‘Dukwiriye kuba abantu’ bameze bate?
“Kubera ko ibyo byose bizashonga bityo, mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana!”—2 PET 3:11.
1. Kuki urwandiko rwa kabiri rwa Petero rwari rukubiyemo inama zari ziziye igihe ku Bakristo bo mu gihe cye?
IGIHE intumwa Petero yandikaga urwandiko rwe rwa kabiri rwahumetswe, abari bagize itorero rya gikristo bari barahanganye n’ibitotezo byinshi, ariko ntibyari byaratumye ishyaka bari bafite rigabanuka, cyangwa ngo bitume abarigize badakomeza kwiyongera. Ku bw’ibyo, Satani yakoresheje andi mayeri yari yaragiye agira icyo ageraho mbere yaho. Nk’uko Petero yabivuze, Satani yagerageje kwangiza abagize ubwoko bw’Imana akoresheje abigisha b’ibinyoma, bari bafite “amaso yuzuye ubusambanyi” n’“umutima watojwe kurarikira” (2 Pet 2:1-3, 14; Yuda 4). Ni yo mpamvu urwandiko rwa kabiri rwa Petero rukubiyemo inama ivuye ku mutima yabasabaga gukomeza kubera Imana indahemuka.
2. Muri 2 Petero igice cya 3 hibanda kuki, kandi se ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
2 Petero yaranditse ati “igihe cyose nkiri muri iri hema, mbona ko nkwiriye kubakangura mbibutsa, kuko nzi ko igihe cyo kwiyambura ihema ryanjye cyegereje cyane . . . Nanone, buri gihe nzajya nkora uko nshoboye kose kugira ngo nimara kugenda, namwe ubwanyu muzashobore kuvuga ibyo bintu” (2 Pet 1:13-15). Koko rero, Petero yari azi ko urupfu rwe rwari rwegereje, ariko yifuzaga ko bakomeza kuzirikana ibintu yabibukije mu gihe gikwiriye. Kandi koko, ibyo bintu ni bimwe mu byanditswe bigize Bibiliya, kandi bishobora gusomwa na buri wese muri twe muri iki gihe. Igice cya 3 cy’urwandiko rwa kabiri rwa Petero kiradushishikaza cyane kuko cyibanda ku “minsi y’imperuka” y’iyi si no ku irimbuka ry’ijuru n’isi by’ikigereranyo (2 Pet 3:3, 7, 10). Ni iyihe nama Petero yatugiriye? Ni gute gushyira inama ya Petero mu bikorwa bidufasha kwemerwa na Yehova?
3, 4. (a) Ni ayahe magambo atangaje Petero yavuze, kandi akubiyemo uwuhe muburo? (b) Ni ibihe bintu bitatu turi busuzume?
3 Petero amaze kuvuga ukuntu isi ya Satani izashonga, yaravuze ati “mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana” (2 Pet 3:11, 12)! Uko bigaragara, Petero ntiyabazaga ikibazo, ahubwo yaratangaraga. Petero yari azi ko abantu bakora ibyo Imana ishaka, kandi bakagaragaza imico y’Imana, ari bo bonyine bazarokorwa ku ‘munsi [Imana yacu] izahoreramo inzigo’ (Yes 61:2). Ku bw’ibyo, iyo ntumwa yongeyeho iti “ariko mwebweho bakundwa, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo [abigisha b’ibinyoma], muyobejwe n’ikinyoma cy’abantu basuzugura amategeko, maze mukareka gushikama kwanyu.”—2 Pet 3:17.
4 Kubera ko Petero yari umwe mu ‘bamenye ibyo hakiri kare,’ yari azi ko mu minsi y’imperuka, Abakristo bagombaga kwirinda mu buryo bwihariye kugira ngo bakomeze kuba indahemuka. Nyuma yaho, intumwa Yohana yasobanuye neza impamvu byari kuba ngombwa. Yeretswe Satani yirukanwa mu ijuru afite “uburakari bwinshi” aje kurwanya ‘abitondera amategeko y’Imana kandi bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu’ (Ibyah 12:9, 12, 17). Abagaragu b’Imana basutsweho umwuka hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” bizerwa, bazarokoka (Yoh 10:16). Ariko se byifashe bite kuri twe buri muntu ku giti cye? Ese tuzakomeza kuba abizerwa? Tuzabigeraho nitwihatira (1) kwitoza kugira imico y’Imana (2) gukomeza kuba abantu badafite ikizinga mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka kandi badafite inenge, nanone kandi (3) tukihatira kubona ibigeragezo mu buryo bukwiriye. Nimucyo dusuzume ibyo bintu.
Jya witoza kugira imico y’Imana
5, 6. Ni iyihe mico twagombye kwihatira kugira, kandi se kuki bisaba ‘gushyiraho umwete’?
5 Mu ntangiriro y’urwandiko rwa kabiri Petero yanditse, yaravuze ati “ibyo abe ari byo bituma mushyiraho umwete wose mubikuye ku mutima, maze ukwizera kwanyu mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho ubumenyi, ubumenyi mubwongereho kumenya kwifata, kumenya kwifata mubyongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho urukundo rwa kivandimwe, urukundo rwa kivandimwe murwongereho gukunda abantu bose. Kuko ibyo nibiba muri mwe bigasendera, bizatuma mutaba abantu batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto ku birebana n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Umwami wacu Yesu Kristo.”—2 Pet 1:5-8.
6 Mu by’ukuri, kwifatanya mu bikorwa byadufasha kwitoza kugira imico y’Imana bisaba ‘gushyiraho umwete.’ Urugero, kujya mu materaniro yose ya gikristo, gusoma Bibiliya buri munsi no gukomeza kugira gahunda nziza yo kwiyigisha, bisaba gushyiraho imihati. Nanone kandi, bishobora gusaba gushyiraho imihati na gahunda nziza kugira ngo tugire umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, uhoraho, ushimishije kandi w’ingirakamaro. Ariko iyo tumaze kubigira akamenyero, birushaho kutworohera, cyane cyane iyo tubona icyo byatumariye.
7, 8. (a) Ni iki bamwe bavuze ku bihereranye n’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango? (b) Ni gute icyigisho cy’umuryango kikugirira akamaro?
7 Hari mushiki wacu wavuze ibirebana na gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango agira ati “utuma twiga ibintu byinshi.” Hari undi mushiki wacu wagize ati “mvugishije ukuri, sinifuzaga ko gahunda y’icyigisho cy’igitabo ivaho. Yari amateraniro nakundaga cyane. Ariko ubu dufite umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, nabonye ko Yehova aba azi ibyo dukeneye n’igihe tuba tubikeneye.” Hari umutware w’umuryango wagize ati “icyigisho cy’umuryango kiradufasha cyane. Kugira amateraniro ahuza neza n’ibyo jye n’umugore wanjye tuba dukeneye, ni ibintu byiza cyane. Twembi twumva ko turimo turushaho kugaragaza imbuto z’umwuka wera, kandi twarushijeho kugira ibyishimo mu murimo wo kubwiriza kurusha mbere hose.” Hari undi mutware w’umuryango wagize ati “abana bakora ubushakashatsi ku giti cyabo, maze bigatuma biga byinshi, kandi ibyo barabyishimira. Iyo gahunda ituma rwose turushaho kwiringira ko Yehova azi ibyo tuba dukeneye kandi ko asubiza amasengesho yacu.” Ese nawe ni uko ubona iyo gahunda ishimishije y’iby’umwuka twateganyirijwe?
8 Ntugatume ibintu byoroheje bibangamira gahunda yawe y’iby’umwuka mu muryango. Hari umugabo n’umugore bagize bati “mu gihe cy’ibyumweru bine bishize, buri wa kane nijoro hari ikintu cyabaga mu muryango wacu cyari kigiye gutuma icyigisho cyacu gihagarara, ariko ntitwabyemeye.” Birumvikana ko hari igihe biba ngombwa ko mugira icyo muhindura kuri gahunda yanyu. Icyakora, mujye mwiyemeza kutamara icyumweru mudakoze gahunda yanyu y’umugoroba w’iby’umwuka!
9. Ni gute Yehova yashyigikiye Yeremiya, kandi ni iki urugero rwa Yeremiya rutwigisha?
9 Umuhanuzi Yeremiya yatubereye urugero rwiza. Yari akeneye ko Yehova amuha ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka kandi ibyo byaramushimishaga. Ibyo byamufashije kubwiriza abantu batagaragazaga ugushimishwa yihanganye. Yaravuze ati ‘ijambo ry’Uwiteka ryabaye nk’umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye’ (Yer 20:8, 9). Nanone kandi, byamufashije kwihanganira ibihe bigoye byageze ku ndunduro igihe cy’irimbuka rya Yerusalemu. Muri iki gihe, dufite Ijambo ry’Imana ryuzuye. Kimwe na Yeremiya nituryiga dushyizeho umwete, kandi tukabona ibintu nk’uko Imana ibibona, tuzashobora gukora umurimo twihanganye kandi dufite ibyishimo, dukomeze kuba abizerwa mu bigeragezo, kandi dukomeze kutandura mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka.—Yak 5:10.
Mukomeze kuba abantu ‘badafite ikizinga kandi batagira inenge’
10, 11. Kuki tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kuba abantu ‘badafite ikizinga kandi batagira inenge,’ kandi se bidusaba iki?
10 Kubera ko turi Abakristo, tuzi ko turi mu minsi y’imperuka. Ku bw’ibyo, ntidutangazwa n’uko isi irushaho gusaya mu bintu Yehova yanga, urugero nk’umururumba, ubusambanyi bw’akahebwe n’urugomo. Amayeri ya Satani ashobora kuvugwa mu magambo make muri ubu buryo: “niba abagaragu b’Imana badashobora gukangwa, bashobora kwangirika” (Ibyah 2:13, 14). Bityo rero, tugomba kuzirikana inama yuje urukundo Petero yatanze agira ati ‘mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo [Imana] izabasange mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge.’—2 Pet 3:14.
11 Imvugo ngo “mukore uko mushoboye kose” isobanura kimwe n’inama Petero yari yaratanze mbere yaho yo ‘gushyiraho umwete wose.’ Uko bigaragara, Yehova we wahumekeye Petero kugira ngo yandike ayo magambo, azi ko dukeneye guhatana kugira ngo tuzasangwe ‘tudafite ikizinga kandi tutagira inenge,’ ni ukuvuga kutanduzwa n’isi ya Satani. Guhatana bikubiyemo kurinda umutima wacu gutwarwa n’ibyifuzo bibi. (Soma mu Migani 4:23; Yakobo 1:14, 15.) Nanone kandi, bikubiyemo gushikama ntitunamuke bitewe n’abatangazwa n’imibereho yacu ya gikristo maze ‘bakagenda badutuka.’—1 Pet 4:4.
12. Ni ayahe magambo aduhumuriza dusanga muri Luka 11:13?
12 Kubera ko tudatunganye, tugomba guhatana kugira ngo dukore ibikwiriye (Rom 7:21-25). Dushobora kwiringira ko tuzagira icyo tugeraho ari uko gusa tugarukiye Yehova, we uha umwuka wera abawumusaba babikuye ku mutima, abigiranye ubuntu (Luka 11:13). Uwo mwuka utuma tugira imico ituma twemerwa n’Imana, kandi ikadufasha guhangana n’ibishuko hamwe n’ibigeragezo bishobora kuzagenda byiyongera uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza.
Jya ureka ibigeragezo bitume ukomera
13. Ni iki kizadufasha kwihangana mu gihe tuzaba duhuye n’ibigeragezo?
13 Igihe cyose tuzaba turi muri iyi si ishaje, tuzahura n’ibigeragezo bitandukanye. Ariko se aho kugira ngo ucike intege, kuki utabona ko ibigeragezo ari uburyo uba ubonye bwo kugaragaza ko ukunda Imana, ko ufite ukwizera gukomeye kandi ko wizera Ijambo ryayo? Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose, muzirikana ko ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana” (Yak 1:2-4). Jya wibuka nanone ko “Yehova azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza.”—2 Pet 2:9.
14. Ni gute urugero rwa Yozefu rugutera inkunga?
14 Reka dusuzume urugero rw’umuhungu wa Yakobo witwaga Yozefu wagurishijwe n’abavandimwe be, akajya kuba umucakara (Itang 37:23-28; 42:21). Ese ukwizera kwa Yozefu kwaba kwaracogoye bitewe n’icyo gikorwa cy’urugomo yakorewe? Ese yaba yararakariye Imana kubera ko yaretse ibyo bintu bibi bikamugeraho? Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko atari ko byagenze. Byongeye kandi, iryo si ryo ryari iherezo ry’ibigeragezo Yozefu yahuye na byo. Nyuma yaho, yarezwe ibinyoma ashinjwa gufata umugore ku ngufu kandi arafungwa. Nanone ariko, ntiyigeze areka gukomeza kubaha Imana (Itang 39:9-21). Ahubwo, yararetse ibigeragezo bituma akomera, kandi ibyo byatumye agororerwa cyane.
15. Urugero rwa Nawomi rutwigisha iki?
15 Ni iby’ukuri ko ibigeragezo bishobora kutubabaza cyangwa bigatuma duhangayika. Birashoboka ko hari n’igihe byagendaga bityo kuri Yozefu. Nta gushidikanya ko hari n’abandi bagaragu bizerwa b’Imana byagendekeye bityo. Reka dufate urugero rwa Nawomi wapfushije umugabo we n’abahungu be babiri. Yaravuze ati “ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara [bisobanura “ushaririwe”], kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane” (Rusi 1:20, 21). Uko Nawomi yitwaye ni ibisanzwe kandi birumvikana. Kimwe na Yozefu ariko, ntiyigeze acika intege mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo areke kuba indahemuka. Yehova yaje kugororera uwo mugore udasanzwe (Rusi 4:13-17, 22). Ikiruta byose, ni uko muri Paradizo izaba ku isi, ibintu byose byangijwe na Satani n’iyi si ye mbi Imana izabisubiza mu buryo. Bibiliya igira iti “ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.”—Yes 65:17.
16. Ni gute twagombye gusenga, kandi kuki?
16 Uko ibigeragezo dushobora guhura na byo byaba biri kose, urukundo Imana idukunda ruzatuma idufasha. (Soma mu Baroma 8:35-39.) Nubwo Satani atazigera areka kuduca intege, azatsindwa nidukomeza ‘kugira ubwenge’ kandi ‘tukaba maso kugira ngo dushishikarire gusenga’ (1 Pet 4:7). Yesu yagize ati “nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:36). Zirikana ko Yesu yakoresheje ijambo ‘kwinginga,’ ubwo akaba ari uburyo bwo gusenga umuntu abivanye ku mutima. Igihe Yesu yatwibutsaga gusenga twinginga, yagaragaje ko iki ari cyo gihe cyo gufatana uburemere imishyikirano dufitanye na we hamwe na Se. Abantu Yehova na Yesu bemera, ni bo bonyine bazagira ibyiringiro byo kurokoka umunsi wa Yehova.
Jya ukomeza kugira ishyaka mu murimo wa Yehova
17. Ni gute ingero nziza z’abahanuzi ba kera zakugirira akamaro, niba ubwiriza mu gace kagoranye?
17 Kwifatanya mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka biraduhumuriza. Ibyo bitwibutsa amagambo Petero yavuze agira ati “mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana” (2 Pet 3:11)! Igikorwa cy’ingenzi kuruta ibindi ni ukubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 24:14). Mu by’ukuri, mu duce tumwe na tumwe umurimo wo kubwiriza ushobora kugorana; ibyo bishobora guterwa no kutitabira ubutumwa bwiza cyangwa kurwanywa, cyangwa se bigaterwa n’uko abantu baba bahugiye mu mirimo yabo ya buri munsi. Abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya Bibiliya na bo bahuye n’ibintu nk’ibyo. Ariko ntibigeze bacika intege, ahubwo ‘bakomezaga’ gusubira gutangaza ubutumwa bahawe n’Imana. (Soma mu 2 Ngoma 36:15,a Yer 7:24-26.) Ni iki cyabafashije kwihangana? Babonaga inshingano bari bafite nk’uko Yehova yayibonaga; ntibayibonaga nk’uko isi yayibonaga. Nanone babonaga ko kwitirirwa izina ry’Imana ari igikundiro gikomeye.—Yer 15:16.
18. Umurimo wo kubwiriza uzagira uruhe ruhare mu gutuma izina ry’Imana rihabwa ikuzo?
18 Natwe dufite igikundiro cyo gutangaza izina rya Yehova n’imigambi ye. Tekereza kuri ibi bikurikira: kubera umurimo dukora wo kubwiriza, abanzi b’Imana ntibazigera bavuga ko batigeze bamenya ibihereranye na Yehova n’umugambi we, igihe azaba abacira urubanza. Koko rero, kimwe na Farawo wa kera, bazamenya ko ibizaba bibageraho bizaba bitewe na Yehova (Kuva 8:1, 20; 14:25). Muri icyo gihe Yehova azahesha icyubahiro abagaragu be b’indahemuka, kubera ko azagaragaza neza ko ari bo bari bamuhagarariye koko.—Soma muri Ezekiyeli 2:5; 33:33.
19. Ni gute twagaragaza ko twifuza ko kwihangana kwa Yehova bitugirira akamaro?
19 Urwandiko rwa kabiri rwa Petero yandikiye bagenzi be bari bahuje ukwizera rwenda kurangira, yagize ati “muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza” (2 Pet 3:15). Koko rero, nimucyo dukomeze gutuma kwihangana kwa Yehova bitugirira akamaro. Ibyo twabigeraho dute? Twabigeraho binyuze mu kurushaho kugira imico ishimisha Imana, dukomeza kuba abantu ‘badafite ikizinga kandi batagira inenge,’ tubona mu buryo bukwiriye ibigeragezo, kandi dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Nitubigenza dutyo, tuzaba turi mu bazabona imigisha itarondoreka izabaho mu “ijuru rishya n’isi nshya.”—2 Pet 3:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu 2 Ngoma 36:15 (NW): “Yehova Imana ya ba sekuruza yari yarakomeje kubaburira abatumaho intumwa, agakomeza kubaha imiburo, kuko yagiriraga impuhwe ubwoko bwe n’ubuturo bwe.”
Ese uribuka?
• Ni gute twakwitoza kugira imico nk’iy’Imana?
• Ni gute twakomeza kuba abantu ‘badafite ikizinga kandi batagira inenge’?
• Ni iki dushobora kwigira kuri Yozefu na Nawomi?
• Kuki kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari igikundiro gikomeye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Ni iki kizafasha abagabo n’imiryango yabo, kwitoza kugira imico nk’iy’Imana?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ukuntu Yozefu yitwaye mu bigeragezo bitwigisha iki?