ISOMO RYA 09
Gusenga bituma uba incuti y’Imana
Ese ujya wumva ukeneye inama zakuyobora? Ese hari ibibazo ufite, ukaba wifuza kubona uwagufasha kubikemura? Ese wumva ukeneye ihumure? Ese wifuza kuba incuti ya Yehova? Gusenga bishobora kugufasha. Ariko se umuntu yagombye gusenga ate? Ese Imana yumva amasengesho yose? Wakora iki ngo yumve amasengesho yawe? Reka tubirebe.
1. Ni nde twagombye gusenga kandi se ni iki twavuga mu isengesho?
Yesu yavuze ko tugomba gusenga Data wo mu ijuru wenyine. Yesu na we yasengaga Yehova. Yaravuze ati “mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru . . . ’” (Matayo 6:9). Iyo dukunda gusenga Yehova turushaho kuba incuti ze.
Mu gihe dusenga, dushobora gusaba Yehova ikintu icyo ari cyo cyose gihuje n’icyo ashaka. Icyo gihe asubiza amasengesho yacu. Bibiliya ivuga ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yohana 5:14). Yesu yaduhaye urugero rw’ibintu dushobora kuvuga mu isengesho. (Soma muri Matayo 6:9-13.) Mu gihe dusenga, ntitwagombye kuvuga ibibazo byacu gusa. Ahubwo twagombye no kwibuka gushimira Imana ibyo yadukoreye kandi tugasabira abandi.
2. Twagombye gusenga dute?
Bibiliya idusaba ‘gusuka imbere y’[Imana] ibiri mu mitima yacu’ (Zaburi 62:8). Ubwo rero mu masengesho yacu, twagombye kuyibwira uko twiyumva n’ibiduhangayikishije. Dushobora gusenga bucece cyangwa mu ijwi ryumvikana kandi tugasenga twifashe uko dushaka. Icy’ingenzi ni ukubahisha Imana. Nanone dushobora gusenga igihe cyose n’aho twaba turi hose.
3. Imana isubiza ite amasengesho yacu?
Iyasubiza mu buryo butandukanye. Yehova yaduhaye Ijambo rye ari ryo Bibiliya kandi ridufasha kubona ibisubizo by’ibibazo dufite. Kurisoma “bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.” (Zaburi 19:7; soma muri Yakobo 1:5.) Nanone mu gihe dufite ibibazo, Yehova ashobora gutuma twumva dutuje. Ikindi kandi ashobora gutuma abamusenga badufasha.
IBINDI WAMENYA
Menya icyo wakora ngo amasengesho yawe ashimishe Imana n’uko gusenga byagufasha.
4. Icyo twakora kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu
Ni iki gishobora gutuma Imana yumva amasengesho yacu cyangwa ntiyumve? Murebe VIDEWO.
Yehova yifuza ko tumusenga. Musome muri Zaburi ya 65:2, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Ese utekereza ko ‘Uwumva amasengesho’ yifuza ko nawe umusenga? Kubera iki?
Niba twifuza ko Imana yumva amasengesho yacu, tugomba gukora ibyo idusaba. Musome muri Mika 3:4 no muri 1 Petero 3:12, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni iki dusabwa kugira ngo Yehova yumve amasengesho yacu?
Mu ntambara, impande ebyiri zirwana zishobora gusenga zisaba gutsinda. None se wumva Imana yasubiza ayo masengesho?
5. Mu gihe dusenga, tugomba kubwira Imana uko twiyumva n’ibiduhangayikishije
Hari amadini yigisha abantu gusenga basubiramo ibintu bimwe. Ese uko ni ko Imana ishaka ko tuyisenga? Musome muri Matayo 6:7, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni iki cyagufasha gusenga ‘udasubiramo ibintu bimwe’?
Buri munsi, jya utekereza ikintu kiza Yehova yagukoreye, umushimire. Nubikora buri munsi, uzamara icyumweru cyose umubwira ibintu bitandukanye.
6. Isengesho ni impano Imana yaduhaye
Isengesho ridufasha rite mu bihe byiza no mu bihe bibi? Murebe VIDEWO.
Bibiliya itubwira ko isengesho rituma dutuza, ntidukomeze guhangayika. Musome mu Bafilipi 4:6, 7, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Nubwo hari igihe dusenga ariko ibibazo dufite ntibihite bishira, isengesho ridufasha rite?
Ni ibihe bintu wumva wabwira Imana mu isengesho?
Ese wari ubizi?
Ijambo “amen” risobanura “bibe nk’uko ubivuze” cyangwa “ni byo.” Abantu bavugwa muri Bibiliya na bo, iyo barangizaga gusenga baravugaga ngo “Amen.”—1 Ibyo ku Ngoma 16:36.
7. Jya ushaka igihe cyo gusenga
Hari igihe tuba dufite ibintu byinshi tugomba gukora, tukibagirwa gusenga. Ni iki kigaragaza ko Yesu yabonaga ko gusenga ari ngombwa cyane? Musome muri Matayo 14:23 no muri Mariko 1:35, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Ni iki Yesu yakoze kugira ngo abone igihe cyo gusenga?
Wowe wakora iki ngo ubone igihe cyo gusenga?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Gusenga bituma wumva utuje, ariko nta kindi bimara.”
Wowe ubyumva ute?
INCAMAKE
Iyo usenze Yehova ukamubwira ibiguhangayikishije, murushaho kuba incuti, ukumva utuje kandi ukabona imbaraga zo gukora ibimushimisha.
Ibibazo by’isubiramo
Ni nde twagombye gusenga?
Twagombye gusenga dute?
Gusenga bitugirira akahe kamaro?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba ibisubizo by’ibibazo abantu bakunda kwibaza ku isengesho.
“Ibintu birindwi wagombye kumenya ku byerekeye isengesho” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2010)
Menya impamvu ugomba gusenga n’icyo wakora ngo amasengesho yawe abe meza.
Ni nde twagombye gusenga? Reba icyo Bibiliya ibivugaho.
“Ese twagombye gusenga abatagatifu?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Muri iyi ndirimbo, uri bubone ko dushobora gusenga aho twaba turi hose n’igihe icyo ari cyo cyose.