Jya ugaragaza ko uri umwigishwa nyakuri wa Kristo
“Igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro.”—MAT 7:17.
1, 2. Ni gute abigishwa nyakuri ba Kristo n’ab’ibinyoma bagiye bigaragaza, cyane cyane muri iyi minsi y’imperuka?
YESU yavuze ko abigishwa b’ibinyoma n’abigishwa be nyakuri, bari gutandukanira ku mbuto zabo, ni ukuvuga inyigisho zabo n’imyitwarire yabo (Mat 7:15-17, 20). Koko rero, byanze bikunze ibintu byinjira mu bwenge bw’abantu no mu mitima yabo birabahindura (Mat 15:18, 19). Abigishwa inyigisho z’ibinyoma, bera “imbuto zitagira umumaro,” mu gihe abigishwa inyigisho z’ukuri bo bera “imbuto nziza.”
2 Muri iyi minsi y’imperuka, itandukaniro ry’izo mbuto zombi ryagiye ryigaragaza neza. (Soma muri Daniyeli 12:3, 10.) Abakristo b’ibinyoma babona Imana uko itari, kandi akenshi bagashyiraho uburyo bwo kuyisenga bwuzuye uburyarya, mu gihe abafite ubwenge buva ku Mana bo bayisenga “mu mwuka no mu kuri” (Yoh 4:24; 2 Tim 3:1-5). Bihatira kugaragaza imico nk’iya Kristo. Ariko se, byifashe bite kuri twe buri muntu ku giti cye? Mu gihe uri bube usuzuma ibintu bitanu biranga Abakristo b’ukuri, wibaze uti “ese ibyo nigisha n’ibyo nkora bihuje neza n’Ijambo ry’Imana? Ese ababona imyifatire yanjye bumva bifuje kwiga ukuri?”
Bahuza imibereho yabo n’Ijambo ry’Imana
3. Ni iki gishimisha Yehova, kandi se ku Bakristo b’ukuri, ibyo bikubiyemo iki?
3 Yesu yaravuze ati “si umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ uzinjira mu bwami bwo mu ijuru; ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo” (Mat 7:21). Ni koko, Yehova ntashimishwa n’umuntu uvuga gusa ko ari Umukristo, ahubwo ashimishwa n’ushyira mu bikorwa inyigisho za gikristo. Ibyo bikubiyemo uburyo bwose bwo kubaho bw’abigishwa nyakuri ba Kristo, ni ukuvuga uko babona ibihereranye n’amafaranga, akazi gasanzwe, kwirangaza, imihango n’iminsi mikuru yo muri iyi si, ishyingiranwa hamwe n’imishyikirano bagirana n’abandi. Icyakora, muri iyi minsi ya nyuma usanga Abakristo b’ibinyoma bafite imitekerereze n’imyifatire by’iyi si, birangwa no kutubaha Imana mu buryo bukabije.—Zab 92:8.
4, 5. Ni gute mu mibereho yacu, twashyira mu bikorwa amagambo ya Yehova aboneka muri Malaki 3:18?
4 Mu buryo nk’ubwo, umuhanuzi Malaki yaranditse ati “ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera” (Mal 3:18). Mu gihe utekereza kuri ayo magambo, ibaze uti “ese meze nk’abantu bo muri iyi si, cyangwa ntandukanye na bo? Ese buri gihe mba nshaka gusa n’abantu batizera tuba turi kumwe, haba ku ishuri cyangwa ku kazi, cyangwa nkomeza gushikama ku mahame ya Bibiliya, ndetse byaba ngombwa nkagira icyo nyavugaho?” (Soma muri 1 Petero 3:16.) Birumvikana ko tudashaka kwigira abakiranutsi, ariko tugomba gutandukana n’abantu badakunda Yehova kandi batamukorera.
5 Niba ubonye hari aho ugomba kunonosora, byaba byiza ubwiye Yehova icyo kibazo mu isengesho, maze ugashaka imbaraga zo mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya buri gihe, gusenga no kujya mu materaniro. Uko uzagenda urushaho gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, ni na ko uzagenda wera “imbuto nziza,” hakubiyemo n’‘imbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ry’Imana.’—Heb 13:15.
Babwiriza Ubwami bw’Imana
6, 7. Ku bihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami, ni irihe tandukaniro riri hagati y’Abakristo b’ukuri n’ab’ibinyoma?
6 Yesu yaravuze ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Kuki Ubwami bw’Imana ari bwo mutwe mukuru Yesu yashingiragaho yigisha? Yari azi ko ari we wari kuzaba Umwami w’ubwo Bwami, kandi ko yari gufatanya na bene se babyawe binyuze ku mwuka bari kuzaba bazutse, bagakuraho ibintu byose bituma imibabaro igera ku bantu, ni ukuvuga icyaha na Satani (Rom 5:12; Ibyah 20:10). Ku bw’ibyo, yategetse abigishwa be gutangaza Ubwami kugeza ku iherezo ry’iyi si (Mat 24:14). Abantu bavuga gusa ko ari abigishwa ba Kristo, ntibakora uwo murimo wo kubwiriza, kandi tuvugishije ukuri, ntibanabishobora. Kubera iki? Hari impamvu nibura eshatu. Iya mbere ni uko batashobora kubwiriza ibyo na bo ubwabo badasobanukiwe. Iya kabiri ni uko abenshi muri bo badafite umuco wo kwicisha bugufi hamwe n’ubutwari byabafasha kwihanganira ababaseka n’ababarwanya, mu gihe baba batangiye kugeza kuri bagenzi babo ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 24:9; 1 Pet 2:23). Naho iya gatatu, ni uko Abakristo b’ibinyoma badafite umwuka w’Imana.—Yoh 14:16, 17.
7 Abigishwa nyakuri ba Kristo bo, basobanukiwe neza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo, ndetse n’ibyo buzakora. Ikindi kandi, bashyira inyungu z’ubwo Bwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, bakabutangaza ku isi hose babifashijwemo n’umwuka wera wa Yehova (Zek 4:6). Ese nawe wifatanya buri gihe muri uwo murimo? Ese ugerageza kunonosora umurimo wawe wo kubwiriza iby’Ubwami, wenda umara igihe kinini kurushaho muri uwo murimo cyangwa uwukora neza ku buryo ugira icyo ugeraho? Hari abagerageje gukora neza umurimo wabo wo kubwiriza, babikora bihatira gukoresha neza Bibiliya. Intumwa Pawulo na we wari ufite akamenyero ko gufasha abantu gutekereza ku Byanditswe, yaranditse ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga.’—Heb 4:12; Ibyak 17:2, 3.
8, 9. (a) Ni izihe nkuru z’ibyabaye zigaragaza akamaro ko gukoresha Bibiliya mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni gute twaba abahanga mu gukoresha Ijambo ry’Imana?
8 Igihe umuvandimwe umwe yabwirizaga ku nzu n’inzu, yasomeye umugabo w’Umugatolika muri Daniyeli 2:44, maze amusobanurira ukuntu Ubwami bw’Imana buzazana umutekano n’amahoro nyakuri. Uwo mugabo yaramubwiye ati “nishimiye ukuntu warambuye Bibiliya ukanyereka icyo Ibyanditswe bivuga, aho gupfa kumbwira amagambo gusa.” Ikindi gihe ubwo umuvandimwe yasomeraga umurongo w’Ibyanditswe umugore w’Umworutodogisi, yamubajije ibibazo byinshi. Icyo gihe nabwo, uwo muvandimwe ari kumwe n’umugore we, bamushubije bifashishije Bibiliya. Nyuma yaho uwo mugore yaravuze ati “muzi impamvu nemeye ko tuganira? Ni uko mwaje iwanjye mwitwaje Bibiliya kandi mukayinsomera.”
9 Birumvikana ko ibitabo byacu bifite akamaro, kandi ko twagombye kubitanga mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Icyakora, Bibiliya ni cyo gikoresho cyacu cya mbere. Ku bw’ibyo se, niba udakunda kuyikoresha buri gihe mu gihe ubwiriza, kuki utakwishyiriraho intego yo kujya uyikoresha? Wenda ushobora nko gutoranya imirongo imwe n’imwe y’ingenzi isobanura icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’ukuntu buzakemura ibibazo byugarije abantu, cyane cyane abatuye mu gace ubwirizamo. Noneho, ugende witeguye kubasomera iyo mirongo mu gihe uri bube ubwiriza ku nzu n’inzu.
Baterwa ishema no kwitirirwa izina ry’Imana
10, 11. Ku bijyanye no gukoresha izina ry’Imana, ni irihe tandukaniro riri hagati ya Yesu n’abantu benshi bavuga ko ari abigishwa be?
10 Yehova yarivugiye ati “muri abahamya banjye, nanjye nkaba Imana” (Yes 43:12, NW). Umuhamya ukomeye ari we Yesu Kristo, yabonaga ko kwitirirwa izina ry’Imana no kurimenyekanisha, ari igikundiro. (Soma muri Yeremiya 16:21; Yohana 17:6; Abaheburayo 2:12.) Mu by’ukuri, kuba Yesu yaratangazaga izina rya Se, byatumye yitwa “Umuhamya Wizerwa.”—Ibyah 1:5; Mat 6:9.
11 Ibinyuranye n’ibyo, abantu benshi bavuga ko bahagarariye Imana n’Umwana wayo, bagiye bagaragaza imyifatire mibi ku bihereranye n’izina ry’Imana, yewe bageze n’aho barikura muri Bibiliya. Amabwiriza aherutse guhabwa abasenyeri b’Abagatolika yagaragaje igitekerezo nk’icyo mu magambo agira ati “izina ry’Imana ryanditswe muri tetaragaramu (YHWH), ntirigomba gukoreshwa cyangwa kuvugwa” mu gihe cyo gusenga.a Mbega imitekerereze ikojeje isoni!
12. Ni gute mu mwaka wa 1931 abagaragu ba Yehova barushijeho kumenyekanira ku izina Yehova?
12 Abakristo b’ukuri bigana Kristo ndetse n’‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ bamubanjirije, bagakoresha izina ry’Imana babyishimiye (Heb 12:1). Mu by’ukuri, mu mwaka wa 1931 abagaragu b’Imana barushijeho kumenyekanira ku izina Yehova, maze bafata izina ry’Abahamya ba Yehova. (Soma muri Yesaya 43:10b) Ubwo rero by’umwihariko, abigishwa nyakuri ba Kristo babaye abantu ‘bitirirwa izina ry’[Imana].’—Ibyak 15:14, 17.
13. Ni gute twabaho mu buryo buhuje n’izina ry’Imana twitirirwa?
13 Ni gute twe buri muntu ku giti cye, twabaho mu buryo buhuje n’izina twitirirwa? Ikintu cya mbere twakora, ni ukuba ababwiriza b’indahemuka, babwiriza iby’Imana. Pawulo yaranditse ati “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.” Yongeyeho ati “ariko se, bazambaza bate uwo batizeye? Kandi se bazizera bate uwo batigeze bumva? Kandi se bazumva bate hatagize ubabwiriza? Kandi se bazabwiriza bate ari nta wabatumye” (Rom 10:13-15)? Nanone kandi, tugomba gushyira ahabona inyigisho z’ibinyoma by’amadini ziharabika Umuremyi, ariko tukabikorana amakenga. Muri zo twavuga nk’inyigisho y’umuriro utazima, mu by’ukuri iyo nyigisho ikaba yitirira Imana y’urukundo ibikorwa bibi bya Satani.—Yer 7:31; 1 Yoh 4:8; gereranya na Mariko 9:17-27.
14. Igihe abantu bamwe bamenyaga izina bwite ry’Imana ku ncuro ya mbere, babyitwayemo bate?
14 Ese uterwa ishema no kwitirirwa izina rya Data wo mu ijuru? Ese ufasha abandi kumenya iryo zina ryera? Hari umugore uba i Paris mu Bufaransa wumvise ko Abahamya ba Yehova bazi izina ry’Imana, asaba Umuhamya yahuye na we kumwereka izina ry’Imana muri Bibiliya. Igihe yasomaga muri Zaburi ya 83:18 muri Bibiliya ye, yasanzemo izina Yehova kandi nyuma yaho byagize akamaro. Yatangiye kwiga Bibiliya kandi ubu ni Umuhamya wa Yehova ubwirizanya ishyaka mu kindi gihugu. Igihe umugore umwe w’Umugatolika uba muri Ositaraliya yabonaga izina ry’Imana muri Bibiliya, yasabwe n’ibyishimo ararira. Ubu amaze imyaka myinshi ari umupayiniya w’igihe cyose. Vuba aha, ubwo Abahamya bo muri Jamayika berekaga umugore izina ry’Imana muri Bibiliya ye, na we yasutse amarira y’ibyishimo. Nawe rero, jya wigana Yesu, ushimishwe no kuba witirirwa izina ry’Imana, kandi utume abantu bose bamenya iryo zina ry’agaciro kenshi.
‘Ntibakunda isi’
15, 16. Ni gute Abakristo babona isi, kandi se ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?
15 Bibiliya igira iti “ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi. Iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we” (1 Yoh 2:15). Isi n’umwuka wayo birwanya Yehova n’umwuka wera we. Ku bw’ibyo rero, abigishwa nyakuri ba Kristo ntibivanga n’isi. Birinda gukunda iyi si, bityo bakaba bazirikanye amagambo y’umwigishwa Yakobo avuga ko “kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana.”—Yak 4:4.
16 Gukurikiza inama ya Yakobo bishobora kugorana, kubera ko iyi si irimo ibintu byinshi bitugerageza (2 Tim 4:10). Ni yo mpamvu Yesu yasabiye abigishwa be agira ati “singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yoh 17:15, 16). Ibaze uti “ese mparanira kutaba uw’isi? Ese abandi baba bazi ko ntajya nifatanya mu minsi mikuru n’imigenzo bidahuje n’Ibyanditswe, hamwe n’iyaba idatandukira Ibyanditswe ariko ikaba irangwa n’umwuka w’isi mu buryo bugaragara?”—2 Kor 6:17; 1 Pet 4:3, 4.
17. Ni iki gishobora gutuma abantu bafite imitima itaryarya bahinduka abagaragu ba Yehova?
17 Ni iby’ukuri ko kugendera ku mahame ya Bibiliya bitazatuma isi idukunda, icyakora bishobora gutuma abantu bafite imitima itaryarya bagira amatsiko yo kutumenya neza. Koko rero, iyo abantu nk’abo bitegereje ukuntu ukwizera kwacu gushingiye ku Byanditswe kandi bakabona tubikurikiza mu buzima bwacu bwa buri munsi, bashobora kugira icyo bakora, bagasa n’aho babwira abasutsweho umwuka bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.”—Zek 8:23.
Bagaragaza urukundo ruranga Abakristo b’ukuri
18. Gukunda Yehova na bagenzi bacu bikubiyemo iki?
18 Yesu yaravuze ati “ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose,” kandi nanone “ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mat 22:37, 39). Urwo rukundo (a·gaʹpe mu Kigiriki) ni urukundo rugamije gukora ibintu byiza, rugatuma umuntu asohoza inshingano ze kandi ibyo akora bikaba bihuje n’amabwiriza hamwe n’amahame agenga imyifatire myiza. Ariko akenshi rushobora kuzamo n’ibyiyumvo bikomeye. Rushobora gutuma umuntu agira ibyishimo byinshi kandi akagira incuti nyinshi (1 Pet 1:22). Urwo rukundo ntaho ruhuriye n’ubwikunde, kuko rwo rugaragarira mu magambo no mu bikorwa bizira ubwikunde.—Soma mu 1 Abakorinto 13:4-7.
19, 20. Tanga ingero z’ibyabaye, zigaragaza imbaraga z’urukundo rwa gikristo.
19 Kubera ko urukundo ari imwe mu mbuto z’umwuka wera w’Imana, rutuma Abakristo b’ukuri bakora ibyo abandi badashobora gukora, twavuga nko kutagira urwikekwe rushingiye ku moko, ku muco no kuri politiki. (Soma muri Yohana 13:34, 35; Gal 5:22.) Urwo rukundo ni rwo rureshya abantu bagereranywa n’intama, maze bakaza mu muteguro. Urugero, igihe umusore w’Umuyahudi wo muri Isirayeli yazaga mu materaniro ya gikristo ku ncuro ya mbere, yatangajwe no kubona abavandimwe b’Abayahudi n’Abarabu basengera hamwe Yehova. Ibyo byatumye na we atangira kujya mu materaniro buri gihe, kandi yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ese ugaragariza bagenzi bawe urukundo nk’urwo ruvuye ku mutima? None se waba ushyiraho imihati ukakirana ibyishimo byinshi abantu baje ku ncuro ya mbere mu materaniro, utitaye ku gihugu bakomokamo, ibara ry’uruhu cyangwa urwego rw’imibereho barimo?
20 Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, twihatira kugaragariza bose urukundo. Muri El Salvador, hari mushiki wacu ukiri muto wiganaga Bibiliya n’umukecuru w’Umugatolika ufite imyaka 87, wizirikaga cyane ku idini rye. Umunsi umwe, uwo mukecuru yararwaye araremba ku buryo yagiye mu bitaro. Igihe yari amaze gukira maze agasubira mu rugo, Abahamya baramusuraga kandi bakamushyira ibyokurya. Hashize hafi ukwezi kose ari uko bigenda. Nta muntu n’umwe wo mu idini rye wigeze aza kumusura. Byaje kugenda bite? Yamenaguye amashusho yari afite, ava muri iryo idini maze yongera kwiga Bibiliya. Koko rero, urukundo rwa gikristo rufite imbaraga! Rushobora kugera ku mitima y’abantu, kuruta kubabwiriza gusa.
21. Ni iki twakora kugira ngo mu gihe kiri imbere tuzagire amahoro?
21 Vuba aha, Yesu azabwira abantu bibeshya bavuga ko bamukorera ati “sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko” (Mat 7:23). Nimucyo rero tujye twera imbuto zihesha Data n’Umwana we icyubahiro. Yesu yaravuze ati “umuntu wese wumva aya magambo yanjye akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare” (Mat 7:24). Koko rero, nidukomeza kugaragaza ko turi abigishwa nyakuri ba Kristo, tuzemerwa n’Imana kandi mu gihe kizaza tuzagira umutekano, tumere nk’abubatse inzu yacu ku rutare!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibitabo bimwe by’Abagatolika biboneka muri iki gihe mu rurimi rw’Icyongereza, hakubiyemo na Bibiliya yabo (The Jerusalem Bible), bikoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova.
b Muri Yesaya 43:10 (NW) hagira hati “Yehova aravuga ati ‘muri abahamya banjye; ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije.’”
Ese uribuka?
• Abigishwa nyakuri ba Kristo n’ab’ibinyoma batandukaniye he?
• Vuga zimwe mu ‘mbuto’ ziranga Abakristo b’ukuri.
• Ni izihe ntego wakwishyiriraho ku bijyanye no kugaragaza imbuto za gikristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ese ukunda gukoresha Bibiliya igihe uri mu murimo wo kubwiriza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ese abandi bazi ko utajya wifatanya mu minsi mikuru idashingiye ku Byanditswe?