagaragazaga ko ubwoko bw’Imana bwari bwarayitaye, kandi se ingaruka zari kuba izihe?
13 Ubuhanuzi bwa Yesaya noneho bwagarutse ku bantu bari barataye Yehova kandi bagakomeza gusenga ibigirwamana. Bwagize buti “ariko mwebwe abimūye Uwiteka mukibagirwa umusozi wanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Meni vino y’inkangaza” (Yesaya 65:11).b Kuba abo Bayahudi b’abahakanyi barateguriraga ibyokurya n’ibyokunywa ‘Gadi na Meni’ bigaragaza ko bari basigaye bakora ibikorwa bijyaniranye no gusenga ibigirwamana byakorwaga n’amahanga y’abapagani.c Byari kugendekera bite abantu biringiraga buhumyi ibyo bigirwamana?
14 Yehova yarababuriye adaciye ku ruhande ati “nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza” (Yesaya 65:12). Igihe Yehova yaburiraga abasengaga imana y’ikinyoma itegeka ibizaba ku bantu, yakoresheje ijambo ry’Igiheburayo ry’umwimerere rivugwa kimwe n’izina ry’icyo kigirwamana ariko bidasobanura kimwe, ryo risobanura ngo ‘bazategekerwa inkota,’ bivuga ko bari kuzarimburwa. Binyuriye ku bahanuzi be, Yehova yari yaringingiye kenshi abo bantu kwihana, ariko barinangiye banga kumwumvira bahitamo gukora ibyo bari bazi ko ari bibi mu maso ye. Mbega ngo barasuzugura Imana! Mu isohozwa ry’umuburo Imana yari yarabahaye, iryo shyanga ryari guhura n’akaga gakomeye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Yehova yari kureka Abanyababuloni bakarimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo. Icyo gihe imana y’amahirwe ntiyari gushobora kurinda abayoboke bayo bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu.—2 Ngoma 36:17.
15. Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri muri iki gihe bumvira umuburo dusanga muri Yesaya 65:11, 12?
15 Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bumvira umuburo uri muri Yesaya 65:11, 12. Ntibizera imana y’amahirwe nk’aho ari imbaraga ndengakamere zishobora kubatera ishaba bakabona ibyo bifuza. Kubera ko baba badashaka kwaya umutungo wabo ngo aha baragusha neza imana y’amahirwe, birinda ibintu byose bijyanirana no gupima amahirwe. Bemera ko abiyegurira izo mana hari igihe bazabura byose, kuko bene abo Yehova yabavuzeho ati “nzabategekera inkota.”
‘Dore, abagaragu banjye bazanezerwa’
16. Ni mu buhe buryo Yehova yari guha imigisha abagaragu be b’indahemuka, ariko se ni iki cyari kugera ku bari kuba baramutaye?
16 Mu magambo y’ubwo buhanuzi yo gucyaha abataye Yehova, havugwamo ibintu bitandukanye byari kugera ku basengaga Imana nta buryarya, n’ibyari kugera ku bayisengaga ariko bya nyirarureshwa. Bugira buti ‘Umwami Imana iravuga iti “dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n’isoni. Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye” ’ (Yesaya 65:13, 14). Yehova yari guha imigisha abagaragu be b’indahemuka. Bari guterura bakaririmba kubera ibyishimo byinshi. Kurya, kunywa no kunezerwa bisobanura ko Yehova yari guha abamusenga ibyo bifuzaga byose. Ariko abari barahisemo guta Yehova bo bari kwicwa n’inzara n’inyota mu buryo bw’umwuka. Nta bwo bari kubona ibyo bari kuba bakeneye. Bari kuvuza induru bakaboroga kubera agahinda n’intimba bari kugira.
17. Kuki abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bafite impamvu zo kurangurura amajwi y’ibyishimo?
17 Ayo magambo ya Yehova agaragaza mu buryo busobanutse neza imimerere yo mu buryo bw’umwuka abantu bavuga ko bakorera Imana ku rurimi gusa barimo. Ariko rero, mu gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu madini yiyita aya gikristo bishwe n’agahinda, abasenga Yehova bo barangurura amajwi y’ibyishimo, kandi ni mu gihe. Bagaburirwa neza mu buryo bw’umwuka. Yehova abaha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’amateraniro ya gikristo. Mu by’ukuri, inyigisho z’ukuri zubaka hamwe n’amasezerano ahumuriza ari mu Ijambo ry’Imana bituma tugira “umunezero mu mutima.”
18. Ni iki abantu bateye Yehova umugongo bari gusigarana, kandi se kuba izina ryabo ryari kugirwa indahiro bishobora kuba bisobanura iki?
18 Yehova yakomeje abwira abari baramuteye umugongo ati “izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro [“indahiro,” “NW”], Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina. Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y’ukuri, n’uwo mu isi urahira azarahira Imana y’ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye” (Yesaya 65:15, 16). Ikintu cyari gusigara cyibukwa mu byo abari barateye Yehova umugongo bari bafite byose ni izina ryabo, na ryo ryari kugirwa indahiro cyangwa umuvumo. Ibyo bishobora kuba bishaka kuvuga ko abantu bifuza gukomeresha amasezerano indahiro, bari kujya wenda bavuga bati ‘nitutuzuza aya masezerano tugiranye, tuzahanishwe igihano abo bahakanyi bahanishijwe.’ Bishobora no kuba bishaka kuvuga ko izina ryabo ryari kugirwa indahiro, kimwe na Sodomu na Gomora, mbese rikaba nk’ikintu cyo kwibutsa abantu igihano Imana iha ababi.
19. Ni mu buhe buryo abagaragu b’Imana bari kwitwa irindi zina, kandi se kuki bari kwiringira Imana y’ukuri? (Reba n’ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)
19 Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’ibyari kugera ku bagaragu b’Imana! Bari kwitwa irindi zina. Ibyo bishaka kuvuga imimerere myiza bari kubamo n’icyubahiro bari guhabwa basubiye mu gihugu cyabo. Ntibari gushakira imigisha ku mana z’ibinyoma cyangwa ngo birahire ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ahubwo, ushaka umugisha wese n’usezeranye isezerano wese yari kurahira mu izina ry’Imana y’ukuri (Yesaya 65:16). Abaturage bo muri icyo gihugu bari kuba bafite impamvu yo kwiringira Imana byimazeyo, kubera ko yari kuba yashohoje amasezerano yayo.d Aho bari kuba bari mu gihugu cyabo bafite umutekano usesuye, Abayahudi bari kwibagirwa imibabaro yose bigeze kugira.
“Ndarema ijuru rishya n’isi nshya”
20. Ni mu buhe buryo isezerano Yehova yari yaratanze ry’uko hari kubaho “ijuru rishya n’isi nshya” ryasohoye mu mwaka wa 537 M.I.C.?
20 Yehova noneho yasobanuye neza isezerano yari yatanze ryo gusubiza abasigaye bihannye mu gihugu cyabo bavuye i Babuloni mu bunyage. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yaravuze ati “ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17). Kubera ko isezerano ry’uko Yehova yari kugarura ubwoko bwe ryagombaga gusohora byanze bikunze, yabwiye ubwoko bwe ibyo bintu yari kuzabukorera, abibubwira nk’aho byarimo bisohora icyo gihe. Ubwo buhanuzi bwasohoye ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 537 M.I.C., igihe Abayahudi basigaye basubiraga i Yerusalemu. “Ijuru rishya” ryari rigizwe na bande muri icyo gihe? Ryari rigizwe n’ubutegetsi bwa Zerubabeli bwari bushyigikiwe n’Umutambyi Mukuru Yosuwa, bwategekeraga i Yerusalemu. Abayahudi basigaye basubiye mu gihugu cyabo bari bagize “isi nshya,” ni ukuvuga umuryango watunganyijwe wagandukiraga ubwo butegetsi ugafasha gusubizaho ugusenga kutanduye muri icyo gihugu (Ezira 5:1, 2). Ibyishimo Abayahudi batewe no gusubira mu gihugu cyabo byabibagije imibabaro yose bari barahuye na yo; iyo mibabaro ntibanayibukaga rwose.—Zaburi 126:1, 2.
21. Ijuru rishya ryabayeho mu mwaka wa 1914 ni irihe?
21 Ariko wibuke ko intumwa Petero yasubiyemo amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya kandi akagaragaza ko yari kuzagira irindi sohozwa. Iyo ntumwa yaranditse iti “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Mu mwaka wa 1914, ijuru rishya ryari ritegerezanyijwe amatsiko ryaragaragaye. Ubwami bwa Kimesiya bwavutse muri uwo mwaka ubu butegekera mu ijuru, kandi Yehova yabuhaye gutwara isi yose (Zaburi 2:6-8). Ubwo butegetsi bw’Ubwami buyoborwa na Kristo hamwe na bagenzi be 144.000, ni bwo juru rishya.—Ibyahishuwe 14:1.
22. Isi nshya izaba igizwe na bande, kandi se ni mu buhe buryo abantu, ndetse no muri iki gihe, bategurirwa kuzaba urufatiro rw’abazaba bayigize?
22 Isi nshya se yo ni iki? Nk’uko byagenze mu isohozwa rya kera, isi nshya nanone izaba igizwe n’abantu bishimira kugandukira ubuyobozi butangwa n’ubutegetsi bw’ijuru rishya. No muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu mimerere ikwiriye bagandukira ubwo butegetsi, kandi bagakora ibishoboka byose ngo bakurikize amategeko yabwo nk’uko bayasanga muri Bibiliya. Bakomoka mu bihugu byose, indimi zose n’amoko yose kandi bafatanyiriza hamwe gukorera Yesu Kristo Umwami uganje (Mika 4:1-4). Iyi si mbi nimara kuvaho, abo bantu ni bo bazaba bagize urufatiro rw’isi nshya, amaherezo bakazahinduka umuryango mpuzamahanga w’abantu batinya Imana bazaragwa isi izaba itegekwa n’Ubwami bwayo.—Matayo 25:34.
23. Ni iki tumenya ku birebana n’ “ijuru rishya n’isi nshya,” iyo tugenzuye igitabo cy’Ibyahishuwe, kandi se ubwo buhanuzi buzasohora bute?
23 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ku byo intumwa Yohana yeretswe bifitanye isano no kuza k’umunsi wa Yehova, igihe ubutegetsi bw’iyi si buzakurwaho. Nyuma y’ibyo, Satani azafungirwa ikuzimu (Ibyahishuwe 19:11–20:3). Nyuma yo kuvuga iby’uwo munsi, Yohana yasubiyemo amagambo ya Yesaya y’ubuhanuzi, maze arandika ati “mbona ijuru rishya n’isi nshya.” Imirongo ikomeza ivuga iby’iryo yerekwa rishishikaje cyane ivuga ku gihe Imana izaba yahinduye ibintu byose kuri iyi si bikaba byiza (Ibyahishuwe 21:1, 3-5). Birumvikana rwose ko isezerano Yehova yatanze binyuriye kuri Yesaya ry’uko hazabaho “isi nshya n’ijuru rishya,” rizagira isohozwa rishimishije cyane mu isi nshya y’Imana! Mu gihe cy’ubutegetsi bw’ijuru rishya, umuryango mushya w’abantu bazaba bagize isi nshya uzishimira kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka no muri paradizo nyaparadizo. Duhumurizwa rwose n’isezerano ry’uko ‘ibya kera [uburwayi, imibabaro, ndetse n’ibindi bintu bibabaje byose abantu bahura na byo] bitazibukwa kandi bitazatekerezwaho.’ Ikintu cyose tuzibuka icyo gihe ntikizadutera intimba n’umubabaro bishengura imitima ya benshi muri iki gihe.
24. Kuki Yehova yari kwishimira ko Yerusalemu yongeye guturwa, kandi se ni iki kitari kongera kumvikana mu mayira yo muri uwo murwa?
24 Ubuhanuzi bwa Yesaya bukomeza bugira buti “nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero. Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi” (Yesaya 65:18, 19). Abayahudi si bo bonyine bari gushimishwa n’uko basubiye mu gihugu cyabo ahubwo n’Imana yari kwishima, kuko yari kugira Yerusalemu ahantu heza, hakongera kuba ihuriro ry’ugusenga k’ukuri mu isi. Amajwi yo kurira bitewe n’ingorane zitandukanye yumvikanaga mu mayira yo muri uwo murwa mu myaka ibarirwa muri za mirongo yari ishize, ntiyari kongera kumvikana ukundi.
25, 26. (a) Muri iki gihe, ni mu buhe buryo i Yerusalemu Yehova ‘ahagira ibyishimo’? (b) Ni iki Yehova azakoresha Yerusalemu Nshya, kandi se ni iki gituma muri iki gihe twishima?
25 Muri iki gihe na bwo, i Yerusalemu Yehova ‘yahagize ibyishimo.’ Mu buhe buryo? Nk’uko twamaze kubibona, ijuru rishya ryatangiye kubaho mu mwaka wa 1914 amaherezo ryari kuzaba rigizwe n’abantu 144.000 bazategekana na Kristo mu butegetsi bwe bwo mu ijuru. Mu buryo bw’ubuhanuzi bitwa “Yerusalemu nshya” (Ibyahishuwe 21:2). Iyo Yerusalemu Nshya ni yo Yehova yavuzeho ati “ndarema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.” Imana izakoresha Yerusalemu Nshya kugira ngo ihundagaze imigisha myinshi itagereranywa ku bantu bumvira. Nta jwi ryo kurira cyangwa gutaka rizongera kumvikana, kuko Yehova azaduha ‘ibyo imitima yacu isaba.’—Zaburi 37:3, 4.
26 Ni koko, dufite impamvu zose zo kwishima! Vuba aha, Yehova azeza izina rye rikomeye arimbura abamurwanya bose (Zaburi 83:18, 19). Hanyuma ijuru rishya ni ryo rizatangira gutegeka ibintu byose. Mbega ukuntu izo ari impamvu nziza cyane dufite zo kwishimira no kunezezwa n’ibyo Imana irema!
Isezerano ry’umutekano
27. Ni ayahe magambo Yesaya yakoresheje avuga iby’umutekano Abayahudi basubiye mu gihugu cyabo bari kuhagirira?
27 Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, ni iyihe mibereho Abayahudi bari kugira bayobowe n’ijuru rishya? Yehova yaravuze ati “ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana” (Yesaya 65:20). Mbega amagambo meza agaragaza ukuntu abari gutahuka bavuye mu bunyage bari kugirira umutekano mu gihugu cyabo! Nta mwana umaze iminsi mike wari kongera gupfa urupfu rutunguranye. Ndetse n’umuntu ukuze ntiyari gupfa atari yamara imyaka ye yose yo kubaho.e Mbega ukuntu ayo magambo ya Yesaya yahumurije Abayahudi basubiye mu Buyuda! Aho bari kuba bari mu gihugu cyabo bafite umutekano, ntibari guhangayikishwa n’uko abanzi bashoboraga kubanyaga abana babo cyangwa bakica abagabo bo muri icyo gihugu.
28. Ni iki tumenya tubikesheje ibyo Yehova yavuze ku bihereranye n’ubuzima mu isi nshya izaba itegekwa n’Ubwami bwe?
28 Ni iki Ijambo rya Yehova ritubwira ku bihereranye n’ubuzima mu isi nshya iri hafi kuza? Mu gihe isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana, buri mwana azaba yiringiye ko mu gihe kizaza nta ngorane azahura na zo. Urupfu ntiruzongera gutwara umuntu utinya Imana akiri muto. Ahubwo abantu bumvira bazagira amahoro n’umutekano bishimire ubuzima. Bite se ku muntu uzahitamo kwigomeka ku Mana? Abo ntibazabaho. N’ubwo umunyabyaha wigometse azapfa afite “imyaka ijana,” icyo gihe azaba apfuye ari “umwana” ugereranyije n’icyo yari kuzaba cyo, ni ukuvuga umuntu uzabaho iteka.
29. (a) Ni iki abantu bumvira Imana basubiye mu gihugu cyabo bari kwishimira? (b) Kuki ibiti ari urugero rwiza ku birebana no kuramba? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
29 Yehova yakomeje avuga ku kuntu ibintu byari kuba bimeze igihe igihugu cy’u Buyuda cyari kuba cyongeye guturwa, agira ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:21, 22). Nyuma yo gusubira mu gihugu cy’u Buyuda bagasanga ari amatongo, ari nta nzu, nta n’uruzabibu biharangwa, abantu bumvira Imana bari kwishimira kuba mu mazu yabo no kurya imbuto z’imizabibu bitereye. Imana yari guhira imirimo yabo kandi bakabaho igihe kirekire, bakamara imyaka nk’ibiti bishimira imbuto z’imirimo yabo.f
30. Ni iyihe mimerere ishimishije abagaragu ba Yehova barimo muri iki gihe, kandi se ni iki bazishimira mu isi nshya?
30 Muri iki gihe, hari isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryabaye. Mu mwaka wa 1919 abagize ubwoko bwa Yehova bavuye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka maze batangira gusana “igihugu” cyabo, cyangwa se aho bakorera umurimo wabo kandi bakahasengera Imana. Bashinze amatorero kandi babiba imbuto z’umwuka. Ibyo byagize ingaruka z’uko, no kuri uyu munsi abagize ubwoko bwa Yehova bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi bakaba bafite amahoro atangwa n’Imana. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza kugira ayo mahoro kugeza igihe Paradizo nyayo izazira. Ntidushobora kwiyumvisha ibintu Yehova azakora mu isi nshya binyuriye ku bamusenga bafite imitima ikunze n’ubushake. Mbega ukuntu uzishimira kwiyubakira inzu yawe warangiza ukayibamo! Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, abantu bose bazaba bafite akazi gashimishije. Mbega ukuntu bizadushimisha kujya buri gihe ‘tunezezwa n’ibyiza’ dukesha imirimo yacu (Umubwiriza 3:13)! Ese tuzabona igihe gihagije cyo kwishimira mu buryo bwuzuye imirimo yose tuzakora? Yego rwose! Ubuzima butagira iherezo bw’abantu b’indahemuka buzaba ari nk’ ‘iminsi ibiti bimara,’ imyaka ibarirwa mu bihumbi ndetse inarengaho!
31, 32. (a) Ni iyihe migisha abari gusubira mu gihugu cyabo bavuye mu bunyage bari kubona? (b) Mu isi nshya, ni ibihe byiringiro abantu b’indahemuka bazaba bafite?
31 Yehova yavuze ku yindi migisha myinshi abavuye mu bunyage bari kubona, agira ati “ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho” (Yesaya 65:23). Abo Bayahudi bari gusubira mu gihugu cyabo bari guhabwa na Yehova imigisha, bityo ntibaruhire ubusa. Ababyeyi ntibari kubyara abana bo gupfa batamaze igihe. Abari kuba bavuye mu bunyage si bo bonyine bari kubona imigisha ijyaniranye no kuba barasubiye mu gihugu cyabo; urubyaro rwabo na rwo rwari kuba ruri kumwe na bo. Imana yifuzaga cyane guha ubwoko bwayo ibyo bwari bukeneye, ku buryo yabusezeranyije iti “ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.”—Yesaya 65:24.
32 Ni mu buhe buryo Yehova azasohoza ayo masezerano mu isi nshya iri hafi kuza? Tugomba gutegereza tukazabireba. Yehova ntiyasobanuye buri kantu kose, ariko dushobora kwiringira rwose ko abantu b’indahemuka batazongera ‘kuruhira ubusa.’ Imbaga y’abantu benshi bazarokoka Harimagedoni ndetse n’umwana wese bazabyara, bazaba bafite ibyiringiro byo kubaho igihe kirekire kandi bafite ubuzima bushimishije, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka! Abazazuka bagahitamo kubaho mu buryo buhuje n’Amategeko y’Imana na bo bazishimira kuba mu isi nshya. Yehova azumva kandi abahe ibyo bakeneye, ndetse rwose azajya anabimenya mbere y’uko babimubwira. Ni koko, Yehova azapfumbatura igipfunsi cye maze ahaze “kwifuza kw’ibibaho byose.”—Zaburi 145:16.
33. Igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo, ni mu buhe buryo n’inyamaswa zari kuba zirangwa n’amahoro?
33 Amahoro n’umutekano bizaba byiganje mu rugero rungana iki? Yehova yashoje ubwo buhanuzi avuga ati “ ‘isega n’umwana w’intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk’inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 65:25). Igihe Abayahudi bari indahemuka bari kuba basubiye mu gihugu cyabo, Yehova yari kubarinda. Ni nk’aho intare yari kurisha ubwatsi nk’inka kubera ko nta cyo yari gutwara Abayahudi cyangwa amatungo yabo. Iryo sezerano ryagombaga gusohora, kuko risozwa n’amagambo agira ati “ni ko Uwiteka avuga.” Kandi amagambo avuze yose arasohora!—Yesaya 55:10, 11.
34. Ni irihe sohozwa rishishikaje ry’amagambo ya Yehova riba muri iki gihe, rikazaba no mu isi nshya?
34 Amagambo ya Yehova asohorera mu buryo bushishikaje ku basenga Yehova by’ukuri muri iki gihe. Kuva mu mwaka wa 1919, Imana yahaye imigisha igihugu cyo mu buryo bw’umwuka cy’ubwoko bwayo, igihindura paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Abantu baza muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka bagira ihinduka ritangaje (Abefeso 4:22-24). Babifashijwemo n’umwuka w’Imana, abantu bari bameze nk’inyamaswa, wenda bakandamizaga cyangwa bakabonerana bagenzi babo, bagenda buhoro buhoro bareka ingeso zabo mbi. Ibyo bituma bagirana amahoro na bagenzi babo bahuje ukwizera kandi bakunga ubumwe na bo muri gahunda yabo yo gusenga. Imigisha ubwoko bwa Yehova bubonera muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka izakomeza no muri Paradizo nyayo, aho amahoro hagati y’abantu aziyongeraho n’amahoro hagati yabo n’inyamaswa. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe Imana yagennye nikigera, inshingano yari yarahaye abantu ikibarema izasohozwa noneho neza, inshingano igira iti ‘mwimenyereze ibiri [mu isi] mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.’—Itangiriro 1:28.
35. Kuki dufite impamvu zose zo ‘kujya twishima’?
35 Mbega ukuntu dushimira Yehova ku bwo kuba yaratanze isezerano ry’uko arema “ijuru rishya n’isi nshya”! Iryo sezerano ryasohoye mu mwaka wa 537 M.I.C., kandi rigira irindi sohozwa muri iki gihe. Ubwo buryo bubiri iryo sezerano ryasohoyemo bugaragaza ibyiza abantu bumvira bazabona. Binyuriye ku buhanuzi bwa Yesaya, Yehova yaduhaye umusogongero w’ibyo ahishiye abamukunda. Mu by’ukuri, dufite impamvu zose zo kumvira amagambo Yehova yavuze, agira ati “mujye mwishimira ibyo ndema”!—Yesaya 65:18.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari abantu benshi batekereza ko abo banyabyaha babaga bari mu bituro bashaka kuvugana n’abapfuye. Kuba bararyaga ingurube bishobora kuba byari bifitanye isano no gusenga ibigirwamana.
b Bavugaga ko Gadi ari imana y’amahirwe naho Meni ikaba imana itegeka ibizaba ku bantu.
c Umuhinduzi wa Bibiliya witwa Jérôme (wavutse mu kinyejana cya kane I.C.) yavuze kuri uwo murongo, asobanura ko hari umuhango wa kera abantu basengaga ibigirwamana bizihizaga ku munsi wa nyuma, w’ukwezi kwa nyuma k’umwaka. Yaranditse ati “bateguraga ameza yuzuye ibyokurya by’amoko atandukanye n’ibikombe birimo vino iryohereye bashimira ku bw’umwaka barangije, banasaba kuzagira amahirwe n’uburumbuke mu mwaka ukurikiyeho.
d Ukurikije uko amagambo yo muri Yesaya 65:16 yahinduwe mu mwandiko w’Igiheburayo w’Abamasoreti, Yehova ni “Imana ya Amina.” “Amina” bisobanura ngo “bibe bityo,” cyangwa “nta gushidikanya,” kandi ni ijambo ryemeza ko ikintu ari ukuri cyangwa se ko kigomba gusohora. Binyuriye mu gusohoza ibyo asezeranya byose, Yehova agaragaza ko ibyo avuga biba ari ukuri.
e Bibiliya Ntagatifu ihindura Yesaya 65:20 iti “ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye.”
f Ibiti ni urugero rwiza ku bihereranye no kuramba kuko biri mu bintu bizwiho kuba bimara igihe kirekire. Urugero, nk’igiti cy’umwelayo kimara imyaka ibarirwa mu magana cyera imbuto kandi gishobora kumara imyaka ibarirwa mu bihumbi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 389]
Mu isi nshya y’Imana, tuzaba dufite igihe gihagije cyo kwishimira imirimo y’intoki zacu