Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Umusongongero ku bwiza bwa Kristo mu Bwami bwe
MU GIHE bajyaga i Kaisaria mu bwa Filipo Yesu yarahagaze maze yigisha abantu hamwe n’intumwa ze. Yabamenyesheje ikintu gitangaje: “Ndababgir’ukuri yuko mur’aba bahagaze hano barimo bamwe batazapfa kugez’ubgo bazabon’Umwana w’umunt’aziye mu bgami bge.
Abigishwa bamwe bashobora kuba baribajije bati: ‘Mbese ubwo arashaka kuvuga iki?’ Iminsi itandatu ishize Yesu yajyanye Petero na Yakobo na Yohana mu mpinga y’umusozi muremure. Birashoboka ko hari mu ijoro kubera ko abigishwa be bafashwe n’agatotsi. Mu gihe Yesu yasengaga yahinduriwe imbere yabo. Maze mu maso ye hararabagirana nk’izuba imyenda ye yera nk’umucyo.
Nyuma iruhande rwe hahagaze abantu babiri basa na “Mose na Eliya” bavugana na we ‘ku byerekeye ukujya i Yerusalemu kwe.’ Uko kugenda kwe kugomba kuba kwari urupfu n’umuzuko wa Yesu. Ubwo rero icyo kiganiro kirerekana ko Yesu atagombaga guhunga urupfu rubi yari agiye kugira nk’uko Petero yabyifuzaga.
Abigishwa be bamaze gukanguka bitegereje ibyo byarimo biba maze barumirwa. N’ubwo kwari ukubonekerwa Petero we yabonye ko ibyo byari amanyakuri maze ashaka kubigiramo uruhare. Yaravuze ati: “Mwami, ni byiz’ubgo turi hano: nushaka, ndac’ingand’eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, n’indi ya Eliya.”
Mu gihe yari arimo avuga igicu cyarabakingiye ijwi rikivugiramo riti: “Nguy’Umwana wanjye nkunda nkamwishimira; mumwumvire.” Abigishwa babyumvise bikubise hasi. Yesu yarababwiye ati: “Nimuhaguruke, mwitinya.” Bubuye amaso ntibagira undi babona uretse Yesu.
Bukeye bwaho mu gihe bamanukaga umusozi Yesu yarabihanangirije ngo: “Ntihagir’umuntu mubgir’ibyo mweretswe, kugez’ah’Umwana w’umunt’azazukira. Kuboneka kwa Eliya byatumye abigishwa bibaza iki kibazo ngo: “N’iki gitum’abanditsi bavuga bati: Eliya akwiriye kubanza kuza?”
Yesu yarabashubije ngo: “Ariko ndababgira yukw’Eliya yaje, ntibamumenya.” Yavugaga Yohana Umubatiza, wari warakoze umurimo nk’uwa Eliya. Yohana yateguraga inzira ya Kristo, nk’uko Eliya yari yarabikoreye Elisa.
Mbega ibintu bari beretswe bishimishije ari kuri Yesu ari no ku bigishwa be! Bari bamaze gusogongera ku bwiza bwa Kristo mu Bwami bwe. Mu by’ukuri abigishwa bari babonye “Umwana w’umuntu aziye mu bgami bge,” ibyo kandi ni byo Yesu yari yasezeranije icyumweru kimwe mbere yaho. Yesu amaze gupfa Petero yanditse ko ‘babonye n’amaso yabo icyubahiro cye gikomeye ubwo bari kumwe ku musozi wera.’
Abafarisayo bo bari barasabye Yesu ikimenyetso cyahamyaga koko ko ari we Ibyanditswe byavugaga, uwo Imana yari yaratoranijeho umwami. Icyo kimeyetso ntacyo bahawe. Nyamara abigishwa ba Kristo bo bari bashoboye kwibonera ukwihindura kwe, byahamyaga ubuhanuzi bwerekeranye n’Ubwami. Ni yo mpamvu Petero yanditse ngo: “dufit’ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera.” Matayo 16:28—17:13; Mariko 9:1-13; Luka 9:27-37; 2 Petero 1: 16-19.
◆ Ni mu buhe buryo bamwe babonye Kristo aza mu Bwami bwe mbere yʼuko bapfa?
◆ Mu iyerekwa ni iki Eliya na Mose baganiriye na Yesu?
◆ Kuki iryo yerekwa ryakomeje abigishwa cyane?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 11]