IGICE CYA 7
Ese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?
‘Aho uri ni ho hari isoko y’ubuzima.’—ZABURI 36:9.
1, 2. Ni iyihe mpano y’agaciro kenshi Yehova yaduhaye?
YEHOVA yahaye buri wese muri twe impano y’agaciro kenshi. Iyo mpano ni ubuzima (Intangiriro 1:27). Yifuza ko twagira ubuzima bwiza cyane. Ni yo mpamvu yadushyiriyeho amahame atwigisha uko twafata imyanzuro myiza. Ayo mahame adufasha “gutandukanya icyiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). Iyo twemeye kuyoborwa na yo, tuba twemeye ko Yehova adutoza gutekereza neza. Iyo dukurikije ayo mahame kandi tukibonera ukuntu atuma turushaho kugira ubuzima bwiza, dusobanukirwa ko adufitiye akamaro.
2 Dushobora guhura n’ingorane mu buzima. Hari igihe tuba tugiye gufata umwanzuro ariko ntitubone itegeko ryo muri Bibiliya riwuvugaho mu buryo bugaragara. Urugero, bishobora kuba ngombwa ko dufata imyanzuro ku birebana n’uburyo bwo kwivuza busaba gukoresha amaraso. Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro ishimisha Yehova? Bibiliya irimo amahame atwereka uko Yehova abona ubuzima n’amaraso. Iyo dusobanukiwe ayo mahame, dushobora gufata imyanzuro myiza kandi tukagira umutimanama utaducira urubanza (Imigani 2:6-11). Reka dusuzume amwe muri yo.
IMANA IBONA ITE UBUZIMA N’AMARASO?
3, 4. (a) Imana yagaragaje ite uko ibona amaraso? (b) Amaraso agereranya iki?
3 Bibiliya itwigisha ko amaraso ari ayera kuko agereranya ubuzima. Yehova abona ko ubuzima bufite agaciro kenshi. Igihe Kayini yari amaze kwica umuvandimwe we, Yehova yaramubwiye ati: “Amaraso ya murumuna wawe arantakira ari ku butaka” (Intangiriro 4:10). Amaraso ya Abeli yagereranyaga ubuzima bwe. Igihe Kayini yamwicaga, yari amuvukije ubuzima.
4 Nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yabwiye abantu ko bashoboraga kurya inyama. Ariko yarababwiye iti: “Ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni ukuvuga amaraso yayo” (Intangiriro 9:4). Iryo tegeko rireba abakomotse kuri Nowa bose, natwe turimo. Yehova abona ko amaraso agereranya ubuzima. Natwe ni uko tugomba kuyabona.—Zaburi 36:9.
5, 6. Amategeko ya Mose agaragaza ate uko Yehova abona ubuzima n’amaraso?
5 Mu Mategeko Yehova yahaye Mose, harimo irigira riti: “Umuntu wese . . . urya amaraso y’ubwoko bwose, nzahagurukira uwo muntu urya amaraso, kandi nzamwica mukure mu bwoko bwe. Kuko ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso.”—Abalewi 17:10, 11.
6 Amategeko ya Mose yavugaga ko iyo umuntu yicaga inyamaswa ashaka kuyirya, yagombaga kuvushiriza amaraso yayo hasi. Ibyo byerekanaga ko ubuzima bw’iyo nyamaswa bwabaga bushubijwe Yehova waburemye (Gutegeka kwa Kabiri 12:16; Ezekiyeli 18:4). Ariko Yehova ntiyashakaga kuvuga ko Abisirayeli bagombaga gukabya, ngo bagerageze kuvana uturaso twose mu nyama. Iyo babaga bakoze ibyo bashoboye byose bakavana amaraso mu nyama, bagombaga kuzirya badafite umutimanama ubacira urubanza. Iyo bubahaga amaraso y’inyamaswa, babaga bagaragaje ko bubaha Yehova, we watanze ubuzima. Nanone Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli gutamba ibitambo by’amatungo, kugira ngo bababarirwe ibyaha.—Reba Ibisobanuro bya 19 n’ibya 20.
7. Dawidi yagaragaje ate ko amaraso afite agaciro kenshi?
7 Iyo dusuzumye icyo Dawidi yakoze igihe yarwanaga n’Abafilisitiya, tubona ko amaraso afite agaciro kenshi. Abagabo bari kumwe na we babonye ko afite inyota, biyemeza kujya kumushakira amazi mu gace kari gateje akaga karimo abanzi babo, kandi ibyo byashobora gutuma bahasiga ubuzima. Ariko bayamuzaniye, yanze kuyanywa “ayasuka imbere ya Yehova.” Yaravuze ati: “Yehova, ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibi! Ese nanywa amaraso y’abantu bahaze ubugingo bwabo bakajya kuvoma aya mazi?” Dawidi yari asobanukiwe neza ko Imana ibona ko ubuzima n’amaraso bifite agaciro kenshi.—2 Samweli 23:15-17.
8, 9. Muri iki gihe Abakristo babona bate amaraso?
8 Imana ntiyigeze isaba Abakristo ba mbere gutamba ibitambo by’amatungo. Ariko bagombaga gukomeza kubona ko amaraso afite agaciro. Mu byo Yehova yabasabye kubahiriza mu Mategeko ya Mose, harimo no “kwirinda amaraso.” Bagombaga kuyirinda nk’uko birindaga ubusambanyi cyangwa gusenga ibigirwamana.—Ibyakozwe 15:28, 29.
9 No muri iki gihe ni uko bimeze. Twebwe Abakristo tuzi ko Yehova ari we Soko y’ubuzima, kandi ko ubuzima bwose ari ubwe. Nanone tuzi ko amaraso ari ayera kandi ko agereranya ubuzima. Ubwo rero, tugomba kubanza kugenzura amahame ya Bibiliya mbere yo gufata imyanzuro iyo ari yo yose irebana no kwivuza hakoreshejwe amaraso.
UKO AMARASO AKORESHWA MU BUVUZI
10, 11. (a) Abahamya ba Yehova babona bate ibyo guterwa amaraso cyangwa guterwa ibice bine by’ingenzi biyagize? (b) Ni iyihe myanzuro buri Mukristo agomba kwifatira?
10 Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko “kwirinda amaraso” atari ukwirinda kuyarya cyangwa kuyanywa gusa. Ibyo byumvikanisha ko tutagomba kuyaterwa, kuyatanga cyangwa kuyabika kugira ngo tuzayaterwe ikindi gihe. Nanone byumvikanisha ko twirinda guterwa kimwe mu bice bine by’ingenzi bigize amaraso, ari byo insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi.
11 Ibyo bice bine by’ingenzi bigize amaraso bishobora kuvanwamo utundi duce duto. Buri Mukristo agomba kwihitiramo kwemera cyangwa kwanga guterwa utwo duce duto tw’amaraso. Nanone agomba kwifatira umwanzuro urebana n’uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso ye. Buri wese agomba kwifatira umwanzuro urebana n’uko amaraso ye azakoreshwa mu gihe agiye kubagwa, akorerwa ibizamini byo kwa muganga cyangwa mu gihe avurwa mu buryo busanzwe.—Reba Ibisobanuro bya 21.
12. (a) Kuki Yehova abona ko imyanzuro dufata tuyobowe n’umutimanama wacu ifite agaciro? (b) Ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza mu byerekeye kwivuza?
12 Ese koko Yehova yita ku myanzuro dufata tuyobowe n’umutimanama wacu? Yego rwose. Yehova yita ku byo dutekereza no ku mpamvu zituma dukora ibintu runaka. (Soma mu Migani 17:3; 24:12.) Bityo rero, mu gihe tugiye gufata umwanzuro ufitanye isano n’uburyo bwo kwivuza, tugomba gusenga Yehova tumusaba ko atuyobora, maze tukabona gukora ubushakashatsi ku birebana n’uko twakwivuza. Nyuma y’ibyo dufata umwanzuro tuyobowe n’umutimanama wacu watojwe na Bibiliya. Ntitwagombye kubaza abandi icyo bakora baramutse bafite ikibazo nk’icyacu, kandi nta nubwo twagombye kwemera ko badufatira umwanzuro. Buri Mukristo “aziyikorerera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:5; Abaroma 14:12.
AMATEGEKO YA YEHOVA AGARAGAZA URUKUNDO ADUKUNDA
13. Amategeko n’amahame yo muri Bibiliya arebana n’amaraso atwigisha iki kuri Yehova?
13 Buri kintu cyose Yehova adusaba gukora ni twe kigirira akamaro kandi ibyo bigaragaza urukundo adukunda (Zaburi 19:7-11). Ariko ntitumwumvira bitewe n’uko gusa amategeko ye adufitiye akamaro. Ahubwo tumwumvira kubera ko tumukunda. Urukundo dukunda Yehova rutuma tutemera guterwa amaraso (Ibyakozwe 15:20). Kudaterwa amaraso birinda ubuzima bwacu. Abantu benshi muri iki gihe bazi ko guterwa amaraso bigira ingaruka mbi, kandi abaganga benshi bemera ko kubaga badakoresheje amaraso ari byo bifitiye akamaro abo bavura. Biragaragara rero ko inzira za Yehova zirangwa n’ubwenge n’urukundo.—Soma muri Yesaya 55:9; Yohana 14:21, 23.
14, 15. (a) Ni ayahe mategeko Yehova yahaye abari bagize ubwoko bwe kugira ngo abarinde? (b) Wakurikiza ute amahame akubiye muri ayo mategeko?
14 Buri gihe amategeko ya Yehova agirira abantu akamaro. Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yabarindaga impanuka zikomeye. Urugero, hari itegeko ryavugaga ko nyiri inzu yagombaga gushyira urukuta rugufi ku gisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa (Gutegeka kwa Kabiri 22:8). Hari irindi tegeko ryavugaga ibirebana n’amatungo. Iyo umuntu yabaga afite ikimasa kica, yagombaga kukirinda kugira ngo kitagira uwo gihutaza, akaba yanapfa (Kuva 21:28, 29). Iyo Umwisirayeli atumviraga ayo mategeko, hakagira umuntu upfa, uwo Mwisirayeli yarabiryozwaga.
15 Ayo mategeko atwereka ko Yehova aha ubuzima agaciro kenshi. Kubimenya bidufitiye akahe kamaro? Bitwereka ko tugomba kubaha ubuzima, twita ku mazu yacu n’imodoka zacu, tukitondera uko dutwara ibinyabiziga kandi tugahitamo imyidagaduro idateje akaga. Abantu bamwe na bamwe, cyanecyane urubyiruko, bishora mu bintu biteje akaga, bakibwira ko nta ngaruka byabagiraho. Ariko Yehova ntashaka ko twitwara dutyo. Ashaka ko tubona ko ubuzima bwose ari ubw’agaciro, bwaba ubwacu cyangwa ubw’abandi.—Umubwiriza 11:9, 10.
16. Yehova abona ate ibyo gukuramo inda?
16 Yehova abona ko ubuzima bw’umuntu wese bufite agaciro. Abona ko n’umwana utaravuka afite agaciro. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, iyo umuntu yahutazaga umugore utwite atabishakaga, uwo mugore agapfa cyangwa umwana atwite agapfa, Yehova yabaraga kuri uwo muntu ubwicanyi butagambiriwe. Ibyo byasobanuraga ko nubwo yabaga ari impanuka, umuntu yabaga yishwe kandi ubuzima bwagombaga guhorerwa ubundi. (Soma mu Kuva 21:22, 23.) Imana ibona ko umwana utaravuka ari umuntu muzima. Niba ari uko bimeze se, utekereza ko ibona ite ibyo gukuramo inda? Utekereza ko iyo ibona inda zitabarika zikurwamo ku bushake buri mwaka, yiyumva ite?
17. Ni iki cyahumuriza umugore wigeze gukuramo inda mbere y’uko amenya uko Yehova abibona?
17 Ariko se umuntu yavuga iki ku birebana n’umugore wigeze gukuramo inda ku bushake, mbere y’uko amenya uko Yehova abibona? Uwo mugore akwiriye kwizera ko Yehova ashobora kumubabarira binyuze ku gitambo k’inshungu cya Yesu (Luka 5:32; Abefeso 1:7). Umugore wigeze gukora iryo kosa ntiyagombye gukomeza kugira umutimanama umucira urubanza niba yarabyicujije abikuye ku mutima. Bibiliya igira iti: “Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe . . . Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu.”—Zaburi 103:8-14.
IRINDE URWANGO
18. Kuki tugomba gukora ibishoboka byose tukikuramo urwango?
18 Kubaha impano y’ubuzima Imana yaduhaye bitangirira mu mutima wacu. Bifitanye isano n’uko tubona abandi. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi” (1 Yohana 3:15). Kutishimira umuntu bishobora gutuma dutangira kumwanga buhorobuhoro. Urwango rushobora gutuma dusuzugura abandi, tukababeshyera, ndetse tukaba twabifuriza gupfa. Yehova azi uko tubona abandi (Abalewi 19:16; Gutegeka kwa Kabiri 19:18-21; Matayo 5:22). Mu gihe twigenzuye tugasanga hari umuntu twangira mu mutima, tugomba gukora uko dushoboye tukabyikuramo.—Yakobo 1:14, 15; 4:1-3.
19. Kumenya uko Yehova abona urugomo byagombye gutuma dukora iki?
19 Hari ubundi buryo twagaragazamo ko duha agaciro ubuzima. Muri Zaburi ya 11:5 havuga ko Yehova ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo.’ Turamutse duhisemo imyidagaduro irimo urugomo, byaba bigaragaza ko turukunda. Ubwo rero, tugomba kwirinda urugomo aho ruva rukagera, haba mu magambo cyangwa mu bitekerezo, kandi tukirinda amafoto arushyigikira. Ahubwo dukwiriye gushyira mu bwenge bwacu ibitekerezo byiza birangwa n’amahoro.—Soma mu Bafilipi 4:8, 9.
IRINDE IMIRYANGO IDAHA AGACIRO UBUZIMA
20-22. (a) Yehova abona ate isi ya Satani? (b) Abagaragu ba Yehova bagaragaza bate ko ‘atari ab’isi’?
20 Isi ya Satani ntiha agaciro ubuzima kandi Yehova abona ko yamennye amaraso menshi. Abanyaporitiki bamaze igihe kirekire bicisha abantu batagira ingano, hakubiyemo n’abagaragu ba Yehova. Bibiliya igereranya abanyaporitiki cyangwa za leta n’inyamaswa z’inkazi (Daniyeli 8:3, 4, 20-22; Ibyahishuwe 13:1, 2, 7, 8). Muri iki gihe, hacuruzwa intwaro nyinshi, kandi abazicuruza bakuramo amafaranga menshi. Mu by’ukuri “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19.
21 Ariko Abakristo b’ukuri “si ab’isi.” Abagaragu ba Yehova ntibivanga muri poritiki no mu ntambara. Kubera ko batica abantu, ntibanashyigikira imiryango yica abantu (Yohana 15:19; 17:16). Iyo Abakristo batotejwe, ntibirwanaho bakoresheje urugomo. Yesu yatwigishije ko tugomba gukunda n’abanzi bacu.—Matayo 5:44; Abaroma 12:17-21.
22 Amadini na yo yatumye hapfa abantu batagira ingano. Bibiliya ivuga ibya Babuloni Ikomeye, ari yo madini y’ikinyoma, igira iti: “Muri uwo murwa ni ho habonetse amaraso y’abahanuzi n’abera n’abiciwe mu isi bose.” Ni yo mpamvu Yehova atubwira ati: “Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo.” Abasenga Yehova ntibifatanya n’amadini y’ikinyoma.—Ibyahishuwe 17:6; 18:2, 4, 24.
23. ‘Gusohoka’ muri Babuloni Ikomeye bisobanura iki?
23 ‘Gusohoka’ muri Babuloni Ikomeye bisobanura ko tugomba kugaragaza neza ko nta dini na rimwe ry’ikinyoma tubarizwamo. Urugero, bishobora kuba ngombwa ko dusaba ko amazina yacu akurwa ku rutonde rw’abagize idini twarimo. Ariko hari ibindi tugomba gukora. Tugomba kwanga ibintu bibi idini ry’ikinyoma rikora kandi tukabigendera kure. Idini ry’ikinyoma rishyigikira ubusambanyi, poritiki n’umururumba. (Soma muri Zaburi ya 97:10; Ibyahishuwe 18:7, 9, 11-17.) Kandi ibyo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni batakaza ubuzima.
24, 25. Kuki kumenya Yehova biduha amahoro kandi tukagira umutimanama ukeye?
24 Mbere yo kumenya Yehova, buri wese muri twe yashyigikiraga mu rugero runaka ibibi isi ya Satani ikora. Ariko ubu twarahindutse. Twizeye inshungu kandi twiyegurira Imana. Turi mu ‘bihe byo guhemburwa biturutse kuri Yehova.’ Dufite amahoro n’umutimanama utaducira urubanza kuko tuzi ko dushimisha Imana.—Ibyakozwe 3:19; Yesaya 1:18.
25 Nubwo twaba twarahoze mu muryango udaha agaciro ubuzima, Yehova yaratubabariye binyuze ku nshungu. Twishimira impano y’ubuzima Yehova yaduhaye. Tubigaragaza dukora ibyo dushoboye byose tugafasha abandi kwiga ibyerekeye Yehova, bakava mu isi ya Satani kandi bakagirana ubucuti n’Imana.—2 Abakorinto 6:1, 2.
JYA UBWIRA ABANDI IBY’UBWAMI
26-28. (a) Ni uwuhe murimo wihariye Yehova yahaye Ezekiyeli? (b) Ni iki Yehova adusaba gukora muri iki gihe?
26 Muri Isirayeli ya kera, Yehova yabwiye umuhanuzi Ezekiyeli kuburira abantu ko Yerusalemu yari hafi kurimbuka, no kubigisha icyo bagombaga gukora kugira ngo barokoke. Iyo abantu bapfa bitewe n’uko Ezekiyeli atababuriye, Yehova yari kubimuryoza (Ezekiyeli 33:7-9). Ezekiyeli yagaragaje ko yahaga agaciro ubuzima akora ibyo ashoboye byose kugira ngo ageze ku bantu ubwo butumwa bw’ingenzi.
27 Natwe Yehova yaduhaye inshingano yo kuburira abantu ko isi ya Satani iri hafi kurimbuka, no kubafasha kumumenya kugira ngo bazarokoke babe mu isi nshya (Yesaya 61:2; Matayo 24:14). Tujye dukora uko dushoboye kose tugeze ubwo butumwa ku bandi. Twifuza kuvuga nka Pawulo wagize ati: ‘Amaraso y’abantu bose ntandiho, kuko ntigeze nifata ngo ndeke kubabwira imigambi yose y’Imana.’—Ibyakozwe 20:26, 27.
28 Kubona ubuzima n’amaraso nk’uko Yehova abibona ntibihagije kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana. Ahubwo tugomba no kuba abantu batanduye. Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.